Abanyamakuru ba mbere mu guharanira iterambere bahembwe

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 28/11/2012, abanyamakuru bakoze inkuru mu byiciro bitandukanye, bahawe ibihembo byo kubashimira ko bakoze inkuru zituma habaho iterambere ry’abaturage n’iry’igihugu muri rusange.

“Abakora inkuru zituma habaho ifatwa ry’ibyemezo biganisha ku kubaka igihugu, ni bo bahembwe kandi bazahora bahembwa”, nk’uko Ministiri James Musoni, w’ubutegetsi bw’igihugu yabitangaje, amaze gutanga ibihembo ku banyamakuru.

Ministiri Musoni yashimye ko umunyamakuru wa ORINFOR witwa Ufitinema Remy Maurice, wahawe igihembo cya mbere cya sheki zifite agaciro karenga miriyoni ebyiri, ari we n’ubundi wari ugikwiye, bitewe n’inkuru yakoze ku miryango ine ituye mu karere ka Nyagatare, yari yasigaye muri nyakatsi.

Musoni yagize ati: “Mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu, abaturage bari bamaze kujya mu mazu meza cyane, abatanze raporo ko nta nyakatsi zari zisigaye nabo barahanwe, kubera ubucukumbuzi bwakozwe n’itangazamakuru.”

Ikigo gishinzwe imiyoborere(RGB) hamwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere(UNDP), nibyo byatanze igihembo cy’amafaranga miriyoni 1.24, kuri buri munyamakuru wanditse inkuru nziza mu cyiciro runaka, hamwe n’ibihembo bibiri ku barushije abandi muri abo bahembwe.

Remy Maurice Ufitinema, ukora kuri RTV ahabwa igihembo ku nkuru yakoze kuri nyakatsi i Nyagatare.
Remy Maurice Ufitinema, ukora kuri RTV ahabwa igihembo ku nkuru yakoze kuri nyakatsi i Nyagatare.

Ibihembo byatanzwe hakurikijwe icyiciro inkuru yakozwemo, muri bitandatu bigize ubuzima bw’igihugu muri rusange; ari byo imibereho y’abantu, ubukungu, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi, ibidukikije, sporo, ndetse n’inkuru zicukumbuye.

Komite y’abantu batorewe guhitamo inkuru zabaye iza mbere ngo igomba kwizerwa, kuko igizwe n’impuguke mu by’itangazamakuru, amategeko, imiyoborere no kurwanya akarengane, nk’uko umuyobozi wa RGB, Prof. Anastase Shyaka yabivuze.

Iyo komite igizwe n’abantu barindwi, aribo Augustin Nzindukiyimana, Madeine Nirere, Diana Mpyisi, Rev. Jean Pierre Uwimana, Emmanuel Rushingabigwi, Marie Chantal Rwakazina hamwe na Angeline Rutazana.

Igikorwa cyo guhemba abanyamakuru kizajya kiba buri mwaka kandi ibyiciro by’iterambere ry’igihugu, inkuru zizakorwamo nabyo ngo biziyongera, nk’uko abayobozi muri RDB na UND babyijeje itangazamakuru.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 13 )

Maurice nanjye rwose ndamushima kuko iyo nkuru narayikurikiranye neza it was perfect congratulation ,uzaze udusure urebe uburyo Ewasa itatwitayeho muri iyi minsi

Kim yanditse ku itariki ya: 30-11-2012  →  Musubize

Maurice nanjye rwose ndamushima kuko iyo nkuru narayikurikiranye neza it was perfect congratulation ,uzaze udusure urebe uburyo Ewasa itatwitayeho muri iyi minsi

Kim yanditse ku itariki ya: 30-11-2012  →  Musubize

nanjye rwose remy maurice namuhemba wagirango niwe mu professionel mubanyamakuru bose

yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize

nanjye rwose remy maurice namuhemba wagirango niwe mu professionel mubanyamakuru bose

yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize

Uwo muntu uvuze ngo UMURERWA EVELYN yari akwiye igihembo ndamugaye cyane,ahubwo Evelyn yagombye no gukurwa kuri TVR kuko ibyo akora aba yifotoza gusa ngo bamurebe,yirya !Ahubwo mbona ASSUMAN ,ANGELI wa FLASH na LILIANE ,REGIS wa R1 aribo bari bakwiye guhembwa .

morris yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize

Felicitation kuri Minister, RGB et RDB kuri icyo gitekerezo cyo guhemba abanyamakuru.Journalists p’se muzadukorere inkuru ku imikorere mibi ya EWASA kugirango ikibazo gikemuke kuko EWASA twese turayikenera kandi hariho services batanga nabi peeeeee!

jbizagwira yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize

Bazaze bahemba abandika ukwabo uko inkuru ifite ijwi cyangwa n’amashusho itandukanye cyane n’inkuru yanditse ifite itagenda. Thx!

bmugenzi yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize

mudushyirireho abanyamakuru bose bahembwe kuko ntabwo tubazi, muri iyi nkuru haravugwamo R.M. Ufitinema gusa

kibuye yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize

Ndabashimiye abateguye iriya gahunda ariko bibagiwe Evelyne Umurerwa. Ukuntu akora ibiganiro byiza byo mu iterambere?

kabeho yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize

remmy maurice ufitinema nakomerezaho kandi kiragihembo yaragikwiye pe!

zapis yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize

congs to ethienne gatanazi and rukundo jean baptiste we do appreciate u so much but the event was somehow disorganised next time do include also IGITARAMO JOURNALISTS like rukizangabo on radio rwanda thx.

dusabe yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize

Bibagiwe ASSUMANI.afasha local gorvment guhwitura abayobozi b’inzego z’ibanze kandi atabihemberwa.

Kundukuli yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka