Abantu 14 baguye mu mpanuka ya bisi ya Horizon yajyaga Uganda (updated)

Abantu 14 nibo bamaze kubarurwa ko baguye mu mpanuka ya bisi ya kompanyi itwara abantu ya Horizon, yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 18/09/2012, mu muhanda Masaka-Mbarara muri Uganda.

Iyi bisi ngo yari ivuye i Bunagana muri Repubulika Iharanira Demokarasiya Congo, inyura mu mujyi wa Kisoro (hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda) ikomeza igana Kampala. Ntibiramenyekana niba hari Abanyarwanda bari bayirimo.

Polisi yo muri Uganda itangaza ko impanuka yabereye mu ikorosi riri ahitwa Malongo mu karere ka Rwengo muri kilometero 96 uvuye mu mujyi wa Mbarara, ubwo iyo bisi ifite puraki UAM 937D yavaga Kisoro igana Kampala yarengaga umuhanda maze ikicurangura igahita ishya.

Simon Peter Wafana, umuyobozi wa Polisi yo mu majyepfo ya Uganda, yatangarije New Vision ko abantu 13 bahiye bagahita bapfa ku buryo nta muntu wamenya abari bo, uretse umushoferi w’iyo bisi witwa Mugisha n’umugore umwe witwa Carolyn bitabye Imana ageze mu bitaro bya Lyntonde.

Polisi ikomeza itangaza ko impanuka yabaye mu ma saa cyenda za mu gitondo. Kumenya umubare nyawo w’abahitanywe n’iyo mpanuka biragoye kuko hari abahiye bagahinduka ivu nk’uko ababonye iyo mpanuka babitangarije Polisi yo muri Uganda.

Bisi ya Horizon yakoze impanuka muri Uganda yahiye irakongoka.
Bisi ya Horizon yakoze impanuka muri Uganda yahiye irakongoka.

Abagenzi 45 kuri 75 bari muri iyo bisi batabawe, abakomeretse bikomeye bajyanwa mu bitaro bya Masaka, Lyantonde, Lwengo na Mulago muri Kampala.

Polisi yo muri Uganda yatangaje ko umushoferi w’iyo bisi yari afiye umuvuduko urenze urugero maze utuma arenga umuhanda. Umubare w’abahitanywe n’iyo mpanuka urakomeza kwiyongera nk’uko Polisi yari ahabereye impanuka yabitangaje.

Umwaka ushize, habaye impanuka zigera kuri ebyiri za bisi za Horizon. Imwe yabaye muri Kanama mu karere ka Nyagatare abantu 39 barakomereka. Indi yabaye muri Nzeri mu karere ka Gicumbi abantu batanu barakomereka.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 13 )

Imiryango yabugize ibyago ikomeze kwihanagana cyane

ukwishaka yanditse ku itariki ya: 18-09-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka