Abantu 14 baguye mu mpanuka ya bisi ya Horizon yajyaga Uganda (updated)
Abantu 14 nibo bamaze kubarurwa ko baguye mu mpanuka ya bisi ya kompanyi itwara abantu ya Horizon, yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 18/09/2012, mu muhanda Masaka-Mbarara muri Uganda.
Iyi bisi ngo yari ivuye i Bunagana muri Repubulika Iharanira Demokarasiya Congo, inyura mu mujyi wa Kisoro (hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda) ikomeza igana Kampala. Ntibiramenyekana niba hari Abanyarwanda bari bayirimo.
Polisi yo muri Uganda itangaza ko impanuka yabereye mu ikorosi riri ahitwa Malongo mu karere ka Rwengo muri kilometero 96 uvuye mu mujyi wa Mbarara, ubwo iyo bisi ifite puraki UAM 937D yavaga Kisoro igana Kampala yarengaga umuhanda maze ikicurangura igahita ishya.
Simon Peter Wafana, umuyobozi wa Polisi yo mu majyepfo ya Uganda, yatangarije New Vision ko abantu 13 bahiye bagahita bapfa ku buryo nta muntu wamenya abari bo, uretse umushoferi w’iyo bisi witwa Mugisha n’umugore umwe witwa Carolyn bitabye Imana ageze mu bitaro bya Lyntonde.
Polisi ikomeza itangaza ko impanuka yabaye mu ma saa cyenda za mu gitondo. Kumenya umubare nyawo w’abahitanywe n’iyo mpanuka biragoye kuko hari abahiye bagahinduka ivu nk’uko ababonye iyo mpanuka babitangarije Polisi yo muri Uganda.

Abagenzi 45 kuri 75 bari muri iyo bisi batabawe, abakomeretse bikomeye bajyanwa mu bitaro bya Masaka, Lyantonde, Lwengo na Mulago muri Kampala.
Polisi yo muri Uganda yatangaje ko umushoferi w’iyo bisi yari afiye umuvuduko urenze urugero maze utuma arenga umuhanda. Umubare w’abahitanywe n’iyo mpanuka urakomeza kwiyongera nk’uko Polisi yari ahabereye impanuka yabitangaje.
Umwaka ushize, habaye impanuka zigera kuri ebyiri za bisi za Horizon. Imwe yabaye muri Kanama mu karere ka Nyagatare abantu 39 barakomereka. Indi yabaye muri Nzeri mu karere ka Gicumbi abantu batanu barakomereka.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
birabaje kandi biteye ubwoba .Ababuze ababo bagire kwihanga murakoze
birababaje biteye nagahinda, gusa imana ibahe iruhuko ridashira .
Amazina ni uwiragiye uganda amakuru
Aba bantu bose bavuye mu mwuka, Imana ibakire mubayo, kandi twihanganishije imiryango yabo, nubwo kubyakira bigoye, ariko muriy’isi turi murugendo. Gusa abo bose Imana ibahe iruhuko ridashira.
Ababuze ababo bagire kwihangana,kandi abatabarutse Uwiteka abahe iruhuko ridashira.
Abayiguyemo RIp.
Eyo ’SADAKA 2012’ Banange Mukama!!basaasile.
@ Papi, ikindi ni uko izi mpanuka inyinshi ziba ari kuwa kabiri. Aho mariye kubibona nahisemo gukora ubushakashatsi. Zimaz ekuba 5 igwa kuwakabiri.
Tubyibazeho
Ababuze ababo bagire kwihangana,kandi abatabarutse Uwiteka abahe iruhuko ridashira.
Ababuze ababo bakomeze kwihangana ibyo kwisi ni ko bimera. Hanyuma please up date the photo this is not the right bus!
Ese byaba aribyo koko ko aya acompanies yaba atanga abantu mumpera z’umwaka? Ese baba bakorana na madamu samaki koko cg Illiminati? Nibyo kwibazwaho kuko uroye biba mumezi amwe ndetse n’amatariki ajya gusa. Ariko iyi siyayindi iva Goma ikanyura Gisenyi-Musanze-Cyanika igakomeza? Imana ibakire kandi twihanganishije imiryango yabo.
Ndihanganisha imiryango y’ababuriye ababo muri iyi mpanuka. Ndashaka kwibitsa abantu bose bagenda mu mamodoka ko bafite uruhare mu kwirinda impanuka babuza abashoferi babatwaye umuvuduko ukabije cyangwa kuvugira kuri telefoni. Ni uburenganzira bwawe kubwira shoferi uti genda gake cyangwa se uti tereka iyo telefoni uze kuyivugiraho usohoje ituru. Twibuke ko tujya mu modoka twarishye ayacu. Niyanga uzahamagare police. Twihagarareho.
Iyi nkuru irababaje cyane,kandi bigaragara ko harimo abanyarwanda benshi kuko yavaga mu Rwanda. Muze kuduha amakuru ku buryo burambuye.Imana yakire abavuye muri uyu mubiri kandi twihanganishije ababuze ababo.