Abakozi ntibagomba guceceka akarengane bakorerwa-MIFOTRA
Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) irasaba abakozi barebwa n’itegeko ry’umurimo kurushaho guharanira uburengenzira bwabo ku kazi, aho kurengana bakabyihorera.
Akarengane gakunze kwigaragaza mu kazi harimo kwamburwa umushahara no kudahemberwa ku gihe, kurindwa impanuka mu kazi aho usanga abakozi badashyirirwaho uburyo bwo kwiteganyiriza no kuvuzwa, kandi ibi byose ari byo bigira uruhare mu kurinda uburenganzira bw’umukozi.
Akarengane k’umukozi kagaragara mu bice binyuranye by’abatanga akazi haba mu nzego za Leta n’iz’abikorera.

Urugero ni abahoze muri Local Defense forces bahawe akazi n’Akarere ka Muhanga ngo bacunge umutekano ku nyubako zako mu Mujyi wa Muhanga, ariko ubu bamaze amezi arenga abiri badahembwa kandi buri umwe agenewe umushahara w’amafaranga ibihumbi 20, bakibaza ukuntu abakozi b’Akarere bahembwa ibihumbi 300 babona umushahara ariko bo bahembwa makeya bakamburwa.
Nyamara itegeko ry’umurimo riteganya ko iyo umukozi amaze ukwezi akora agomba guhabwa umushahara biterenze iminsi irindwi nyuma y’ukwezi atangiye akazi, bitaba ibyo umukozi afite uburenganzira bwo kwaka inyungu z’ubukererwe ku mushahara we, iyi nyungu ikaba igenwa na Banki Nkuru y’igihugu (BNR).
Hamwe n’ibindi bikorerwa umukozi mu kubahiriza itegeko ry’umurimo rigenga n’amasezerano yanditse, ngo usanga bitarashyirwa mu bikorwa neza kuko bikigaragara ko abakozi bakirenganywa n’abakoresha babo batuzuza ibyo basabwa.

Mu nzego z’abikorera niho hakunze kugaragara ibi bibazo nk’uko bitangazwa n’umugenzuzi mukuru w’Umurimo muri MIFOTRA, Nkundabakura Karima Javan.
Mu rwego rwo kurushaho gukemura ibibazo abakozi bahura nabyo mu kazi, MIFOTRA iri guhugura abakozi bose ku nzego z’uturere ku bijyanye n’amatora y’intumwa n’abakozi zizabahagararira kuva ku nzego z’ibanze kugera ku rwego rw’igihugu.
Izi ntumwa ngo zizakorana n’abagenzuzi b’umurimo kuva ku nzego z’uturere zitezweho kugira ibyo zigabanya mu makosa yakorwaga ndetse n’akarengane kagaragara gakorerwa abakozi.
Itegeko ry’umurimo ntirireba abakozi bo mu ngo n’abandi batagengwa n’amasezerano yanditse, kuko bo bakurikirana ibibazo byabo mu nzego z’ibanze.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
Aba bakozi KO bagowe.Gusa hari n’abandi benshi mû nzego z’ibanze batajya bazamurwa mû ntera.
Aba bakozi KO bagowe.Gusa hari n’abandi benshi mû nzego z’ibanze batajya bazamurwa mû ntera.
Najye muzibanzese aho ububasha bwahawe abantu4 ngobagize Nyobozi bakaba bamaze abantu hagendewe kuri za russwa nikene!!! Utagize uwutura ngunamusenge murabo bane ajye akuvugiramo bateranyese ugirango ntugenda!!!! Nyaruguruho birakabije nabasigaye ntibibara keretse abatura abami!!! NTIBIZOROHA
Najye muzibanzese aho ububasha bwahawe abantu4 ngobagize Nyobozi bakaba bamaze abantu hagendewe kuri za russwa nikene!!! Utagize uwutura ngunamusenge murabo bane ajye akuvugiramo bateranyese ugirango ntugenda!!!! Nyaruguruho birakabije nabasigaye ntibibara keretse abatura abami!!! NTIBIZOROHA
NDABARAMUKIJE BAVANDI. NDI UMWE MU BAKOZI BAHERUTSE GUSEZERERWA MURI BNR. NDAHAMYA NTASHIDIKANYA KO 80% IBYAKOZWE BITAGENZE NEZA KDI BITAKOZWE MU MUCYO. IGITANGAJE NI UKO BYACECETSWE NDETSE N ’ITANGAZAMAKURU RIKARUCA RIKARUMIRA. NDASANGA RERO ABAREBWA N ’IKI KIBAZO BAGOMBYE GUHAGURUKA BAKAMENYEKANISHA AKARENGANE KABO KKO IGIHUGU CYACU KIGENDERA KU MATEGEKO. BNR NAYO KANDI YAGOMBYE KDI KUGENDERA KU MAHAME YAMYE AYIRANGA ARIMO TRANSPARENCY & JUSTICE KKO MURI IYI MYAKA UBONA YARAYATESHUTSEHO. IBI BIZATUMA N ’ABASIGAYE MU KAZI BUMVA BATEKANYE KUKO IMITIMA ITAKIRI MU GITEREKO KUBERA BAGENZI BABO BABABEREYE IBITAMBO KDI BARI INDASHYIKIRWA MU KAZI.
ntuye ruhango mumugi nkoze ahantu imyaka itatu muri company iranguza ibicuruzwa Bya bralirwa nge nabagenzi bange twahereye kera tubasaba ko badusinyira contrat bagahora babitwizeza umwaka ugashira undi ukaza mbese tugahora muribyo utinyutse kubivuga akirukamwa kuza ubu turakora nta contract ntabwizigamire bwabazi tugira nkabandi ubwo aribwobwose none nasabaga ababishinzwe kubikurirana tukava mukarengane ikindi duhemberwa muntoki