Abakozi ntibagomba guceceka akarengane bakorerwa-MIFOTRA

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) irasaba abakozi barebwa n’itegeko ry’umurimo kurushaho guharanira uburengenzira bwabo ku kazi, aho kurengana bakabyihorera.

Akarengane gakunze kwigaragaza mu kazi harimo kwamburwa umushahara no kudahemberwa ku gihe, kurindwa impanuka mu kazi aho usanga abakozi badashyirirwaho uburyo bwo kwiteganyiriza no kuvuzwa, kandi ibi byose ari byo bigira uruhare mu kurinda uburenganzira bw’umukozi.

Akarengane k’umukozi kagaragara mu bice binyuranye by’abatanga akazi haba mu nzego za Leta n’iz’abikorera.

Urugero ni abahoze muri Local Defense forces bahawe akazi n’Akarere ka Muhanga ngo bacunge umutekano ku nyubako zako mu Mujyi wa Muhanga, ariko ubu bamaze amezi arenga abiri badahembwa kandi buri umwe agenewe umushahara w’amafaranga ibihumbi 20, bakibaza ukuntu abakozi b’Akarere bahembwa ibihumbi 300 babona umushahara ariko bo bahembwa makeya bakamburwa.

Nyamara itegeko ry’umurimo riteganya ko iyo umukozi amaze ukwezi akora agomba guhabwa umushahara biterenze iminsi irindwi nyuma y’ukwezi atangiye akazi, bitaba ibyo umukozi afite uburenganzira bwo kwaka inyungu z’ubukererwe ku mushahara we, iyi nyungu ikaba igenwa na Banki Nkuru y’igihugu (BNR).

Hamwe n’ibindi bikorerwa umukozi mu kubahiriza itegeko ry’umurimo rigenga n’amasezerano yanditse, ngo usanga bitarashyirwa mu bikorwa neza kuko bikigaragara ko abakozi bakirenganywa n’abakoresha babo batuzuza ibyo basabwa.

Nkundabakura avuga ko MIFOTRA itazarebera inzego zikomeza kurenganya abakozi.
Nkundabakura avuga ko MIFOTRA itazarebera inzego zikomeza kurenganya abakozi.

Mu nzego z’abikorera niho hakunze kugaragara ibi bibazo nk’uko bitangazwa n’umugenzuzi mukuru w’Umurimo muri MIFOTRA, Nkundabakura Karima Javan.

Mu rwego rwo kurushaho gukemura ibibazo abakozi bahura nabyo mu kazi, MIFOTRA iri guhugura abakozi bose ku nzego z’uturere ku bijyanye n’amatora y’intumwa n’abakozi zizabahagararira kuva ku nzego z’ibanze kugera ku rwego rw’igihugu.

Izi ntumwa ngo zizakorana n’abagenzuzi b’umurimo kuva ku nzego z’uturere zitezweho kugira ibyo zigabanya mu makosa yakorwaga ndetse n’akarengane kagaragara gakorerwa abakozi.

Itegeko ry’umurimo ntirireba abakozi bo mu ngo n’abandi batagengwa n’amasezerano yanditse, kuko bo bakurikirana ibibazo byabo mu nzego z’ibanze.

Ephrem Murindabigwi

Ibitekerezo   ( 18 )

Abakozi ba Boulangerie Mayange chez Nkundimana Ltd. Nta nu mwe uhabwa imperekeza iyo yirukanwe.

Boulangerie Mayange Chez Nkundimana Ltd ikorera mu karere ka Bugesera umurenge wa Mayange. Iyi kampani ikora ibijyanye n’ ibikomoka Ku ifarini yari ifatiye benshi runini mu mibereho. Ariko byabaye bibi cyane ubwo abantu birukanwaga umusubizo uhereye ukwezi kwa mbere 2023.
Mu kwa mbere hirukanwe nyakabyizi zose. Na none umwe mubayobozi (verificateur) yirukanwa bitunguranye. Nyuma y’ amezi nk’ abiri comptable yirukanwa bivugwako yanyereje amafaranga ya company. Iya mbere z’ ukwa gatandatu abakozi bose bahagarika umurimo bakoraga Bose. Nyuma y’ icyumweru abakozi nk’ icumi bonyine nibo bongeye guhamagarwa ngo bakore.

Icyifuzo ni ubuvugizi: aba bakozi birukanwe Atari nyakabyizi ntanteguza bahawe nta n’ imperekeza. Mutubarize niba hari icyo amategeko y’ u Rwanda abiteganya. Kandi rwose turababaye.

Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 16-06-2023  →  Musubize

Bye ndifuza number zumwe mubashinzwe mifotra dufite ikibazo cyoguhagarikwa kukazi bitunguranye

alias yanditse ku itariki ya: 5-05-2018  →  Musubize

i Rusizi turabimenyereye twe abakozi dukorera kuri contra,urugero:veterenaires n’abashinzwe amashyamba baduhemba aruko tumaze 6mois.twaratatse,twaravuze,twarariwe bigeraho biraturenga niba mbeshya muzashake umwe muraba bakozi mumubaze!ubu bagiye kumara 3mois bataduhemba,kuva mukwa1 nonengo amezi2!!!twabuze n’uko tubarega kuko contra zacu batwimye copie.ubu ndababwiza ukuri konabaye degoute mukazi.

John yanditse ku itariki ya: 19-03-2015  →  Musubize

Muraho,mifotra yananiwe gukemura ibibazo byabakozi bari aba IRST barengana nubu uwasimbuye uwari umuyobozi wa IRST nduwayezu ,ariwe mungaluriye joseph nawe yababe igikoresho cy’ agastiko nduwayezu yasize none ntakibazo na kimwe ara cyemura ntampinduka IRST = NIRDA.murakoze

nizeyimana yanditse ku itariki ya: 19-03-2015  →  Musubize

kubeshya leta bihanishwa igihano kingana gite

jagari yanditse ku itariki ya: 19-03-2015  →  Musubize

muzaze murebe uko intersec security company ikoresha umukozi akamara imyaka 10 ntakiruhuko cy,umwaka ahawe umuntu akibaza niba arumucakara mifotra izaze yirebere guhemba abakozi bahemba neza .

jean yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

abanyarwanda cyane cyane abakozi bakwiye kumenya uburenganzira bwabo kandi bakamenya no kubuharanira igihe bibaye ngombwa

gasana yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

ese nuko bimeze? ubu none niba bakererwa guhbwa bskabara inyungu ubu ibitsro bys ruhrngeri bysbons ibyo byidhyura sbskozi babyo bahembwa kumunsi wa ,56 ukwezi? izi ntumwa zari zaratinze ubundi se mwasubiranye imiishahara akaba ari mwe muyicunga? ko bitabaga ko banskata sbsntu uko bishskiye?

mukundente Addy yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

yewe kubivuga siko kubikora. nandikiye mifotra maze kurengablnywa mu aho nakoraga none hashize amezi ane ntarasubizwa ubwo se turenganywa n’abakoresha nabakaturenganuye twabiyambaza ntuturenganurwe!!!
yewe simbizi imvugo nibe ingiro nk’uko Perezida wacu abikora yo karama agatorerwa manda zishoboka! iya 3 ndayisabye pe! Umwami ntiyica hica rubanda

baby yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

yewe kubivuga siko kubikora. nandikiye mifotra maze kurengablnywa mu aho nakoraga none hashize amezi ane ntarasubizwa ubwo se turenganywa n’abakoresha nabakaturenganuye twabiyambaza ntuturenganurwe!!!
yewe simbizi imvugo nibe ingiro nk’uko Perezida wacu abikora yo karama agatorerwa manda zishoboka! iya 3 ndayisabye pe! Umwami ntiyica hica rubanda

baby yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

muraho,ahubwo ,Mifotra leta niyihe imbaraga naho ubundi izata amababa.urugero abakozi bari aba IRST birukanywe ku mugaragaro n’uwari Umuyobozi Mukuru nduwayezu jean mifotra ibiha umugisha none muratanga ingero za local defence.ni mperekeza Umuyobozi Mukuru uriho ubu ntiyanze gusinya ngo abakozi babone imperekeza zabo.murakoze

nizeyimana yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

MIfotra nayo hakenewe kuyivugurira.Ko mwananiwe gukemura ibibazo bya bakozi bakoraga muri IRST kugeza naho abakozi bayo bangara barakoreye leta igihe kinini.kugeza nubu na NIRDA.byaranze abakozi ntibarabona imperekeza zabo mukora iki kp nabo musubiza ku kazi bararenganye abaypbozi banga kubafata murakoze

kamagaju yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka