Abakozi ba Leta bagiye gushyirwa mu myanya hashingiwe ku mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo yemejwe

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) ivuga ko guhera tariki 01 Ukwakira 2020, abakozi ba Leta bose bazatangira gushyirwa mu myanya hashingiwe ku mbonerahamwe nshya y’imirimo.

Guhera mu Kwakira 2020, inzego zikorera mu nyubako imwe zizaba zifite umukozi umwe ushinzwe kwakira abazigana
Guhera mu Kwakira 2020, inzego zikorera mu nyubako imwe zizaba zifite umukozi umwe ushinzwe kwakira abazigana

Icyakora umukozi uzakomezanya n’umwanya utarahindutse mu mbonerahamwe nshya y’imirimo, na we agomba kuba yaresheje imihigo mu myaka ibiri ishize ku manota atari munsi ya 70%.

Umuyobozi Mukuru muri MIFOTRA ushinzwe abakozi ba Leta, Comfort Mbabazi yatangarije Kigali today ko guhuzwa kw’ibigo bimwe na bimwe cyangwa ibyahuje zimwe muri serivisi zabyo, ndetse n’imyanya itakigezweho ku isoko ry’umurimo, biri mu bizatuma hari abakozi basezererwa.

Mbabazi yagize ati "hahujwe ibigo bitandatu kugeza ubu, ibigo bikorera mu nzu imwe hari serivise zimwe na zimwe bisangira, ku buryo umuntu uje aho MIFOTRA ikorera harimo MINALOC n’urundi rwego, abashinzwe kwakira abagana izo nzego ntabwo bakwiriye kuba batatu".

"Usanga hamwe na hamwe umwanya wo kwakira amafaranga utakigezweho(ni ko umuntu yabyita), twageze mu gihe cyo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga ryaba ari ’visa card’ cyangwa ’Mobile Money".

Mbabazi avuga ko hari imyanya izasigara itarimo abakozi nyuma yo kubashyira mu myanya, izashyirwa ku isoko yuzuzwe binyuze mu ipiganwa.

Ati "hariho abatakaje akazi nibaza ko ari bake, kandi baratekererezwa gahunda yo guherekeza umukozi wa Leta kugira undi mwuga yamenya umuhesha amahirwe ku isoko ry’umurimo".

"Uyu munsi ntabwo nakubwira ngo ’umubare w’abazatakaza akazi urangana gutya’, ikizabisobanura ni imyanya y’imirimo ihari n’abujuje ibisabwa".

"Hari inzego nshya ziriho, hari imyanya yari iri mu bigo bitandukanye batabashije gushyiramo abakozi" kuko kuva muri Nyakanga umwaka ushize wa 2019 kugeza ubu, inzego za Leta zifite imyanya zitashyizemo abakozi.

Kuri ubu abakozi b’inzego za Leta mu Rwanda bose barangana n’ibihumbi ijana na cumi n’icyenda, n’abantu ijana na mirongo itandatu na barindwi(119,167).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

Mifotra nibyo yaje gukemura uburyo bwibizamini ariko no gutsinda kd ntubone akazi nabyo ntacyo bifasha uwavuye online aziko yacinze byagera mumyanya ukibura nkubu narimfite amanota pe 86/100 ariko amaso yaheze mukirere kd NGO uva kumashime wamenye ko wakabonye cg utakabonye

Ni chantal yanditse ku itariki ya: 9-03-2022  →  Musubize

Mifotra nibyo yaje gukemura uburyo bwibizamini ariko no gutsinda kd ntubone akazi nabyo ntacyo bifasha uwavuye online aziko yacinze byagera mumyanya ukibura nkubu narimfite amanota pe 86/100 ariko amaso yaheze mukirere kd NGO uva kumashime wamenye ko wakabonye cg utakabonye

Ni chantal yanditse ku itariki ya: 9-03-2022  →  Musubize

NIBIKORWE VUBA

HABIMANA FELICIEN yanditse ku itariki ya: 28-10-2020  →  Musubize

Harinibigo bizagurishwa abikorera à moins cher kubera Igihe turimo cya Covid 19 loi de l’offre et de demande, tugire amahirwe byukuzagurwa na amafaranga ngo tube u Rwanda rwaguzwe nabanyamahanga.Iryavuzwe riratashye,imwenda idukuzeho ordre structurelle yampatse igihugu.

Gasaba yanditse ku itariki ya: 22-09-2020  →  Musubize

Ubwo ababirukana nibo bazimpamvu niba bitewe na Covid 19,cyangwa ubukungu bwaribusanzwe butameze neza nkuko raporo zibigaragaza ikibazo nuko bemeye kubikora bica itegeko rishyingiye ku ishyiraho no gushira abakozi mu imyanya birengagije zimwe mu iteka rya Perezida numéro 144/01 ryo kuwa 13/04/2017 bakaba nagiye gukuriza amabwiriza ya MIFOTRA. Mu Rwanda basanzwe badakurikiza amategeko.

Gasaba yanditse ku itariki ya: 22-09-2020  →  Musubize

Nanjye mbona ubushomeri buriyongera hakwiye kurebwa icyakorwa kugirago abazaba batakaje bihngire imirimo

Hakuzimana yanditse ku itariki ya: 22-09-2020  →  Musubize

Abu c koko murabona abashomeri batagiye kwiyongera koko? Ubu c twe twari twarakabuze nikihe kizere dufite ko twazakabona mugihe hari beshi bazaba bicaye?

Niyibizi sylver yanditse ku itariki ya: 22-09-2020  →  Musubize

Bihangire imirimo nkuko bahora babidushishikariza.

Ndepa yanditse ku itariki ya: 22-09-2020  →  Musubize

[email protected]
Ese ibi bizagabanya umubare wabashomeri mugihugu? Cg bagiyekuba benci?
None kubazasezererwa niki government ibatekerezaho
Murakoze

Pour die emmy yanditse ku itariki ya: 22-09-2020  →  Musubize

Ahubwo mbona ibyiza bagabanya umushahara miremire ubundi bagasaranganya ntawirukanywe

Manzi yanditse ku itariki ya: 22-09-2020  →  Musubize

Yego Wowe uvuze ukuri niba bishoboka bagabanye imishahara ariko abakozi bagume mukazi

Alias Ntasiheza yanditse ku itariki ya: 22-09-2020  →  Musubize

Imana niyo ikwiriye kuturengera pe, ngaho tuzabishima nibaringaniza n’imishahara( abafite qualification zingana bagahembwa angana)

Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 22-09-2020  →  Musubize

Imana iba fashe nu kuri

Rebecca yanditse ku itariki ya: 22-09-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka