Abakozi ba Leta bagiye gushyirwa mu myanya hashingiwe ku mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo yemejwe

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) ivuga ko guhera tariki 01 Ukwakira 2020, abakozi ba Leta bose bazatangira gushyirwa mu myanya hashingiwe ku mbonerahamwe nshya y’imirimo.

Guhera mu Kwakira 2020, inzego zikorera mu nyubako imwe zizaba zifite umukozi umwe ushinzwe kwakira abazigana
Guhera mu Kwakira 2020, inzego zikorera mu nyubako imwe zizaba zifite umukozi umwe ushinzwe kwakira abazigana

Icyakora umukozi uzakomezanya n’umwanya utarahindutse mu mbonerahamwe nshya y’imirimo, na we agomba kuba yaresheje imihigo mu myaka ibiri ishize ku manota atari munsi ya 70%.

Umuyobozi Mukuru muri MIFOTRA ushinzwe abakozi ba Leta, Comfort Mbabazi yatangarije Kigali today ko guhuzwa kw’ibigo bimwe na bimwe cyangwa ibyahuje zimwe muri serivisi zabyo, ndetse n’imyanya itakigezweho ku isoko ry’umurimo, biri mu bizatuma hari abakozi basezererwa.

Mbabazi yagize ati "hahujwe ibigo bitandatu kugeza ubu, ibigo bikorera mu nzu imwe hari serivise zimwe na zimwe bisangira, ku buryo umuntu uje aho MIFOTRA ikorera harimo MINALOC n’urundi rwego, abashinzwe kwakira abagana izo nzego ntabwo bakwiriye kuba batatu".

"Usanga hamwe na hamwe umwanya wo kwakira amafaranga utakigezweho(ni ko umuntu yabyita), twageze mu gihe cyo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga ryaba ari ’visa card’ cyangwa ’Mobile Money".

Mbabazi avuga ko hari imyanya izasigara itarimo abakozi nyuma yo kubashyira mu myanya, izashyirwa ku isoko yuzuzwe binyuze mu ipiganwa.

Ati "hariho abatakaje akazi nibaza ko ari bake, kandi baratekererezwa gahunda yo guherekeza umukozi wa Leta kugira undi mwuga yamenya umuhesha amahirwe ku isoko ry’umurimo".

"Uyu munsi ntabwo nakubwira ngo ’umubare w’abazatakaza akazi urangana gutya’, ikizabisobanura ni imyanya y’imirimo ihari n’abujuje ibisabwa".

"Hari inzego nshya ziriho, hari imyanya yari iri mu bigo bitandukanye batabashije gushyiramo abakozi" kuko kuva muri Nyakanga umwaka ushize wa 2019 kugeza ubu, inzego za Leta zifite imyanya zitashyizemo abakozi.

Kuri ubu abakozi b’inzego za Leta mu Rwanda bose barangana n’ibihumbi ijana na cumi n’icyenda, n’abantu ijana na mirongo itandatu na barindwi(119,167).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

Ayiwe imana izabacire izindi nzira

Rebecca yanditse ku itariki ya: 22-09-2020  →  Musubize

Bazarebe no kubusumbane mu mishahara y’abakozi. Nko mu murenge usanga gitifu yikuba inshuro zitari munsi ya 5 undi.

Alias yanditse ku itariki ya: 22-09-2020  →  Musubize

Bishobotse baduha na profile buri wese agatangira kwitekerezaho ejo tutazatungurwa. Thx

Alias yanditse ku itariki ya: 22-09-2020  →  Musubize

Bishobotse baduha na profile buri wear agatangira kwitekerezaho ejo tutazatungurwa. Thx

Alias yanditse ku itariki ya: 22-09-2020  →  Musubize

Ariko wagira ngo kwirukana ni byo bishyizwe imbere.Leta nk’umubyeyi yareberera abatazabona imyanya kandi barayikoreye ikabaherekeza ibashakira izindi opportunities.

Alias yanditse ku itariki ya: 21-09-2020  →  Musubize

mwadufasha mukajya munashyiraho link zidufasha kwaplying

niyonzima jean claude yanditse ku itariki ya: 22-09-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka