Abakozi 110 b’akarere ka Rwamagana ngo bazarega BNR ko yabafatiriye imishahara

Bamwe mu bakozi b’akarere ka Rwamagana bahemberwa muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) ngo bashobora kurega Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) kuko iyi banki yafatiriye umushahara wabo w’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka ku mpamvu batumvikanaho.

Muri Werurwe 2011, BNR yakoze amakosa yo guhemba abakozi 110 b’akarere ka Rwamagana inshuro ebyiri, yibuka gukemura icyo kibazo muri Kamena 2012 hashize umwaka urenga kandi ntivugane n’abakozi uko bakwishyura buhoro buhoro kugira ngo ubuzima bw’imiryango yabo butahazaharira.

Bamwe muri bo ngo bafite imyenda y’amabanki bagomba kwishyura buri kwezi, ukererewe agacibwa ibihano bikarishye. Abandi bavuga ko babeshwaho n’umushahara gusa ku buryo kuwufatira wose icyarimwe byazabasiga mu bibazo bikomeye n’imiryango batunze itegereje amaramuko kuri uwo mushahara.

Mu bakozi bafatiriwe imishahara harimo n’abatarigeze babona ayo mafaranga, BNR ivuga ko imishahara y’abo bakozi batari barahembwe inshuro ebyiri yaheze muri BPR kuko yayohereje ku makonti yabo.

Katete William ushinzwe itangazamakuru muri BNR yabwiye Kigali Today ko iyi banki yagize ikibazo cya tekiniki, ikohereza imishahara y’abakozi 110 b’akarere ka Rwamagana inshuro ebyiri ku makonti yabo, ibi ariko bikaba byarabaye ku bakozi bahemberwa muri Banque Populaire gusa.

Ayo makosa yabaye mu kwezi kwa Werurwe 2011, ubwo abo bakozi bahembwaga ukwezi kwa Gashyantare 2011. Amafaranga yose BNR yishyuza aba bakozi arasaga miliyoni 14 (14,369,766 rwf).

Amakosa ni ayande?

Impande zihuriye muri iki kibazo kireba abakozi 110 b’akarere ka Rwamagana, abakorera ku karere, mu mirenge no mu tugari, ziritana ba mwana.

Katete William uvugira BNR yavuze ko BNR yafatiriye ariya mafaranga muri uku kwezi kuko yasabye abakozi kuyigana ngo bumvikane uko bazasubiza amafaranga bagaterera agati mu ryinyo. Aba bakozi ariko bo bavuga ko BNR itigeze ibandikira kuko batari kwanga kwitaba bazi neza ko babonye ayo mafaranga inshuro ebyiri.

Sesonga Olga ushinzwe igenzura ry’umurimo i Rwamagana, akaba no mu bafatiriwe amafaranga ati “Nta mukozi n’umwe BNR yigeze yegera ngo bavugane uko icyo kibazo cyakemuka ngo abyange pe. Twese twashidutse batubwira ngo twahagarikiwe imishahara, bamwe ntitwari twaranamenye ko twahawe ayo mafaranga kabiri dore ko twese tutajya tugenzura konti buri munsi.”

Nkurunziza Francois Xavier, umunyamategeko akaba n’inzobere by’amabanki n’ubucuruzi, asobanura ko umuntu wese ubonye amafaranga kuri konti ye, cyangwa undi mutungo wose utari uwe, aho awubonye hose asabwa gushaka uko usubizwa nyirawo.

Akomeza agira ati “Ubundi gusubiza iby’abandi ni ikinyabupfura cy’ibanze. Noneho kwakira ibyo utagombaga kwakira bikaba amakosa. Abo bakozi bagombaga gusubiza ayo mafaranga kuko bari bazi neza uko umushahara wabo ungana, amafaranga bazi ko batakoreye si ayabo kandi kuyasubiza ni ihame.”

Fred Mushindaji uyobora umurenge wa Muyumbu muri Rwamagana we ati “Ibi bintu birimo akarengane. Njye muri Werurwe 2011 nabonye mfite amafaranga menshi kuri konti, nkurikiranye BPR imbwira ko nahembwe kabiri. Ndibuka neza ko nabajije abakozi ba BPR uko byagenze bakansubiza muri aya magambo “None ko amafaranga ari ayawe kuri konti yawe uragira ngo tubigenze dute? Amafaranga ni ayawe, ni wowe uzi uko ucunga konti yawe, twe nka banki nta kibazo tubona kuri konti yawe.”

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa akomeza agira ati “Ndabyibuka rwose, ubanza n’umukozi wabimbwiye abaye agihari namwerekana kuko twabitinzeho mubaza uko nabonye ayo mafaranga. None BNR ngo nanze kuyitaba ngo tuvugane uko mbasubiza amafaranga?”

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa avuga kandi ko azi n’abandi bakozi babiri babajije banki ikabasubiza ko yakira amafaranga ikayageza kuri konti bayihaye, ngo ibindi bitayireba.

Sesonga Olga ariko avuga ko uhagarariye BNR mu Ntara y’Uburasirazuba rikorera i Rwamagana yari yamubwiye ko bazemerera abakozi bakishyura nko mu byiciro bitatu cyangwa bine ayo mafaranga, ariko abakozi n’imiryango yabo ntibahere mu nzitane y’ibibazo. Iryo sezerano ariko ngo ntiryubahirijwe.

Abakozi batabonye ayo mafaranga yo muri Werurwe 2011 nibo barakaye cyane

Muri bariya bakozi 110 BNR yafatiriye imishahara ya Kamena 2012, Kigali Today yabashije kumenya bagera kuri 24 bavuga ko bataranabona ayo mafaranga BNR ivuga ko ibishyuza.

Umwe muri bo ati “Njye nzarega umukoresha wanjye(akarere ka Rwamagana) ko atampembye kandi narakoze akazi twumvikanye. Ibyo kuba BNR yarampembye kabiri ntabyo nzi, n’ubu konti yanjye ntirigera yakira ayo mafaranga. Ibyemezo bya banki nasabye ejobundi birigaragaza.”

Muri aba bakozi kandi harimo abatumva aho bazahera amabanki yabo bayabaza aho amafaranga yabo yagiye kuko bigaragara ko nta mafaranga yageze kuri konti zabo ngo nyuma aveho.

Umwe muri bo yagize ati “Ese ubwo nzajya kuri banki mbabaze impamvu batampembye cyangwa nzavuga ko ari amafaranga agenda ate? Icyampa icyemeza ko BNR yayanyoherereje kabiri nkabona ubujya kuyasaba”.

Akarere ka Rwamagana karabivugaho iki?

Uwimana Nehemie uyobora Akarere ka Rwamagana avuga ko ubuyobozi bw’akarere budashobora gukemura icyo kibazo. Uyu muyobozi ati “Turumva abakozi bahembwe ayo mafaranga bazagomba kuyishyura nta shiti, ariko uko bakumvikana n’amabanki yabo kwishyura nta jambo akarere kabigiramo kuko ni ubuzima bwite bw’abakozi n’amabanki batubwira kubahemberamo. Imbere y’amategeko, abakozi bacu twarabahembye ku makonti baduhaye, buri wese yabaza banki ye impamvu itamuha umushahara we.”

Kigalitoday yamenye ariko ko BNR yandikiye Akarere ka Rwamagana tariki 29/05/2012 ngo akarere kazayifashe kwishyuza no kugaruza ayo mafaranga. BNR ngo yasabaga ko Akarere kakata abakozi bako amafaranga angana n’ayo buri mukozi yahembwe inshuro ebyiri muri Werurwe 2011, Akarere kakayakata ku mushahara wa Kamena 2012.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana aravuga ko nta jambo akarere gafite muri icyo kibazo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana aravuga ko nta jambo akarere gafite muri icyo kibazo.

Akarere ka Rwamagana kasubije BNR ko ibyo katabifitiye uburenganzira kuko umushahara w’umukozi wagakoreye neza kadafite impamvu yo kuwukoraho.
Byongeye kandi ngo hari abakozi bamwe bahawe ayo mafaranga batagikorera akarere, hakaba n’abahinduriwe umushahara. Ibi byose ngo byasabaga BNR ko yumvikana n’abakozi cyangwa se BPR yatumyeho abo bakozi.

Ibi ariko ntibyakozwe kuko abakozi bavuga ko BNR itarabahamagara ngo bavugane kuri iki kibazo. Mushindaji Fred na Sesonga Olga abakozi bashinze kubavugira kuri iki kibazo bavuga ko basabye uhagarariye BNR mu Burasirazuba guhura ngo bumvikane akaba atarababonera umwanya wo kubakira.

BPR nayo iravuga ko itarumva iki kibazo kuko Banki Nkuru y’u Rwanda itigeze iyikimenyesha. John Magara uvugira BPR yabwiye Kigalitoday ko BPR ikora akazi ko gushyikiriza imishahara abo BNR n’abandi bakoresha bayitumyeho, ikaba nta kindi izi ku bakozi ba Rwamagana.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 20 )

NIBISHYURE KUKO BAMENYEYE KURYA AYABATURAGE BAKAYAHEZA BIBUKE KO AMAFARANGA YA BNR ARI AYABANYARWANDA BOSE.NONE BUMVAGA KO GUHEMBWA INSHURO EBYIRI MU KWEZI KUMWE HARI IGITANGAZA BAKOZE .BISHYURE BYANZE BIKUNZE.

nadine yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

Mbega executif ! ndumiwe koko umuyobozi muzima! inkoko y’umuturanyi itashye iwe ahita arara ayibaze!!! hahahaha! mbega ibyo atoza abo ayobora.

yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

Birababaje cyane kubona BNR ikora ikosa ntishake gukemura ikibazo mu bwumvikane igasuzugura abakozi kariya kagene
Wasobanura ute ukuntu mukora ikosa umwaka ugashira mutari mwabona ikosa?abakozi babajije amabanki yabo BPR ivuga ko nta kibazo ifitanye n’umukiriya dore ko itari bwemere kuyakata kandi batazi aho amafaranga aturutse?BNR yakemuye ikibazo nabi iribeshya cyane bitegure kuburana dore ko bafite mo abanyamategeko,kuyasubiza abakozi barabyemera ariko baganiriye n’abakoze amakosa(BNR)izi zose n’ingaruka yogukoresha abakozi batari tayari mwitegure ikirego kiraje aba Avocat nabo babone ikiraka

yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

yes,amakosa ya BNR ntabwo agomba kwica ubuzima bw’imiryango ingana uku,
Kuyasubiza nibyo ariko se yarigusubizwa nde?BPR yavuze ko nta kibazo ifite ese amafranga yariguhabwa nde?mureke amaranga mutima BNR nize yumvikane n’abakozi ibasabe imbabazi naho ati ibyo bazayitsinda n’indishyi nyinshi
Itegeko n0 22/2002 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba leta ingingo 114 muyisome
BNR muze mwumvikane n’abakozi hari benshi batayabonye bababaye cyane, BNR mukoreshe abakozi ba bahanga mureke gukora amakosa ibyo Mayor yavuze nibyo BNR ntiyumvikanye n’abakozi kandi ikosa ari iryabo
Murarye muri menge barabarega peeeeeeeeeeeeeee

Gishungu yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

Ingaruka zo gukoresha abaswa muri BNR kubera ahanini ikimenyane n’icyenewabo hahaaaaaaaaaa!!!! nzaba mbarirwa tu!!!

yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

Ntamuntu numwe wemerewe gukoresha amafaranga asanze kuri konti ataraye aba agombo kubimenyesha banki agasubizwa.

yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

Nibihangane kurya ni ukwishyura! ntakundi byagenda kurya ibitari ibyawe uba uziko igihe kizagera ukishyura.

kaneza Queen yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

Tujye dushyira mugaciro,ese BNR yaba iri gufatira amafaranga y’umuntu imurenganya?Ese kuki hari umuntu ubona abuze amafaranga yagombaga kubona kuri konti akumva ko ari ikibazo,ariko yabona menshi arenze ayo yagombaga kubona akicecekera.Tugabanye kwikunda

byiringiro yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka