Abakozi 110 b’akarere ka Rwamagana ngo bazarega BNR ko yabafatiriye imishahara

Bamwe mu bakozi b’akarere ka Rwamagana bahemberwa muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) ngo bashobora kurega Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) kuko iyi banki yafatiriye umushahara wabo w’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka ku mpamvu batumvikanaho.

Muri Werurwe 2011, BNR yakoze amakosa yo guhemba abakozi 110 b’akarere ka Rwamagana inshuro ebyiri, yibuka gukemura icyo kibazo muri Kamena 2012 hashize umwaka urenga kandi ntivugane n’abakozi uko bakwishyura buhoro buhoro kugira ngo ubuzima bw’imiryango yabo butahazaharira.

Bamwe muri bo ngo bafite imyenda y’amabanki bagomba kwishyura buri kwezi, ukererewe agacibwa ibihano bikarishye. Abandi bavuga ko babeshwaho n’umushahara gusa ku buryo kuwufatira wose icyarimwe byazabasiga mu bibazo bikomeye n’imiryango batunze itegereje amaramuko kuri uwo mushahara.

Mu bakozi bafatiriwe imishahara harimo n’abatarigeze babona ayo mafaranga, BNR ivuga ko imishahara y’abo bakozi batari barahembwe inshuro ebyiri yaheze muri BPR kuko yayohereje ku makonti yabo.

Katete William ushinzwe itangazamakuru muri BNR yabwiye Kigali Today ko iyi banki yagize ikibazo cya tekiniki, ikohereza imishahara y’abakozi 110 b’akarere ka Rwamagana inshuro ebyiri ku makonti yabo, ibi ariko bikaba byarabaye ku bakozi bahemberwa muri Banque Populaire gusa.

Ayo makosa yabaye mu kwezi kwa Werurwe 2011, ubwo abo bakozi bahembwaga ukwezi kwa Gashyantare 2011. Amafaranga yose BNR yishyuza aba bakozi arasaga miliyoni 14 (14,369,766 rwf).

Amakosa ni ayande?

Impande zihuriye muri iki kibazo kireba abakozi 110 b’akarere ka Rwamagana, abakorera ku karere, mu mirenge no mu tugari, ziritana ba mwana.

Katete William uvugira BNR yavuze ko BNR yafatiriye ariya mafaranga muri uku kwezi kuko yasabye abakozi kuyigana ngo bumvikane uko bazasubiza amafaranga bagaterera agati mu ryinyo. Aba bakozi ariko bo bavuga ko BNR itigeze ibandikira kuko batari kwanga kwitaba bazi neza ko babonye ayo mafaranga inshuro ebyiri.

Sesonga Olga ushinzwe igenzura ry’umurimo i Rwamagana, akaba no mu bafatiriwe amafaranga ati “Nta mukozi n’umwe BNR yigeze yegera ngo bavugane uko icyo kibazo cyakemuka ngo abyange pe. Twese twashidutse batubwira ngo twahagarikiwe imishahara, bamwe ntitwari twaranamenye ko twahawe ayo mafaranga kabiri dore ko twese tutajya tugenzura konti buri munsi.”

Nkurunziza Francois Xavier, umunyamategeko akaba n’inzobere by’amabanki n’ubucuruzi, asobanura ko umuntu wese ubonye amafaranga kuri konti ye, cyangwa undi mutungo wose utari uwe, aho awubonye hose asabwa gushaka uko usubizwa nyirawo.

Akomeza agira ati “Ubundi gusubiza iby’abandi ni ikinyabupfura cy’ibanze. Noneho kwakira ibyo utagombaga kwakira bikaba amakosa. Abo bakozi bagombaga gusubiza ayo mafaranga kuko bari bazi neza uko umushahara wabo ungana, amafaranga bazi ko batakoreye si ayabo kandi kuyasubiza ni ihame.”

Fred Mushindaji uyobora umurenge wa Muyumbu muri Rwamagana we ati “Ibi bintu birimo akarengane. Njye muri Werurwe 2011 nabonye mfite amafaranga menshi kuri konti, nkurikiranye BPR imbwira ko nahembwe kabiri. Ndibuka neza ko nabajije abakozi ba BPR uko byagenze bakansubiza muri aya magambo “None ko amafaranga ari ayawe kuri konti yawe uragira ngo tubigenze dute? Amafaranga ni ayawe, ni wowe uzi uko ucunga konti yawe, twe nka banki nta kibazo tubona kuri konti yawe.”

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa akomeza agira ati “Ndabyibuka rwose, ubanza n’umukozi wabimbwiye abaye agihari namwerekana kuko twabitinzeho mubaza uko nabonye ayo mafaranga. None BNR ngo nanze kuyitaba ngo tuvugane uko mbasubiza amafaranga?”

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa avuga kandi ko azi n’abandi bakozi babiri babajije banki ikabasubiza ko yakira amafaranga ikayageza kuri konti bayihaye, ngo ibindi bitayireba.

Sesonga Olga ariko avuga ko uhagarariye BNR mu Ntara y’Uburasirazuba rikorera i Rwamagana yari yamubwiye ko bazemerera abakozi bakishyura nko mu byiciro bitatu cyangwa bine ayo mafaranga, ariko abakozi n’imiryango yabo ntibahere mu nzitane y’ibibazo. Iryo sezerano ariko ngo ntiryubahirijwe.

Abakozi batabonye ayo mafaranga yo muri Werurwe 2011 nibo barakaye cyane

Muri bariya bakozi 110 BNR yafatiriye imishahara ya Kamena 2012, Kigali Today yabashije kumenya bagera kuri 24 bavuga ko bataranabona ayo mafaranga BNR ivuga ko ibishyuza.

Umwe muri bo ati “Njye nzarega umukoresha wanjye(akarere ka Rwamagana) ko atampembye kandi narakoze akazi twumvikanye. Ibyo kuba BNR yarampembye kabiri ntabyo nzi, n’ubu konti yanjye ntirigera yakira ayo mafaranga. Ibyemezo bya banki nasabye ejobundi birigaragaza.”

Muri aba bakozi kandi harimo abatumva aho bazahera amabanki yabo bayabaza aho amafaranga yabo yagiye kuko bigaragara ko nta mafaranga yageze kuri konti zabo ngo nyuma aveho.

Umwe muri bo yagize ati “Ese ubwo nzajya kuri banki mbabaze impamvu batampembye cyangwa nzavuga ko ari amafaranga agenda ate? Icyampa icyemeza ko BNR yayanyoherereje kabiri nkabona ubujya kuyasaba”.

Akarere ka Rwamagana karabivugaho iki?

Uwimana Nehemie uyobora Akarere ka Rwamagana avuga ko ubuyobozi bw’akarere budashobora gukemura icyo kibazo. Uyu muyobozi ati “Turumva abakozi bahembwe ayo mafaranga bazagomba kuyishyura nta shiti, ariko uko bakumvikana n’amabanki yabo kwishyura nta jambo akarere kabigiramo kuko ni ubuzima bwite bw’abakozi n’amabanki batubwira kubahemberamo. Imbere y’amategeko, abakozi bacu twarabahembye ku makonti baduhaye, buri wese yabaza banki ye impamvu itamuha umushahara we.”

Kigalitoday yamenye ariko ko BNR yandikiye Akarere ka Rwamagana tariki 29/05/2012 ngo akarere kazayifashe kwishyuza no kugaruza ayo mafaranga. BNR ngo yasabaga ko Akarere kakata abakozi bako amafaranga angana n’ayo buri mukozi yahembwe inshuro ebyiri muri Werurwe 2011, Akarere kakayakata ku mushahara wa Kamena 2012.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana aravuga ko nta jambo akarere gafite muri icyo kibazo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana aravuga ko nta jambo akarere gafite muri icyo kibazo.

Akarere ka Rwamagana kasubije BNR ko ibyo katabifitiye uburenganzira kuko umushahara w’umukozi wagakoreye neza kadafite impamvu yo kuwukoraho.
Byongeye kandi ngo hari abakozi bamwe bahawe ayo mafaranga batagikorera akarere, hakaba n’abahinduriwe umushahara. Ibi byose ngo byasabaga BNR ko yumvikana n’abakozi cyangwa se BPR yatumyeho abo bakozi.

Ibi ariko ntibyakozwe kuko abakozi bavuga ko BNR itarabahamagara ngo bavugane kuri iki kibazo. Mushindaji Fred na Sesonga Olga abakozi bashinze kubavugira kuri iki kibazo bavuga ko basabye uhagarariye BNR mu Burasirazuba guhura ngo bumvikane akaba atarababonera umwanya wo kubakira.

BPR nayo iravuga ko itarumva iki kibazo kuko Banki Nkuru y’u Rwanda itigeze iyikimenyesha. John Magara uvugira BPR yabwiye Kigalitoday ko BPR ikora akazi ko gushyikiriza imishahara abo BNR n’abandi bakoresha bayitumyeho, ikaba nta kindi izi ku bakozi ba Rwamagana.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 20 )

URETSE NO GUHEMBA ABANTU AMAFARANGA MENSHI HARIMO KO IYO BANQUE P YAGOMBYE NOKUJYA IGERAGEZA GUHEMBERA ABAKOZI IGIHE CYANE CYANE KO ABAHAGARARIYE AMA DEPARTEMENT BABA BOHEREJE IMISHAHARA YABAKOZI KARE! RWOSE BAJYE BADUFASHA KUGIRANGO BYOROSHYE NINZARA YATERA UMUNTU GUHEMUKA AHO AKIGENDA!!!!!!!

UWAGIRIWUBUNTU yanditse ku itariki ya: 30-07-2012  →  Musubize

Umva, burya urakora sha, iyi nkuru irivugira kabisa! Ndababwiza ukuri ko njye ubu unkupiye umushahara nari nywiteguye, usibye kujya i Bugande ntahandi nahungira abo mbereyemo amadeni kabisa. Banki, zijye zireka gukina n’ubuzima, kabisa kuko ibibazo baba bateje umuntu bataranigeze bamubwira ni byinshi. Uti kuki babahembye kabiri ntibavuge bayabaka bagasakuza? Hoya sha, none se ni ubwa mbere aho ubista baguiha icyo bita BONUS? Njye nta kosa mbibonamo kuko bibwiraga ko bazirikanywe IMIHIGO ibabuza guhumeka, ibibazo by’abaturage byaburiwe ibisubizo,... Maze bagahabwa ako ka BONUS, None ngo nibishyure bira mupangu? BNR isubireho kabisa, dore ayo makoti n’amakravate mudakoza hasi muyakesha ubuzima bwiza tuba dufite bityo mukajya muturiraho. Rero, nibahabwe amafaranga yabo ndetse banabahe inyungu kuko acurujwe iminsi.

Ndoli yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

Biratangaje, hagati Y’Akarere na BNR ninde ufite ikosa? ntibyunvikana uburyo BNR ihemba abantu icyuro ibyiri hama igasaba Akarere kubakata umushahara kandi amafaranga yaravuye icyuro imwe kuri jonte y’Akarere, jye mbona BNR iri kwiraza inyanza kandi izi neza ikibazo

Gaspard SEBA yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

MWABANYAMATEGEKO MWE HARAHO MUZI KO IBYO BNR YAKOREYE ABAKOZI B’AKARERE KA RWAMAGANA BYEMERWA N’AMATEGEKO???
YEWE, NANJYE NIZE AMATEGEKO YO MU RWANDA NTABWO BIBAHO!!!
UNYURANIJE NANJYE ATUBWIRE AHO YAYIGIYE.

yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

Erega abavuga ko BNR iza ikumvikana n’abakozi ntabwo bazi neza aho ikibazokigeze.
ko BNR yafatiriye umushahara wose w’ukwa kamena ungana nayo yatanze, haba hasigaye kumvikana iki n’abakozi?

Ahubwo hasigaye kumenya ko BNR ifite uburenganzira bwo gufata kumushahara w’uwariwe wese nta bwumvikane yagiranye na nyiri umushahara.

yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

Birababaje cyane ahubwo turasaba PAC na Auditor general gukurikirana biragaragara ko BNR itazi amafaranga icunze uko anagana kubona bamara umwaka batazi ko bahombye kandi ngo bize gucunga umutungo w’igihugu da?kandi biragayitse umwaka woseeeeeeeeeeeeeeeeee?
BNR na BPR ntawayakuraho atumvikanye n’abakozi bayabonye ntimwirengagize ko hari abatarayabonye kandi bakatswe

yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

Birababaje kubona BNR NKA bANKI nKURU YIGIHUGU imara igihe kirenga umwaka wose itari yakamenya ko yahembye abakozi kabiri,birababaje kubona mudakurikirana amafaranga yigihugu mucunga.Rwose birababaje kubona mwirengagiza amategeko agenga umukozi wa reka kubijyanye numushahara

yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

ntago abakozi banga kwishyura aya mafaranga ikibazo kiri mu buryo bakwishyura bamaze kubivuganaho na BNR ikindi umuntu yakwibaza ko andi ma banki ajya akora closing every day bakamenya manquant cg excedent BNR yo ibikora ite umwaka urenga itaramenya igihombo kingana gutya erega hari n’ahandi bakoze nk’ibi by’i rwamagana
Ahubwo bantu ba BNR kuri bonus zigenerwa abakozi hari abo mwazihaye kabiri n’ubundi ubu se nabwo ni system nshya? mushobora kuba mushakira ikibazo aho kitari mukosore kabisa.

inyangamugayo yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

Mwaramutse!
Uyu ushinzwe umurimo( sesonga) we biroroshye, kuko atamenye ko amafr yagezeho buriya aracyariho! iyaba nabandi batarabimenye. ababimenye bakayarya bihangane bishyure erega ninikinyabupfura.

karamaga yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

BNR yakoze amakosa kubera abakozi bayo bahuzagurikaga mu gukoresha program yayo nshya.Ibyo rero ntihagire ubigenderamo ngo aharengabire nk’umukozi.hagomba kubaho kumvukana hagati ya BNR,BPR ndetse n’abakozi.

Kaneza Meddy yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

ikigaragara BNR yatinze gukurikirana iby’ abo bakozi.kuko umwaka ni muremure. naho agafaranga ko ntawakwemera ko kageze kuri konti ye. yakabuzeho bwo mwabipfa kbsa

Ndacyayisenga Aphrodice yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

yababababa birabaje kumva abantu bavuga ibyo batazi batanasobanukiwe; uravuga ingingo imwe ukiyibagiza ingingo ya 118/023 ihana umuntu ukoresha amafaranga atari aye ngo nuko ayasanze kuri konti ye, bene abo bantu ahubwo baba bagomba gukurwaho icyizere ntibongere kugira indi banki bafunguramo konti kuko batari inyangamugayo, please muri uru Rwanda ba RUSAHURIRAMUNDURU nta mwanya bagifite, nimwishyure ibyabandi ahubwo BNR iyaba nari umwe mubafata ibyemezo nakagombye kubishyuza n inyungu kuko iyo ni inguzanyo mwabonye muranayihekenya biratinda....

GAKWISI yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka