Abagize Guverinoma nshya igiye kuyobora u Rwanda
Nyuma yo kugirwa minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Minisitiri Anastase Murekezi yashyizeho abaminisitiri 22 n’abanyamabanga ba Leta icumi bazaba bagize guverinoma nshya igiye kuyobora u Rwanda.

Abaminisitiri bashya bashyizweho kuri uyu wa 24/07/2014 bahita barahirira imbere ya Perezida Kagame ni aba bakurikira:
– Gatare Francis, yashinzwe kuyobora ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere RDB, Rwanda Development Board akanaba umwe mu bagize inama y’abaminisitiri;
– Dr Binagwaho Agnes, ubuzima;
– Prof Silas Lwakabamba, uburezi;
– Johnston Busingye, ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta y’u Rwanda;
– Francois Kanimba, inganda n’ubucuruzi;
– Francis Kaboneka, ubutegetsi bw’igihugu;
– Vincent Biruta, umutungo kamere;
– Ambasaderi Claver Gatete, Imari n’igenamigambi;
– Musa Fazil Harerimana, umutekano w’igihugu;
– Seraphine Mukantabana, gukumira Ibiza no gucyura impunzi;
– Geraldine mukeshimana, ubuhinzi n’ubworozi;
– Louise Mushikiwabo, ububanyi n’amahanga n’ubutwererane;
– James Musoni, Ibikorwaremezo;

– Valentine Rugwabiza, yashinzwe gukurikirana Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba;
– Venantia Tugireyezu, minisitiri mu biro bya perezida wa repubulika;
– Judith Uwizeye, minisiteri y’umurimo n’abakozi ba leta;
– Joseph Habineza, minisiteri y’umuco na siporo;
– James Kabarebe, minisiteri y’ingabo;
– Francois Kanimba, inganda n’ubuucuruzi;
– Stella Ford Mugabo, imirimo y’inama y’abaminisitiri;
– Jean Philbert Nsengimana, ikoranabuhanga n’urubyiruko.
Abanyamabanga ba leta:
– Evode Imena, yagizwe umunyamabanga wa leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri minisiteri y’umutungo kamere;
– Germaine Kamayirese, umunyamabanga wa leta ushinzwe ingufu n’amazi;
– Olivier Rwamukwaya, umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye;
– Alvera Mukabaramba, umunyamabanga wa leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage;
– Dr Uziel Ndagijimana uziel, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’imari n’igenamigambi;
– Patrick Ndimubanzi, umunyamabanga wa leta ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze;
– Tony Nsanganira, umunyamabanga wa leta muri ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi;
– Albert Nsengiyumva Albert, umunyamabanga muri minisiteri y’uburezi ushinzwe ubumenyingiro n’imyuga;
– Alexis Nzahabwanimana, umunyamabanga wa leta muri ministeri y’Ibikorwaremezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu.
– Eugene Gasana, umunyamabanga wa leta muri ministeri y’Ububanyi n’Amahanga akaba na Ambasaderi uhagarariye u Rwanda mu muryango w’Abibumbye

Mu ijambo yavuze atangaza abagize guverinoma, minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yashimiye perezida wa repubulika wamugiriye icyizere kandi yizeza ko azakorana umurava mu kugeza igihugu ku iterambere anyuze mu mirongo mikuru perezida w’u Rwanda yashyizeho.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 20 )
Ohereza igitekerezo
|
welcame Joseph HABINEZA ruhago izatera imbere.
Icyonzi neza nuko Nyakubahwa Agnes MATIRIDA KARIBATA Yakoze neza akazi yarashinzwe Gusa twiteze ibyo umusimbuye azakora Amahirwe kumusimbuye kandi DR KARIBATA NITEZE IMPINDUKA AZAZANA MUKAZI KANDI AZAKORA NUMUKOZI MWIZA.
Lwakabamba Oyeee!!! Ikibazo Cya Bursary Gikurikiranwe Kuko REB Itwambuye amezi atanu imyenda akaba ari myinshi.
Ishimwe ku bagiriwe icyizere. twizeye neza ko mutazatatira igihango mwagiranye n’u rwanda.
Agnes KARIBATA ndagukunda cyaneee! UWITEKA azaguhe akandi kazi keza
IMPINDUKA NI NGOMBWA MWITERAMBERE RY,IGIHUGU,BIRASHIMISHIJE CYANE KUBWAMARASO MASHYA,BUSE IKIVI ABANDI BATANGIYE KANDI BARENZEHO.
Aba bayobozi barasobanutse, gusa mu banyamabanga ba Leta nta hame ry’uburinganire ryagaragayemo(20%)
bazgire akzi keza kandi ntibazacogore ku kazi kabo ko guteza imbere igihugu