Abagize Guverinoma nshya igiye kuyobora u Rwanda
Nyuma yo kugirwa minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Minisitiri Anastase Murekezi yashyizeho abaminisitiri 22 n’abanyamabanga ba Leta icumi bazaba bagize guverinoma nshya igiye kuyobora u Rwanda.

Abaminisitiri bashya bashyizweho kuri uyu wa 24/07/2014 bahita barahirira imbere ya Perezida Kagame ni aba bakurikira:
– Gatare Francis, yashinzwe kuyobora ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere RDB, Rwanda Development Board akanaba umwe mu bagize inama y’abaminisitiri;
– Dr Binagwaho Agnes, ubuzima;
– Prof Silas Lwakabamba, uburezi;
– Johnston Busingye, ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta y’u Rwanda;
– Francois Kanimba, inganda n’ubucuruzi;
– Francis Kaboneka, ubutegetsi bw’igihugu;
– Vincent Biruta, umutungo kamere;
– Ambasaderi Claver Gatete, Imari n’igenamigambi;
– Musa Fazil Harerimana, umutekano w’igihugu;
– Seraphine Mukantabana, gukumira Ibiza no gucyura impunzi;
– Geraldine mukeshimana, ubuhinzi n’ubworozi;
– Louise Mushikiwabo, ububanyi n’amahanga n’ubutwererane;
– James Musoni, Ibikorwaremezo;

– Valentine Rugwabiza, yashinzwe gukurikirana Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba;
– Venantia Tugireyezu, minisitiri mu biro bya perezida wa repubulika;
– Judith Uwizeye, minisiteri y’umurimo n’abakozi ba leta;
– Joseph Habineza, minisiteri y’umuco na siporo;
– James Kabarebe, minisiteri y’ingabo;
– Francois Kanimba, inganda n’ubuucuruzi;
– Stella Ford Mugabo, imirimo y’inama y’abaminisitiri;
– Jean Philbert Nsengimana, ikoranabuhanga n’urubyiruko.
Abanyamabanga ba leta:
– Evode Imena, yagizwe umunyamabanga wa leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri minisiteri y’umutungo kamere;
– Germaine Kamayirese, umunyamabanga wa leta ushinzwe ingufu n’amazi;
– Olivier Rwamukwaya, umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye;
– Alvera Mukabaramba, umunyamabanga wa leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage;
– Dr Uziel Ndagijimana uziel, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’imari n’igenamigambi;
– Patrick Ndimubanzi, umunyamabanga wa leta ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze;
– Tony Nsanganira, umunyamabanga wa leta muri ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi;
– Albert Nsengiyumva Albert, umunyamabanga muri minisiteri y’uburezi ushinzwe ubumenyingiro n’imyuga;
– Alexis Nzahabwanimana, umunyamabanga wa leta muri ministeri y’Ibikorwaremezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu.
– Eugene Gasana, umunyamabanga wa leta muri ministeri y’Ububanyi n’Amahanga akaba na Ambasaderi uhagarariye u Rwanda mu muryango w’Abibumbye

Mu ijambo yavuze atangaza abagize guverinoma, minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yashimiye perezida wa repubulika wamugiriye icyizere kandi yizeza ko azakorana umurava mu kugeza igihugu ku iterambere anyuze mu mirongo mikuru perezida w’u Rwanda yashyizeho.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 20 )
Ohereza igitekerezo
|
abarabikwiye rwose Imana izabibafashemo
Tubifurize Akazi Keza Ku Mirimo Mwashinzwe N’umukuru W’igihugu.
dushimiye imana yabafashije mukagirirwa icyizere mukore muharanira ubumwe bwacu twese.
Imana niyo nkuru ngaho mufashe umunyarwanda wese yibone mu gihugu cye
impinduka muburezi zari zikenewe. gusa abiga normal primaire twabirenganiyemo aho amanota asohoka hakabura n’umwe ujya muri kaminuza! birababaje....
ndabona iyi cabinet ikomeye kandi izakomeza kuduteza imbere
Twishimiye kwakira Prof. Lwakabamba mu burezi. Hari ibibazo birimo byinshi kandi twizera ko azagira ibyakemura afatanyije n
abo ahasanze. Ndatanga urugero rwa second sitting muri za Kaminuza y
u Rwanda. Second sitting yavuyeho kandi ntabwo abanyeshuri bagishijwe inama. Mutudufashe gitorerwe umuti kuko turagowe cyane.welcome Minister Joseph, gusa uzagire impinduka uge wita nokurubyiruko rwabahungu,kuko ubushize witaga kunkumi gusa
nshimishijwe cyane nuko Mr Harebamungu Mathias bamuvanyeho.uburezi yari yarabugize nkurugorwe ashyiraho amategeko uko yiboneye ngo nireme ry’uburezi,nigute umuntu akora examen d’etat bakamuha diplome yarangiza ngo ntiyemerewe kwiga kaminuza ngo yagize amanota atari meza?ireme ryuburezi ntirturyanze ariko nta logique yashyiraga mubyo yakoraga yarategekaga gusa kd gutageka ntibikibaho haje ubuyobozi bubereye abanyarwanda twese. nigute uwize lettre,HEG,secretariat,,, yamugereranya nuwize science?(ngo amanota make ntiyakwiga kaminuza kandi umunyeshuli aba yarahawe diplome)nukuri bikosoke mudufashe,thx
Yewe uvuga ko ihame ry’uburinganire ritubahirijwe sibyo. reba abagize guverinoma bose.
Tubari inyuma
we are in world