Abagize Ihuriro ry’Abagize Inteko zishinga Amategeko baharanira Amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari (AMANI), Ishami ry’u Rwanda, batoye komite nshya y’abayobozi bagomba kuriyobora mu gihe cy’umwaka.
Uyu munsi mu gitondo ku muhanda uva i Rwinkwavu ugana ku muhanda munini i Kabarondo ugana i Kigali habereye impanuka ya taxi mini bus itewe no gusubira inyuma ubwo yananirwaga gukomeza guterera umuhanda ahitwa Mu materasi. Kugeza ubu nta muntu witabye Imana ariko abagera kuri batatu bahise bajyanwa ku bitaro bya (...)
Mu mudugudu wa Rukoko, akagari ka Gihira umurenge wa Ruhango akarere ka Rutsiro, haravugwa urupfu rw’umugabo witwa Kurikiye Amiel witabye Imana kuwa mbere tariki 05/12/2011, ahitanywe n’inkangu.
Tariki ya 7 Ukuboza, mu masaa tatu za mu gitondo, umwana witwa Nowa uri mu kigero cy’imyaka 15 yagonzwe n’ikamyo yo mu bwoko bwa fuso yari ihagaze imbere y’amaduka igiye gupakurura ibirayi.
Prof. Sam Rugege wari visi perezida w’urukiko rw’ikirenga yasimbuye Aloysia Cyanzayire ku mwanya wa Perezida w’urwo rukiko wari umaze imyaka umunani aruyobora.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, mu muhango udasanzwe wabereye mu rugwiro tariki 06/12/2011, yakiriye impapuro z’ambasaderi batandatu zibahesha uburenganzira bwo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Umuvugizi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, Fatoumata Lejeune-Kaba, asanga nta cyabuza impunzi z’Abanyarwanda ziri hirya no hino ku isi gutaha kuko u Rwanda rushoboye kurinda abaturage barwo.
Ku mugoroba wa tariki 05/12/2011 mu kigo cyakira abatahutse cya Nyagatare mu karere ka Rusizi hageze impunzi z’abanyarwanda zatahutse zivuye muri Kongo Kinshasa. Muri izo mpunzi harimo abahoze mu ngabo z’umutwe urwanya ubutegetsi mu Rwanda wa FDLR barindwi n’abasivili 49.
Mu murenge wa Muko mu Kagali ka Cyamuhinda mu mudugudu wa Ntonyanga mu karere ka Gicumbi habuze umwana w’umwaka umwe n’igice witwa Igiraneza Beline none barakeka ko ari amazi yamujyanye.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri y’intebe riravuga ko Perezida wa Repubulika ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, cyane cyane mu ngingo ya 116 y’ itegeko nshinga, yashyizeho abaminisitiri batatu aribo : Dr Vincent Biruta: Minisitiri w’Uburezi; Jean Philibert Nsengimana : Minisitiri w’Urubyiruko na Mitali (...)
Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, azahabwa igihembo n’igihugu cy’Ubugande nk’umuntu wagize uruhare mu iterambere ry’urubyiruko muri Afurika.
Ejo, ikigo cy’Abongereza gishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID) cyahaye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 76 z’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza (amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 71 n’igice). Muri ayo mafaranga, arenga miliyari 54 n’igice azakoreshwa mu burezi naho asigaye akoreshwe mu bikorwa by’ubuhinzi.
Abaturage baturiye umuhanda bo mu murenge wa Kabarondo, mu karere ka Kayonza bavuga ko batewe impungenge n’abashoferi batubahiriza amategeko y’umuhanda bikaba byatuma haba impanuka zikangiza ibikorwa bya bo biri hafi y’umuhanda.
Uwigeze kuba umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Murego Jean Marie Vianney, yakuwe muri gereza kubera ko yitwaye neza mu gihano cye. Murego yari afunze kuva mu mwaka wa 2010.
Kuva ejo tariki ya 04/12/2011, umufasha wa Perezida w’u Rwanda, Jeannette Kagame, yitabiriye inama mpuzamahanga ku kurwanya SIDA ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (ICASA) yatangiye ejo mu mujyi wa Addis Ababa, muri Ethiopia.
Kuva tariki 04/12/2011, minisitiri w’ingabo w’u Rwanda, Gen. James Kabarebe, yatangiye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Côte d’Ivoire mu rwego rwo kuganira n’abayobozi b’icyo gihugu kuri gahunda zo gusana icyo gihugu nyuma y’imvururu gisohotsemo.
Ejo mu karere ka Kirehe hateraniye inteko rusange y’umuryango FPR Inkotanyi maze abayitabiriye barebera hamwe ibyagezweho kandi barebera hamwe ingamba zo gushyira mu bikorwa ibitaragezweho mu minsi ya vuba.
Tariki 03/12/2011, aba komiseri bakuru b’ikigo by’imisoro n’amahoro b’ibihugu byombi basinye amasezerano ahuza umupaka w’u Rwanda n’u Burundi i Nemba mu karere ka Bugesera.
Iyo mpanuka yabaye kuri uyu munsi ahagana mu ma saa sita n’igice z’amanywa mu Nkoto mu karere ka Kamonyi yakomekeje abantu bikabije ariko nta wapfuye. Impanuka yabaye nyuma y’imvura y’utujojoba hagati y’imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Toyoace.
Mu ijoro rya tariki ya mbere rishyira iya kabiri uku kwezi nibwo umurambo w’umugabo witwa Muzigura Damascene wagwiriwe n’umusarani yacukuraga muri College de l’Espoir wa kuwemo maze uhita ujyanwa ku bitaro bya polisi ku Kacyiru.
Mu rugendo Perezida Kagame agirira mu guhugu cya Korea y’Amajyepfo, uyu munsi yasuye uruganda rukora ibikoresho by’isakazamajwi, mudasobwa na telefoni zigendanwa, Samsung, rufatwa nka rumwe mu nganda ziteye imbere ku isi mu gukora ibi bikoresha.
Uwigeze kuba umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Kashemeza Robert, yakuwe mu buroko yari arimo kuva 2010 kubera ko yitwaye neza mu gihano yahawe.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, asanga u Rwanda rufite amahirwe yo kwigira kuri Korea hamwe n’inganda zayo kuko zifite uruhare mu kongera ubukungu bw’igihugu, gufasha abaturage kubona imirimo no gukoresha ikoranabuhanga.
Ubuyobozi bw’ingabo z’umuryango w’Afurika ushinzwe kurinda amahoro muri Darfur (UNAMID) bwageneye urupapuro rw’ishimwe (certificate) umusirikare w’ingabo z’u Rwanda, Lt Théoneste Nkurunziza ukorera muri batayo ya RWABATT 27, nk’umusirikare witanze mu kazi.
Abapolisi 30 barangije mu ishami ry’ubumenyi rusange bw’igipolisi mu ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali barahabwa impamyabushobozi zabo uyu munsi.
Icyegeranyo cy’ umuryango Transparency International cyasohotse tariki 30/11/2011 cyerekanye ko u Rwanda rwazamutse cyane mu kurwanya ruswa, maze ruza ku mwanya wa kane ku mugabane w’Afurika wose.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, ntiyemera raporo yakozwe n’urwego rugena abagenerwa bikorwa ba Vision Umurenge Programme (VUP). Iyi raporo ivuga ko 52% by’abaturage bo mu ntara y’amajyaruguru bakwiye kuba abagenerwa bikorwa ba VUP kuko batishoboye.
Madame Nyirambagare Rosine, wari umyobozi w’ikigo nderabuzima cya Birembo, mu Murenge wa Rambura ho mu karere ka Nyabihu, acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi i Nyabihu akekwaho kunyereza umutungo ungana n’amafaranga 105.000 nk’uko bitangazwa n’umugenzuzi w’imari n’umutungo mu karere ka Nyabihu, Muramutse Fideline.
Umuhanda uva muri gare ya Nyabugogo werekeza ku kinamba bakunze kwita poids lourds wuzuye bitewe n’imvura nyinshi. Amazi ava muri Mpazi (umugezi utwara amazi ava mu mirenge ya Kimisagara, Nyamirambo n’uwa Muhima) arajya wisuka mu mugezi wa Nyabugogo maze agasanga uwo mugezi wuzuye akagaruka muhanda maze agakora ikiyaga.
Perezida wa Korea y’Epfo, Lee Myung-bak, yahuye na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, baganira k’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’itumanaho n’ikoranabuhanga.