Ntibankundiye Jacqueline w’imyaka 20 yahisemo gushaka kwiyahura, kuko umuryango we umusaba ko umwana yabyariye iwabo amushyira se, mu gihe uwo babyaranye na we avuga ko uwo mwana atari uwe.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yatangije ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 Ishuri rya Rwamagana School of Nursing and Midwifery rimaze ritangiye kwigisha ababyaza n’abaforomo.
Abakobwa bahize abandi muri uyu mwaka barimo na Nyampinga w’u Rwanda, Aurore Kayibanda Umutesi, barifashshwa kwereka abana b’abakobwa ko bakwiye kwigirira icyizere no gukangurira abantu bose kugira uruhare mu iterambere ry’umwana w’umukobwa.
Perezida wa Republika Paul Kagame yongeye gutangarizwa umusanzu usaga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda ku munsi umwe, yavuye mu kugurisha ibintu by’agaciro mu ruhamye, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 05/10/2012.
Inzu yo mu mudugudu wa Bwiza, akagari ka Nyabikokora, umurenge wa Kirehe yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa sita tariki 05/10/2012 ariko ntibyamenyekanye aho uwo muriro waturutse.
Perezida w’igihugu cya Gabon, Ali Bongo Ondimba, yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo uyu wa gatanu tariki 05/10/2012. Aje mu rugendo rw’iminsi ibiri mu kwigira k’u Rwanda ubunararirabonye mu gukoresha icyongereza.
Madame Judy Cheng-Hopskin, umuyobozi wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kubungabunga amahoro, arishimira intambwe u Rwanda rwateye kugeza n’aho rusigaye rubungabunga amahoro ku isi.
Ababana n’ubumuga bo mu karere ka Gicumbi bafite ikibazo cyo kugenda muri ako karere kubera imiterere yako igizwe n’imisozi miremire.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 04/10/2012 Abanyarwanda barindwi barimo abagore, abagabo n’abana, bahungutse baturutse mu gihugu cya Kongo aho bari bamaze imyaka isaga 17 bagejejwe mu karere ka Nyabihu aho bakomoka.
Abayobozi mu nzego z’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba barasabwa kwitegura gukora cyane kugira ngo bazagire byibura amanota 90% mu guhigura imihigo y’uyu mwaka bitaba ibyo bakitegura kubibazwa n’ubuyobozi bw’Intara.
Binyujijwe cyane cyane mu rubyiruko, akarere ka Rulindo kari muri gahunda yo kurwanya icuruzwa ry’abantu. Urubyiruko rurakangurirwa kwishakira icyo gukora kugira ngo rudashidukira mu mijyi ahakunze kugaragara icyo kibazo.
Komisiyo y’abadepite ishinzwe ububanyi n’amahanga yashimye ibikorwa byo kwegereza abaturage amazi no kubatoza isuku byakozwe n’umushinga WASH mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera.
Mu isuzuma barimo gukora mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasurazuba (EAC), abadepite b’umuryango wa Afurika y’Uburasurazuba bari mu ruzinduko mu Rwanda batangaje ko u Rwanda ruhagaze neza mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Mu nama akarere ka Nyamasheke kagiranye n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro muri ako karere kuri uyu wa kane tariki 04/10/2012, abacukuzi basabwe kubukora mu buryo burengera ibidukikije kandi bwemewe n’amategeko.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatangaje ko mbere yo kwamagana umutwe wa M23 azabanza kwamagana abatumye abo barwanyi babaho mbere yo kubikorera M23.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburasirazuba arasaba ubuyobozi bw’Uturere gushyira igitsure ku bafatanyabikorwa barimo imiryango itegamiye kuri Leta (ONG) ngo basohoze ibyo bakwiye gukora kuko iyo bidakozwe bigira ingaruka mbi ku igenamigambi n’imihigo by’akarere.
Bamwe mu batuye mu kagari ka Rwimishinya, umurenge wa Rukara mu karere ka Kayonza, baravuga ko muri ako gace hari abantu baza bashaka kugura itungo, batakumvikana na nyiraryo ku giciro bwacya mu gitondo nyir’itungo agasanga baryibye.
Kuri uyu wa kane tariki 04/10/2012, mu cyumba cy’Inteko ishinga amategeko, Umukuru w’igihugu aratangiza umwaka w’ubucamanza, anakire indahiro z’Umuvunyi mukuru Aloysie Cyanzayire, Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, Maj.Gen. Frank Mushyo Kamanzi na Depite Mukakarangwa Clothilde.
Ministeri y’ingabo (MINADEF) yarushije ibindi bigo gutanga amafaranga menshi mu kigega Agaciro Development Fund kuva cyatangira. Kuri uyu wa gatatu tariki 03/10/2012 MINADEF yatanze umusanzu ungana n’amafaranga 1,643,160,972.
Ikibazo cy’akajagari kagaragara mu gutwara abagenzi mu muhanda Ngororero-Muhanga kimaze iminsi, aho abagenzi bavuga ko imikorere y’abatwara amamodoka muri uwo muhanda ibabangamira bityo bagasanga RURA ariyo yabikemura kuko iyo bavuze abatwara abagenzi ntacyo babikoraho.
Kuri uyu wa 03 Ukwakira 2012, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’ab’utugari bo mu karere ka Kirehe bateraniye mu mahurwa y’iminsi ibiri agamije kubasobanurira ibigendanye n’imiyoborere myiza no gutanga serivise neza ku babagana.
Mu minsi ya vuba mu Rwanda harajyaho itegeko rizajya ritegeka buri muntu wese, cyane cyane abayobozi gutanga amakuru areba n’inshingano bashinzwe ku banyamakuru ndeste no ku baturage basanzwe.
Abadepite bahuriye mu ihuriro nyarwandakazi ry’abagore bari mu nteko ishingamategeko (FFRP) bari mu mwiherero mu karere ka Rubavu basuzuma ibyagenzweho no gutegura ibizakorwa mu mwaka wa 2013.
Abagize inzego z’umutekano ku mudugudu “community policing” barasabwa kujya bakorana n’inzindi nzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano mu gugatanga amakuru; nk’uko babikanguriwe na minisiteri y’umutekano mu gihugu (MININTER) tariki 02/10/2012 mu kiganiro kigamije gukumira ibyaha mbere y’uko biba.
Abanyarwanda barashishikarizwa kujya bakoresha interineti banyomoza ibihuha bisebya u Rwanda byandikwa mu bitangazamakuru bitandukanye mpuzamahanga kandi bakanasobanurira abanyamahanga ibyiza byinshi u Rwanda rumaze kugeraho.
Abakozi b’akorera ku karere ka Rutsiro bahagaritse akazi kabo kuwa kabiri tariki 02/09/2012 nyuma ya saa sita kugira ngo bifatanye n’umuryango, hamwe n’abaturanyi mu gikorwa cyo gushyingura umukobwa witwa Dusabe Pascaline witabye Imana akubiswe n’inkuba tariki 01/09/2012.
Nyuma yo kwandikira Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bayisaba ubufasha, Abacitse ku icumu rya Jenoside batuye mu mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Nkingo, umurenge wa Gacurabwenge basuwe n’umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri abemerera ubufasha.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) kirasaba abayobozi kudafata abanyamakuru nk’abakeba ahubwo ko bakwiye kubafata nk’ababunganira mu iterambere kuko ari ijisho rya rubanda.
Kuri uyu wa kabiri tariki 02/10/2012, mu karere ka Nyamasheke hatangiye ibiganiro by’iminsi ibiri hagati ya komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge (NURC) n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi n’izihagarariye ibyiciro bitandukanye by’abaturage.
Nyuma yo kugaragara ko abaturage babiri bubatse ku musozi wa Rubavu bakarengera imbibe bagendeye ku byangombwa bahawe n’abakozi b’akarere, ubuyobozi bw’intara bwahisemo kubakurikirana bagenerwa ibihano.