Ubuyobozi bw’inama y’igihugu mu karere ka Rubavu bufatanyije bw’ inama y’igihugu k’urwego rw’igihugu, batangije igikorwa cyo gushishikariza urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu gukorana n’amabanki kugira ngo rushobore guhanga imirimo no kurwanya ubukene.
Ikigo gishinzwe imiyoborere mu Rwanda RGB, cyashimiye inzego za Leta n’urubyiruko, uburyo bitwaye muri uku kwezi kw’imiyoborere kwashojwe ku wa Gatandatu tariki 20/04/2013, aho cyakiriyemo ibibazo by’abaturage birenga 7,000, ugereranyije n’ibibazo 2,000 byakiriwe mu mwaka ushize.
Abagore bo mu karere ka Musanze batanze ibitekerezo ku byo babona byashingirwaho hategurwa intego z’ikinyagihumbi za nyuma y’uriya mwaka, mu rwego rwo gukusanya ibitekerezo ku ntego z’ikinyagihumbi za nyuma ya 2015.
Inzego zitandukanye zo mu Muryango w’Abibumbye zikorera mu Rwanda ziraganira n’abaturage b’akarere ka Nyamasheke ku byagezweho mu Ntego z’Ikinyagihumbi (MDGs) mu Rwanda, imbogamizi zikigaragara n’ibitekerezo byatuma ibitaragezweho bibasha kugerwaho.
Inama yahuje abayobozi b’uturere n’intara hamwe n’abayobozi bakuru muri Guvenema kuri uyu wa gatanu tariki 19/4/2013, yafatiwemo ingamba zisaba imbaraga nyinshi abaturage mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, hamwe no kwimura abantu batuye mu buryo bashobora guhitanwa cyangwa kwangirizwa n’ibiza.
Kuva tariki 16/04/2013, umuhanda Gasarenda-Gisovu wacitsemo kabiri, mu kagari ka Rugano mu murenge wa Musebeya, kubera inkangu ubu ukaba udashobora kunyurwamo n’imodoka.
Itsinda ry’abakozi batatu baturuka mu Karere ka Nyanza bayobowe na Nkurunziza Philbert, baganiriye n’abayobozi b’Akarere ka Gakenke babasaba kubafasha kubona abakozi bagera ku bihumbi 10 bo gukoresha mu mirimo yo guca amaterasi.
Mu nkambi ya Kiziba icumbikiye impunzi z’Abanyekongo mu karere ka Karongi habereye inama y’abana iba buri mwaka bagatanga ibitekerezo ku ruhare rwabo mu bikorwa byose bibakorerwa, ariko abanyamakuru babujijwe kwinjira mu cyumba cy’inama.
Ushinzwe imirimo ya Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) mu Rwanda (Charge d’Affaires), Jessica Lapenn, yijeje Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ko igihugu cye gishyigikiye u Rwanda muri gahunda yo kwigira.
Nyuma y’urupfu rw’abantu batanu bose bo mu muryango umwe bishwe n’inkangu mu ka kagari ka Kinyonzwe, umudugudu wa Matyazo, umurenge wa Mutuntu mu karere ka Karongi, ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo kwimura indi miryango itatu yari ituranye na banyakwigendera.
Imvura nyinshi iri kugwa yatumye amazi y’uruzi rwa Nyabarongo arenga inkombe, akaba atangiye kugera mu muhanda wa Kaburimbo uhuza Kigali n’Intara y’amajyepfo.
Abaturage bakoresha ikiraro cya Kazaza barifuza ko cyasanwa kuko cyahagaritse ubuhahirane. Uubuyobozi bw’umurenge wa Rwempasha buvuga ko kigiye gusanwa by’agateganyo, kigasanwa ku buryo burambye mu ngengo y’imari y’umwaka utaha izatangira muri Nyakanga.
Girimpuhwe Anne umwana w’imyaka 16 wo mu karere ka Ruhango arashimira cyane uruhare rw’itangazamakuru mu kumukorera ubuvugizi ibibazo yari afite bigakemuka.
Umugabo n’abana be babiri bari batuye mu murenge wa Murunda mu kagari ka Twabugezi bitabye Imana bishwe n’inkangu y’umusozi waguye ku nzu yabo. Iyo nkanu yatewe n’imvura yari imaze iminsi itatu igwa ijoro n’amanywa mu karere ka Rutsiro.
Abapolisi basaga 40 bayobowe n’umukuru wa bo IGP Emmanuel K. Gasana, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi, tariki 17/04/2013, banizeza Abanyakamonyi ko Jenoside itazongera kuba.
Imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baracyahura n’ibibazo, ku isonga hakaba hari ikibazo cy’uko hari abambuwe amasambu yabo bakaba batarayasubizwa; nk’uko byagarutsweho na Niyonziza Felicien uhagarariye IBUKA mu karere ka Gatsibo.
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu ishuri rikuru ry’abaporotesitanti (PIASS) Rév Dr Ndikumana Viateur arasaba abanyamadini n’amatorero bitandukanye kugira uruhare rugaragara mu gukumira Jenoside ngo itazongera kubaho ndetse no guharanira ko ubuzima bw’abayirokotse buba bwiza.
Imfubyi 11 za Jenoside zaragijwe Radio izuba ikorera mu karere ka Ngoma zirayishimira ko itazitereranye kuva zajya mu maboko yayo kugeza ubu.
Abaturage b’akarere ka Nyamasheke barishimira ko umuhanda wa kaburimbo ugiye kuzahuza aka karere n’aka Karongi uzatuma babasha kugera ku iterambere rishingiye ku buhahirane kuko ikibazo cy’ingendo kizaba gikemutse.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé , atangaza ko hari bamwe mu bakozi badakora neza abo yise “Abapagasi” bikabangamira intumbero igihugu cyihaye yo kuzamura ubukungu.
Abanyamadini n’amatorero barasabwa kurushaho kugaragaza uruhare rwabo mu bumwe n’ubwiyunge kugira ngo imbogamizi zikigaragara ziterwa ahanini n’ubukana bw’icyaha cya Jenoside nazo zazarangire.
Umuryango uhuje ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (CEPGL) urimo gutegura igenamigambi ry’imyaka irindwi (2013-2020) kugira ngo ushobore kugeza abaturage ku cyerekezo cy’ibikorwa bibafasha kuva mu bukene no guteza imbere ibihugu ukoreramo.
Mu gihe imirimo yo gukora gare ya Musanze iri kugana ku musozo, abakoresha iyi gare bavuga ko ntacyo byaba bimaze ikozwe nyamara umuhanda uyigana wo ukirimo ibinogo birekamo amazi.
Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Rwamagana bavuga ko mu gihe cyo kwibuka abo yahitanye abandi ikabagira incike ari n’umwanya wo kwibuka no gushimira Umuryango wa FPR-Inkotanyi wahagaritse Jenoside.
Mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 19 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage bo mu karere ka Burera bakusanyije inkunga y’amafaranga miliyoni 23 n’ibihumbi 489 ndetse n’amashilingi ya Uganda 7800 byo gufasha abacitse ku icumu.
Abakora umuyoboro w’amazi wa Nyabizi, uri mu murenge wa Kinyababa mu karere ka Burera, barasaba ubuyobozi bw’ako karere ko bwabasabira rwiyemezamirimo ubakoresha akabahemba kuko bamaze amezi atatu badahembwa.
Mu murenge wa Rugarika, akagari ka Sheli, umudugudu wa Kagangayire, umugore uhetse umwana yaje gusaba icumbi mu rugo rwa Murekeyimana Celestin, bukeye mu gitondo basanga umugore yagiye yasize wa mwana n’ifishi y’ikingira mu buriri.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho, Jean Philbert Nsengimana, yasabye urubyiruko rwo mu Rwanda kwita ku basaza n’abakecuru b’incike basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James arashimira abayobozi b’inzego z’ibanze uburyo bitwaye mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenocide yakorewe Abatutsi.
Kaporari Hakizayezu Reonald watahutse tariki 15/04/2013 avuye muri FDLR avuga ko icyamuteye gutaha aruko uwo yahunze yafataga nk’umwanzi (aha yavugaga ingabo z’u Rwanda zari zimaze kubatsinda ku rugamba) asigaye amubonamo umukunzi kubera ko iyo batahutse bakirwa neza.