Minisiteri ishinzwe impunzi (MIDMAR), iratangaza ko inkambi ya Nyabiheke yo mu karere ka Gatsibo igiye kongerwa ikabasha kwakira izindi mpunzi, nyuma yaho impunzi zituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje kwiyongera mu Rwanda.
Miss Rwanda 2012, Umutesi Aurore Kayibanda, muri iki gitondo cyo kuwa mbere tariki 1/04/2013, yakoze impanuka y’imodoka, ubwo yari yitwaye mu mujyi wa Kigali ariko nta muntu wayiguyemo cyangwa ngo akomereke bikabije.
Nyuma y’ibyumweru bibiri bari mu murenge wa Mudende akarere ka Rubavu, abari abarwanyi ba Runiga witandukanyije na M23 iyobowe na Gen Makenga, bimuwe aho bari bacumbikiwe.
Abakristu Gatolika bo mu karere ka Burera batangaza ko ku munsi mukuru wa Pasika bibuka ho izuka rya Yezu Kristu ariko banazirikana abakristu bagenzi babo b’abakene babafasha mu buryo butandukanye.
Kubwimana Gaspal w’imyaka 41 utuye mu karere ka Rusizi yirirwana umwana w’imyaka 4 mu mugongo asabiriza cyangwa yisuma mu mujyi wa Kamembe kubera ubukene yatewe no kuvuza umugore we.
Umuryango MOUCECORE (Mouvement Chrétien pour l’Evangélisation, le Counseling et la Réconciliation) urahamagarira abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyamagabe kwinjiza muri gahunda zabo gukumira ibiza kuko ahanini biterwa n’ibikorwa bya muntu.
Premier Sergent Niyonsaba Charles wo muri FDLR aherutse gutahuka yaramugajwe n’amasasu atangaza ko yarashwe na mugenzi we bari kumwe waketse ko afite amafaranga akamurasa ashaka kuyamwambura. Ngo yicuza iminsi yataye muri Congo akaba atahutse ntacyo akibashije kwikorera.
Umutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa wavuze ko ingabo z’Umuryango w’abibumbye (UN) zigiye kuza kuwurwanya, nta kindi zigamije atari indi ntambara ikomeye igiye kwica abaturage muri Congo no gusenya icyizere cy’amahoro cyari kimaze kugerwaho.
Ku wa gatanu mutagatifu, tariki 29/3/2013, abakirisitu Gatorika bo mu mujyi wa Butare bakoze inzira y’umusaraba bagerageza kwigana uko byagenze igihe Yezu Kristu ababara, agapfa, akabambwa ku musaraba hanyuma agahambwa.
Mu karere ka Ngororero gasanzwe kazwiho kugira imisozi ihanamye, ubutaka bworoshye n’imigezi ikunze kuzura, ubu gafite abaturage 2942 batuye ahantu hagaragaza ko hashobora guteza impanuka bakeneye kwimurwa.
Abanyeshuri bize muri kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda batarabona akazi barangije amahugukorwa yo gukora imishinga izabafasha guhanga imirimo.
Ubwo hasozwaga umwiherero wa 10 w’abayobozi bakuru, Perezida wa Repubulika yasabye abayobozi bose mu nzego za Leta n’iz’abikorera ku giti cya bo gukomeza gushyira imbere amasomo azatuma u Rwanda rugira impinduka rukeneye hagamijwe kugera ku bukungu bufatika muri 2020.
Ingabo z’u Rwanda zashimiwe umuhate n’umurava mu mahugurwa mpuzamahanga ya LONI ziri gukorana n’abasirikari b’ibihugu binyuranye mu misozi ya Himalaya mu guhugu cya Nepal.
Abagore n’abakobwa barenga 100 bakoraga uburaya mu karere ka Karongi basoje amahugurwa yateguwe n’umushinga wita ku rubyiruko (Joint Youth Program) muri minisiteri y’urubyiruko, bafashe icyemezo cyo kureka uburaya bagashaka ibindi bakora bibahesha icyubahiro.
Perezida mushya w’inama njyanama y’akarere ka Burera, Bumbakare Pierre Celestin, arasaba abajyanama bose kujya bamugezaho ibyifuzo cyangwa ingingo zigomba kwigirwa hamwe mu nama mbere y’uko iyo nama iba.
Ndayambaje André w’imyaka 25 y’amavuko wari ucumbitse mu mudugudu wa Rupango, akagari ka Mutongo mu murenge wa Macuba wo yitabye Imana tariki 28/03/2013 nyuma yo kurumwa n’inzoka y’Inshira yari yakinishije umwanya munini ayizengurukiriza ku ijosi rye.
Ku munsi abanyeshuri biga mu karere ka Karongi bari gutahiraho tariki 28/03/2013, haguye ’imvura yatumye benshi batabasha kugera ahategerwa imodoka ndetse n’abahashije kuhagera kuzibona ntibya byoroshye.
Abakristu Gatolika bo mu mujyi wa Kigali bakoze inzira y’Umusaraba bibuka ububabare n’urupfu rwa Yezu Kristu ku wa gatanu mugatagatifu tariki 29/3/2013, bavuze ko umuntu uyikora abikunze, bituma agira imyitwarire myiza yo kwicisha bugufi, gukundana no kwitoza kwihanganira ibihe bigoye.
Umugore witwa Uwamariya Christine wo mu Murenge wa Rubaya, Akarere ka Gicumbi, ariko akaba atuye i Kigali afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba aho akurikiranyweho icyaha cyo kwiba umwana.
Kuri uyu wa Kane tariki 28/03/2013 nibwo abanyeshuri bagombaga gufunga igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2013, ariko bamwe ntibyaboroheye kuko babuze uko bataha kubera ikibazo cy’imodoka zabaye nke.
Muhoza Charlotte w’imyaka 19 yaje mu mujyi wa Nyanza avuye mu cyaro aburana n’umwana w’imyaka ine abereye nyirasenge buri wese aca ukwe n’undi ukwe maze nyuma baza kubonana ariko barize ayo kwarika.
Intore zo ku Rugerero mu tugari twa Kibuye na Kiniha, umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi, ziratangaza ko zahiguye imihigo zari ziyemeje ku kigereranyo kiri hagati ya 80 na 100%, ndetse imwe mu mihigo barayihiguye barenza 100%.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza barasaba ko abayobozi bakuru b’igihugu bari mu mwiherero i Gabiro mu karere ka Gatsibo bazaganira ku biciro by’ubukode bw’ubutaka n’itangwa rya serivi inoze.
Abanyamuryango ba koperative CODRS (Cooperative for Development Realing Silk worms) ihinga boberi mu murenge wa Gatumba mu karerea ka Ngororero barasaba ubuyobozi bwa Leta kubishyuriza ingurane y’ubuhinzi bw’amagweja bwangijwe n’amazi aturuka mu birombe bya sosiyete GMC icukura gasegereti muri uwo murenge.
Abaturage bo mu tugari twa Gisa na Rwaza mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu bavuga ko kuba batuye ahantu hahanamye barasaba kwimurwa kuko aho batuye haabahejeje inyuma mu majyambere.
Handicap International yatangije umushinga “UBUNTU CARE” ugamije gukumira ihohoterwa rikorerwa abana, by’umwihariko abafite ubumuga. Umuhango wo gutangiza ibikorwa by’uwo mushinga wabereye mu karere ka Rutsiro tariki 27/03/2013.
Karehe Bienfait wari usanzwe ayobora umurenge wa Rurembo mu karere ka Nyabihu niwe wahawe kuyobora umurenge wa Karago wari umaze iminsi udafite umunyamabanga nshingwabikorwa. Azatangira imirimo ye tariki 01/04/2013.
Umujyi wa Kigali watangaje ko abantu batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga (high risk zone) bazimurwa kandi ntibagire ingurane bagenerwa, uretse guha ubufasha abo bizagaragara ko batishoboye.
Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Stanford yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakomeje kuza kuganira na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aho abiga ibijyanye na politiki mpuzamahanga bibanze ku bukungu n’imitegekere y’abanegihugu ndetse n’imibanire y’u Rwanda n’amahanga.
Uwihanganye Emmanuel wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karago mu karere ka Nyabihu yahagaritswe ku mirimo ye kubera kudatunganya inshingano ze tariki 26/03/2013; nk’uko byemezwa n’umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza, Sahunkuye Alexandre.