Abaturage 103 baturutse mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, bafatiwe mu rugo rw’umuturage witwa Komezusenge Jacques w’imyaka 52, mu ijoro rishyira iki cyumweru tariki 27 Kanama 2023, aho Polisi yemeza ko basengaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ku wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2023, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru ‘Rwanda Premier League’ yarakomeje, ahakinwe imino 4 ku ngengabihe isanzwe, aho amakipe ya Musanze FC, Sunrise FC, Mukura VS&L na Kiyovu Sports yitwaye neza.
Emmerson Mnangagwa, usanzwe uyobora Zimbabwe, ni we wamaze gutangazwa na Komisiyo y’amatora muri iki gihugu, ko yegukanye intsinzi yo kongera kukiyobora muri manda ya kabiri.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahuye na ba Guverineri 19 bo muri Nigeria bagirana ibiganiro, bakaba bari mu Rwanda mu mwiherero w’iminsi itatu wateguwe n’Ihuriro rya ba Guverineri ba Nigeria (NGF), n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP).
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Kayisire Marie Solange, yakoreye umuganda mu rugabano rw’Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Rwamagana, aho isuri yaciye umukoki (ruhurura) ushobora kwangiza umuhanda, abaturage bakavuga ko unabateye impungenge kuko ushobora guteza impanuka.
Abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Congo (Brazzaville), ku wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2023, bahuriye ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, bizihiza umunsi mukuru w’Umuganura.
Abantu 13 barimo abana barindwi, bapfuye baguye mu mubyigano wabereye kuri Stade yo mu murwa mukuru wa Madagascar.
Muri Gabon, ku wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2023, bazindukiye mu matora y’Umukuru w’igihugu, abashyigikiye Perezida Ali Bongo wari urangije manda ebyiri ayobora icyo gihugu, bakaba bavuga ko ashobora gutsinda ayo matora akabona iya gatatu.
Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama 2023, mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba, wibanze ku gucukura no gusibura imirwanyasuri mu gihe hitegurwa imvura y’umuhindo, ishobora kuzaba nyinshi kurusha iyari isanzwe.
Ubutegetsi bw’igisirikire bwagiyeho muri Niger guhera ku itariki 26 Nyakanga 2024, nyuma ya Coup d’état yakuyeho Perezida Mohamed Bazoum, bwahaye Ambasaderi w’u Bufaransa amasaha 48 yo kuba avuye ku butaka bw’icyo gihugu, nk’uko bikubiye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Niger, ku wa Gatanu tariki (…)
Ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda nubwo rikiri mu ntangiriro, ariko bigaragara ko hari icyizere mu bihe biri imbere cyo kugera ku rwego rwifuzwa, ni yo mpamvu ikiganiro ‘EdTech Monday’ cya Kanama, kizagaruka ku guteza imbere ikoranabuhanga ryifashishwa mu burezi mu Rwanda.
Ibirori bijyanye n’ibihembo bya Trace Awards & Festival bigiye gutangirwa mu Rwanda ku nshuro ya mbere, bizahuriramo ibyamamare bitandukanye ku Isi yose.
Bamwe mu bafite ibigo bashoyemo imari bakaba bakoresha abakozi batandukanye, bahamya ko abafite ubumuga nabo bashoboye, kuko iyo bari mu kazi kabo bakitaho uko bikwiye, bigatuma batanga umusaruro uri hejuru.
Mu Karere ka Musanze ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 25 Kanama 2023, Perezida Paul Kagame yagiranye inama n’abavuga rikumvikana basaga 700, bo mu turere dutanu tw’Intara y’Amajyaruguru, hamwe n’uturere twa Nyabihu, Rubavu na Rutsiro two mu Ntara y’Iburengerazuba, abagaragariza ikibazo cyo gucamo ibice Abanyarwanda (…)
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye i Washington muri Seattle, kwizihiza Umuganura, anaboneraho kubibutsa agaciro kawo.
Indirimbo Calm Down, umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Rema, yasubiranyemo na Selena Gomez, yashyizwe ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane ku rwego rw’Isi muri iyi mpeshyi ya 2023.
Mu gihe imikino ya kamarampaka bakina batanguranwa imikino itanu (Best of Five) irimbanyije, ikipe ya APR BBC yongeye gutsinda Patriots, ku manota 70 kuri 62 mu mukino w’umunsi wa 2.
Abayobozi b’imari mu bigo bya Leta n’iby’abikorera mu Rwanda, beretswe inshingano birengagiza kandi arizo zifasha ibigo kugera ku ntego.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique (CGS), Admiral Joaquim Mangrasse, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF), ku cyicaro gikuru cyazo giherere mu mujyi wa Mocimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado, ashima uruhare rwazo mu kurwanya iterabwoba.
Mugisha Felix, akaba ari murumuna w’umuhanzi TMC wahoze muri Dream Boys, yatangiye umuziki ku mugaragaro afata n’izina rya Mulix, ahita anashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Stress Free’.
Ubwo yasozaga itorero Indangamirwa icyiciro cya 13, Perezida Paul Kagame yasubije bimwe mu bibazo byabajijwe n’urubyiruko rw’intore z’iryo torero, ababwira ko ntawe uhejwe kwinjira mu mwuga w’Igisirikare cy’u Rwanda.
Umuhanzi Britney Spears uherutse gutandukana n’umugabo we, Sam Asghari, yagaragaye mu mujyi wa Los Angeles yasohokanye n’undi mugabo.
Perezida Paul Kagame ubwo yasozaga itorero Indangamirwa icyiciro cya 13, yavuze ko hari amakuru aherutse kumenyekana ko urubyiruko rwitabiriye YouthConnekt, rwariye ibiryo bikabatera hafi ya bose uburwayi, bityo ko ababiteguye bagomba guhanwa.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023 yasoje Itorero Indangamirwa icyiciro cya 13 ry’urubyiruko 412 bari bamaze iminsi 43 mu Itorero i Nkumba, abasaba guharanira icyateza imbere Igihugu cyabo ndetse na bo ubwabo bagaharanira kwigira.
Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 24 Kanama 2023, mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagan, havuzwe urupfu rw’umugore w’imyaka 22, waguye mu cyumba cy’amasengesho mu rugo rw’umuturage.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burahamagarira abagore gutinyuka gukorana n’ibigo by’imari, kandi bagaharanira kumemya amakuru yabahuza nabyo, kuko bahabonera igishoro gituma bagura imishinga yabo.
Inama ya cyenda y’abagenzuzi mu by’imiti bo ku mugabane wa Afurika yateraniye i Kigali mu Rwanda, yigiye hamwe uburyo ibihugu byose by’uyu mugabane byakwemeza ishyirwaho ry’ikigo Nyafurika cy’Imiti, ibyafasha uyu mugabane kwikorera imiti n’inkingo bitarenze mu 2024.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Prof. Nshuti Manasseh, yahagarariye Perezida Paul Kagame muri Afurika y’Epfo mu nama ya 15 yahuzaga ibihugu byo mu muryango BRICS. Iyo nama yanitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma batari abanyamuryango bagera kuri 69.
Abantu 26 bapfuye, abandi barakomereka nyuma y’uko ikiraro cyari kikirimo kubakwa cyacitse kigasenyuka.
Jean Bosco Uwihoreye uzwi nka Ndimbati yatumijwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, abazwa ibyo avugwaho byo kutita ku bana yabyaranye n’uwitwa Kabahizi Fridaus.
Mu Karere ka Karongi hatangije gahunda yo kurwanya guta amashuri kw’abana, mu rwego rwo gukomeza kwita ku bana bakennye cyane, dore ko ubukene ari bwo buza imbere mu gutuma abana bata amashuri, ikaba ari gahunda yatangijwe na Foundation Cyusa Ian Berulo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, avuga ko nta ngurane Leta izaha abimurwa mu manegeka, kuko nta gikorwa ishaka gukorera ku butaka bwabo ahubwo ari ukurinda ubuzima bwabo.
Serena Jameka Williams, umwe mu bagore bamamaye mu mukino wa Tennis ku Isi we n’umugabo we Alexis Ohanian, bari mu byishimo byo kwakira Umwana wabo wa Kabiri.
Polisi yo mu gihugu cya Zimbabwe yataye muri yombi abantu 39, ibakurikiranyeho kubarura amajwi y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite rwihishwa.
Abatuye mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru, batashye ibikorwa bikomoka ku musaruro wa za Pariki, kuri uyu wa 24 Kanama 2023.
Ikipe ya APR FC isezereye ikipe ya Gaadiidka FC yo muri Somalia ku giteranyo cy’ibitego 3-1 nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura.
U Buyapani bwatangiye kohereza mu Nyanja ya Pacifique amazi yakoreshejwe aturuka mu rugomero rwa ‘nuclear’ rwa Fukushima, nubwo u Bushinwa bwakomeje kurwanya icyo gikorwa ndetse n’abarobyi bo mu Buyapani bakavuga ko batewe impungenge n’ayo mazi.
Robinson Fred Mugisha umaze kwamamara mu gutunganya umuziki nka Element, Eleéeh, yasabye urubyiruko kudacika intege mu byo bakora kugirango bizabafashe kugera ku ntego zabo mu bihe biri imbere.
Umwongereza Adam Bradford umaze umwaka akorera mu Rwanda, ubu arashima uko iki Gihugu cyamwakiriye, akaba yarafashe umwanzuro wo kwagura ibikorwa akorera mu Rwanda.
Umuhanzi Rukundo Christian umaze kwamamara ku izina ry’ubuhanzi rya Chriss Eazy akaba n’umwe mu bakunzwe cyane mu Rwanda yatangaje ko agiye gukorera ibitaramo mu gihugu cya Zambia.
Ambasaderi w’u Rwanda muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yifatanyije n’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Leta ya Washington muri Seattle kwizihiza Umuganura.
Abanyeshuri b’abanyarwanda bagera kuri 80 bahawe buruse yo kujya kwiga mu Bushinwa basabwe kubyaza umusaruro amahirwe yo kujya kwiga muri iki gihugu bakazagaruka guteza imbere u Rwanda rwabohereje.
Abagaba bakuru b’ingabo z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bahuriye mu nama muri Kenya yiga ku kibazo cy’umutekano mucye urangwa mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Kuri uyu wa kane tariki ya 24 Kanama 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse guhindurirwa inshingano nshya, abasaba kwita ku nshingano bahawe.
Nyuma y’isozwa rya shampiyona ya basketball mu Rwanda umwaka wa 2023, amakipe 4 yabaye aya mbere mu byiciro byombi abagabo n’abagore, akerekeza mu mikino ya kamarampaka (Playoffs), ubu iyo mikino yatangiye aho amakipe ya REG BBC y’abagabo na APR abagabo n’abagore, zatangiye zitanga ubutumwa.
Umwe muri ba Gitifu babiri b’utugari ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu gihe undi yarekuwe, umwe akaba akurikiranyweho kunyereza amafaranga ya mituweli, undi agashinjwa kwaka abaturage ruswa, abemerera kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere Meteo-Rwanda cyatangaje iteganyagihe ry’umuhindo wa 2023, rigaragaza ko hazagwa imvura nyinshi guhera ku matariki ya 03-10 Nzeri 2023 i Rubavu n’i Rutsiro, henshi mu turere twa Musanze na Nyabihu ndetse n’iburengerazuba bwa Ngororero.