Abakora umwuga w’ubucungagereza barasabwa kurangwa n’umurava, ubushishozi n’ubunyangamugayo mu kazi kabo kugira ngo bashobore inshingano bafite zo gucunga imfungwa n’abagororwa ndetse no kubahuza n’imiryango yabo.
Nyampinga Kayibanda Mutesi Aurore biravugwa ko yatanze itike y’indege yo kujya kuvuriza mu gihugu cy’u Buhinde umwana uzwi ku izina rya Iranzi Ndahiro Isaac ufite uburwayi bwananiranye kuvurirwa hano mu Rwanda.
Nyuma yuko umugabo witwa Hora Sylivestre w’imyaka 31 y’amavuko, ukurikiranyweho kuba ariwe wivuganye Isimbi Uwase Shalom, atawe muri yombi afatiwe mu Karere ka Gatsibo, Kigali Today yaganiriye n’uwagize uruhare mu ifatwa ry’uwo mugizi wa nabi, aduha ubuhamya bw’uburyo byagenze.
Uwitwa Laëtitia Nyiraburende w’imyaka 20, utuye mu Mudugudu wa Murambi, akagari ka Kimuna, mu murenge wa Rusatira, birakekwa ko yaba yariyiciye umuhungu we Beni Hategekimana w’umwaka n’igice amugonyoje ijosi mu ijoro rishyira itariki ya 1/4/2014.
Chamangeni Zulu wo mu gihugu cya Malawi yatakaje ubugabo (igitsina) bwe bwariwe n’impyisi mu mpera z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka nyuma y’uko umupfumu amubwiye ko agomba gutakaza ibice bw’umubiri kugira ngo indoto afite zo kuba umukire kabuhariwe azigereho.
Abahinzi bo mu murenge wa Kivuye, akarere ka Burera, barasabwa gufumbira imyaka yabo bakoresha cyane cyane ifumbire y’imborera ariko batibagiwe n’ifumbire mvaruganda kuko ari bwo ubutaka bwabo buzakomeza kubatunga.
Minisiteri y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC), irahugura abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda ku kongera ingufu bakongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ku buryo uhaza u Rwanda ukanasagurira akarere.
Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’abibumbye (UN) bashyize hamwe amadolari y’Amerika asaga miliyoni 6.5 USD yo gushyigikira ibikorwa by’imiryango itagengwa na Leta (CSOs), kugirango ibashe gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma, kuyigira inama ndetse no gusaba ko hari ibyakosorwa.
Kubera ikibazo cyo kutagira sitasiyo zihagije zicuruza ibikomoka kuri peteroli, bamwe mu baturage bo mu karere ka Gakenke bahisemo kuyicuruza mu majerekani kandi ibyo bifatwa nko gucuruza magendu.
Luc Eymael ntabwo azatoza Rayon Sport ubwo izaba ikina na Marine FC ku wa gatandatu Ubwo ikipe ya Rayon Sport izaba ikina na Marine FC mu mukino w’umunsi wa 23 wa Turbo National Football League, ntabwo izaba ifite umutoza wayo Luc Eymael, kuko azaba yerekeje iwabo mu Bubiligi, gukemura ibibazo by’umuryango we.
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuryango “Survie” wateguye igikorwa kigamije guhamagarira igihugu cy’Ubufaransa kureka gukomeza gukingira ikibaba abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) rifatanyije n’umushinga witwa World Bicycle Relief, watangije gahunda yo gutanga amagare ku banyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu rwego rwo gutegura ahazaza h’umukino w’amagare mu Rwanda.
Umushinga USAID-Higa Ubeho ukorera mu karere ka Kayonza wigishije abaturage uburyo bakora umuti wica udukoko twibasira ibihingwa bifashishije urusenda.
Ubwo yitabiraga umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 9 bize ubudozi mu karere ka Rusizi ku nkunga y’umuryango Rwanda Aid, Ambasaderi William Gelling uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda yavuze ko igihugu cy’ubwongereza cyishimira uburyo inkunga giha u Rwanda icungwa neza ikagera ku cyo yagenewe.
Abasirikare bakuru 21 bo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nigeria bari mu ruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda aho baje kwiga ibijyanye n’uburyo ibihugu by’akarere byishyira hamwe hagamijwe iterambere mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Umugore w’imyaka 46 n’undi w’imyaka 37 bo mu karere ka Rubavu, tariki 31/03/2014 batawe muri yombi na polisi ikorera mu Karere ka Musanze ibafatanye utuduzeni 20 tw’inzoga yitwa Blue Skys itemewe mu Rwanda bagerageza kuyijyana kuyicururiza mu mujyi wa Rubavu.
Leta y’u Bushinwa ibinyujije muri ambasade yayo yateye u Rwanda inkunga ya miliyari 5,4 z’amafaranga y’u Rwanda. Amafaranga azakoreshwa mu kongera ubukungu no mu kugabanya ubukene.
Abadepite bagize komisiyo ya politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo barasaba abaturage gutanga ibitekerezo bazifashisha mu mushinga w’itegeko rirebana n’imitungo, izungura n’impano mu bashakanye kuko bari gushaka uko itegeko ryari risanzweho ryavugururwa.
Ubwo ubuyobozi bw’umuryango wa RPF-Inkotanyi mu karere ka Rubavu bwamurikaga ibyo bagejeje ku baturage mu mwaka wa 2013, hagaragaye uwasigajwe inyuma n’amateka umaze kugera ku rwego rushimishije abikesha RPF-Inkotanyi.
Ku mugoroba wo ku wa mbere, tariki 31/03/2014 abanyeshuri, abamotari n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe gahunda z’Iterambere (UNDP) bahuriye kuri Sitasiyo ya Muhoza, Akarere ka Musanze bakurikirana igikorwa cyo gusenya ibiyobyabwenge bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni 3 (...)
Mu gihe mu Rwanda bitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, bamwe mu bayirokotse bo mu karere ka Nyanza barasaba ko bafashwa kwifasha kubona uburyo bwo kwiyubaka mu buryo burambye.
Bamwe mu bayobozi b’imidugudu mu karere ka Nyamasheke barasaba akarere ko bashyirwa muri gahunda y’abaturage bakwiye guhabwa inka muri gahunda ya girinka kubera ko bagira umwanya munini wo gukorera abaturage kurusha uko bakorera ingo zabo.
Ishuri ry’Imyuga rya Rubona mu karere ka Rwamagana ryatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere tariki 31/03/2014, ryitezweho kuzamura ubumenyingiro mu rubyiruko rw’aka karere ku buryo rizabafungurira inzira yo kwihangira imirimo aho gutegereza kujya gusabiriza akazi.
Umushinga OIM (Organisation Internationale pour Migrations) wasoje ku mugaragaro ibikorwa byawo wakoreraga mu turere dutandukanye ufasha abantu batahutse bavuye mu buhungiro n’abatishoboye basaga ibihumbi bitanu mu gusubira mu buzima busanzwe.
Murekatete Olive wigisha ku ishuri Shwemu yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ifite plaque nimero RAC 618 P mu murenge wa Rugerero akarere ka Rubavu mu gitondo cyo kuri uyu wa 01 Mata 2014.
Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) gisaba ko u Rwanda rushingira ubukungu ku bikorera no kongera ibyoherezwa mu mahanga; kikaba cyiyemeje kongerera ubushobozi abakozi kugirango intego yo kugabanya ubukana bwo gushingira ku nkunga z’amahanga igerweho.
Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa Leta basuye akarere ka Rubavu taliki 31/03/2014 bamara amasaha ane batarabona umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ngo abagaragarize uko ingengo y’imari muri ako karere yifashe mu gihe umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe ubukungu avuga ko nta (...)
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo ngo basanga kuba abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu basigaye bamanuka mu mirenge, mu tugari no mu midugudu , aho baza gukora imiganda bafatanije,bakaza no kumva ibibazo ,byazatuma iterambere ryabo byihuta.
Kuri roadshow ya kabiri ya PGGSS4 yabereye i Nyamagabe, tariki 29/03/2014, abahanzi bashya muri aya marushanwa bagaragaje gushyushya abari bitabiriye igitaramo ugereranyije n’uko byagenze i Rusizi.
Umuyobozi w’umuryango Imbuto Foundation, Ladegonde Ndejuru, kuri uyu wa 31 Werurwe 2014, yatangaje ko mu myaka iri imbere uyu muryango uzajya uhemba abana bose muri rusange aho guhemba abakobwa gusa.
Ikibazo cyo kubura amikoro cyangwa kugira imitungo myinshi, bigaragazwa n’imboni zo kurwanya ihohoterwa mu karere ka Kamonyi, nk’imwe mu mpamvu ituma abashakanye bashyamirana.
Muri gahunda yo kurwanya umwanda mu mazu acururizwamo ibyo kurya bitetse mu karere ka Rulindo, umuyobozi w’aka karere Kangwagye Justus yafunze resitora yakoreraga mu kagari ka Bugaragara umurenge wa Shyorongi, biturutse ku isuku nke yarangwaga muri iyi resitora.
Igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade cyabonetse mu mudugudu wa Taba mu kagari ka Gitwa mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro tariki 30/03/2014, abaturage bagitoraguye babanza kugifata uko bishakiye bagamije kumenya icyo ari cyo, ariko ku bw’amahirwe nticyabaturikana.
Imiryango 36 igizwe n’abantu 134 y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya, kuri uyu wa mbere tariki 31 Werurwe 2014, yashakiwe aho gutuzwa mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Rwimbogo.
Urubyiruko rwo mu Rwanda rwashyiriweho ikigo kitwa "Think" kizafasha ba rwiyemezamirimo bazahiga abandi mu gukora imishinga myiza ijyanye n’ikoranabuhanga.
Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame arasaba abaturage bo mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe guhera ku bikorwa by’iterambere bakorewe bagaharanira kwiteza imbere no kwigira.
Abatuye akarere ka Rulindo barasabwa kwerekana aho bamenya hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 itarashyingurwa kugira ngo nayo izashyingurwe mu cyubahiro bitarenze uyu mwaka.
Umwongereza Jude Medcalf ufite imyaka 23, akaba afite uburebure bwa m2,20 yarekuwe kubera ko atakwirwaga aho yari afungiye.
Urubyiruko rugize umuryango Never Again Rwanda rwifatanije n’urundi ruturutse mu bihugu 30 mu ma site agera kuri 74 aho rwakora ibikorwa byo gufasha abatishoboye ariko banaganiraga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamasheke baje gushaka abayobozi kuri uyu wa mbere tariki 31/03/2014 bavuga ko babangamiwe n’inama y’abakozi b’akarere iba buri wa mbere ikamara umunsi wose kuko bigoye kubona umuyobozi kuri uwo munsi ngo abakemurire ibibazo baba bafite.
Guverineri mushya w’intara y’Iburengerazuba, madamu Mukandasira Caritas, arasaba abaturage b’akarere ka Nyabihu gutandukana n’umuco mubi w’ubuharike kuko kubyara abo umuntu adashoboye kurera, bikurura ingaruka mbi zitandukanye ku mibereho y’umuryango n’abawugize.
Bamwe mu Banyarwanda bitwaza ko hari ababo bapfuye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, baributswa ko ibyo byaha by’intambara byo kwihorera, bitandukanye na Jenoside yateguwe hagambiriwe kumaraho ubwoko runaka.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Kayonza bavuga ko hari bagenzi ba bo cyane cyane abarokore bagiterwa isoni no kugura udukingirizo, bigatuma bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Nyuma y’imyaka ibiri ikusanyirizo ry’amata mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango ridakora, aborozi bo muri uwo murenge barasaba ko iryo kusanyirizo yakongera gukora kuko kudakora kwaryo bibatera igihombo.
Umurenge wa Kivumu wegukanye igikombe cyo mu karere ka Rutsiro mu marushanwa bita Umurenge Kagame Cup, aho watsinze umurenge wa Rusebeya ku cyumweru tariki 30/03/2014 mu marushanwa yari amaze iminsi azenguruka imirenge yose igize akarere ka Rutsiro.
Abaturage bo mu murenge wa Rutare barasaba ko ahashyingurwaga abami b’u Rwanda n’abagabekazi hari muri uwo murenge hashyirwa mu byiza nyaburanga by’u Rwanda kugira ngo hakorerwe ubukerarugendo hinjize amafaranga kandi n’ayo mateka ntiyibagirane.
Imibiri ibihumbi 60 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itari ishyinguye mu cyubahiro mu karere ka Nyanza yatangiye kwimurirwa mu rwibutso rushya rw’akarere ka Nyanza ngo ishyingurwe neza ahantu habereye.
Rayon Sport yakomeje kuba ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda ubwo yatsindaga Etincelles ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 22 wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki ya 30/3/2014.