Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr. Mukabaramba Alvera arasaba abahinzi kudacika intege banga guhinga kuko imvura izagwa vuba.
Ihuriro ry’imitwe ya politiki mu Rwanda rifitiye ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) ibirarane by’imisoro igera kuri miliyoni 25.
Abakozi b’akarere ka Rutsiro icyenda bitabye urukiko bisobanura ku cyaha bakurikiranyweho cyo gutanga amasoko ya leta nta piganwa ryabayeho.
Abayobozi b’akarere, ab’imirenge n’ab’utugari mu karere ka Huye, barasabwa gukwitura abirirwa bicaye badakora kugira ngo babashishikarize umurimo wabateza imbere.
Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politike ryatoye umuvugizi waryo mushya ndetse n’umwungirije mu rwego rwo gusimbura ubuyobozi bucyuye igihe.
Minisitiri Sama Lukonde Kyenge wari witabiriye gusoza ihuriro ry’urubyiruko rwa CEPGL ryaberaga i Rubavu, yatashye bitarangiye ahamagawe na leta ye.
Ubu ni ubuhamya bwa Nyirahabimana Donathile w’imyaka 50 mu karere ka Karongi akimara guhabwa inyemezabumenyi yo gusoma no kwandika.
Uruganda Sustenable Health Entreprise (SHE) rukorera mu karere ka Ngoma rwaduye uburyo bwo kubyazamo imitumba y’insina impapuro z’isuku zizwi nka cotex.
Kuri uyu wa 17 Nzeri 2015, mu karere ka Nyabihugu hatangijwe ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga 2016 A.
Umunyamakuru Edmund Kagire yashimiye abamufashije barimo Ange Kagame watanze amafaranaga arenga miliyoni y’u Rwanda yo kumufasha kujya kwivuza kanseri.
Urwego rw’ubuvuzi mu Karere ka Rwamagana rurishimira intambwe yatewe mu kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana, biturutse ku bwiyongere bw’abaforomo n’ababyaza b’umwuga.
Matyazo: Abanyamuryango ba koperative y’abahinzi yitwa KOHAMA bavuga ko baciye indwara z’imirire mibi binyujijwe mu buhinzi bw’urutoki, imboga n’imbuto.
Mu Rwanda hagiye gutorwa Nyampinga uhiga abandi bo muri za Kaminuza, akazanitabira irushanwa rya Nyampinga wa kaminuza ku rwego rw’isi.
Akarere ka Rubavu katangiye kubakira imiryango 28 yari imaze imyaka itanu muri burende kuva yakurwa ku musozi wa Rubavu.
Kyalondawa Ngerele umukongomani wari umaze imyaka 20 atuye mu karere ka Nyanza yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, tariki 16 Nzeri 2015.
Imiryango 62 y’abatishoboye yimuwe ahazubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera bahawe amazu bubakiwe agendanye n’igihe.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA, kirakangurira Abanyarwanda kumva ko kurengera ibidukikije ari inshingano za buri wese.
Umutoza mushya wa Rayon Sports David Donadei yabashije gukina umukino we wa mbere awunganya na Muhanga kuri uyu wa gatatu.
Kiliziya Gatolika iratangira igikorwa cyo kwemeza ubutagatifu bw’umuhanzi nyakwigendera Rugamba Cyprien n’umugore we Daphrose Rugamba kubera ibikorwa byaranze ubuzima bwabo.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imitwe yombi, yashyikirije inyandiko zinyuranye komisiyo ishinzwe kuvugurura Itegeko Nshinga kugira ngo itangire imirimo yayo.
Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi witeguye kubahiriza no kwakira amahitamo Abanyarwanda bazafata ku ngingo y’itegeko nshinga yemerera Perezida Kagame gukomeza kuyobora.
Ikigo cy’ikoranabuhanga cyitwa Alpha Computer gikorera mu Rwanda, cyashyize ku isoko Antivirus idasanzwe mu Rwanda yitwa” Bitdefender”.
Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, iratangaza ko yahagurukiye kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina riri kwiyongera mu Rwanda.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tugize akarere ka Gakenke barasabwa kurushaho gutanga umusaruro mu tugari bahinduriwemo kugira ngo gahunda zirusheho kugenda neza.
Abatuye umurenge wa Nkombo, akarere ka Rusizi baramagana amafaranga ibihumbi 20 bakwa kugira ngo bakunde bahabwe inka muri Girinka.
Abacitse ku icumu rya Jenoside mu karere ka Nyabihu bafite ibibazo by’ imanza zitarangizwa burundu ndetse n’amazu ashaje akeneye gusanwa.
Umuryango wa World Vision watangiye umushinga uzafasha abaturage ibihumbi 160 bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke kwiteza imbere.
Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Gakenke by’umwihariko abegerwaho n’inkunga y’ubudehe barishimira uburyo bamaze kwiteza imbere babikesha iyi gahunda.
Mu karere ka Gicumbi hatashywe ku mugaragaro umuhanda Kigali - Gatuna ugiye kongera ubuhahirane hagati y’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.
Urubyiruko rw’umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari, CEPGL rurasaba za Leta z’ibi bihugu kurufasha guhanga n’ibibazo birwugarije nk’ubukene n’intambara.
Integanyanyigisho z’amashuri yisumbuye ziri kuvugururwa ku buryo guhera muri Mutarama 2016, abana bazajya barangiza barize n’umwuga wabafasha mu mibereho.
Sosiyete y’itumanaho ya Tigo, yatangije uburyo bwo gukoresha interineti yihuta ya 4G muri telefoni zigendanwa zizwi nka Samsung Ace J1.
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare nyuma yo guhesha ishema u Rwanda mu mikino nyafrika,yamaze kugera i Kigali yakirwa n’abayobozi ba Ferwacy
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyagisozi, akarere ka Nyaruguru, bemeza ko inzoga yitwa Igiswika, iteza amakimbirane mu ngo.
Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Johnston Busingye, yasabye Abunzi bo mu karere ka Karongi kurangwa n’ukuri n’ubunyangamugayo mu kazi bakora.
Ba Ambasaderi umunani bagejeje kuri Perezida wa Repuburika Paul Kagame impapuro zibahesha uburenganzira bwo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Abahinzi b’umuceri bo mu karere ka Bugesera barinubira ko bitinda kwishyurwa amafaranga y’umusaruro wabo baba bagemuye ku ruganda.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe bwahagurukiye ikibazo cya ba rutwitsi bamaze kwangiza ubuso bw’amashyamba bwa hetari 45, bugakangurira abaturage kuba maso.
Umugore w’imyaka 32 wahoze akora uburaya arakangurira abakiburimo kubureka bagakoresha amaboko yabo kuko butesha agaciro uwubukora.
Umuryango Kanyarwanda urimo guhugura abakozi b’akarere n’imirenge ku igenamigambi rinoze, urasaba ko umuturage yahabwa ijambo risesuye mu igenamigambi ry’igihugu.
Abahanzi biga umuziki mu ishuli rya muzika ryo ku Nyungo bagiye muri Canada mu rugendoshuri ruzabafasha kunononsora umuziki biga.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango w’Abibumbye muri 2012, bwerekanye ko 60% by’abafite virusi itera SIDA mu Rwanda ari igitsina gore.
Icyumweru gishize gisize u Rwanda rwegukanye imidari mu ruhando mpuzamahanga mu mikino nyafurika,gusa mu Rwanda mu mupira w’amaguru ntibyakunze
Ishuri ryisumbuye rya GS.Kabare rikeneye miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda mu igenamigambi ryayo zizafasha mu gusana no kwagura iki kigo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuvuzi (RBC) kiratangaza ko cyatangiye gahunda gusimbuza inzitiramibu zitujuje ubuziranenge ziherutse guhabwa abaturage kibaha inshya.
Abaturage bo mu mirenge ya Cyahinda na Nyagisozi mu karere ka Nyaruguru baravuga ko bahangayikishijwe n’udusimba dumeze nk’inda twumisha amashyamba.
Umunyamabanga wa Leta ushinze ubuhinzi n’ubworozi Tony Nsanganira, atangaza ko uturere dukwiye kujya duhiga imihigo tuzabasha kwesa, tukirinda izatugora.