Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyatangaje ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira kujya ku masomo y’igihembwe cya mbere guhera ku wa 06 Nzeri 2024.
Ikiganiro EdTech Monday cyo kuri uyu wa 26 Kanama 2024, abafatanyabikorwa mu burezi barasesengura uburyo bwo gufatanyiriza hamwe ngo amasomo yigisha Siyansi yinjizwe mu ikoranabuhanga mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uburezi mu Rwanda.
Umuraperi w’Umunyamerika Benjamin Hammond Haggerty, wamamaye nka Macklemore yahagaritse ibitaramo yari afite mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu nyuma yo gushinja iki gihugu gushyigikira intambara iri kubera muri Sudani
Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda MINICOM iratangaza ko iri gushakisha ibisubizo ku bibazo by’abatunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, byo kubona ibyo gupfunyikamo, kimwe no kubona ibyo abaturage bahahiramo mu gihe politiki ya Leta ari uguca ibikoze muri pulasitiki n’amasashi atabora.
Umuhanzi Edrisah Kenzo Musuuza, uzwi nka Eddy Kenzo, yashimye Perezida Museveni wa Uganda ndetse avuga ko yizeye ko hari icyo yamubonyemo ubwo yamuhaga inshingano zo kuba umujyanama we mu bijyanye n’ubuhanzi n’ubugeni.
Isoko rya Rwezamenyo/Nyamirambo ryubatswe mu 1980, rigiye gusenywa kugira ngo hashyirwe inyubako z’ubucuruzi zigezweho.
Minisitiri w’urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, aranenga abantu basiga insengero nziza aho batuye, bakajya gushakira Imana mu buvumo no mu butayu, ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Muri Sudani abagera kuri miliyoni 23 bangana kimwe cya kabiri cy’abatuye iki gihugu bibasiwe n’inzara ku rwego rwo hejuru ku buryo bakeneye imfashanyo byihutirwa.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Police FC yasezerewe na CS Constantine yo muri Algeria mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup nyuma yo gutsindirwa kuri Kigali Pelé Stadium ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura.
Mu Rwanda rwo hambere ku ngoma z’Abami, u Rwanda rwari rugabanyije mu cyiswe Teritwari (Intara) icumi, aho zagendaga ziyongera uko rwagendaga rwagurwa.
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya pop, Justin Bieber n’umugore we Hailey Rhode Baldwin Bieber bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana w’umuhungu bahise baha izina rya Jack Blues Bieber.
Umunyana Cynthia niwe watorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda mu matora yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Kanama 2024.
Igisirikare cya Israel cyatangaje ko indege zacyo z’intambara zirimo kugaba ibitero ku birindiro by’umutwe wa Hezbollah mu Majyepfo ya Lebanon, nyuma y’uko uyu uyiteyeho ibisasu bya misile na rokete.
Ikipe y’Igihugu y’ingimbi z’abatarengenje imyaka 18 mu mukino wa volleyball, ziragaruka mu kibuga zicakirana na Morocco.
Mu Rwanda hatanzwe amahugurwa ku nshuro ya mbere ku murange ndangamuco, hagamijwe kumenya no kubungabunga umuco bikajyana no kuwubyaza umusaruro mu buryo bwo kwihangira imirimo, by’umwihariko ikoreshejwe ikoranabuhanga.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC yasezereye AZAM FC mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League 2024-2025 nyuma yo kuyitsindira kuri Stade Amahoro ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura.
Abagore baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ku ruhande rw’Imirenge ya Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze, bavuga ko igihe kigeze ngo na bo bagaragaze uruhare rwabo rufatika mu gukumira ibikorwa byangiza ibidukikije, kugira ngo Pariki igire ubuhumekero buhagije nk’imwe mu mpamvu yagabanya ingaruka z’imihindagurikire (…)
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, arizeza aborozi b’Umurenge wa Rukara ko bitarenze umwaka utaha bazaba bamaze kubakirwa ikusanyirizo ry’amata bakabona aho bashyira umukamo w’inka zabo.
Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye ku nshuro ya mbere, yasize Guverinoma y’u Rwanda yemeje gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2) izagenderwaho mu myaka itanu iri imbere.
Muri Nigeria, abanyeshuri bari bashimuswe barekuwe bose bose uko ari 20 ari bazima nyuma yo kumara icyumweru baburiwe irengero nk’uko byemejwe na Polisi yo muri Nigeria mu nkuru yatangajwe na Aljazeera.
Mukandayisenga Beatrice wo mu Kagari ka Nyangara Umurenge wa Gatunda arashimira Imana nyuma yo gusubizwa amafaranga yari yibwe n’uwiyise umushinjacyaha akamwaka aakamuhamagara amubwira ko amufasha gufunguza mubyara we ufunzwe akekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.
Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today mu turere dutandukanye tw’igihugu, barishimira uburyo babona serivise zitandukanye zitangwa binyuze ku rubuga Irembo.
Abaturage bo mu Mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe mu Karere ka Muhanga barasaba inzego z’ubuyobozi, guhabwa ibisambu byahawe abikorera bakaba batabibyaza umusaruro bakabihinga.
Kuri uyu wagatandatu taliki ya 24 Kanama, mu mujyi wa Tunis ho mu gihugu cya Tuziniya, haratangira imikino y’igikombe cya Afurika cy’abari munsi y’imyaka 18, aho u Rwanda rutangira rwesurana na Algeria.
Berhane Abrehe wahoze ari Minisitiri w’imari muri Eritrea ndetse akaba n’umuntu wakunze kunenga cyane Perezida w’icyo gihugu Issaias Afwerki, yapfuye aguye muri gereza nk’uko byatangajwe n’abo mu muryango we ndetse n’umwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera muri icyo gihugu.
Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Isheja Butera Sandrine wagizwe Umuyobozozi Mukuru wungirije wa RBA naho Zephanie Niyonkuru akurwa mu nshingano z’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.
Nyuma y’uko Umujyi wa Kigali wibukije abinjira ahantu hahurira abantu benshi hose kubanza gukaraba intoki, abamaze kwitabira gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza baracyari bake bitewe n’uko ibikorwa remezo bitanga amazi ngo hari aho byangiritse.
Bamwe mu bafatabuguzi ba MTN - Rwanda barayishinja kubakata amafaranga yitwa aya Telefone za Macye Macye kandi itarigeze izibaha, ibintu bafata nk’ubujura kandi bikabaviramo kwirirwa basiragira bashaka ubufasha.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports yanganyirije n’Amagaju FC kuri Kigali Pelé Stadium ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa kabiri shampiyona abakunzi bayo batahana agahinda nyuma yo kutabona intsinzi mu mikino ibiri ya mbere ya shampiyona.
Minisiteri ya Siporo iri muri Minisiteri zifite umwihariko mu guhinduranya ubuyobozi kenshi, aho imaze kuyoborwa n’Abaminisitiri 10 kuva mu 1994, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Munyakazi Emmanuel (amazina twahinduye), afite ikigo gikora ifumbire y’imborera, yifashishije ibintu bitandukanye birimo iminyorogoto. Avuga ko kuva muri 2021 yagerageje kwegera banki ngo asabe inguzanyo abashe kwagura ibikorwa bye, ariko kugeza ubu muri 2024 nta banki iremera kumuguriza.
Bamwe mu bakorera n’abagenda mu mujyi wa Nyagatare bahitamo kwihagarika (kunyara) mu biti bigize ubusitani bw’umujyi kubera ko ubwiherero rusange bumaze amezi atatu budakoreshwa.
Kuva ku munsi w’ejo tariki 22 Kanama 2024, Mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba bari mu gikorwa cyo gutera umuti wica umubu ukwirakwiza Malariya hirya no hino mu nzu z’abaturage. Ni igikorwa kizasozwa tariki 23 Nzeri 2024.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko ikibazo cya moteri icanira Kigali Pelé Stadium cyamaze kubonerwa umuti
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore muri Basketball yatsinzwe n’u Bwongereza amanota 75-61 mu mukino wa gatatu mu majonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball mu Bagore bituma rwisanga mu nzira ya Senegal muri 1/2.
Umujyi wa Kigali nyuma yo gutangaza ko moteri icana amatara kuri Kigali Pelé Stadium itabasha kuyacana yose ngo ikibuga kibone bikwiriye ku buryo haba imikino yo mu masaha y’ijoro, Perezida Kagame yavuze ko icyo kibazo kitagakwiye kuba cyarabayeho mbere.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruratangaza ko rwataye muri yombi bwana Musonera Germain (Jerimani), wari igiye kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho.
Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024, rivuga ko hari gahunda yo gutunganya amahuriro y’imihanda KN 5Rd na KG 5 Ave imbere ya KABC.
Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda bitabiriye amarushanwa y’imibare azwi nka Pan African Mathematics Olympiad (PAMO) abashimira umuhate bagaragaje ndetse avuga ko yifuje guhura nabo kugira ngo abashimire kandi ko azabahora hafi kugira ngo abashyigikire muri byose bifuza kugeraho.
Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Lt. Gen. Mohan Subramanian, yashimye Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubu butumwa ku bw’uruhare zigira mu bikorwa bigamije kurinda abasivile.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC yasohoye urutonde rw’Imiryango 43 ishingiye ku myenerere, igomba guhagarikwa kubera ko idafite ubuzima gatozi.
Ibuye rya diyama (Diamond) ya kabiri mu bunini mu mabuye y’ubu bwoko amaze kuboneka ku Isi, ryacukuwe muri Botswana mu kirombe gicukurwamo n’ikigo cy’Abanya-Canada, Lucara Diamond.
Samuel Dusengiyumva yongeye kuyobora Umujyi wa Kigali, aho yatowe n’abagize Njyanama hamwe n’abajyanama bagize Imirenge yose igize Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024.
Mu irushanwa ryari rimaze iminsi itanu rihuza amakipe y’inkambi z’impunzi ziri mu Rwanda, ikipe ya Mahama ni yo yegukanye ibikombe byinshi mu mikino itanu yakinwe
Muri Zambia, haravugwa imbwa 400 zapfuye mu kwezi kumwe nyuma yo kugaburirwa ibigori byifitemo uburozi bwinshi bwa ‘aflatoxins’ cyangwa se uruhumbu rwinshi, ku buryo bikekwa ko n’abantu baramutse bariye ibyo bigori ubuzima bwabo bwajya mu kaga nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima w’icyo gihugu Elijah Muchimi.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yibukije Intore z’Indangamirwa ko ubutore nyabwo, bushingiye ku kuba intangarugero mu myitwarire n’ibikorwa, kuko biri mu by’ingenzi bigeza bigeza igihugu kuri byinshi byifuzwa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane abagize njyanama z’uturere bazindutse bajya mu matora yo gushaka abazabahagararira mu nama njyanama y’umujyi wa Kigali.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), iratangaza ko umugore uhetse umwana adakwiye kurara irondo, kuko byaba bivuze ko n’uwo mwana ariraye kandi atarageza imyaka 18 y’ubukure.
Ikipe ya AZAM FC yageze mu Rwanda aho ije kwitegura umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya Total Energies CAF Champions League uzayihuza na APR FC kuri uyu wa Gatandatu.