Perezida Paul Kagame, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama y’Abacamanza bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, yagargaje ko hakenewe gushyirwa imbaraga mu kurengera ibidukikije no gutanga ubutabera ku bashobora kwica amategeko ajyanye no kubibungabunga.
Mu Mujyi wa Kigali munsi y’ikibuga baparikamo imodoka nto, imbere y’inzu izwi nka ‘Downtown’ imodoka y’ijipe itari irimo umuntu yimanuye, iragenda irenga umukingo, igwa mu muferege wa sima uri ku muhanda muto w’ibumoso umanuka uva kuri Downtown.
Mu karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Iburasirazuba hatangijwe ishuri rya ruhago ‘Gatsibo Football Center’, rizafasha mu kuzamura impano za ruhago ziba muri aka gace gakomokamo abakinnyi benshi bakomeye uyu munsi.
Gahunda yo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, yabanjirijwe no gushaka ubundi butaka buzubakwaho umudugudu w’icyitegererezo, uzatuzwamo imwe mu miryango 510 yo mu Karere ka Musanze ifite ubutaka muri zone izagurirwaho iyi Pariki.
Muri gahunda y’iterambere ry’u Rwanda yiswe NST2 intego y’u Rwanda mu Cyerekezo 2050, ni ukuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere ku rugero ruringaniye mu 2035 no kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere cyane mu 2050.
I Kigali harimo kubera inama y’Abacamanza bo mu bihugu biri mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Magistrates’ and Judges’ Association) yibanda ku butabera burengera ibidukikije. Insanganyamatsiko y’iyo nama iragira iti: “Ubutabera burengera ibidukikije”. Iyi ni nama ngarukamwaka ku Butabera, (…)
Sudani yanze ubusabe bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kohereza ingabo zawo zitagira aho zibogamiye mu butumwa bwo kurinda umutekano w’abasivili bakuwe mu byabo n’intambara.
Polisi y’u Rwanda iributsa abatwara ibinyabiziga kwirinda no kwitwarararika ku makosa bakora mu muhanda byumwihariko igihe bageze mu masangano y’imihanda n’ahagenewe kwambukira abanyamaguru ‘Zebra cross’.
Isangano ry’abagore baharanira amajyambere y’icyaro (Reseau des Femmes), riravuga ko mu itegeko rirebana n’ubuzima bw’imyororokere hakigaragaramo imbogamizi, ahanini zibuza abana guhabwa serivisi z’ubuzima bw’imyororokere badaherekejwe n’ababyeyi.
Umuryango utabara imbabare muri Kenya (Croix-Rouge), watangaje ko nibura abanyeshuri batatu bakomerekejwe n’inkongi y’umuriro yibasiye ishuri rya Isiolo Girls High School, riherereye mu Mujyi wa Isiolo rwagati muri Kenya.
Icyimpaye Jeannette amazina yahawe n’umuryango wamutoraguye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ukanamurera, aracyashakisha umuryango we bwite kuko kutawumenya bikimugiraho ingaruka.
Nk’uko Kigali Today ikomeza kubakusanyiriza amateka y’ahantu hatandukanye hafite amateka yihariye mu bihe byo hambere, yabegeranyirije n’amateka yo ‘Ku cya Rudahigwa’ mu Karere ka Nyagatare.
Nyuma y’uko Umujyi wa Kigali wemeje igishushanyo mbonera cy’imiturire igereranywa na paradizo kandi ibana neza n’ibidukikije (Green City Kigali) muri Kinyinya, abahatuye baribaza byinshi kuri uwo mushinga uzahindura uburyo batuyemo.
Maj Gen Alex Kagame, wari umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano ziri mu butumwa muri Mozambique, yaherekanyije ububasha Maj Gen Emmanuel Ruvusha ugiye kumusimbura kuri izo nshingano.
Umuturage wo mu Murenge wa Rwempasha, Mwendo Alex, avuga ko inka ze zimaze icyumweru zifatiriwe n’Umurenge wa Nyagatare kubera impamvu atazi kuko aho yazikuye n’aho zajyaga hazwi nk’uko bigaragazwa n’urupapuro rw’inzira.
Abaturage batuye mu Mijyi yegereye Umurwa mukuru wa Sudani, Khartoum bahunze ku bwinshi nyuma y’imirwano ikaze hagati y’ingabo za leta zihanganye n’umutwe urwanya ubutegetsi wa Rapid Support Forces, RSF.
Abaturage bivuriza mu Kigo Nderabuzima cya Mucaca giherereye mu Murenge wa Rugengabali n’abivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kinyababa mu Murenge wa Kinyababa mu Karere ka Burera, barashima Umukuru w’Igihugu nyuma y’uko ibigo nderabuzima byabo, bihawe (Ambulance) imbangukiragutabara.
Mu Karere ka Kirehe, imvura nkeya ivanze n’umuyaga mwinshi iguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07 Nzeri 2024, isize isambuye ibyumba by’amashuri 11 kuri Groupe Scolaire Migongo, Akagari ka Nyarutunga, Umurenge wa Nyarubuye.
Umujyi wa Nyanza washinzwe mu mwaka w’1899, ubwo umwami Yuhi V Musinga yahaturaga, akahagira umurwa uhoraho w’Abami, bitandukanye n’uko mbere ye Abami b’u Rwanda bagendaga bimuka, ari yo mpamvu kuri ubu bari kwizihiza isabukuru y’imyaka 125 umaze ushinzwe.
Amakipe y’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Musanze, arashimirwa uburyo yitwaye nyuma yo gutwara ibikombe byinshi mu bikinirwa mu gihugu, mu marushanwa atandukanye ahuza abafite ubumuga.
Polisi y’Igihugu n’abagenda ku magare (abanyonzi n’abo bayatwaraho), bagaragaza ko bimwe mu biteza impanuka zihitana ndetse zigakomeretsa benshi harimo iziterwa n’ubwinshi bw’ibinyabiziga babisikana mu mihanda no kugenda nabi kw’abakora akazi ko gutwara abantu ku igare.
Bamwe mu baturage batuye mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko abatwarirwa ibishingwe byo mu ngo, bibaza impamvu bishyuzwa amafaranga angana kandi nyaramara ingano yabyo iba atari imwe.
Perezida Paul Kagame yunamiye, Araya Assefa witabye Imana afite myaka 89, uyu akaba yaramuhagarariye nk’umubyeyi we (Se), mu bukwe bwe na Jeannette Kagame.
Abasirikare 22 mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), basoje amahugurwa ku rwego rw’Igihugu mu bijyanye n’ubugenzacyaha ku bijyanye no gukusanya ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera.
Ba Ofisiye 23 bo mu Mutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba (EASF) baturutse mu bihugu bitandatu byo ku mugabane wa Afurika, barishimira ubumenyi batahanye nyuma y’ibyumweru bibiri bamaze mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA), bahabwa amahugurwa abategurira kuzigisha abandi.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki 6 Nzeri 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika, Lord Ray Collins, baganira ku gukomeza ubufatanye busanzweho hagati y’ibihugu byombi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024 mu ishyamba rya Nyungwe, mu Murenge wa Kitabi, Akagari ka Kagano, habereye impanuka y’imodoka yari itwaye ibikoresho byo kwa muganga yavaga i Kigali yerekeza i Rusizi.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, nibwo umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Brazil, Mathaus Wojtylla yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe aho aje gukinira ikipe ya REG Volleyball.
Nyuma y’imyaka 20 idatsinda umukino n’umwe, ikipe y’Igihugu ya San Marino yatsinze umukino w’amateka ubwo yatsindaga Liechtenstein igitego 1-0 mu mikino ya UEFA Nations League.
Mu minsi ishize nibwo Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), yatangaje ko yahinduye amafaranga by’umwihariko inoti ya bitanu (5000) n’iya bibiri (2000), zifite ibimenyetso bishya biziranga.
Abakosora ibizamini bya Leta baratangaza ko babangamiwe n’imyandikire y’abanyeshuri barangiza amashuri abanza bandika nabi ku buryo inyuguti nyinsi ziba zisa izindi zireshya bikagorana rimwe na rimwe gusobanukirwa n’ibyo umunyeshuri aba yanditse.
Perezida wa Kenya, William Ruto yihanganishije imiryango y’abana 17 bishwe n’nkongi y’umuriro yibasiye ishuri Hillside Endarasha Academy bigagamo.
Abahanzi bakomeye ndetse n’abanyapolitiki batandukanye bo muri Guinea Conakry, bagaragaje ko bashyigikiye General Mamadi Doumbouya, kugira ngo akomeze kuzana impinduka nziza mu gihugu cyabo.
Ku wa Kane, tariki 5 Nzeri 2024, ikipe ya Kigali A yegukanye irushanwa rya Bayern Youth Cup ryasorejwe kuri Kigali Pelé Stadium, abakinnyi barindwi bayo batsindira guhagararira u Rwanda mu gikombe cy’Isi cy’amarerero ya Bayern Munich mu Budage.
Polisi y’u Rwanda irasaba ibigo byigenga bitanga serivisi zo gucunga umutekano, gushishikariza abakozi babyo kurushaho gukora kinyamwuga, kugira ngo umutekano w’abantu n’ibyabo urusheho kugerwaho.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zambitswe imidali y’ishimwe kubera umusanzu uhamye zigira mu bikorwa byo kurinda amahoro n’umutekano.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, Noella Bigirimana, yatangaje ko umwaka ushize Umurenge wa Karangazi wihariye 41% by’abarwaye Malariya mu Karere ka Nyagatare.
Nyuma yo kugeza ijambo ku bitabiriye inama ihuje u Bushinwa n’Afurika, Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we Xi Jinping, bagirana ibiganiro mu kwimakaza umubano w’ibihugu byombi.
Ubushinjacyaha mu Karere ka Muhanga Bwasabiye Musonera Germain gukurikiranwa afunzwe, ku byaha bya Jenoside akurikiranweho.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, ariwe Michel Jean Barnier asimbuye Gabriel Attal weguye kuri uyu mwanya tariki ya 16 Nyakanga 2024.
Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yijeje Afurika ko azayihangira byibuze imirimo miliyoni muri gahunda igihugu cye kihaye yo kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere ry’ibihugu bikiri inyuma mu nganda.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa kane tariki 5 Nzeri 2024 yatanze ikiganiro ku bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bateraniye mu nama ihuza u Bushinwa na Afurika (FOCAC) iri kubera i Beijing kuva tariki 4 kugera tariki 6 Nzeri 2024 agaragaza ko imiyoborere ihamye ari ingenzi mu kubaka iterambere rishyira umuturage ku isonga.
Umugandekazi wari icyamamare mu mukino wo gusiganwa ku maguru, Rebecca Cheptegei yitabye Imana, biturutse ku bisebe bikomeye by’ubushye yagize nyuma yo gutwikwa n’umukunzi we, abanje kumusukaho peterori agashya ku kigero kiri hagati ya 75-80%.
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, ushinzwe ibikorwa byo kuhira, Hitayezu Jerome, avuga ko ibiyaga bihangano byifashishwa mu kuhira umuceri byasibye bizatangira gukorwa umwaka utaha ariko n’amakoperative y’abahinzi akangurirwe kujya asana ibyangirika hakiri kare kuko iyo bitinze (…)
Urukiko rw’ibanze rwa Kiyumba mu Karere ka Muhanga ruratangira kuburanisha Musonera Germain wari ugiye kuba Umudepite, ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda, rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga ryatangaje ko gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bya ‘Automatique’ bizatangira kuva tariki 09 Nzeri 2024.
Abasirikare babiri bakekwa kuba abo Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, binjiye mu Rwanda mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana bashaka kwiba inka barateshwa.
Abasoje gahunda y’Intore mu biruhuko mu Karere ka Ruhango, barasaba ko aho bakorera gahunda z’Itorero hashyirwa ibikoresho bihagije, byatuma bunguka ubumenyi bwisumbuyeho kuko basanze hatangirwa ubumenyi bwabafasha kubana neza mu muryango Nyarwanda.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kugarura umutekano zibarizwa muri Batayo ya 3 (Task Force Battle Group 3) ikorera mu Karere ka Ancuabe, Intara ya Cabo Delgado, muri Mozambique bashyikirije ubuyobozi ibyumba bitanu zavugururiye ishuri ribanza rya Nacololo.
Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 4 Nzeri 2024, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard, yakiriye Dr. Roy Steiner, Visi Perezida wa Rockefeller Foundation ushinzwe ibiribwa.