Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta mu Rwanda riremera ko hari ibibazo bidakorerwa ubuvugizi kubera imitere y’iyo miryango.
Uwimana (izina yahawe), umubyeyi wo mu karere ka Ruhango avuga ko umugabo we yamutaye nyuma y’uko arwaye indwara yo kujojoba (Fistula) amaze kubyara umwana wa kabiri, akaba yari ayimaranye imyaka 18.
Abaturage b’imirenge ikora ku ishyamba rya Nyungwe barasaba ko iyi parike yazitirwa cyangwa se bakajya bishyurwa imyaka yabo yonwa n’inyamaswa, ikibazo kimaze igihe kinini nk’uko aba baturage babivuga.
Sosiyete yo mu Bushinwa yakoze inyigo yitezweho kuba igisubizo ku ngendo z’abantu mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko abakoresha ibinyabiziga.
Abarimu bigisha mu mashuri y’uburezi b’ibanze bw’imyaka icyenda (9ybe) n’imyaka 12 (12ybe) mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko hari abanyeshuri bigisha badaha agaciro ibyo bigishwa kubera amashuri bigamo.
Ababyeyi bo mu karere ka Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ku mupaka muto uhuza yu Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, baravuga ko kuva aho baboneye irerero ribasigaranira abana basigaye bakora ubucuruzi bwabo neza.
Ildephonse Habiyambere, Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi mu kigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro (WDA), wari uyoboye itsinda ryari mu bukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry’uburezi mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko muri rusange basanze abayobozi b’ibigo by’amashuri batita ku nshingano zabo.
Umugore witwa Nyirahabineza Jacqueline wo mu Kagari ka Nyamagana, Umudugudu wa Nyabihanga Akarere ka Ruhango, intara y’Amajyepfo amaze amezi umunani yishwe n’umugabo we ubyemera ariko bikaba bitari bizwi.
Ubuyobozi bw’Umudugudu wa Kagara ahari agakiriro ka Gisozi buravuga ko imitungo y’abaturage yahiye ifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 80.
Mu mikino yo guhatanira itike y’imikino nyafurika muri Volleyball izwi nka All African Games, u Rwanda rutsinze Kenya amaseti atatu ku busa
Imibare yo muri 2015 igaragaza Akarere ka Rubavu mu turere twa mbere mu kugira umubare munini w’abana bagwingiye, ku ijanisha rya 46.3%. Ni ukuvuga ko hafi ½ cy’abana bari munsi y’imyaka itanu muri aka karere bagwingiye.
Aba - Islam mu Rwanda ndetse n’abo ku isi yose kuri uyu wa kabiri tariki 04 Kamena 2019 bizihije umunsi mukuru wa Eid al-Fitir usoza iminsi baba bamaze mu kwezi gutagatifu kwa Ramadhan, bakora ibikorwa byo kwiyegereza Imana.
Kuri uyu wa kabiri tariki 04 Kamena 2019, aba - Islam bo mu Rwanda no ku isi hose basoje ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan. Nk’uko bisanzwe, bahuriye mu bice bitandukanye mu isengesho risoza uku kwezi. Abanyamakuru bacu bageze kuri Stade Regional i Nyamirambo bareba uko uyu munsi wizihijwe mu mvura yazindukiye ku muryango.
Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) yagendereye ishuri GS Gikongoro tariki 3 Kamena 2019, asanga hakererewe abanyeshuri benshi, hari n’abarimu basibye batabisabiye uruhushya.
Kugira ngo umuntu w’icyamamare cyane cyane umuhanzi amenyekane, bisaba urugendo rurerure, rurimo kugira impano karemano kandi yihariye, gukora cyane, kugaragara mu bitangazamakuru n’ibindi.
Mu ruganda rw’icyayi rwa Shagasha mu Karere ka Rusizi, umwe mu bagize uruhare muri Jenoside yatanze ubuhamya maze bamwe mu barokotse bavuga ko bahoraga bavunwa n’uko ari bo gusa batanga ubuhamya mu bihe byo kwibuka none ngo ibi biratuma imitima yabo iruhuka.
Ikimenyetso cy’amateka cyanditseho amazina asaga 800 y’Abatutsi bazize Jenoside mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango kimaze kuzura, kikaba kizatuma abatuye uyu Murenge babasha kuhibukira ababo.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bagihangayikishijwe n’imibiri y’ababo bakoraga mu ruganda rwa Gisakura bakaza kwicwa muri Genocide ariko imibiri yabo bikaba bikekwa ko yaba ikiri muri Nyungwe cyangwa mu mirima y’icyayi.
Mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu gice gikorerwamo ubucuruzi n’ubukorikori, ahazwi nko mu Gakiriro, hadutse inkongi y’umuriro yibasira igice cyaho cyo haruguru gikoreramo koperative APARWA.
Ikigo cyubaka ‘inzu ziciriritse’ mu Rugarama (Nyamirambo) kirararikira abahembwa umushahara ubarirwa hagati y’ibihumbi 200-900 ku kwezi, kwifatira inzu zo kubamo.
Bitewe no kumenyekana ndetse no kugira impano inezeza benshi, abahanzi ni bamwe mu bantu bakundwa cyane kandi na benshi. Cyakora hari ubwo uko kwamamara bituma bamwe bajya mu bitangazamakuru bakarega abahanzi kubatera inda, nyuma yo kugirana ibihe byiza n’abo baba bita abakunzi babo b’ibyamamare cyangwa se bakaba banabihimba (…)
Akagari ka Kabuga kahuriye mu mukino w’umupira w’amaguru n’aka Ndego, twombi two mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare. Ni umukino wahuje abakuze bo muri utwo tugari ku cyumweru tariki 02 Kamena 2019.
Umunyamiderikazi Kate Bashabe, yubuye umushinga wo kuzenguruka bimwe mu bice by’igihugu afasha abatishoboye, igikorwa azakorana n’inshuti ze z’abahanzi banakoranye indirimbo “You & I” yumvikanamo ubutumwa bw’icyizere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) Dr Jean Damascene Bizimana aranenga abana bavuka mu miryango y’abari abayobozi ku Ngoma ya Habyarimana kuba badashaka guhinduka.
Rayon Sports yashyikirijwe ku mugaragaro igikombe cya Shampiyona 2018-2019 Ku wa gatandatu tariki 01 Kamena 2019. Rayon Sports yashyikirijwe icyo gikombe cya Shampiyona y’umwaka w’imikino 2018/2019, nyuma yo gutsinda Marines FC ibitego 3-0.
Mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryahuzaga ibihugu bitandatu bikoresha ururimi rw’igifaransa, abanyarwanda ni bo bihariye ibihembo byose
I Kibagabaga mu mujyi wa Kigali habereye isiganwa ry’utumodoka duto rizwi nka Go-Kart Race, ryitabirwa n’abakuru ndetse n’abana
Inka zirindwi z’uwitwa Sabiti James zakubiswe n’inkuba zihita zipfa. Byabereye mu Mudugudu wa Mugari, Akagari ka Rutaraka, mu Murenge wa Nyagatare. Byabaye mu mvura yumvikanyemo inkuba yaguye guhera saa munani n’igice z’amanywa ku cyumweru tariki 02 Kamena 2019.
Mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Mwendo mu Kagari ka Gafunzo habereye impanuka yabaye ahagana saa tatu n’igice ku cyumweru tariki 02 Kamena 2019, igwamo abantu batandatu.
Abakora isuku mu Karere ka Musanze basanga igihe kigeze ngo babone ibikoresho bifashisha mu kazi kabo bihagije n’imyambaro yabugenewe ibakingira ingaruka bashobora kukagiriramo, kuko bibarinda impanuka za hato na hato kandi bukaba ari bwo buryo bwizewe bwo kunoza akazi uko bikwiye.
Umwaka utaha w’amashuri uzatangirana impinduka zitandukanye mu burezi zireba cyane cyane abanyeshuri bigira kuzaba abarezi.
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ari byiza kurya imboga kubera ko ari nziza kandi zigira akamaro gakomeye mu buzima bw’abantu. Gusa bongeraho ko zagombye kuribwa buri munsi.
Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze uhereye ku mudugudu gukurikirana imihigo y’ingo z’abaturage.
Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Kicukiro, Lt Col Sam Rwasanyi, avuga ko igihugu kitaba cyiza kubera ko izuba ryarashe cyangwa imvura yaguye gusa, ahubwo ko biharanirwa n’abaturage bacyo.
Rayon Sports imaze guhabwa igikombe cya Shampiyona y’umwaka w’imikino 2018/2019, nyuma yo gutsinda Marines ibitego 3-0
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase arizeza ko imigenderanire no guhahirana kw’abaturage hagati y’u Rwanda, Congo-Kinshasa n’u Burundi irimo kunozwa.
Abahinzi b’icyayi bo mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke baravuga ko bahangayikishijwe n’imvune zitanjyanye n’umusaruro w’amafaranga babona kuko kugeza ubu ngo basanga bakorera mu gihombo, bagasaba ubuyobozi kuzamura igiciro cy’amafaranga bagurirwaho icyayi ku ruganda rwa Gatare bakigemuraho.
Urusenda ni urubuto rutukura, rukundwa n’abantu batandukanye, hari n’abadashobora gufata ifunguro ryabo batarubonye. Abenshi bavuga ko rubongerera ubushake bwo kurya nubwo baba batabishakaga cyane, abandi bakavuga ko rutuma bumva ibyo kurya bibaryoheye kurushaho iyo babishyizemo urusenda.
Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira avuga ko ubufatanye bwa Minisiteri ayobora hamwe n’Ikigo Jali Holdings buzavugurura imibereho y’Abashoferi.
Ifaranga ry’u Rwanda kuri ubu rimaze imyaka 55 ribayeho, nyuma yo gusimbura irya Kongo mbiligi mu mwaka w’1964, ryagiye rigira impinduka mu bihe bitandukanye, bamwe bakabibona nk’ikibazo impugukuke zikaga ko ari ikimenyetso cy’iterambere.
Umukozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ushinzwe gutegura inyigisho zo gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya ryayo, Gatabazi Claver, avuga ko kwigisha abana amateka ya Jenoside nubwo ahanda ari inshingano.
General James Kabarebe, umujyanama wa perezida Paul Kagame mu by’umutekano, aravuga ko Ubwo abari bayoboye urugamba rwo kubohora igihugu bicwaga mu 1990, ingabo zacitse intege cyane zitabarwa na Perezida Kagame watangije urugamba bushya bigatuma intsinzi iboneka.
Mu ruzinduko yatangiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa gatanu tariki 31 Gicurasi 2019, Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’umukuru w’iki gihugu Félix Antoine Tshisekedi ndetse n’umukuru w’igihugu cya Angola João Lourenço.
Urwego rw’umuvunyi ruratangaza ko rwafashe ingamba zo gukaza umurego mu gukurikirana no guteza cyamunara imitungo y’abantu bahamwe n’icyaha cya ruswa.
Amapera ni urubuto rwiza cyane rukunzwe na benshi kubera impumuro yarwo nziza, kandi ntirusharira na gato, ahubwo rugira isukari nziza iringaniye. Ikindi kandi ni uko amapera akungahaye kuri vitamine zitandukanye, zituma urwo rubuto rukoreshwa mu miti gakondo inyuranye. Nk’uko tubikesha linfo.re hari ibyiza bitandukanye byo (…)
Abanyamakuru bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika biganjemo abagore bamaze iminsi mu Rwanda, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali bashengurwa n’ibyo babonye bajyaga babwirwa.