Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko afite icyizere mu isoko rusange rya Afurika rizagira uruhare mu kwihutisha iterambere ry’uwo mugabane.
Abaturiye umugezi wa Mwogo mu Mirenge ya Maraba na Kigoma mu Karere ka Huye, barishimira ikiraro cyo mu kirere bubakiwe cyatashywe tariki 18 Kamena 2019.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi, asaba umushoferi wanyoye ibisindisha kureka kongera gutwara ahubwo agashaka umutwara kugira ngo agere iwe amahoro.
Muri 2004, Hamiss Mudenge, umusaza wo mu kigero cy’imyaka nka 60, yagiye kwaka akazi ko gukora mu buhumbikiro (pepinier) y’indabo, ibiti bitandukanye n’imbuto byifashishwa mu gutunganya ubusitani i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, umukoresha we akajya amuhemba ibihumbi bitanu (5,000FRW) akamucumbikira ndetse akanamugaburira.
Mu mpera z’iki Cyumweru mu karere ka Huye, harabera irushanwa ryo kwibuka Alphonse Rutsindura wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubusanzwe umuntu agura agakingirizo agamije kwikingira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa kwirinda inda itateguwe. Ibyo ni ubwirinzi, umuntu ntiyari akwiye guterwa ipfunwe na byo, ariko usanga kuri bamwe bikiri imbogamizi kugura agakingirizo mu ruhame.
Bamwe mu bagabo bo mu karere ka Nyabihu, barishimira ko ikibazo cy’igwingira ry’abana kigenda kigabanuka nyuma yuko biyemeje kwihugura mu guteka, kugira ngo bafatanye n’abagore babo mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi.
Urubuga https://lanouvelletribune.info ruvuga ko amamesa akorwa mu mbuto z’ingazi, kandi nta binyabutabire (ingrédients chimiques) bishyirwamo mu gihe bayatunganya.
Umwaka w’imihigo 2018-2019 usize abaturage bangana na 5.5% babonye amazi meza kubera umuyoboro w’amazi uzafasha abaturage bo mu mirenge itandatu.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe buravuga ko muri aka karere habarurwa abana b’abakobwa barenga 600 babyaye batarageza imyaka 18 y’amavuko, nyamara ababateye inda babihaniwe bakaba batarenga abantu 100.
Urubuga rwa Interineti https://boiteafruits.com ruvuga ko amacunga yigiramo ‘Vitamine C’, ‘Flavonoïdes’ na ‘Bêta-carotène’. Iyo ibyo byose bikubiye hamwe bigira icyitwa ‘antioxidant’. Iyo antioxidant ifasha mu gusukura umubiri, bityo igakumira indwara z’imitsi, indwara z’umutima, indwara zizanwa no gusaza ndetse na kanseri (…)
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yashyize ahagaragara ingamba zafashwe zigamije kunoza ibyerekeranye n’imikino y’amahirwe, ari na yo ibamo ibyitwa ibiryabarezi byakunze kwinubirwa n’abantu batandukanye, bagaragaza ko nta nyungu babibonamo ahubwo ko bigamije kubakenesha.
Mohamed Morsi wahoze ari Perezida wa Misiri (Egypt) yitabye Imana kuri uyu wa mbere tariki 17 Kamena 2019 aguye mu rukiko.
Abakinnyi babiri b’ikipe ya Rayon Sports Manzi Thierry na Niyonzima Olivier Sefu, bamaze gushyikirizwa amabaruwa abemerera kujya mu makipe bifuza.
Ruhamyambuga Olivier wari umukozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ni we ubaye Umunyabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu umwanya asimbuyeho Nsabimana Sylvain wasezeye muri Nzeri 2018.
Umuryango wa Muhawenimana Ezechiel na Dusabimana Esperance bo mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu bafatanyije na Hakorimana Musoni Venant, kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Kamena 2019 batanze ikirego mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba(EACJ) basaba ko leta ya Uganda ibaha indishyi z’akababaro.
Abakora ingendo hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa bari bamaze igihe bategereje ingendo za RwandAir zijya mu Bushinwa basubijwe kuko kuva muri iri joro ryo ku wa mbere tariki 17 Kamena 2019, iyi kompanyi y’indege y’u Rwanda iratangiza ingendo zijya mu Mujyi wa Guangzhou mu Bushinwa.
Iyo ugiye kugura imodoka nshya, hari amakuru ujya witaho, ariko hari ayandi ushobora kuba utaramenye, akaba yatuma ugera iwawe, wamaze kwishyura ukagira uti “sinamenye.”
Iradukunda Phiona wahimbwe na Bull Dogg akazina ka Candymoon Supplier, ngo atungurwa n’isura y’ibiyobyabwenge abantu bamubonamo nyuma yo kwiyegurira injyana ya Hip Hop.
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru n’Ubuyobozi bw’iyi Ntara baravuga barasaba abashoferi batwara imodoka zagenewe gutwara abagenzi, kujya bagenzura imizigo y’abagenzi batwaye no kuyigiraho amakenga kuko aribwo buryo bwo guca intege abatunda ibiyobyabwenge na magendu.
Rutahizamu w’Umunyarwanda Meddie Kagere yongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Simba Sc yo muri Tanzania.
Ibipimo by’amazi, ubutaka, umuriro n’ibindi abantu benshi bakunda kubyifashisha harebwa ingano y’ikintu runaka, ariko ugasanga hari ikigero fatizo kivugwa na benshi ariko batagisobanukiwe, ari ukubyumva gusa ariko batazi ingano nyayo yabyo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, asaba Abayislamu guharanira imibereho myiza y’Abanyarwanda muri rusange n’iyabo by’umwihariko hagamijwe iterambere.
Mu marushanwa ya CECAFA Kagame Cup azabera mu Rwanda uyu mwaka, ikipe ya Zesco United na TP Mazembe ni amwe mu mazina akomeye ategerejwe mu Rwanda
Abayislamu bakomoka mu bihugu 26 bya Afurika n’abakuriye igikorwa cy’amarushanwa yo gusoma Korowani bakomoka muri Aziya, bafashishije ibiribwa bitandukanye abasigajwe inyuma n’amateka bo muri Gicumbi.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri iki cyumweru tariki 16 Kamena 2019, yakiriye mu biro bye, Mark Green, Umuyobozi w’Ikigega cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID).
Diogène Bideri wanditse igitabo cyitwa “Rwanda 1994, La Couleur d’un Génocide” (Ibara rya Jenoside), avuga ko yashakaga guha umwanya ndetse n’uruvugiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuko batabonye uburyo babara inkuru y’uko byabagendekeye.
Alphonse Munyantwari, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba ni we watorewe kuyobora abanyamuryango ba RPF Inkotanyi muri iyi Ntara, yunganirwa na Ntaganira Josué Michael, usanzwe ari umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe ubukungu.
Mu irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru "Kigali International Peace Marathon", abanya-Kenya ni bo bihariye imyanya ya mbere
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo batoye Komite nyobozi nshya banashyiraho abahagarariye Urugaga rw’Umuryango mu bagore n’urubyiruko.
Gatabazi Jean Marie Vianney watorewe umwanya w’Umuyobozi w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, yiyemeje kurushaho kuzamura umuryango wa FPR-Inkotanyi ahereye ku rubyiruko.
Mu Ntara y’Uburengerazuba hatangijwe Destination Kivu Belt ikigo gifite inshingano yo guteza imbere ubukerarugendo ku mukandara w ikiyaga cya Kivu kuva mu Karere ka Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.
Nsengumuremyi Principe utuye mu Karere ka Kicukiro avuga ko amaze gutanga amaraso inshuro 96 kandi ngo ntateze kubihagarika kuko ntacyo bimutwara ahubwo akishimira ko afasha abayakeneye, ndetse akaba yanabihembewe.
Mukura Victory Sport yegukanye igikombe cy’Amahoro giheruka isezerewe na Kiyovu muri 1/4.
Sheikh Nsangira Abdallahamidu, umuyobozi wungirije utegura iki gikorwa cy’amarushanwa yo gusoma Korowani, avuga ko aya marushanwa yahuje ibihugu 25.
Ikipe ya Rayon Sports yaraye imurikiwe amacumbi yubakiwe n’umuterankunga wayo Skol. amacumbi ashobora kwakira abakinnyi 40
Abanyeshuri 70 basoje ayisumbuye muri Green Hills Academy kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Kamena 2019 bitezweho kuba umusemburo w’impinduka nziza mu Rwanda no hirya no hino ku isi.
Abatuye ku Mubuga mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru barishimira ko begerejwe amazi meza, ubu bakaba batacyambuka umupaka bajya kuvoma i Burundi.
Abacuranzi bagize Orchestre Amis des Jeune bazakora igitaramo cy’amateka ku cyumweru tariki ya 16 Kamena 2019 ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) gitangaza ko mu myaka 10 ishize kimaze guhomba arenga miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, bitewe n’ibikorwa byo kwiba umuriro kwa bamwe mu bafatabuguzi bacyo.
Abakuru b’ibihugu bya Afurika baravuga ko uyu mugabane uzihutisha Intego z’Iterambere rirambye(SDGs) ushingiye ku mutungo kamere wawo, gufashanya no guhahirana hagati y’ibihugu biwugize.
Perezida Paul Kagame yashimiye ikipe ya Toronto Raptors yakoze amateka yegukana igikombe cya NBA, gihatanirwa n’amakipe yo mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Igihugu cya Tanzania cyabaye icya mbere mu gushyigikira ubusabe bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwo kwinjira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye arasaba abacungagereza kurushaho kunoza umwuga bakora, bagaharanira kugorora abagororwa kuburyo urangije igihano atongera kwishora mu byaha byakongera kumusubiza muri gereza.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko, n’ubwo ari Umukuru w’igihugu, ashimishwa no kwitwara mu modoka kandi atagira ikibazo ku bagomba kumutwara iyo batabikoze.
Ibihangange mu mukino wo gusiganwa ku maguru, Usain Bolt, Mo Farah na Tirunesh Dibaba Kenene byari byatumiwe muri Kigali International Peace Marathon ntibikije muri iri siganwa rizabera mu mujyi wa Kigali kuri iki cyumweru.