Abatuye mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru basanze kujya gushakira serivisi zikenera murandasi ku murenge bibavuna, biyemeza guhinira bugufi bagurira utugari imiyoboro ya interineti yo mu bwoko bwa 4G.
Abarokokeye Jenoside I Rukumberi bavuga ko gutuzwa ahameze nk’ikirwa byafashije Interahamwe kubica vuba mu buryo bworoshye.
Hari abantu benshi bakunda karoti, haba kuzihekenya ari mbisi ndetse no kuzirya zihiye, bakazirya kuko zibaryohera ariko batazi akamaro kazo mu mubiri w’umuntu uzirya. Ako kamaro ni ko tugiye kubagezaho.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ikangurira abahinzi nyarwanda kugira umuco wo kuhira, aho kwiringira ko imyaka yezwa iteka n’imvura, cyane ko n’ibihe byahindutse.
Umwanditsi akaba n’umushakashatsi Kimenyi Alexis avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye benshi mu bashinze ishuri rya APACOPE, abaryigishagamo, abaryigagamo, ndetse ikanarimbura inyandiko zose z’iryo shuri.
Mu rugendo rw’iminsi 217, rurimo ibihe byiza n’ibibi, Rayon Sports yegukanye igikombe cya cyenda cya Shampiyona nyuma yo gutsindira Kirehe i Nyakarambi
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko Urwego rw’Igisirikare cya Uganda rushinzwe Ubutasi (CMI) rwashimuse Abanyarwanda babiri ari bo Samvura Pierre w’imyaka 47 na Habiyaremye Eric w’imyaka 25 y’amavuko.
Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yagize icyo ivuga ku biherutse gutangazwa na Uganda by’ubushyamirane bwahitanye ubuzima bw’abantu babiri mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 24 Gicurasi 2019.
Buri wa gatandatu usoza ukwezi, hirya no hino mu Rwanda hakorwa umuganda rusange, aho abayobozi mu nzego zitandukanye, inzego z’umutekano n’abaturage bahurira ku gikorwa cyateguwe bagakora imirimo y’amaboko.
Bazinanirwa Sesiliya w’imyaka 77 y’amavuko wo mu Kagari ka Buruba, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, yatunguwe cyane no kubona Ingabo na Polisi bakata icyondo bamwubakira, yibuka ko ingabo yabonye mu mabyiruka ye, yahuraga na zo agakizwa n’amaguru.
Abanyeshuri n’abakozi ba kaminuza ya Kibogora Polytechnic basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, batahanye umugambi wo gusangiza abandi ibyo babonye kugira ngo bose bafatire hamwe ingamba zo kurushaho kurwanya icyatuma Jenoside yongera kubaho.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 24 Gicurasi 2019 mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare habayeho guhangana hagati y’abari bakurikiranyweho kwinjiza mu Rwanda imyenda ya caguwa mu buryo butemewe n’inzego z’umutekano, Polisi igahakana amakuru yatangajwe y’uko uko guhangana kwaba (…)
Ubuyobozi bw’ishuri ry’imyuga ryitiriwe Musenyeri Mubiligi riherereye mu Karere ka Huye buvuga ko Leta yaboherereje abanyeshuri 90 hakaza 27 gusa.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ni umwe mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Cyril Ramaphosa uherutse gutorerwa kuyobora icyo gihugu. Uwo muhango witabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 30 biganjemo abaturage ba Afurika y’Epfo, ukaba ubera kuri Stade Loftus Versfeld mu Mujyi wa (…)
Bamwe mu bangavu batewe inda n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bavuga ko bari bafite umugambi wo gukwirakwiza ubwo bwandu.
Bamwe mu baturage b’Akarere ka Rwamagana bavuga ko kubera gukundana igihe kirekire bashakana batipimishije SIDA.
Ba Veterineri bigenga iyo bagiye kuvura amatungo y’aborozi ngo baca amafaranga bishakiye kandi hari iteka rigena ibiciro by’ubuvuzi bw’amatungo, bakaba bahagurukiwe kugira ngo ryubahizwe harengerwa inyungu z’umworozi.
Ku wa 23 Gicurasi 2019 ,mu Mujyi wa Kigali abapolisi bakoze ubukangurambaga kuri gahunda ya Gerayo Amahoro , babwira abanyamaguru uko bakoresha umuhanda neza kugira ngo bagere iyo bagiye amahoro.
Nyuma yo gutsindira Kirehe Fc ibitego 4 ku busa bwa Kirehe iri iwayo i Nyakarambi, Rayon Sports yegukanye igikombe cya Shampiyona cya kenda.
Bamwe mu babuze ababo, abakomeretse n’abasahuwe mu bitero by’umutwe w’iterabwoba wa FLN (Front de Liberation National), baratangaza ko mu rubanza ruregwamo Nsabimana Callixte wiyita Sankara na bo bazirikanwa.
Amazi ni ingenzi ku buzima bwa muntu, nubwo bivugwa ko nta ntungamubiri agira, ariko ni ngombwa kuyanywa kenshi kuko umubiri w’umuntu ugizwe hagati ya 60 % na 70 % n’amazi.
Theresa May, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, amaze kwegura nyuma yo kunanirwa gukura Ubwongereza mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi (EU) mu cyo bari barise “Brexit”.
Mu gihe amazi ari kimwe mu by’ibanze umuntu akenera kugira ngo abeho ndetse akaba ari no mu burenganzira bw’ibanze bwa muntu, hamwe na hamwe mu Mujyi wa Kigali usanga kujya kuhatura ugomba kubanza kwitegura ko ushobora kujya uyabona gake gashoboka. Ibi bikajyana no kwitegura kongera amazi ku kiguzi cy’ubukode kuko ibura (…)
Hashize imyaka igera kuri ibiri (guhera muri Mata 2017) ururimi rw’Igiswahili rwemejwe nk’urwa kane mu ndimi zemewe n’amategeko zikoreshwa mu nzego z’ubutegetsi mu Rwanda, ariko imikoreshereze yacyo ikaba igicumbagira.
Mu Banyarwanda 10 b’ingeri zitandukanye baganiriye na Kigali Today, barindwi muri bo baravuga ko bifuza kubyara abana batatu gusa.
Claudine Kabeza asanzwe ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi i Rwamagana. Ni n’umunyeshuri muri kaminuza yo mu Budage.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru yasabye ko Nizeyimana Jacques ashyira mu bikorwa ibyo yasabwe n’inteko y’abaturage byo kugabanya inka ze zikava ku 10 zikaba eshatu, ndetse akishyura imyaka y’abaturage inka ze zonnye, bitaba ibyo agakurikiranwa mu butabera.
Mu mugezi wa Mukungwa uherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa kane tariki 23 Gicurasi 2019 habonetse umurambo bivugwa ko ari uwa Ndahayo Jean de Dieu, bikekwa ko yiyahuye muri uwo mugezi.
Ku muhanda Nyabugogo-Giticyinyoni, uhasanga amajerekani atondetse kuri kaburimbo abakarani - ngufu bacuruza amazi, abandi basunika ibigorofani binini by’ibyuma byuzuye amajerekani y’amazi bagenda bayagurisha abatuye muri ako gace.
Newcities, Umuryango udaharanira inyungu mu gihugu cya Canada uteza imbere imiturire y’imijyi yimakaza imibereho y’abayituye, wahaye Umujyi wa Kigali igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’ubuzima rusange.
Emoroyide (Hemorroide) ni indwara ifata umwanya umwanda munini usohokeramo haba mo imbere cyangwa se inyuma, hakabyimba kuburyo iyo umuntu agiye kwituma ababara. Hari imitsi ikura amaraso muri uwo mwanya, iyo itagikora neza bituma ibyimba amaraso ntatembere neza bityo akitsindagira aho, bigatuma umuntu agira ibibyimba mu kibuno.
Mu buryo bwabanje kugorana, abanyamakuru bakora inkuru z’imyidagaduro mu Rwanda bashinze urugaga rubahuza (Rwanda Showbiz Journalists Forum), rugamije guteza imbere ubunyamwuga mu gutara no gutangaza amakuru y’imyidagaduro mu bitangazamakuru bakorera.
Ubwo yari mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa kane tariki 23 Gicurasi 2019, Nsabimana Callixte wiyita Sankara, aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yemeye ibyaha byose aregwa uko ari 16.
Umukozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima (OMS) mu Rwanda, Rusanganwa André, avuga ko ibibazo bya Politiki biri hagati y’ibihugu bitabuza indwara kubyambukiranya bityo ko bigomba gufatanya mu kuzikumira.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, kuri uyu wa kane tariki 23 Gicurasi 2019, rwaburanishije Nsabimana Callixte wiyita Sankara ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo.
Minisitiri ufite ibidukikije mu nshingano ze, Vincent Biruta, ndetse na Eng. Coletha Ruhamya, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo REMA gishinzwe kubungabunga Ibidukikije, kuri uyu wa 22 Gicurasi 2019, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku iyangirika ry’umwuka mu Rwanda, abo bayobozi basobanura ko riterwa na bimwe mu bikoresho bisohora (…)
Nyuma y’uko abashakashatsi bo muri Amerika bashyize ahagaragara ibinini byagenewe abagabo bibarinda gutera inda zitateganyijwe, abantu batandukanye ntibarimo kuvuga rumwe ku ikoreshwa ryabyo.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gasabo, avuga ko ubutaka bwa benshi mu baturage (agereranya n’isi yabo) ngo bwamaze kuzura. Avuga ibi asubiza bamwe mu bagendera ku byanditswe mu bitabo bitagatifu badakozwa ibyo kuboneza urubyaro bavuga ko bagomba kubyara bakuzuza isi.
Ashimwe Christine watorewe kuba umunyamuryango wa komite yo kurwanya indwara yo kuvura gukabije kw’amaraso izwi nka ‘Thrombosis’, atangaza ko kuva uyu mwaka wa 2019 watangira, imaze guhitana abagore batanu.
Muri Tombola imaze kubera kuri Ferwafa, Rayon Sports yatomboye ikipe ya AS Kigali ku munsi wa mbere w’igikombe cy’Amahoro
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buravuga ko bwohereje mu rukiko dosiye ikubiyemo ibyaha Nsabimana Callixte “Sankara” aregwa.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko impfu ziterwa no kwangiza ibidukikije ziruta kure impfu z’intambara imaze umwaka.
Umuyobozi w’Isomero Rikuru ry’Igihugu, avuga ko uburyo abantu bitabira kugura ibiribwa n’ibindi bicuruzwa bikenerwa cyane, ari nako ngo bari bakwiye kugura ibitabo.
Urubuga bienmanger.com, ruvuga ko n’ubwo benshi batazi ko inzuzi z’ibihaza ziribwa, izi mbuto zo mu bihaza, ari ibiryo bimenyerewe mu bice bitandukanye by’isi ndetse bikunzwe mu bihugu nka Mexique ndetse binifashishwa kuva kera nk’umuti wo kwivura cyangwa nka kimwe mu bikora imiti y’inzoka.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka) uratangaza ko uhangayikishijwe n’imanza z’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside, zaburanishijwe mu nkiko Gacaca, zikaba zitararangizwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buravuga ko butazihanganira uwo ari we wese ushobora kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano w’Abaturage. Ibi burabitangaza mu gihe abatuye muri Centre ya Gasiza iri mu murenge wa Rambura akarere ka Nyabihu bavuga ko hari insoresore ziyita “Abadida” zibakorera urugomo zikanabambura (…)
Ikipe ya Kirehe izakira umukino wa rayon Sports kuri uyu wa gatanu, yashyizeho igiciro itari yarigeze yishyuza kuva yatangira gukina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda
Abakinnyi batatu b’ikipe ya APR FC barimo Muhadjili Hakizimana, bashobora kudakina umukino w’umunsi wa 29 ubwo bazaba bakiriye ESPOIR kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Riderman ugiye kumara imyaka hafi 15 mu muziki wo mu Rwanda, yifashishije Safi bakunda gukorana, baririmba indirimbo MAMBATA, banditse bihaniza abifuriza abandi inabi, n’abacura imigambi y’ubugizi bwa nabi.
Umunyamabanga wa mbere wa Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, James Uwizeye, avuga ko u Rwanda rwiteguye gutabara aho ari ho hose ku isi, rufite ubushobozi bwo kugera, hashobora kuba amacakubiri yaba intandaro ya Jenoside, mu rwego rwo gukumira ko ibyabaye mu Rwanda mu 1994 nta handi byakongera kuba ku isi.