Debbie Nelson, nyina w’umuraperi Marshall Bruce Mathers III wamamaye nka Eminem akaba n’umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye muri muzika y’uyu muraperi mu myaka yo hambere, yitabye Imana afite imyaka 69.
Rwiyemezamirimo ukoresha ikimoteri cya Nyagatare, Jean Paul Ngezishiraniro, arahakana ko nta mukozi akoresha umwishyuza ifaranga na rimwe mu gihe abakorera Kompanyi AGRUNI ayobora, bavuga ko bamaze amezi atatu batabona umushahara.
Hashize icyumweru umugore witwa Niyonsaba Agnes utuye mu Murenge wa Nkotsi, Akagari ka Bikara, Umudugudu wa Kinkware, atangarije itangazamakuru ibibazo bimuhangayikishije by’abakomeje kumubwira amagambo amukomeretsa.
Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda buravuga ko bworohereje abafatabuguzi bayo kohereza amafaranga ku yindi mirongo bakoresheje Airtel Money, kandi bagahabwa ibihembo mu gihe bohereje cyangwa babikuje amafaranga.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, yahakanye amakuru atangazwa n’abacuruzi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashinja ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu gukumira ibicuruzwa bivanwa mu Rwanda bijyanwa mu Mujyi wa Goma, avuga ko icyo bakoze ari ugukuraho amananiza yashyizweho n’ishyirahamwe (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko kubera ikibazo gikomeye cy’impanuka zibera ku muhanda munini Kigali-Muhanga-Huye, ku gice cya Gahogo umanuka ujya i Kabgayi, n’igice kiva i Kabgayi kimanuka ku kinamba, bugiye kwigana n’izindi nzego uko cyakemuka.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakuyeho ingamba zari zafashe mu kwezi k’Ukwakira 2024, hagamijwe gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Marburg. Nyuma y’uko icyorezo cya Marburg kigaragaye mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2024, Leta zunze ubumwe za Amerika zasohoye itangazo risaba abagenzi baturuka mu Rwanda kunyuzwa ku (…)
Abayobozi b’inzego ziteza imbere Umuco mu Rwanda bavuga ko nyuma y’uko Intore zishyizwe ku rutonde rw’umurage ndangamuco w’Isi udafatika, Abanyarwanda bagiye kubona imirimo myinshi ishingiye ku guhamiriza.
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), indwara itaramenyekana neza imaze kwica abantu 79 nk’uko byemejwe na Guverinoma y’icyo gihugu mu itangazo yasohoye ku itariki 4 Ukuboza 2024.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, yatoye icyemezo cyo gutakariza icyizere Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Michel Barnier nyuma y’amezi atatu gusa agiye kuri uwo mwanya.
Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa ruri kuburanisha mu bujurire, Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma wiyise Manier, rwanzuye ko atazakurikiranwaho kugira uruhare ku batutsi bari bahungiye ku musozi wa Karama bakahacirwa.
Mu Buyapani, ubuyobozi bwa Banki ya Shikoku, (Shikoku Bank) bwadukanye uburyo butangaje bwo kwizeza abakiriya umutekano w’amafaranga yabo, butangaza ko umukozi wo mu buyobozi bw’iyo banki uzahamwa n’icyaha icyo ari cyose kijyanye no gucunga nabi imari y’iyo banki azabyishyura amaraso ye cyangwa se ubuzima bwe agapfa.
Mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona, ikipe ya Rayon Sports itsinze Muhazi United ibitego 2-1, yuzuza imikino icyenda itsinda ndetse ikomeza no kuyobora shampiyona by’agateganyo mbere yo guhura na mukeba kuri uyu wa Gatandatu.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Ukuboza 2024, rwatangije igeragezwa ry’uburyo bushya bwo kwishyura mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, hakurikijwe urugendo umugenzi yakoze, aho kwishyura amafaranga (…)
Abarimu bigisha abafite ubumuga bwo kutabona bo mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona ry’i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru (Education Institute for Blind Children Kibeho), bavuga ko bitaborohera kubakorera ibitabo bigiramo kuko biza byanditse mu nyandiko isanzwe.
Muri Kenya, umugore arashinja ibitaro byamubyaje kuba byaramukuyemo nyababyeyi kandi atabanje kubyemera ndetse n’umuryango ntubanze kumenyeshwa.
Mu Karere ka Ngororero, hari abayobozi b’inzego z’ibanze mu bavugaga ko batinya kwiteranya, bigatuma bahishira ihohoterwa rishingiye ku gitsinda, bikaba byavamo ingaruka zitandukanye zirimo kubana mu makimbirane mu miryango, n’ubusahuzi mu ngo no gusenya ingo.
Mu masaha y’urukerera rwo ku wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2024, abaturage barimo bagenda mu muhanda unyuze ahazwi nko kuri Sonrise School mu Mudugudu wa Rutemba, Akagari ka Buruba mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, batunguwe no gusanga umurambo w’umugabo hafi yaho, icyamwishe nticyahita kimenyekana.
Ikipe ya APR FC inganyije na Police FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona, mbere y’uko iyi kipe y’Ingabo ikina na Rayon Sports mu mukino w’amateka.
Imiti ifasha umuntu kuba atakwandura Sida igihe akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kugira ngo atandura agakoko gatera Sida mu gihe akeka ko uwo bayikoranye ashobora ku mwanduza si byiza kuyifata utayandikiwe na muganga kuko bishobora kugira ingaruka ku muntu.
Muri gahunda yo kumenya amateka y’ahantu hatandukanye Kigali Today igenda ibagezaho yabakusanyirije ayahitwa Munyaga mu karere ka Rwamagana hakaba ari naho hatangirijwe urugeroro.
Perezida Paul Kagame yifurije intsinzi n’ishya n’ihirwe, Madamu Netumbo Nandi-Ndaitwah, watorewe kuyobora Namibia, avuga ko bihamya icyizere abaturage b’icyo gihugu bamufitiye.
Ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha RIB kiratangaza ko cyafunze abagabo batatu barimo noteri wiyitiriraga kuba umukozi wo mu butaka hamwe n’uwari ushinzwe gupima ubutaka bakaba bakurikiranweho ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.
Mu Karere ka Nyabihu hari abagabo bataka kuremererwa n’Ihohoterwa bakorerwa n’abagore bashakanye, aho bamwe banahitamo kuriceceka kubera ipfunwe no kwanga ko hagira ubabona nk’abanyantege nke.
Komisiyo y’amatora muri Namibia yatangaje ko Netumbo Nandi-Ndaitwah, wo mu ishyaka SWAPO riri ku butegetsi muri Namibia, ari we watsinze amatora y’umukuru w’igihugu.
Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) ivuga ko imvura yaguye kuva mu kwezi kwa Nzeri kugeza mu kwezi k’Ugushyingo yahitanye abantu 48 hakomereka 149.
Perezida Kagame yihanganishije mugenzi we wa Guinea Mamadi Doumbouya n’abaturage b’iki gihugu nyuma y’aho abaturage barenga 50 baguye mu mvururu zabereye muri Stade N’Zérékoré, ahaberaga umukino w’umupira w’amaguru.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), ryashyize Intore z’u Rwanda mu murage ndangamuco udafatika w’Isi (Intangible Heritage).
Kuri uyu wa Kabiri, nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden, yageze muri Angola mu ruzinduko rw’amateka yakiranwa urugwiro rwinshi mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu.
Mu Kagari ka Birira, Umurenge wa Kimonyi mu muhanda Musanze-Rubavu, haravugwa amakuru y’imodoka itabashije kumenyekana plaque, yakoze impanuka igonga umunyamaguru ihita yiruka.
Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Ukuboza 2024, nibwo Urukiko rwa Gisirikare rwaburanishije Sergeant Minani Gervais ukekwaho kwica arashe abantu batanu bo mu murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe no 033/03 ryo ku wa 12/11/2024, rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze, ryateganyije ko abakora muri uru rwego bazajya bakorerwa isuzumamikorere buri myaka itatu, hagamijwe gusuzuma uburyo buzuza inshingano bashinzwe.
Muri Nigeria, muri Leta ya Zamfara, iherereye mu Majyaruguru y’Igihugu, abaturage batewe ubwoba no kuba umutwe w’amabandi usanzwe uhungabanya umutekano n’imibereho myiza yabo muri ako gace wadukanye gukoresha ibisasu biturika.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Hategikimana Fred, avuga ko ibagiro rishya rya kijyambere ryamaze kuzura ryitezweho ubuziranenge bw’inyama no gukuraho ingendo amatungo yakoraga ajya ku mabagiro atandukanye mu Gihugu.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye Dr. Rajesh Jain, Umuyobozi w’Ikigo cya Panacea Biotec cyo mu Buhinde, akaba ari mu Rwanda n’intumwa ayoboye mu ruzinduko rw’akazi.
Muri Tanzania, ahitwa Shinyanga, umugabo witwa Peter Makoye w’imyaka 45 yasanzwe mu nzu ye yimanitse mu mugozi yapfuye, bivugwa ko yiyahuye nyuma yo gutera icyuma umwana we w’imyaka itandatu (6) mu ijosi, akamukomeretsa cyane, ku bw’amahirwe umwana ntahite apfa ahubwo akajyanwa kwa muganga.
Perezida Paul Kagame yashyize Madamu Domitilla Mukantaganzwa ku mwanya wa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Alphonse Hitiyaremye agirwa Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, nk’uko itangazo ryavuye mu biro by’Umukuru w’Igihugu ribivuga.
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rurizeza abafata pansiyo nto ingana na 13,000Frw ku kwezi, ko guhera muri Mutarama 2025 ayo mafaranga bahabwa aziyongera biturutse ku kuba abatanga imisanzu ya pansiyo na bo bazatangira gutanga 6% by’umushahara mbumbe wabo aho kuba 3%.
Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha mu ruhame, urubanza ruregwamo Sergeant Minani Gervais w’imyaka 39, ukekwaho kurasa abaturage batanu mu Karere ka Nyamasheke abasanze mu kabari. Urubanza rurabera mu Kagari ka Rushyarara mu Murenge wa Karambi, aho icyaha cyabereye.
Impuguke mu bya Politiki na Dipolomasi ivuga ko kuba Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, ataritabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ku wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024, bishobora kuba bivuze ko icyo gihugu cyifuza gusohoka muri uwo (…)
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024 mu Mujyi wa Kigali hazatangira igerageza ry’uburyo bushya bwo kwishyura ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange hakurikijwe urugendo umugenzi yakoze, (…)
Ubuyobozi bw’ikipe y’umukino w’Iteramakofe ya Body Max Boxing Club, buvuga ko mu gihe cy’imyaka itatu cyangwa ine iri imbere bugomba kuba bwabonye nibura umukinnyi w’Umunyarwanda uri ku rwego mpuzamahanga ushobora kwitabira imikino Olempike.
Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya, yatangaje ko igisirikare kizakoresha miliyari 145 z’amadolari y’Amerika mu mwaka utaha wa 2025.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), General Muhoozi Kainerugaba, ni umuhungu w’imfura wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Janet Kataaha. Yavukiye mu buhungiro ku itariki 24 Mata, 1974 i Dar es Salaam muri Tanzania.
Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Clementine Uwitonze uzwi ku izina rya Tonzi, yasabye abashoramari gutekereza ku muziki nk’ubundi bucuruzi kugira ngo uruganda rw’ibihangano rusagambe, cyane cyane bagaharanira gushora imari mu bagore baririmba.
Mu Mujyi uri mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Guinea Conakry, abantu 56 bapfuye abandi batari bake barakomereka biturutse ku bushyamirane hagati y’abafana biroshye mu kibuga nyuma yo kutishimira imyanzuro y’umusifuzi.
Mu gihe hizihizwa umunsi w’abafite ubumuga tariki 3 Ukuboza 2024, abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bo mu Karere ka Huye, barasaba ubuyobozi kurushaho kwita ku bibazo bafite.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye kuri uyu wa mbere tariki 2 Ukuboza 2024 yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Gambia, Gen Seedy Muctar Touray ku cyicaro gikuru cya Polisi, ku Kacyiru.
Mu mpera z’icyumweru twasozaga, shampiyona y’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda, yarakomezaga hakinwa umunsi wa kane, aho wasize amakipe ya APR VC yongeye gutakaza naho RRA WVC ifata umwanya wa mbere.
Mu Rwanda umuturage wese ugejeje imyaka 18 y’ubukure ategetswe gukora umuganda nk’igikorwa rusange gifitiye abaturage akamaro, kunyuranya n’itegeko bikaba bihanishwa amande y’amafaranga 5.000Frw acibwa utakoze umuganda kugira ngo asimbure ibikorwa yagakwiye kuba yafatanyijemo n’abandi.