Ikigo gishinzwe igororamuco mu Rwanda (NRS), cyatangiye ibikorwa byo koroza abaturage, cyitura inka cyahawe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Mu isiganwa rya Duathlon ryabereye mu karere ka Gicumbi, Hakizimana Félicien ku nshuro ya gatatu yegukanye umwanya wa mbere, Mutimukeye Saidate aba uwa mbere mu bakobwa
Urubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga ruratangaza ko rugiye kurushaho gutanga umusanzu mu kwimakaza ihame ry’uburinganire baharanira kubyaza umusaruro amahirwe abegereye ku buryo bungana, no gushishikariza bagenzi babo kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryabavutsa kugera ku nzozi z’ubuzima bwabo.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda/DGPR) buvuga ko imigezi yisuka muri Nyabarongo/Akagera hamwe n’ikirere cyo muri icyo cyogogo cy’Uruzi rwa Nil bihumanye.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Lt Col Bernard Niyomugabo ahabwa ipeti rya Colonel.
Ishami rya Polisi rishinzwe gukoresha ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, riramenyesha abantu bifuza kubikora no guhabwa izo mpushya ko umunyeshuri n’ukoresha ikizamini aribo bonyine beremerewe kugera aho bikorerwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 17, bakaba babonetse mu bipimo 11,907. Nt muntu witabye Imana kuri uwo munsi azize COVID-19.
Mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup, AS Kigali yatsindiwe mu rugo na Daring Club Motema Pembe
Abakozi 28 bo mu bitaro bya Kirehe bari baberewemo ikirarane cy’ukwezi kwa karindwi bamaze kwishyurwa, bagashimira itangazamakuru ryagaragaje ikibazo cyabo kikaba gikemutse.
Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17 Ukwakira 2021, i Byinza mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, yahitanye abantu batatu inasenya inzu zirenga magana abiri.
Abagore mu Karere ka Ruhango barahamya ko iyo umugore akoze akiteza imbere aribwo urugo rurushaho kuzamuka mu iterambere, kuko umusaruro w’umugabo gusa utahaza abagize umuryango.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko umuyobozi uticisha bugufi, udakora atekereza ku iterambere ry’abo ayobora bamucira urubanza kandi amaherezo bizamugaruka.
Abagore bo mu Murenge wa Maraba mu Karereka Huye bavuga ko iterambere ryabo ribangamirwa no kuba bafite ubumenyi buke ku bijyanye n’imishinga ibabyarira inyungu.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, arasaba abayobozi mu nzego zinyuranye z’igihugu kwirinda kwirara mu kazi bakora, bakarushaho kunoza inshingano bashinzwe, by’umwihariko zo guha abaturage serivisi zinoze.
Umuhanzi mpuzamahanga ufite inkomoko mu Rwanda, Stromae, nyuma y’imyaka igera kuri 6 adasohora indirimbo yongeye kubwira abakunzi be ko agihari.
Maze iminsi hirya no hino mbona abagore bajya gutambamira ubukwe bw’abagabo bavuga ko babataye bakajya gushaka abandi bagore, aba bakagenda bitwaje abana bavuga ko babyaranye. Ibintu mbona bitari bikwiye ku bw’inyungu z’abana.
Mu isuzuma ry’amaso ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) byakoreye muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye (UR/Huye), byasanze abanyeshuri 54.1% barwaye amaso.
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, uherutse no gufungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repuburika Paul Kagame, aratangaza ko muri Gereza hari ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bikwiye kwitabwaho, kuko abafungiye mu magereza baba bafite n’imiryango bashobora kwanduza.
Abarinzi b’igihango bashimiwe ibikorwa by’ubutwari bakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, harimo abariho ariko hari n’abataragize amahirwe yo kuyirokoka n’ubwo batanze ubuzima bwabo kugira ngo barokore ubw’andi.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga nta mutware wabaho ngo yuzuze inshingano ze adafatanyije n’abo atwara.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 61, bakaba babonetse mu bipimo 14,479. Nta muntu witabye Imana.
Abantu batatu bakurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira urwego rwa Polisi no gukora ibyangombwa bihimbano, nka Pasiporo n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, birimo ibyo mu bihugu by’abaturanyi.
Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yasinyanye amasezerano n’Umuryango wita ku buzima, (SFH) Rwanda, yo kubaka ivuriro riciriritse ryo ku rwego rwisumbuye kuko rizatanga na serivisi zo kubyaza, kuvura amaso n’indwara z’amenyo zikunze kwibasira abaturage, rikazaba ryuzuye bitarenze amezi ane.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye abaturage kwitabira amatora ku bwinshi kandi bagahitamo abazabageza ku iterambere ndetse n’abatarabakoreye neza bakabigizayo.
Umukinnyi Muhire Kevin wari umaze iminsi yifuzwa na Rayon Sports, yamaze kuyisinyira nk’uko iyi kipe yabyemeje
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021, Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’Abanyamuryango wa Unity Club Intwararumuri, abarinzi b’igihango n’urubyiruko mu ihuriro ngarukamwaka rya 14, rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ndi Umunyarwanda, Igitekerezo-ngenga cy’ukubaho kwacu’.
Mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, APR FC na Etoile Sportive du Sahel zinganyije igitego 1-1
Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021, kimwe n’ahandi hose mu gihugu, abaturage bo mu Karere ka Musanze, bazindukiye mu gikorwa cy’amatora yo mu matsinda (Amasibo) agize Imidugudu yose.
Inyigo yakozwe n’Urwego FOJO Media Institute rwo muri Suède ruteza imbere itangazamakuru, ku bufatanye n’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, PaxPress, yerekana uko Abanyarwanda babona amakuru mu itangazamakuru n’ayo baba bakunda, KT Radio iza ku mwanya wa kabiri muri radio zumvwa na benshi ikaba iya mbere mu (…)
Abagize Urwego rwa DASSO rukorera mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, bafashije abazunguzayi kureka ubucuruzi bw’akajagari, baha abagore 20 igishoro n’aho gucururiza hajyanye n’igihe.
Abasigajwe inyuma n’amateka batujwe mu Mudugudu wa Nyembaragasa, Umurenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru, bishimira ko batujwe heza, ariko hari aho usanga inzu imwe ituwemo n’imiryango irenze umwe bikababangamira, bakifuza ko bakubakirwa izindi nzu kugira ngo babeho neza bisanzuye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) kivuga ko Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, RP/IPRC-Kigali, bazafatanya na cyo gushyira kaburimbo mu mihanda y’imigenderano hirya no hino mu gihugu.
Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) irasaba ababyeyi kudaharira gusa abarimu abana, ahubwo bagafatanya mu burere bwabo, kugira ngo bagere ku burezi bufite ireme kuko ariyo ntego nyamukuru.
Umuhanzi The Ben, yafashe urugendo mu ibanga ruva muri Amerika yerekeza mu birwa bya Maldives, bakunda kwita ‘Ibirwa by’urukundo’ ajya guhura n’umukunzi we Pamella.
Abatuye mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, ngo bajyaga bivuza bibagoye bitewe n’urugendo rurerure bakora bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi ku bigo nderabuzima byo mu yindi Mirenge, bakagerayo barembye kurushaho kubera umunaniro.
Muri iki cyumweru ku isi hose bazirikana kwirinda ubuhumyi, Dr. Félicité Mukamana, muganga w’amaso kuri CHUB, avuga ko kwirinda gutokorwa no kwirinda kwivura amaso ari bumwe mu buryo bwo kuyabungabunga.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Prof Jeannette Bayisenge, avuga ko Abanyarwanda batagomba kwitanya uburinganire no kwigaranzurana ngo havuke amakimbirane mu muryango, ahubwo ari uburinganire, ari ukuringanira imbere y’amategeko kandi abagize umuryango bakuzuzanya mu kugera ku iterambere n’ikibereho myiza.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko hari ibikorwa remezo byinshi bimaze gukorwa byatumye benshi batakibarirwa mu batuye mu manegeka, kandi nyamara batarimuwe aho bari basanzwe batuye.
Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ryiganjemo abagore bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (FPU-3), batanze imyenda n’inkweto ku bagore bagizweho ingaruka n’amakimbirane yabaye muri icyo gihugu bigatuma bava mu byabo. Ni igikorwa cyabaye ku ya 14 na 15 Ukwakira 2021, (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 15 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 80, bakaba babonetse mu bipimo 9,748. Nta muntu witabye Imana. Abinjiye ibitaro ni babiri, nta muntu wasezerewe.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira 2021, yitabiriye inama ihuza abayobozi ba Polisi zibumbiye mu muryango wo mu Karere k’Iburasirazuba (EAPCCO). Ni inama ngarukamwaka iteranye ku nshuro ya 23, yabereye mu gihugu cya Repubulika iharanira (…)
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba mu Rwanda, Habitegeko François na mugenzi we uyobora Intara ya Cibitoki mu Burundi, Bizoza Carême, bahuriye ku mupaka wa Ruhwa kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukwakira 2021, bagirana ibiganiro binyuranye birimo n’ibijyanye no gukemura amakimbirane aterwa n’abaturage bayobya uwo mugezi.
Abantu batanu bakurikiranyweho gukorera abandi ibizamini by’impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga (Provisior), bakabikora mu mazina atari ayabo hagamijwe kugira ngo babibatsindire.
Mu mukino wa nyuma wa Shampiyona y’icyiciro cya kabiri wabaye kuri uyu wa Gatanu, Gicumbi FC yegukanye igikombe itsinze Etoile de l’Est.