Kubera umubare w’abandura Covid-19 muri Philippine wazamutse cyane muri aya mezi atatu ashize, byatumye Perezida Rodrigo Duterte ashyiraho ingamba zikaze cyane, ategeka ko umuntu uzasohoka iwe kandi yaranze kwikingiza Covid-19, azafatwa agafungwa.
Nyuma y’iminsi yari ishize shampiyona mu mimikino itandukanye zisubitswe, Ministeri ya Siporo yatangaje amabwiriza mashya arimo gusubukura shampiyona n’imyitozo
Umupadiri wa Diyosezi ya Cyangugu, Sibomana Jerome yasezeranye n’umugore we, Ngabire Teddy imbere y’amategeko, kuzabana ubudatana, nyuma y’uko asezeye ku bupadiri akiyemeza kuba umulayiki. Ni umuhango wabereye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye, ku wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022.
Mu nama yahuje Ministeri ya Siporo n’amwe mu mashyirahamwe y’imikino mu Rwanda, hemejwe ko shampiyona zisubukurwa vuba, amamkipe akazajya apimwa ku buntu ku munsi w’imikino
Umworozi mu mudugudu wa Kayange, Akagari ka Ndama, mu Murenge wa Karangazi arasaba Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) kumukiza imparage amaranye imyaka ibiri mu rwuri rwe rurimo n’inka, kuko hari ibyo zimwangiriza zikanamuteranya n’abaturanyi.
Minisitiri y’uburezi (MINEDUC), iratangaza ko n’ubwo amashuri abanza n’ayisumbuye yemerewe gukomeza igihembwe cya kabiri ku gihe cyari cyarateganyijwe, habayeho kugoragoza kuko icyorezo cya Covid-19 cyongeye gukaza umurego.
Uburyo bwa videwo bwunganira umusifuzi buzwi nka VAR mu mpine y’Icyongereza, ku nshuro ya mbere buzakoreshwa mu mikino yose 52 y’Igikombe cya Afurika cy’ibihugu cy’umupira w’amaguru (CAN/AFCON) kizabera muri Cameroon muri uku kwezi.
Ku wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022, mu Karere ka Gicumbi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze abantu batatu harimo n’uwigize umukomisiyoneri bakekwaho gushaka guha ruswa y’ibihumbi 300Frw ubugenzacyaha, kugira ngo abavandimwe babo 2 bafungurwe, abo bakaba bakuriranyweho icyaha cyo gusambanya umwana.
Impugucye zishinzwe gukurikirana ikirunga cya Nyiragongo zatangaje ko cyongeye kugira Amazuku yaka umuriro mu nda yacyo, ndetse kikaba kirimo kuzamura imyotsi myinshi mu kirere.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 07 Mutarama 2022, nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ko Emmanuel Mayaka yitabye Imana.
Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), burahamagarira ibihugu binyamuryango kwihutisha iyemezwa rya gahunda ya EACPass, uburyo bwahujwe kugira ngo byoroshye ingendo, no guca burundu gutinda k’urujya n’uruza kw’ibikorwa by’ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri EAC.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ifatanyije n’izindi nzego zirimo Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA), bivuga ko ibishanga by’Umujyi wa Kigali bikomeje gutunganyirizwa kuba indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima, ngo bifashe abantu kuruhuka, kwidagadura no gukora ubushakashatsi.
Ku wa Kane tariki ya 6 Mutarama2021, Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bafashe abantu 11 bacukuraga amabuye y’agaciro mu mirima y’abaturage n’abandi 4 baguraga ayo mabuye yo mu bwoko bwa gasegereti.
Mu itangazo ry’Urwego rw’ubucamanza ryasohotse ku wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022, Ubuyobozi bw’inkiko buramenyesha abazigana bose, ni ukuvuga abavoka, ababuranyi n’abandi basaba serivisi zinyuranye mu nkiko, ko mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza no kwirinda ubwandu n’ikwirakwizwa rya Covid-19, buri wese azajya agaragaza (…)
Urufunguzo rw’icyumba cyigeze gufungirwamo Nelson Mandela muri gereza ya Robben Island, rusubizwa Afrika y’Epfo, aho kugurishwa muri cyamunara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko byari biteganyijwe.
Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa 11, Bugesera FC itsinzemo imikino ibiri gusa, umutoza w’iyo kipe, Abdou Mbarushimana, avuga ko adafite igitutu cyo kubura akazi kuko shampiyona ikomeye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 1,079 bakaba babonetse mu bipimo 20,423. Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,367. Abinjiye ibitaro bashya ni 22, (…)
Kuri uyu wa Gatanu taliki 7 Mutarama 2022, ahagana saa moya z’ijoro, mu Murenge wa Kagarama, Akagari ka Rukatsa umudugudu wa Mpingayanyanza muri Kicukiro, mu rugo rw’umuturage hahiriye imodoka yo mu bwoko bwa Benz irakongoka.
Intare ni inyamaswa y’inkazi abantu benshi batinya ndetse no kumenya ubuzima bwite bwayo biragoye, bimwe mu byo twaguteguriye ni uburyo ibaho mu myaka cumi n’ine ku isi.
Ku wa Kane tariki 6 Mutarama 2022, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Covid-19 ku isi ubu, babarirwa muri Miliyoni 9.5, ni ukuvuga ubwiyongere bwa 71% mu cyumweru kimwe, ibyo rero ngo bikaba bigereranywa na ‘tsunami’, gusa ngo n’ubwo virusi ya Corona yihinduranyije (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuhwe hagiye kubakwa ibijyanye n’ubukerarugenda bushingiye ku iyobokamana buhakorerwa.
Umuforomokazi witwa Umuhoza Valentine, yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo kuzuza imyirondoro y’abantu muri sisitemu, agaragaza ko bakingiwe Covid-19 kandi batarigeze bikingiza.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyatangaje gahunda y’ingendo ku banyeshuri biga bacumbikirwa, ni gahunda izatangira kuri iki cyumweru tariki 9 Mutarama 2022 ikazasozwa ku wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022.
Kuri uyu wa 07 Mutarama 2022, saa munani z’amanywa ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, hagejejwe Abanyarwanda 22 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko rurirmo gushakisha Uwitwa Rutagengwa Alexis wo mu Karere ka Ruhango, bikekwa ko yaba yaragize uruhare mu gutwika imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye amabwiriza avuguruye yo kwirinda Covid-19, aho abamotari, abanyonzi ndetse n’abagenzi batwara basabwa kuba barakingiwe Covid-19. Ayo mabwiriza azatangira kubahirizwa ku wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022.
Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022, gukoresha utumashini twifashishwa mu kubara amafaranga y’urugendo umugenzi agomba kwishyura, biratangira kuba itegeko ku Bamotari bose batwara abagenzi bakorera muri Kigali.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Igabe Egide ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano y’impamyabumenyi y’icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD), mu gushaka akazi muri kaminuza zitandukanye zikorera mu Rwanda.
Kenshi usanga abantu bamwe iyo barimo kunywa ibisembuye, cyane cyane byo mu bwoko bwa likeri (Bond7, Konyagi, J&B, V&A, …) cyangwa se bakaba ari abiga kunywa inzoga, bakunze kuvangamo Coca-Cola.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), kiratangaza ko abantu barenga ibihumbi 10 ari bo barwariye Covid-19 mu ngo hirya no hino mu gihugu bangana na 98% by’abafite iyi virusi kuri ubu.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), uretse gushimirwa ibikorwa byo kurinda amahoro n’umutekano, zirashimirwa ibikorwa by’ubukangurambaga mu gufasha abaturage kwirinda indwara ya Malariya.
Ibitaro bya Ruhengeri birahumuriza abafite uburwayi bwo kujojoba (Fistula), aho bwemeza ko bukomeje imyiteguro n’abaganga b’impuguke mu kuvura iyo ndwara, hakaba hari icyizere ko muri Gashyantare 2022 gahunda y’ubuvuzi bw’iyo ndwara ishobora gusubukurwa.
Ibitaro bivura amaso bya Kabgayi byashyikirije ibitaro bine mu gihugu ibikoreshobyo byo ku rwego rwo hejuru byo kuvura no kubaga amaso.
Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO buvuga ko muri iki gihe iyo koperative ihagaze neza mu bijyanye n’imari, dore ko yungutse miliyari zisaga 21 z’amafaranga y’u Rwanda mu myaka itatu ishize. Iyi ni imwe mu mpamvu iyi koperative ishingiraho ikomeza gufasha abarimu ari na bo banyamuryango bayo kwiteza imbere.
Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), kiratangaza ko nta mpungenge z’uko indwara ya Malaria ishobora kwiyongera n’ubwo ubushakashatsi bugaragaza ko umubare w’Abanyarwanda bafite inzitiramibu wagabanutse.
Ku wa Gatatu tariki ya 5 Mutarama 2022, ku bufatanye n’abaturage Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke yafashe Habiyaremye Jean Damascène w’imyaka 27, yafatanywe amasashe 2,000 yayashyize mu mufuka w’ibijumba ayajyanye kuyacuruza mu Mujyi wa Kigali, akaba yarafatiwe mu isoka ryo mu Gakenke, Umurenge wa Gakenke, Akagari ka (…)
Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), ku wa Kane tariki 06 Mutarama 2022 rwatangaje ko rwahannye amahoteli, resitora n’ahandi hakira abantu, hose hamwe 18, kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 06 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 1,219 bakaba babonetse mu bipimo 20,485.
Ibinyamakuru birenze umunani bimaze kwandika kuri iyo nkuru ngo: umupadiri w’umunyarwanda wiga kuri Université ya Erfurt arakora ivugabutumwa ritari rimenyerewe muri kiliziya.
Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyohereje abakozi bacyo mu Karere ka Rubavu kugenzura ubuziranenge bw’umwuka n’ubw’amazi y’Ikiyaga cya Kivu, maze ibipimo by’umwuka byo bigaragaza ko umwuka mu Karere ka Rubavu utujuje ibipimo by’ubuziranenge.
Hashize iminsi mikeya amakuru yerekeye Coronavirus yihinduranyije yiswe ‘IHU’ atangiye kumvikana. Ni virusi imaze iminsi irimo kwandikwaho n’ibinyamakuru bitandukanye, ariko abashakashatsi bakavuga ko iyo virusi idateye impungenge cyane, kandi ko bishobora no kuzarangira bityo ikaba virusi iri aho idafite icyo itwaye.
Uwari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Job Ndugai, kuri uyu wa Kane tariki 6 Mutarama 2022, yeguye ku mirimo ye nyuma yo gusaba imbabazi ku mugaragaro Umukuru w’igihugu, ku magambo yari aherutse gutangaza, anenga Leta ya Perezida Samia Suluhu Hassan, ku bijanye n’amadeni mvamahanga menshi ikomeje gufata.
Ikipe ya Guinea isoje imikino ya gicuti yakiniraga mu Rwanda itsinda Amavubi, mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro
Mu gihe hirya no hino mu Gihugu abaturage bakomeje kwijujutira izamuka rikabije rya gaz, Ikigo ngenzuramikorere (RURA), cyaburiye abacuruzi batubahiriza ibiciro byashyizweho ko bazabihanirwa.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gutangaza ko Henry Muhire ari we munyamabanga mukuru mushya wa Ferwafa
Abagore n’abakobwa bagororerwa mu kigo ngororamuco cya Gitagata, barasaba kubakirwa irerero kuko abafite abana bagorwa no gufatanya amasomo bahabwa no kubitaho.
Ntirujyinama Benjamin utuye mu Kagari ka Nyagahindo mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, yasabye gusubizwa mu kazi yari yaranditse agasezera kubera kwanga kwikingiza Covid-19, akaba abikoze nyuma yo kwemera gukingirwa, ubuyobozi bw’akarere nabwo bukaba bwahise bumwemerera gusubira mu kazi ke.
Umunyarwanda Hitimana Thierry uheruka gutandukana n’ikipe ya Simba SC yamaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya KMC yo muri Tanzania
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango nyarwanda uharanira guteza imbere uburenganzira bwa muntu n’iterambere (CRD), Fred Musime, avuga ko kuba hari ibikorwa remezo byubakwa na Leta ariko ntibibyanzwe umusaruro, biterwa n’uko umuturage aba ataragize uruhare mu iyubakwa ryabyo.
Abashinzwe inyungu z’umuhanzikazi Ariel Wayz umaze iminsi agarukwaho mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, batangaje ko yahagaritse kujya yikoreshereza imbuga nkoranyambaga ze, bikaba bigiye kujya bikorwa n’abo bashinzwe kumureberera.