Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’inzego zitandukanye, tariki 16 Ukuboza 2021 batashye irerero ry’abana bafite kuva ku mezi atatu kugera ku myaka itatu bafite ababyeyi bakora imirimo itandukanye mu Mujyi wa Kigali.
Imodoka yo mu bwoko bwa ’Coaster’ y’Ishuri ryigenga ryitwa ‘Path to Success’ riri ku Kimihurura, yasekuye igikamyo cy’abakora amatara yo ku muhanda cyari gihagaze mu muhanda witwa ’Poids Lourds’ kuri Sitasiyo y’ibikomoka kuri peteroli yitwa Engen i Kigali, abana bamwe barakomereka cyane.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageze Istanbul mu gihugu cya Turukiya, aho yitabiriye inama y’ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika na Turukiya.
Abaturiye inkambi y’impunzi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara, bifuza kugezwaho amazi meza kuko za kano zo mu kabande zisigaye zizana amazi makeya, bityo abatabasha kujya kuvoma mu nkambi yo ihoramo amazi, bakavoma ibirohwa byo mu kabande.
Rutahizamu Zlatan Ibrahimovic wakiniye amakipe atandukanye ubu akaba akinira ikipe ya Milan AC mu Butariyani, yasuye Papa Francis mu biro bye i Vatican tariki 14 Ukuboza 2021.
Bamwe mu batuye Intara y’Amajyaruguru, bakomeje kwishimira iterambere bamaze kugezwaho n’inkunga baterwa n’Umuryango wa Croix-Rouge y’u Rwanda, aho bemeza ko ubuzima bwabo bwahindutse bava mu bukene bagana iterambere.
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) yakoze ikoranabuhanga rizwi ku izina rya Telephone Control of Outdoor Vacuum Recloser, iri koranabuhanga rikazajya rifasha mu gukemura ibibazo by’umuriro mu bice bitandukanye by’igihugu aho bishoboka mu gihe umuriro wabuze ku muyoboro w’amashanyarazi runaka.
Bamwe mu bahawe telefone zigezweho nyuma zigapfa barasaba ubufasha kuko amafaranga basabwa yo kuzikora ari menshi ku buryo batabasha kuyabona.
Umuhanzi Ntamukunzi Théogène wamenyekanye cyane mu ndirimbo zishishikariza abasirikare bo mu ngabo zatsinzwe (EX-FAR) gutahuka ku mahoro, na we yabaye muri izo ngabo kuva mu 1990, zimaze gutsindwa zihungira muri Zaire (Congo Kinshasa), nyuma aza kwiyemeza kurambika intwaro hasi agaruka mu Rwanda yinjira mu gisirikare (…)
Banki ya Kigali (BK Plc) iributsa abakiriya bayo gushyirisha Ikoranabuhanga rya BK App, Internet Banking cyangwa USSD muri telefone na mudasobwa zabo, kugira ngo bibaruhure gutonda imirongo kuri banki bagiye kwishyura imisoro, amazi n’ibindi.
Minisitiri mushya w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana, yatangiye inshingano kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, nyuma yo guhabwa inyandiko zari ziri muri Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST).
Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, ku wa kane tariki 16 Ukuboza 2021, yavuze ko igihugu cye cyagabweho ibitero bike by’iterabwoba muri uyu mwaka ugereranyije na mbere yaho, akemeza ko ari nyuma y’aho u Rwanda n’ibindi bihugu bituranyi bafatanyije kurwanya inyeshyamba zimaze imyaka zihungabanya umutekano w’icyo gihugu.
I Dar es Salaam muri Tanzania haherutse gutangizwa ubukangurambaga bwo gusaba Leta kongera iminsi y’ikiruhuko cy’umubyeyi wabyaye umwana utagejeje igihe. Ubwo bukangurambaga busaba Guverinoma ya Tanzania ko ikiruhuko cyagera ku mezi atandatu (6), kugira ngo umubyeyi ashobore kwita ku buzima bw’umwana we. Abari muri ubwo (…)
Mu bihe byo hambere kubyara babyitaga ubukungu, aho abenshi baharaniraga kubyara abana benshi, ibyo bitaga kugira ‘amaboko’, aho urugo rufite abana benshi buri wese yarwubahaga ati uriya muryango ntawawuvugiramo ni abanyamaboko.
Abahanzi nyarwanda bagize uruhare mu guhangana n’icyorezo cya Covid-1,9 baravuga ko ubwo icyorezo cyari kicyaduka byasabye ko buri wese ashyiramo uruhare rwe kugira ngo bafashe abaturage kwitabira gahunda za Leta zirimo gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 no Kwikingiza.
Ku wa Kane tariki 16 Ukuboza 2021, ikipe ya Rayon Sports yashyize ahagaragara umwambaro wayo wa gatatu izajya ikoresha mu mwaka w’imikino wa 2021-2022.
Ku wa Kane tariki ya 16 Ukuboza 2021 ku bufatanye n’abaturage, Polisi yafashe abantu 151 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bateranira mu rugo rw’umuturage basenga. Bafatiwe mu rugo rwa Mugirente Innocent utuye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, Akagari ka Cyambwe, Umudugudu wa Rugarama. Bari abagabo 17, (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 16 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 142, bakaba babonetse mu bipimo 12,246.
Abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka ihuza Goma na Gisenyi bavuga ko bakeneye amafaranga y’ingoboka Leta yageneye kuzahura ubucuruzi kubera icyorezo cya Covid-19.
Umugabo witwa Ntezimana, yafatiwe mu cyuho agerageza guha umu DASSO ruswa y’amafaranga 5,000 ahita atabwa muri yombi.
Umukozi ucunga umutekano kuri Sacco ya Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe yarashe umucungamutungo (manager) w’iyi sacco, Moïse Dusingizimana. Uwarashe avuga ko uwo mucungamutungo yagambaniye ucunga umutekano bakamwimura, batamugishije inama.
Nyuma y’igihe gito ihinduriwe izina ikava ku izina rya UBUMWE WBBC ikitwa REG WBBC ndetse igahita yegukana n’igikombe cya Shampiyona, REG WBBC ikomeje kwiyubaka yongera imbaraga mu ikipe yabo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abasore bane bamaze igihe bakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi burimo kuniga, kwambura no gusambanya abakobwa.
Pro-Femmes Twese Hamwe ni Impuzamiryango ihuza imiryango 53 itegamiye kuri Leta. Pro-Femmes Twese Hamwe ikora cyane cyane mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore, igateza imbere umugore, guteza imbere uburenganzira bw’umwana, guteza imbere umuco w’amahoro uhereye mu rugo kuzamuka kugeza ku (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko ibiganiro hagati y’abashakanye bari mu miryango ibanye nabi byagize uruhare mu kongera kuyibanisha neza, ku buro hari icyizere cy’uko n’indi izagenda ihinduka.
Umugabo wo muri Nigeria wari uzwi nk’Umwami wa Shitani/Satani yashyinguwe mu modoka mu cyaro avukamo muri Leta ya Enugu mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’Igihugu, nyuma y’uko apfuye afite imyaka 74.
Ahagana mu ma saa saba z’amanywa kuri uyu wa kane tariki 16 Ukuboza 2021, imodoka y’ivatiri yakoze impanuka idasanzwe iboneza mu nyubako ya CHIC mu gice cyo hasi ahari ibikorwa bya RODAS, imbere ya parikingi iteganye n’umuhanda werekeza ku kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuva mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo 2021, igipimo cy’ubwandu bwa Covid-19 cyazamutse kirenga abarwayi batanu (5) ku bantu ibihumbi 100.
Agashya mu by’ikoranabuhanga kiswe “Teleradiology and AI Platform” kahanzwe na Nakeshimana Audace, katumye atsindira kuzahabwa amahugurwa y’umwaka wose muri ‘HealthTechHub Africa’ iherereye i Kigali. Ako gashya mu ikoranabuhanga kahanzwe na Nakeshimana, gafasha mu gupima indwara z’umutima hifashishijwe ‘Artificial (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko hakenewe miliyoni zisaga 600Frw ngo hatangwe ingurane ikwiye ku baturage bagomba kwimurwa ahashyizwe icyanya cy’inganda.
Imiryango itari iya Leta ikorera mu Karere ka Huye ivuga ko u Rwanda rwamaze gutera intambwe igaragara mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ariko ko hakiri ibyo gukosora byafasha gutuma ibintu birushaho kugenda neza.
Abagore n’abagabo babanaga mu buryo budakurikije amategeko mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyabinoni baratangaza ko baterwaga ipfunwe no kwitwa indaya kandi bashaje.
Imiryango 26 yo mu Kagari ka Bumara, Umurenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, imaze igihe kingana n’imyaka umunani yishyuza ingurane y’amafaranga asaga miliyoni 12, y’ubutaka bwabo bwubatswemo urugomero rw’amashanyarazi.
Umwaka wa 2021 urimo kurangira Uruganda rwa Shema Gaz Methane Power Plant rudashoboye gutanga ingufu z’amashanyarazi rwari rwijeje Abanyarwanda. Uruganda Shema Gaz Methane Power Plant rwitezweho kunganira Leta y’u Rwanda kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda.
Imiryango itishoboye 171 yo mu Karere ka Rulindo, nyuma yo kwiturwa inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, itangaza ko igiye kugera ikirenge mu cya bagenzi babo basaga ibihumbi 10 bazorojwe mu myaka ishize, aho bagiye kuzifata neza kugira ngo zizabakamirwe zinabahe ifumbire, barandure imirire mibi, kandi bahinge (…)
Amwe mu mafunguro cyangwa ibinyobwa si byiza kubifata nijoro mu gihe umuntu ari hafi kuryama, kuko bishobora kumubuza gusinzira cyangwa akarara nabi bityo akabyukana umunaniro.
Muri gahunda yo gufasha inzego zitandukanye gushyira mu bikorwa serivisi z’irangamimerere zegereye abaturage, ubu abana bavuka bashobora kwandikirwa kwa muganga bakivuka, bashobora no kwandikirwa ku bigo nderabuzima ariko iri yandikwa ntabwo rihagije.
Urubyiruko 205 ruturutse mu gihugu hose, rwari rumaze iminsi itanu mu mahugurwa yaberaga mu Karere ka Musanze rwongererwa ubumenyi mu bijyanye n’imicungire y’imihanda y’ibitaka no kuyibungabunga, ku wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021 yarasojwe, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco arusaba kutazaba ba bihemu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwagaragaje umudugudu w’icyitegererezo wa Gihira, burimo kubakira imiryango 120 ituye mu manegeka mu Murenge wa Nyamyumba, gusa abazimurwa bavuga ko ikibazo bafite ari uko uwo mudugudu uri kure y’amasambu yabo bafitemo ibikorwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 125, bakaba babonetse mu bipimo 9,816. Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda bazize Covi-19 ni 1,344.
Umuhanzi Ric Hassani uherutse gukorera igitaramo mu Rwanda yashenguwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ariko ananyurwa n’umutima ukomeye Abanyarwanda bagize mu gutanga imbabazi.
Bamwe mu Baminisitiri hamwe n’Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, batanze ikiganiro basaba abantu bose gufata urukingo rwa Covid-19, kuko ngo ari bwo buryo burambye bwo guhagarika ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa Covid-19 bwiswe Omicron.
Ku myaka 33, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, umukinnyi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru ukina asatira ukomoka mu gihugu cya Argentine, Sergio Leonel Del Castilo Aguero uzwi nka Sergio Kun Aguero nibwo yasezeye gukina umupira w’amaguru kubera ibibazo by’ubuzima.
Ku wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021, Minisitiri w’Ingabo za Mozambique, Maj Gen Cristovão Chume, aherekejwe n’abandi basirikare bakuru, yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri i Mocimboa da Praia muri icyo gihugu.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko guhera tariki 05 kugera tariki 14 Ukuboza 2021, yafashe abantu barenga ibihumbi 60 barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Abandura icyorezo cya Covid-19 bariyongereye bikomeye mu cyumweru gishize ku mugabane wa Afurika, ariko abapfa ni bake ugereranije n’ibindi bihe byatambutse, nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).