Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko Abanyarwanda bemerewe guhabwa urukingo rushimangira rwa COVID-19 nyuma y’amezi atatu bakingiwe byuzuye. Ni mu gihe amabwiriza yariho mbere yavugaga ko uru rukingo umuntu aruhabwa amaze amezi atandatu akingiwe byuzuye.
Umubyeyi witwa Mukamana Claudine wo mu Karere ka Ruhango avuga ko akiri umukobwa yari afite ubuzima bwiza, ariko amaze kujya mu Mujyi wa Kigali gukora akazi ko mu rugo, yatewe inda maze atangira ubuzima bwo ku muhanda bwo gucuruza agataro.
Hari urubyiruko rwo mu Karere ka Nyaruguru ruvuga ko umwana ujya kugwa mu gishuko kimuviramo gutwita bagenzi be baba bamubona, ku buryo bagiye babivuga batabarwa bataratwita.
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021 yashyize ibuye ry’ifatizo i Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ahagiye kubakwa ikigo cyihariye kizajya kivura indwara z’umutima.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), ryasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Itorero Anglican binyuze mu ishuri ryaryo ry’Ubumenyingiro rya Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC), amasezerano ajyanye no kwigisha abarimu ururimi rw’amarenga mu guteza imbere uburezi budaheza.
Birasa Bernard ni umuhanzi w’umunyabugeni mberajisho (gushushanya, kubumba, kubaza amashusho mu giti), akaba n’inararibonye mu kazi ko gufata amashusho (cameraman) yaba aya televiziyo, filime n’ibindi.
Abaturage bo mu Kagari Gicaca mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, barishimira ko batagicana agatadowa babikesha Polisi y’u Rwanda yahaye imiryango isaga 170 imirasire y’izuba.
Abaturage bo mu Kagari ka Rukaragata mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga bahawe amashanyarazi y’imirasire y’izuba n’inzu baravuga ko guhabwa amashanyarazi bibonesha ku maso no ku bwonko umuntu akagira umwanya wo gutekereza, naho guhabwa icumbi bikanyura umutima ntiwongere kurwara.
Abayobozi muri Sudani bavuze ko abantu nibura 38 bagwiriwe n’umusozi bahita bahasiga ubuzima, ubwo barimo bacukura zahabu mu Ntara ya West Kordofan.
Umukecuru witwa Nakabonye Marie w’imyaka 87 wo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, ubwo yashyikirizwaga inzu nshya yubakiwe na Polisi y’u Rwanda muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Police, yishimye cyane ubwo yabonaga abapolisikazi bamutura ibiseke iwe.
Ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba bubifashijwemo n’ubuyobozi bw’iyo Ntara n’Ingabo, bashyikirije abagore bahoze mu bucoracora imirasire y’izuba ingo 1,379, ubworozi bw’inkoko n’ingurube n’inzu ku miryango itari izifite.
Mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, i San Diego, Umujyi uherereye muri Leta ya California muri Leta zunze Ubumwe za America, habereye impanuka y’indege yahitanye abantu bane ari na bo bari bayirimo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 998, bakaba babonetse mu bipimo 17,786.
Ku wa Kabiri tariki ya 28 Ukuboza 2021, mu gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’Igihugu, mu Ntara y’Iburasirazuba imiryango y’abatishoboye irindwi yashyikirijwe inzu zo guturamo, ingo 1493 zihabwa imirasire y’izuba.
Ku wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021 habaye imikino itatu itangira imikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. Imikino yaranzwe no kwihagararaho kw’amakipe yakiniye mu rugo.
Abantu batahise bamenyekana bacukuye imva ya nyakwigendera Veronika Wambali witabye Imana afite imyaka 69 y’amavuko, agashyingurwa ku itariki 26 Ukuboza 2021 mu irimbi ry’ahitwa Mwangaza muri Mpanda. Bukeye bwaho abantu bahanyuze basanze yataburuwe, isanduku yari irimo umurambo irapfundurwa isigara irangaye.
Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo ni wo wegukanye igihembo nyamukuru cy’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Mahindra Pic Up, mu marushanwa yahuje imirenge 35 igize Umujyi wa Kigali, yo kureba ubudasa ndetse n’udushya mu kurwanya Covid-19.
Abaturage bo mu Turere dutandukanye two mu Ntara y’Amajyaruguru, barishimira ko imibereho yabo igiye guhinduka ndetse n’iterambere rikihuta, babikesha ibikorwa binyuranye bashyikirijwe na Polisi y’u Rwanda.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, muri gahunda y’ikiganiro ‘Umusiportifu w’icyumweru, Kigali Today na KT Radio byahisemo kubagezaho ibigwi bya Pitso Mosimane, wakinye umupira w’amaguru akanawutoza mu makipe atandukanye.
Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021 yasoje ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo byibanda ku bukangurambaga mu kurwanya ibyaha no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Gatabazi Jean Claude wo mu Kagari ka Gasarabwayi mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe arashimira umuganga wo mu gihugu cy’u Buhinde wo mu bitaro bya Kanombe witaye ku mwana we mu buvuzi bw’indwara idasanzwe, ariko avuga ko uwo muganga wari wabahaye gahunda y’ubuvuzi bwa nyuma batigeze bamenya aho yimukiye.
Guverinoma ya Mali ihagarariwe n’igisirikare muri iki gihe nyuma ya ‘Coup d’Etat’ yo muri Kanama 2020, yateguye inama y’iminsi ine, mu rwego rwo kuganira uko ubuyobozi bw’icyo gihugu bwasubira mu maboko y’abasivili.
Inyeshyamba 38 n’abasivili 12 baguye mu mirwano yari imaze iminsi ine mu majyaruguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), aho Ingabo z’icyo gihugu zirimo kugaba ibitero ku mitwe yitwara gisirikare, nk’uko byatangajwe n’igisirikare cy’icyo gihugu ku wa Mbere taliki 27 Ukuboza 2021.
Ubuyobozi bw’Umuryango Pan-African Movement (PAM) ishami ry’u Rwanda, uharanira gukorera hamwe kw’Abanyafurika bagamije kuva mu bukene no guharanira imibereho n’imiyoborere myiza, butangaza ko burimo gutegura inama ya gatatu y’uwo Muryango.
Igihugu cya Niger cyirukanye ku butaka bwacyo Abanyarwanda umunani barimo Zigiranyirazo Protais wavutse tariki 2 Gashyantare 1938 muri Perefegitura ya Gisenyi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kiratangaza ko abaturage bashyiriweho uburyo bushya buzajya bubafasha kumenya amakuru ajyanye n’uko bakingiwe cyangwa n’andi yerekeranye na Covid-19.
Umuhanzi ukomoka muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Lulendo Matumona wamenyekanye mu njyana ya Rumba nka Général Defao, yitabye Imana ku wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021, aguye i Douala muri Cameroun.
Mu mikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda itangira gukinwa kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, harimo uwo Gicumbi FC yakiramo Rayon Sports i Gicumbi.
Sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yatangaje ko ihagaritse ingendo zayo yagiriraga i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 962, bakaba babonetse mu bipimo 19,569. Umuntu umwe yishwe na Covid-19 mu Rwanda kuri uwo munsi, bituma kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo bose hamwe baba 1,348. Abinjiye (…)
Ku wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021, nibwo mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo abantu bane basanzwe bapfuye bikekwa ko bazize inzoga y’inkorano banyoye.
Hari imirimo yagiye ifatwa nk’iy’abahungu hashingiwe ku myumvire yagiye iranga umuryango yo guheza umwana w’umukobwa cyangwa se na we ubwe akumva ko iyo mirimo atayikora ndetse atanayishobora.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye abakoresha ikoranabuhanga mu gutanga amakarita amenyekanisha abikingije Covid-19, gushyiraho amakuru yuzuye kugira ngo badahanirwa gutanga ibyangombwa by’ibihimbano.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu butumwa yatanze kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021, agaragaza uko Igihugu gihagaze, yijeje ko nta kibazo cy’ibiribwa gihari kubera ko Igihugu ngo gifite ibigega bihagije.
Muri Kenya, Arikiyepiskopi Gatolika wa Nyeri, Anthony Muheria, yatangaje ko Kiliziya idashyigikiye amabwiriza ya Guverinoma yo kutemerera Abanyakenya batakingiwe Covid-19 kugera ahantu rusange.
Ubwo yagezaga ku Banyarwanda ijambo ry’uko igihugu gihagaze kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko guhera umwaka utaha wa 2022 mu Rwanda hatangira gukorerwa imiti hamwe n’inkingo za Covid-19, ariko anashima urwego gukingira bigezeho, kuko 80% by’Abanyarwanda guhera ku (…)
Urugaga rw’Abagenagaciro ku Mutungo Utimukanwa(IRPV) rwatangaje ibiciro fatizo by’ubutaka buri mu midugudu yose igize u Rwanda, aho rugaragaza ko metero kare imwe(m²) ishobora kugurwa amafaranga arenga 200,000, ahandi mu cyaro m² y’ubutaka ikagurwa amafaranga atagera ku 100.
Afrika y’Epfo igiye kumara icyumweru cyose (iminsi irindwi) iri mu bikorwa byo kunamira no kwibuka urupfu rw’uwarwanyije politiki y’ivangura ya Apartheid, Musenyeri Desmond Tutu, witabye Imana tariki 26 Ukuboza 2021 afite imyaka 90 y’amavuko.
Umunyamategeko Salim Steven Gatali, aributsa abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 bitwaje ko ibikorwa barimo ari uburenganzira bwabo, ko bashobora kubihanirwa kuko uburenganzira bufite aho bugarukira.
Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara mu Karere ka Kayonza, Munyemana Ananias, yitabye Imana mu buryo bw’amayobera kuko atarwaye.
Urubyiruko rukoresha ikoranabuhanga mu kwihangira imirimo ruratangaza ko n’ubwo Covid-19 ari icyorezo cyadindije iterambere, ari n’ubundi buryo abantu bakwiye gutekereza mu buryo bwagutse uko ikintu kibi cyaba andi mahirwe yo kwihangira imirimo.
Polisi y’Igihugu iratangaza ko abantu hafi 13.000 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, mu ijoro rishyira Noheli no mu ijoro rya Noheli muri rusange, abafashwe bakaba biganjemo abarenze ku mabwiriza n’abafashwe barengeje amasaha yo gutaha.
Ku Cyumweru tariki 26 Ukuboza 2021, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi yasezeranyije abaturage ba Beni ko bagiye guhiga no kumaraho burundu abaherutse kugaba igitero cyahitanye abantu batandatu ku wa Gatandatu, taliki 25 Ukuboza 2021.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 26 Ukuboza 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 515, bakaba babonetse mu bipimo 14,469. Umuntu umwe yishwe na Covid-19 mu Rwanda kuri uwo munsi, bituma kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo bose hamwe baba 1,347. Abahawe doze ya (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, ku bufatanye n’umuryango Ushahidi Network, bwatanze impano ku bakobwa babyaye hanyuma bagasubira ku ishuri.
Amateka avuga ko ibihumyo biribwa bifite inkomoko muri Chili, mu myaka 13.000 ishize. Akomeza agaragaza kandi ko igerageza ryabyo ryakorewe mu Bushinwa, hakaba hashize imyaka hagati ya 6000 na 7000. Ibindi bihugu amateka yabyo agaragaza ko abaturage babyo bamaze imyaka myinshi bazi ibihumyo ni Mexique na Turquie.
Mu ijoro rya Noheri tariki 25 Ukuboza 2021, mu Ntara y’Iburasirazuba hafashwe abantu 802 barenze ku mabwiriza atandukanye yo kwirinda COVID-19.
Ni umukino w’umunsi wa kane wa shampiyona ariko utarakiniwe igihe, wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa 26 Ukuboza 2021, APR FC yatsinzemo Gasogi United ibitego 2-0 biyifasha kuzamuka ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
Musenyeri Filipo Rukamba, umushumba wa Diyosezi gaturika ya Butare, asaba abakirisitu kwikingiza Covid-19 agira ati “kuki utakwikingiza ngo wirinde, urinde n’abandi?”