• Abanyeshuri baturutse mu ishuri rya gisirikare muri Kenya bagiriye uruzinduko mu Rwanda

    Itsinda ry’abanyeshuri, abarimu n’abakozi baturutse mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Kenya bari mu ruzinduko mu Rwanda rugamije kubungura ubumenyi mu nzego zirimo ubukungu n’iterambere by’u Rwanda.



  • Abajura basenya imva bakiba Ferabeto, amakaro, n

    Kigali: Hari imva zirangaye kubera abajura biba ‘Ferabeto’

    Abafite ababo bashyinguye mu irimbi ryuzuye rya Nyagatovu mu Murenge wa Kimironko, ho mu Karere ka Gasabo, bahangayikishijwe n’abajura baza kwiba ibyuma byubatse imva (fer à béton) zitwikiriye imva maze bakazisiga zasamye.



  • Mu mugezi wa Rwebeya habonetse umurambo w

    Musanze: Basanze umurambo w’umusaza mu mugezi

    Mu mugezi wa Rwebeya uherereye mu Karere ka Musanze, hatoraguwe umurambo w’umusaza uri mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko.



  • Aba Ofisiye 24 b

    Abasirikari b’u Rwanda barongererwa ubumenyi bwo guhugura aboherezwa mu butumwa bwa UN

    Aba Ofisiye 24 bo mu gisirikari cy’u Rwanda (RDF), bo ku rwego rwa Captain na Lieutenant Colonel barimo kongererwa ubumenyi bubategurira kwigisha aboherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, bw’Umuryango w’Abibumbye (UN).



  • Buri wese asabwa kugira uruhare mu guca ibiyobyabwenge birimo na kanyanga

    Kanyanga irarwanywa ariko nticika: Dore amayeri abayinjiza mu Rwanda bakoresha

    Abinjiza inzoga ya kanyanga mu Rwanda n’abayicuruza imbere mu Gihugu by’umwihariko mu Ntara y’Iburasirazuba bakoresha amayeri atandukanye ku buryo binagorana kuyamenya, ariko Polisi ikavuga ko buri wese abigizemo uruhare, ibiyobyabwenge byaranduka burundu.



  • Kigali: Imodoka irakongotse

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023 ahagana saa mbili n’iminota 20 imodoka nto y’ivatiri ifashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka. Uwitwa Niyifasha wari ahabereye iyi mpanuka yavuze ko byabereye ku Giticyinyoni hakuno y’ahari uruganda rw’imifariso, hagati yo ku Kiraro cya Nyabarongo n’amahuriro (...)



  • Yari afite imfunguzo nyinshi n

    Kicukiro: Umukobwa w’imyaka 25 yafatiwe mu cyuho yiba

    Umukobwa w’imyaka 25 witwa Umutoni Claudine yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, bikaba bivugwa ko yafunguye inzu y’umuturage akiba ibikoresho bitandukanye. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro, avuga ko umutoni Claudine yafatiwe mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Nyarurama, Umudugudu wa (...)



  • Musanze: Umugore n’umugabo baravugwaho kurwana, bagwira umwana arapfa

    Twizerimana Innocent wo mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, biravugwa ko yarwanye n’umugore we, bagwira uruhinja rwabo rw’amezi abiri biruviramo gupfa.



  • Ikarita igaragaza aho Akarere ka Rulindo gaherereye

    Rulindo: Yatawe muri yombi akekwaho kwica umubyeyi we

    Umugabo witwa Gashirabake Pangalas wo mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, basanze umurambo we, iwe ku mbuga mu ijoro ryo ku itariki ya 03 Werurwe 2023, umuhungu we Murwanashyaka Jean D’Amour atabwa muri yombi akekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu rwa se.



  • Ibiro by

    IBUKA iramagana urugomo rwakorewe Nyirampara Frida

    Perezida w’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Dr Gakwenzire Philbert, avuga ko umuryango IBUKA wamaganye ibikorwa bibi by’ihohotera byakorewe umunyamuryango wa IBUKA, Nyirampara Frida, utuye mu Murenge wa Kamegeri, Akagari ka Nyarusiza mu Karere ka Nyamagabe.



  • Kicukiro: Polisi yafatiye mu cyuho uwari wibye moto

    Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Kicukiro, tariki ya 28 Gashyantare 2023 yafashe umusore w’imyaka 21 y’amavuko ucyekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS RC 953 T.



  • DCG Felix Namuhoranye

    Perezida Kagame Paul yakoze impinduka muri Polisi y’u Rwanda

    Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryo ku itariki ya 20 Gashyantare 2023 rivuga ko DCG Felix Namuhoranye yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, akaba asimbuye kuri uyu mwanya CG Dan Munyuza.



  • Gakenke: Abantu babiri bapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro

    Abantu bane bari mu kirombe bagerageza gucukura amabuye y’agaciro, babiri bibaviramo kuhasiga ubuzima. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Murehe, Akagari ka Rukore mu Murenge wa Cyabingo, mu Karere ka Gakenke, ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, mu masaha y’igicamunsi.



  • Ingabo za Congo zarashe mu Rwanda zisubizwa inyuma

    Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zahagaze mu mupaka w’Ibihugu byombi zikarasa ku Biro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka(Border Post) by’u Rwanda mu Karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.



  • Abagenzi bifuza ko abashoferi bajya bakwa telefone igihe bagiye gutangira urugendo

    Abagenzi barasaba ko abashoferi bajya bakwa telefone mbere yo gutangira urugendo kuko ari imwe mu mpamvu zibarangaza bikabaviramo gukora impanuka zitwara ubuzima bw’abatari bake baba batwaye.



  • Mu bibazo abaturage bagaragarije Umuvunyi Mukuru birimo n

    Burera: Ikirombe gicukurwamo amabuye cyabashyize mu manegeka

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Umuvunyi, Nirere Madeleine, abaturage baherutse kumugaragariza impungenge bakomeje guterwa n’amazu batuyemo, bavuga ko yenda kubahirimaho, biturutse ku kirombe gicukurwamo amabuye, cyabateye kuba mu manegeka; bagahamya ko nta gikozwe mu maguru mashya, ayo mazu ashobora kuzabahirimaho, (...)



  • Babiri bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka ebyiri zagonganye

    Mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yagonganye na Ritco hakomereka abantu babiri. Iyo mpanuka yabaye mu ma saa kumi z’umugoroba wo ku wa Gatatu tariki 8 Gashyantare 2023, ubwo izi modoka zombi zari zigeze mu makorosi y’umuhanda wa kaburimbo mu Mudugudu wa Bigogwe, Akagari ka (...)



  • Akurikiranyweho kwica abantu mu bihe bitandukanye

    Polisi yerekanye umugabo ukurikiranyweho kwica abantu bane

    Polisi y’u Rwanda kuri iki cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2023 yerekanye umugabo witwa Hafashimana Usto uzwi ku izina ry’irihimbano rya Yussuf, ukekwaho uruhare mu kwica abantu batandukanye muri Kigali abaciye imitwe.



  • Yafatanywe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano

    Polisi y’u Rwanda yihanangirije abantu bose bazi ko bakoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga mpimbano n’abajya kuzigura mu bindi bihugu ko uzabifatirwamo atazihanganirwa.



  • Gen. Kabarebe: Uko barwanye n’intare

    Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, General James Kabarebe yasobanuye uburyo barwanye n’intare bari mu gihe kibi cyo kwirukanwa na Leta ya Uganda, bagera mu Rwanda na rwo rukabihakana.



  • Abashoferi b

    Abatwara amakamyo: Umunaniro uri mu bitera impanuka

    Abatwara amakamyo baravuga ko umunaniro ari kimwe mu bituma bakora impanuka kubera ko batabona umwanya uhagije wo kuruhuka nk’abandi bashoferi batwara izindi modoka.



  • Abajyanama mu bya gisirikare muri Ambasade z’ibihugu mu Rwanda basobanuriwe ibikorwa bya RDF

    Abajyanama bihariye mu bya gisirikare muri Ambasade z’ibihugu mu Rwanda (Defence Attachés), baganirijwe ku mutekano w’Igihugu n’uruhare Ingabo z’u Rwanda zigira mu mutekano wo mu Karere no ku rwego mpuzamahanga, banatemberezwa mu bice bibitse amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.



  • Abakurikiranywe bose bari abakozi bo muri Hoteli yibwemo

    Kigali: Bakurikiranyweho kwiba Amadolari arenga ibihumbi bitandatu muri Hoteli

    Abagabo batatu bo mu Mujyi wa Kigali bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, bakurikiranyweho kwiba muri Hoteli Amadolari ya Amerika arenga ibihumbi bitandatu.



  • Gasabo: Bitabye Imana bagwiriwe n’ubwanikiro bw’ibigori

    Mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo mu Kagari Gasagara mu Mudugudu wa Rugagi haravugwa impanuka y’ubwanikiro bw’ibigori bwaguye, buhitana abantu 10 barimo abagabo batandatu n’abagore bane, abandi babarirwa muri 40 barakomereka.



  • Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y

    Amajyaruguru: Polisi yagaragaje icyakozwe ngo ibyaha bigabanukeho 12%

    Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, itangaza ko muri uyu mwaka, ibyaha birimo icy’ubujura buciye icyuho, magendu, kwambukiranya imipaka mu buryo butemewe, gukubita no gukomeretsa, ari byo byagaragaye cyane mu Ntara y’Amajyaruguru.



  • Perezida Kagame yashimye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda

    Muri ibi bihe by’iminsi mikuru, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yifurije Ingabo z’Igihugu n’inzego z’umutekano umwaka mushya wa 2023, abashimira ubunyangamugayo bagaragaje mu mirimo yabo.



  • Bafatanywe moto yibwe barimo bayishakira umukiriya

    Polisi ifatanyije n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Nyagatare, ku wa Kabiri tariki 27 Ukuboza 2022, yafashe abagabo babiri bacyekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa Bajaj Boxer RE 519 D ubwo bari barimo kuyishakira umukiriya.



  • Indege y’intambara ya DRC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda

    Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022, Indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 iturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yavogereye ikirere cy’u Rwanda. Byabereye mu gace gaherereyemo ikiyaga cya Kivu mu Burengerazuba bw’u Rwanda ahagana saa sita z’amanywa, iyo (...)



  • Huye: Amazi y’imvura yabateye mu nzu arabangiriza

    Imvura yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 27 Ukuboza 2022 yateye mu nzu z’abatuye mu manegeka yakuruwe no gutunganya kaburimbo ahitwa mu Matyazo, ku buryo ibintu byari hasi mu nzu byose byarengewe.



  • Rusizi: Imashini yimurwa yasuzumye ubuziranenge bw’imodoka 411

    Ku wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2022, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kugenzura imiterere y’ibinyabiziga ryasoje serivisi yo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga yatangirwaga mu Karere ka Rusizi mu gihe cy’iminsi itandatu hifashishijwe imashini yimurwa.



Izindi nkuru: