Musanze: Umugore n’umugabo baravugwaho kurwana, bagwira umwana arapfa

Twizerimana Innocent wo mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, biravugwa ko yarwanye n’umugore we, bagwira uruhinja rwabo rw’amezi abiri biruviramo gupfa.

Ni amakuru yamenyekanye mu ma saa cyenda z’ijoro tariki 05 Werurwe 2023, aho umwe mu baturage yabwiye Kigali Today ko uwo mwana yishwe n’uko abo babyeyi be bamugwiriye barwana, ubwo uwo mugabo yari atashye akererewe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza, Eugene Munyaneza, yabwiye Kigali Today ko ayo makuru yayamenye saa cyenda n’igice za nijoro atabajwe n’abaturage.

Yemeje ko urwo rugo rusanzwe rufitanye amakimbirane, ati “Twatabaye dusanga umwana yamaze gupfa, ntabwo bari kwemera ko bamugwiriye, bavuga ko umugabo yatashye akererewe akarwana n’umugore bamaze kwikiranura bajya kuryama, saa cyenda z’ijoro umugore arebye umwana asanga yapfuye.”

Arongera ati “Ni urugo rusanzwe rufitanye amakimbirane, uwo mwana w’umuhungu wabo wapfuye ni uruhinja rw’amezi abiri”.

Uwo muyobozi yagize icyo asaba abaturage, ati “Abaturage barasabwa kwirinda amakimbirane, babona bikomeye bakaba bakwegera ubuyobozi bukabafasha cyangwa bakegera inkiko zikabatanya, aho kugira ngo bakimbirane bikize bonyine, ni uko bakwiye guhamagara imiryango ikabafasha, ntibabyihererane”.

Arongera ati “Nk’abo babyihereranye baranikiza mu nzu yabo batanatabaje abaturanyi, birashoboka ko umwana yaba yapfuye urupfu rusanzwe dore ko bavuze ko bari bamaze iminsi bamuvuza, ariko urupfu rutunguranye nka ruriya tuba tugomba kurukurikirana, kwa muganga ni bo bamenya icyo yazize”.

Twizerimana Innocent yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Cyuve, mu gihe umugore we ari mu bitaro bya Ruhengeri aho umurambo w’uwo mwana wajyanywe ngo ukorerwe ibizamini hamenyekane icyamwishe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ngewe ndumva uwo muryango ufite ibibazo bikomeye gusa nkabaturarwanda birakwiye yuko twirinda amakimbirane ndetse nibindi byose bishobora kutugusha mubyaha nkibyo

IRANKUNDA Aimable yanditse ku itariki ya: 8-03-2023  →  Musubize

nukuri harebwe icyakorwa kugirango urugomo ndetse n’amakimbirane mumuryango agabanuke kuko arimo twara ubuzima bwa benshi, habeho ubufatanye kumpande zose, urajya kumva ukumva ngo bari basanzwe bafitanye amakimbirane, kuki iyi mvugo ikunzwe kuvugwa cyangwa kugaragara hamaze kubaho ibyago.

Byagiye bivugwa mbere ndetse byabangombwa aho gaharagaye ayo makimbirane hagashakirwa igisubizo kirambye. murwego rwo gukumira ko umwe muribo abiburiramo ubuzima
murakoze@Boston

Jean Bosco HABIYAREMYE yanditse ku itariki ya: 6-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka