Gasabo: Bitabye Imana bagwiriwe n’ubwanikiro bw’ibigori

Mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo mu Kagari Gasagara mu Mudugudu wa Rugagi haravugwa impanuka y’ubwanikiro bw’ibigori bwaguye, buhitana abantu 10 barimo abagabo batandatu n’abagore bane, abandi babarirwa muri 40 barakomereka.

Iyo mpanuka biravugwa ko yaturutse ku muyaga mwinshi wahushye ubwo bwanikiro bwari buremerewe n’umusaruro wanitsemo, bikavugwa ko n’ibiti bibukoze byari byaramunzwe, ibiti n’ibigori byose bikaba byabaguye hejuru.

Inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano n’iz’ubuvuzi zihutiye kugera ahabereye iyo mpanuka kugira ngo hakorwe ubutabazi bwihuse.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bubabajwe n’urupfu rutunguranye rw’abo bantu 10 bagwiriwe n’ubwanikiro bw’ibigori.

Guverinoma y’u Rwanda na yo ibinyujije mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, yihanganishije ababuriye ababo muri iyo mpanuka, yizeza kongera imbaraga mu ireme ry’imyubakire, mu rwego rwo kwirinda bene izo mpanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nukuri twihanganishije imiryango yabuze ababo kandi bakomeze kwihangana kuriyisi twese turabagenzi nicyogihe cyabo ngobitabe iyabahanze imana ibakire mubayo kandi ibahe iruhuko ridashira.

Nteziryayo Evode yanditse ku itariki ya: 3-02-2023  →  Musubize

Turihanganisha Imiryango yabuze abayo, ababishinzwe bagerageze hagenzurwe izinyubako(ubwanikiro) kugirango impanuka nkizi zirikudutwara abantu zigabanuke.

Evariste (Kirehe-Mpanga) yanditse ku itariki ya: 3-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka