Abajyanama mu bya gisirikare muri Ambasade z’ibihugu mu Rwanda basobanuriwe ibikorwa bya RDF

Abajyanama bihariye mu bya gisirikare muri Ambasade z’ibihugu mu Rwanda (Defence Attachés), baganirijwe ku mutekano w’Igihugu n’uruhare Ingabo z’u Rwanda zigira mu mutekano wo mu Karere no ku rwego mpuzamahanga, banatemberezwa mu bice bibitse amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Inkuru ya Minisiteri y’Ingabo ivuga ko iki gikorwa byabereye ku cyicaro Birindiro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, ku wa Kane taliki ya 2 Gashyantare 2023.

Abo bajyanama mu bya gisirikare bahawe kandi amakuru mashya ku bikorwa ingabo z’u Rwanda zirimo mu bihugu bya Mozambique na Repubulika ya Santarafurika, ndetse n’ibikorwa bya RDF mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.

Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu, abo bajyanama mu bya gisirikare banatemberejwe ibice by’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu ndetse basobanurirwa amateka n’ubutwari byaranze abitangiye kubohora u Rwanda.

Ibyo bikorwa byateguwe n’Ishami rya RDF rishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga, bikaba byahurije hamwe abahagarariye ibihugu byabo n’ababungirije 29.

Aba bajyanama baturukaga mu bihugu birimo Algeria, u Bubiligi, Botswana, Canada, Czech Republic, Misiri (Egypt), Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (European Union), u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, ICRC, u Buyapani, Koreya y’Epfo, u Buholandi, Polonye, u Burusiya, Suwede, Tanzania, Turikiya, Uganda, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Zimbabwe.

Perezida w’Ihuriro ry’abahagarariye abajyanama muri za ambasade mu bya gisirikare akaba Umubiligi Col GS Didier Calmant, yagize ati: “Ni amahirwe adasanzwe kungurana ibitekerezo ku mbogamizi mu by’umutekano, kuri iyi nshuro bikaba byahujwe n’igikorwa kidasanzwe cyo gusura ibice by’urugamba rwo kubohora Igihugu.”

Ubuyobozi bwa RDF buvuga ko busanzwe butegura ibikorwa nk’ibyo buri mwaka gihenewe abajyanama bihariye mu bya gisirikare muri Ambasade z’ibihugu mu Rwanda, hagamijwe kubaha amahirwe yo kurushaho gusobanukirwa imiterere y’umutekano mu gihugu, mu Karere no ku rwego mpuzamahanga

Ibyo bikorwa kandi mu murongo wo kurushaho guteza imbere ubutwererane bw’u Rwanda n’amahanga mu bya gisirikare n’umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka