Mu mudugudu wa Rukomero, akagari ka Cyivugiza, umurenge wa Nyabirasi ho mu karere ka Rutsiro, haravugwa urupfu rwa Sindihokubwabo w’imyaka 17 y’amavugo witabye Imana azize inkuba yamukubise kuwa gatanu taliki ya 09/12/2011.
Umukecuru witwa Ryangezeho Agnes uri mu kigero cy’umwaka 68 n’umwuzukuru we, Iradukunda Elysee w’umwaka umwe n’igice y’amavuko, bo mu Murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera, tariki/10/12/2011, bitabye Imana bazize umuti w’umusabikano wa Kinyarwanda.
Umudamu witwa Musabyimana Margarita arwariye mu kigonderabuzima cya Ngara mu murenge wa Mbazi, akarere ka Nyamagabe nyuma yo gushaka kwiyahura kubera ko umugabo we yamuciye inyuma.
Mu murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, mu mugoroba w’ijoro ryakeye, imodoka yo mu bwoko bwa taxi minibus yahagongeye umukecuru witwa Bavugatwose Florida wari uhagaze hafi y’umuhanda ahita yitaba Imana.
Babifashijwemo n’abatugage ubwabo, ubuyobozi bw’akagari ka Kabura, tariki 11/12/2011, bwamennye inzoga ya kanyanga y’uwitwa Ntsinzishyaka wo mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza.
Ku mugoroba wa tariki 10/12/2011, umusore witwa Kwizera Bernard w’imyaka 22 afatanije na bagenzi be babiri, Nteziryayo Callixte na Rugira Jonathan bivuganye Nsabimana JMV bamuziza ko yari ari kumwe n’umukobwa yita inshuti ye.
Tariki 09/12/2011 mu ma saa tanu, mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, umuboyi uzwi ku izina ry’akabyininiro ka STAMINA yashatse kwivugana umuyaya bakorana amutemesheje umuhoro ariko polisi imukoma mu nkokora.
Tuyizere Jean de Dieu, umwana w’imyaka 11 y’amavuko ukomoka mu Kagali ka Rutenderi mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke yarohowe mu mugezi wa Base yapfuye.
Munyabarenzi Gaspard w’imyaka 55 y’amavuko ubu acumbikiwe muri gereza ya Musanze mu gihe ataraburana akekwaho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka umunani.
Mu mudugudu wa Karambo, akagari ka Tangabo, umurenge wa Manihira, mu karere ka Rutsiro, umugabo witwa Bacuma Faustin mu ijoro rya tariki 07/12/2011 atemaguye umugore we, Nyiranshuti Bonifride, amuziza isambu.
Mu karere ka Gicumbi mu Murenge wa Miyove hateye igisimba kirya amatungo y’abaturage.
Abaturage batuye mu gasantere ka Gakenke, mu karere ka gakenke bavuga ko bahangayikijwe n’impanuka z’imodoka zibera muri metero 100 uvuye ku gasentere ka Gakenke.
Tariki 07/12/2011, abantu barindwi bo mu murenge wa Busogo akarere ka Musanze baguweho n’ibirombe bageregeza gucukura amabuye y’agaciro ya Wolfram k’uburyo butemewe n’amategeko.
Mutabazi w’imyaka 14 y’amavuko wo mu kagali ka Kibenga, umurenge wa Mayange, akarere ka Bugesera ari mu maboko ya polisi ya Nyamata azira gutema mukuru we witwa Habarurema Ezechiel w’imyaka 16 y’amavuko.
Mu murenge wa Mayange, mu karere ka Bugesera haravugwa imbwa zizerera zirya amatungo n’abantu.
Umwana w’imyaka 18 y’amavuko witwa Hakizimana Noel na mushiki we bo mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza bishe se babisabwe na nyina kubera isambu. Umurambo wabonetse mu bishyimbo hafi y’urugo rw’uwo nyakwigendera mu gitondo tariki 05/12/2011.
Bihibindi na Gasore bari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatirwa mu cyuho, tariki 05/12/2011, biba inka ya Butera wo mu kagari ka Mayange mu karere ka Bugesera.
Ingabire Jeannette na Mburano Theogene bo mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruhango bakurikiranyweho ubufatanyacyaha bwo kwica umwana babyaranye.
Mu murenge wa Mbogo, mu karere ka Rulindo, Nsengimana Patrick w’imyaka 23 yatawe muri yombi akekwaho kwiba imifuka 50 ya sima yari ashinzwe gucunga igenewe kubaka amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda.
Mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro, umwana witwa Uwiringiyimana uri mu kigero cy’imyaka ine wahitanywe n’umugezi witwa Rwishywa tariki 30/11/2011 ariko umurambo uboneka tariki 04/12/2011 mu mugezi wa Koko ugabanya imirenge ya Gihango na Musasa yo mu karere ka Rutsiro.
Ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo, tariki 02/12/2011, mu karere ka Nyanza hatoraguwe umurambo w’umugabo witwa Munyagikari Eric wishwe mu ijoro rya tariki 01/12/2011 ajugunwa i Ruhande rw’umuhanda ujya ku Rwesero.
Polisi ya Nyamata irimo gushakisha umugabo witwa Ntwari Evariste watorotse uburoko tariki 2/12/2011 nyuma yo gutabwa muri yombi azira kwishyura inoti y’inkorano y’ibihumbi bitanu mu kabari. Ntwari yari afungiye ku biro by’umurenge wa Mayange.
Bimenyimana Samuel, utuye mu Murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera, kuva tariki 02/12/2011 ari mu maboko ya polisi azira kuba yarahinze ibiti umunani by’urumogi mu gikari cy’inzu ye.
Kuri sitasiyo ya polisi ya Kabarondo hafungiye abasore babiri, Harerimana Andre na Nteziryayo Emmanuel, bafatanywe imifuka irindwi y’urumogi. Uru rumogi rwafashwe mu ma saa munani z’ijoro ryakeye rupakiye mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna yuzuye ibitoki byari bivuye mu karere ka Kirehe babijyanye mu mujyi wa Kigali.
Niyonzima Oscar, umusore w’imyaka 24, yiyemerera ko ari we wishe mugenzi we, Marora Ildebrande, babanaga mu nzu akoresheje ibuye. Mu minsi ishize umurambo wa Marora watoraguwe mu mugezi ugabanya imirenge ya Kacyiru na Gisozi.
Habyarimana Francois wo mu kagari ka Kabura, mu murenge wa Kabarondo, akarere ka Kayonza, ejo, yarashwe amasasu atatu mu nda ashaka kurwanya abapolisi bashakaga kumwambura imbunda yari atunze mu buryo butemewe n’amategeko.
Ejo saa kumi n’ebyeri n’igice z’umugoroba, polisi mu karere ka Nyanza yatesheje abagizi ba nabi bari bagiye kwica umuntu bamutsinze mu gihuru kiri hafi y’ikoni ryinjira mu mujyi wa Nyanza uvuye i Kigali hafi gato y’igaraje rihari.
Mu ijoro ryo kuwa 29 ugushyingo 2011 mu Murenge wa Muko mu Kagari ka Ngange mu Karere ka Gicumbi umugabo witwa Karuhije Claver yakubise ishoka umuhungu we, Niyitegeka Juvenal, mu mutwe aramukomeretsa amuziza kutahirira inyana ubwatsi.
Kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga, mu murenge wa Cyanika hafungiye umugabo uregwa kwiba umwana polisi igahita imuta muri yombi.
Umugabo witwa Habumuremyi Theophile ukomoka mu Murenge wa Janja,akarere ka Gakenke yagerageje kwiyahura, tariki ya 28/11/2011, umugore we amukoma mu nkokora.