Ngamije Jean Bosco na Kibuye, kuva tariki 26/12/2011, bari mu maboko ya polisi kuri poste ya Rwinkwavu mu karere ka Kayonza bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umusaza Basemayabo w’imyaka ikabakaba 80 bakoresheje agafuni.
Twagirimana Anthere, umugabo ufite imyaka 35, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nzige mu karere ka Rwamagana azira icyaha yemera cyo kwica umwana we, Bisengimana Jean Bosco.
Mukamurangira Consolée wo mu Kagali ka Gikundamvura, mu Murenge wa Karama ho mu Karere ka Nyagatare yishwe n’umuturanyi we, Buzige Daniel, ubwo yari atabaye abandi baturanyi batongananga bapfa inka yari iziritse mu rubibi.
Abashinzwe umutekano, tariki 26/12/2011, bafashe litiro 960 z’inzoga itemewe y’ibikwangari mu mukwabu wabaye mu tugari tugize umurenge Rweru mu karere ka Bugesera.
Abaturiye urusengero (Eglise Vivante du Jesus Christ) rwubatse munsi y’ishuri rikuru ry’ubuhinzi rya Kibungo (INATEK) baravuga ko babangamiwe n’urusaku rw’imiziki iruvamo haba ku cyumweru cyangwa undi munsi habaye amateraniro n’amasengesho.
Biramenyerewe ariko si ihame ko mu ijoro rya Noheri hirya no hino mu gihugu haberamo ibintu bitandukanye ndetse n’ibihungabanya umutekano bitabuzemo. Ariko abantu bagenda basobanukirwa neza ko kwikururira umutekano muke no gusesagura umutungo nta cyiza kibirimo cyane cyane mu gihe cy’iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunane.
Ku mugoroba wa tariki 23/12/2011, igihu gikabije ndetse n’ubunyerere byibasiye umuhanda wa kaburimbo Shyorongi - Base, bibangamira cyane abayobozi b’ibinyabiziga binatera impanuka y’imodoka ariko nta wapfuye.
Umusore witwa Ndarwubatse Jean Bosco wo mu murenge wa Murunda ho mu karere ka Rutsiro yishwe n’inkuba, tariki 17/12/2011, ubwo yasakaraga inzu yendaga kwimukiramo mu murenge wa Ruhango.
Nyirimpuhwe Eric, umwana w’umuhungu w’imyaka itandatu, wo mu kagari ka Gihira, murenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro yishwe n’umugezi wa Busenda tariki 17/12/2011.
Umwana witwa Niyonkuru Cyntia w’imyaka icumi, uyu munsi mu ma saa sita, yatoraguye grenade arimo gukora isuku yo kwitegura Noheli hafi y’ibiro by’umuryango Rwanda Aid mu mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi.
Umushoferi wari utwaye taxi minibus ifite nomero iyiranga RAA 789 K, tariki 22/12/2011, yagonze umwana w’imyaka itandatu i Kirengeri mu murenge wa Byimana, ahita ata imodoka yari atwaye aratoroka.
Mu nama y’umutekano y’akarere ka Gicumbi yabaye tariki 22/12/2011, hafashwe icyemezo ko inzoga ya kanyanga igiye kurwanywa kuko iza ku isonga mu bihungabanya umutekano wo muri ako karere.
Kuri sitasiyo ya polisi Nyamagana mu karere ka Ruhango hafungiye umusore w’imyaka 25 witwa Nzabirinda Theogene ukekwaho guha ruswa umupolisi witwa Mucancuro Leónidas ngo arekure mukuru we wari ufunze azira gufatanwa litilo eshatu za kanyanga.
Ejo mu gitondo, umugabo witwa Nyakarundi Asinapolo yambuwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana n’abatekamutwe bakunze kwita abatubuzi ubwo yari ateze imodoka muri gare ya Huye yerekeza i Nyanza kurangura imyenda.
Polisi yo mu karere ka Nyamagabe, tariki 20/12/2011, yataye muri yombi abagabo bane bacuruza inzoga zimenyerewe ku izina ry’ibikwangari hamwe n’abasore 11 bivugwa ko bakina urusimbi bakanywa n’urumogi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bwafashe icyemezo cyo guhagarika ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu birombe bya sosiyete yitwa GMC (Gatumba Mining Concession), kubera ko ubu bucukuzi bubangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Ejo, ahagana mu ma saa munani z’amanywa, mu karerer ka Nyanza habereye impanuka y’abantu bari bajyiye mu bukwe umwe muri bo arakomereka bikomeye.
Muri iyi minsi haravugwa ikibazo cy’imbwa z’ishyamba zibasiye amatungo magufi cyane cyane azirikwa (ihene n’intama), mu mirenge ya Nyarubaka na Mbuye yo mu karere ka Kamonyi, ndetse na Shyogwe wo mu karere ka Muhanga.
Ejo, Zaninka Rose, wo mu murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu, yaguye mu mukoke maze umwana w’amezi atandatu ahita apfa.
Umugabo witwa Mbonigaba Charles, kuva tariki tariki 14/12/2011, afungiye kuri sitasiyo ya polisi y’umurenge wa Kagano akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha amafaranga y’amakorano.
Mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Gicumbi, tariki 14/12/2011, abanyururu bakora igihano nsimburagifungo (TIG) mu muhanda uva ahitwa Burimbi ujya mu murenge wa Rukomo bahatoye gerenade maze bahita bayishyikiriza ubuyobozi.
Bizimana Emmanuel na Twambazimana Vianney n’umugore witwa Nyirabuhazi Thacienne bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata nyuma yo gufatirwa mu cyuho batetse inzoga zitemewe zirimo kanyanga n’iyo bita ibikwangari.
Tariki 14/12/2011 ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza, abantu 2 bitabye Imana barohamye mu mugezi wa Mwogo umwe muri bo aboneka yapfuye undi aburirwa irengero.
Mu ijoro rya tariki 13/12/2011 inka eshatu z’inzungu z’uwitwa Bizimana Samuel zatemewe mu kagari ka Cyamabuye mu murenge wa Karago mu karere ka Nyabihu.
Musabyimana Siperatus n’umugore we, Ntirenganya Vestine, kuva tariki ya 04/12/2011bari mu maboko ya polisi kuri station ya Ruhango bakekwaho kwica umwana w’imyaka ibiri bareraga witwa Rusaro Celine.
Mu murenge wa Manihira, akarere ka Rutsiro haravugwa inkuru y’urupfu w’uwitwa Nkizinkiko Misago Bonaventure wahitanywe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro.
Inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Bugesera zerekana ko ibiyobyabwenge biza ku isonga mu bihungabanya umutekano muri ako karere, hakurikiraho amakimbirane mu miryango naho ubujura bukaza ku mwanya wa gatatu.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, aratangaza ko kuva mu kwezi k’Ugushyingo abantu 14 bamaze kwitaba Imana muri aka karere bitewe n’impamvu zinyuranye.
Tariki 10/12/2011, Tuzabadute Jean Damascene ukomoka mu murenge wa Kivuruga, akarere ka Gakenke yateraguwe ibyuma n’abasore bane ngo bamuziza ubuhamya yatanze muri gacaca.
Mu mudugudu wa Rukomero, akagari ka Cyivugiza, umurenge wa Nyabirasi ho mu karere ka Rutsiro, haravugwa urupfu rwa Sindihokubwabo w’imyaka 17 y’amavugo witabye Imana azize inkuba yamukubise kuwa gatanu taliki ya 09/12/2011.