• Kayonza: Abagabo babiri bari mu maboko ya polisi bakekwaho kwicisha umusaza agafuni

    Ngamije Jean Bosco na Kibuye, kuva tariki 26/12/2011, bari mu maboko ya polisi kuri poste ya Rwinkwavu mu karere ka Kayonza bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umusaza Basemayabo w’imyaka ikabakaba 80 bakoresheje agafuni.



  • Twagirimana yakubise umwana we arapfa

    Twagirimana Anthere, umugabo ufite imyaka 35, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nzige mu karere ka Rwamagana azira icyaha yemera cyo kwica umwana we, Bisengimana Jean Bosco.



  • Mukamunana yishwe agiye gutabara abaturanyi

    Mukamurangira Consolée wo mu Kagali ka Gikundamvura, mu Murenge wa Karama ho mu Karere ka Nyagatare yishwe n’umuturanyi we, Buzige Daniel, ubwo yari atabaye abandi baturanyi batongananga bapfa inka yari iziritse mu rubibi.



  • Rweru: Hafashwe litiro 960 z’inzoga y’ibikwangari

    Abashinzwe umutekano, tariki 26/12/2011, bafashe litiro 960 z’inzoga itemewe y’ibikwangari mu mukwabu wabaye mu tugari tugize umurenge Rweru mu karere ka Bugesera.



  • Ngoma: Abaturage baturiye insengero babangamiwe n’urusaku rw’imiziki izamo

    Abaturiye urusengero (Eglise Vivante du Jesus Christ) rwubatse munsi y’ishuri rikuru ry’ubuhinzi rya Kibungo (INATEK) baravuga ko babangamiwe n’urusaku rw’imiziki iruvamo haba ku cyumweru cyangwa undi munsi habaye amateraniro n’amasengesho.



  • Nyanza: Mu ijoro rya Noheri nta n’umwe wariye urwara mugenzi we

    Biramenyerewe ariko si ihame ko mu ijoro rya Noheri hirya no hino mu gihugu haberamo ibintu bitandukanye ndetse n’ibihungabanya umutekano bitabuzemo. Ariko abantu bagenda basobanukirwa neza ko kwikururira umutekano muke no gusesagura umutungo nta cyiza kibirimo cyane cyane mu gihe cy’iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunane.



  • Rulindo: Ibihu n’ubunyerere byateje impanuka

    Ku mugoroba wa tariki 23/12/2011, igihu gikabije ndetse n’ubunyerere byibasiye umuhanda wa kaburimbo Shyorongi - Base, bibangamira cyane abayobozi b’ibinyabiziga binatera impanuka y’imodoka ariko nta wapfuye.



  • Rutsiro: Inkuba yamukubise ari gusakara inzu

    Umusore witwa Ndarwubatse Jean Bosco wo mu murenge wa Murunda ho mu karere ka Rutsiro yishwe n’inkuba, tariki 17/12/2011, ubwo yasakaraga inzu yendaga kwimukiramo mu murenge wa Ruhango.



  • Rutsiro: Umwana yahitanywe n’umugezi

    Nyirimpuhwe Eric, umwana w’umuhungu w’imyaka itandatu, wo mu kagari ka Gihira, murenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro yishwe n’umugezi wa Busenda tariki 17/12/2011.



  • Rusizi: Abana batoraguye grenade barayikinisha ariko ntawe yakomerekeje

    Umwana witwa Niyonkuru Cyntia w’imyaka icumi, uyu munsi mu ma saa sita, yatoraguye grenade arimo gukora isuku yo kwitegura Noheli hafi y’ibiro by’umuryango Rwanda Aid mu mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi.



  • Nyuma yo kugonga umwana w’imyaka 6, umushoferi yaburiwe irengero

    Umushoferi wari utwaye taxi minibus ifite nomero iyiranga RAA 789 K, tariki 22/12/2011, yagonze umwana w’imyaka itandatu i Kirengeri mu murenge wa Byimana, ahita ata imodoka yari atwaye aratoroka.



  • Gicumbi: Biyemeje kurwanya kanyanga

    Mu nama y’umutekano y’akarere ka Gicumbi yabaye tariki 22/12/2011, hafashwe icyemezo ko inzoga ya kanyanga igiye kurwanywa kuko iza ku isonga mu bihungabanya umutekano wo muri ako karere.



  • Afunzwe kubera gushaka guha umupolisi ruswa

    Kuri sitasiyo ya polisi Nyamagana mu karere ka Ruhango hafungiye umusore w’imyaka 25 witwa Nzabirinda Theogene ukekwaho guha ruswa umupolisi witwa Mucancuro Leónidas ngo arekure mukuru we wari ufunze azira gufatanwa litilo eshatu za kanyanga.



  • Huye: abantu 3 batawe muri yombi bazira kwiba amafaranga

    Ejo mu gitondo, umugabo witwa Nyakarundi Asinapolo yambuwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana n’abatekamutwe bakunze kwita abatubuzi ubwo yari ateze imodoka muri gare ya Huye yerekeza i Nyanza kurangura imyenda.



  • Abacuruzi b’ibikwangari n’abakinnyi b’urusimbi bari mu maboko ya polisi

    Polisi yo mu karere ka Nyamagabe, tariki 20/12/2011, yataye muri yombi abagabo bane bacuruza inzoga zimenyerewe ku izina ry’ibikwangari hamwe n’abasore 11 bivugwa ko bakina urusimbi bakanywa n’urumogi.



  • GMC yahagaritswe byagateganyo gucukura amabuye y’agaciro

    Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bwafashe icyemezo cyo guhagarika ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu birombe bya sosiyete yitwa GMC (Gatumba Mining Concession), kubera ko ubu bucukuzi bubangamiye imibereho myiza y’abaturage.



  • Nyanza: Abantu bajyaga mu bukwe bakoze impanuka

    Ejo, ahagana mu ma saa munani z’amanywa, mu karerer ka Nyanza habereye impanuka y’abantu bari bajyiye mu bukwe umwe muri bo arakomereka bikomeye.



  • Kamonyi: Imbwa zo mu ishyamba zirya amatungo y’abaturage

    Muri iyi minsi haravugwa ikibazo cy’imbwa z’ishyamba zibasiye amatungo magufi cyane cyane azirikwa (ihene n’intama), mu mirenge ya Nyarubaka na Mbuye yo mu karere ka Kamonyi, ndetse na Shyogwe wo mu karere ka Muhanga.



  • Rambura: umubyeyi yaguye mu mukoke umwana yari ahetse ahita apfa

    Ejo, Zaninka Rose, wo mu murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu, yaguye mu mukoke maze umwana w’amezi atandatu ahita apfa.



  • Mbonigaba Charles akurikiranyweho gukoresha amafaranga y’amahimbano

    Umugabo witwa Mbonigaba Charles, kuva tariki tariki 14/12/2011, afungiye kuri sitasiyo ya polisi y’umurenge wa Kagano akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha amafaranga y’amakorano.



  • Nyamiyaga: Hatoraguwe gerenade

    Mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Gicumbi, tariki 14/12/2011, abanyururu bakora igihano nsimburagifungo (TIG) mu muhanda uva ahitwa Burimbi ujya mu murenge wa Rukomo bahatoye gerenade maze bahita bayishyikiriza ubuyobozi.



  • Bugesera: bafatiwe mu cyuho bakora kanyanga n’ibikwangari

    Bizimana Emmanuel na Twambazimana Vianney n’umugore witwa Nyirabuhazi Thacienne bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata nyuma yo gufatirwa mu cyuho batetse inzoga zitemewe zirimo kanyanga n’iyo bita ibikwangari.



  • Nyanza: Abantu 2 barohamye mu mugezi wa Mwogo

    Tariki 14/12/2011 ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza, abantu 2 bitabye Imana barohamye mu mugezi wa Mwogo umwe muri bo aboneka yapfuye undi aburirwa irengero.



  • Inka eshatu zatemwe n’abagizi ba nabi mu murenge wa Karago

    Mu ijoro rya tariki 13/12/2011 inka eshatu z’inzungu z’uwitwa Bizimana Samuel zatemewe mu kagari ka Cyamabuye mu murenge wa Karago mu karere ka Nyabihu.



  • Rutsiro: Bari mu maboko ya police bakekwaho kwica umwana bareraga

    Musabyimana Siperatus n’umugore we, Ntirenganya Vestine, kuva tariki ya 04/12/2011bari mu maboko ya polisi kuri station ya Ruhango bakekwaho kwica umwana w’imyaka ibiri bareraga witwa Rusaro Celine.



  • Misago yahitanywe n’ikirombe agiye kwiba amabuye y’agaciro

    Mu murenge wa Manihira, akarere ka Rutsiro haravugwa inkuru y’urupfu w’uwitwa Nkizinkiko Misago Bonaventure wahitanywe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro.



  • Bugesera: ibiyobyabwenge biza ku isonga mu guhungabanya umutekano

    Inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Bugesera zerekana ko ibiyobyabwenge biza ku isonga mu bihungabanya umutekano muri ako karere, hakurikiraho amakimbirane mu miryango naho ubujura bukaza ku mwanya wa gatatu.



  • Nyanza: Abantu 14 bamaze kwitaba Imana mu mezi 2 ashize

    Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, aratangaza ko kuva mu kwezi k’Ugushyingo abantu 14 bamaze kwitaba Imana muri aka karere bitewe n’impamvu zinyuranye.



  • Tuzabadute yateraguwe ibyuma azira ubuhamya muri Gacaca

    Tariki 10/12/2011, Tuzabadute Jean Damascene ukomoka mu murenge wa Kivuruga, akarere ka Gakenke yateraguwe ibyuma n’abasore bane ngo bamuziza ubuhamya yatanze muri gacaca.



  • Sindihokubwabo yishwe n’inkuba

    Mu mudugudu wa Rukomero, akagari ka Cyivugiza, umurenge wa Nyabirasi ho mu karere ka Rutsiro, haravugwa urupfu rwa Sindihokubwabo w’imyaka 17 y’amavugo witabye Imana azize inkuba yamukubise kuwa gatanu taliki ya 09/12/2011.



Izindi nkuru: