Abantu barindwi batawe muri yombi mu turere dutandukanye bafatanwe ibiro 25 by’urumogi, imisongo 26 y’urumogi n’amasashi ane ya chief waragi mu bikorwa bya polisi byo guhashya ubucuruzi bw’ibiyobyabwege cyabaye tariki 24/03/2012.
Umwana w’imyaka itatu witwa Umutoniwase wo mu kagari ka Gacurabwenge, umurenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi yitabyimana tariki 25/03/2012 azira kunywa inzoga y’ikiyobyabwenge cya kanyanga yahawe na Nyirasenge, Nyiransabimana Godelieve.
Umugabo witwa Mujyambere Eric bakunze kwita Mudidi afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyarubuye azira gukomeretsa mukuru we witwa Jackson Havugimana bakunze kwita Musheri amurashe umwambi.
Mu ma saa yine y’igitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 26/03/2012, umujura yibye icyuma gifite agaciro gasaga million y’amafaranga yu Rwanda i Nyabugogo ku mashyirahamwe yihisha mu muferege (rigori) utwara amazi abantu baramushakisha baramubura.
Mutungirehe Epephanie na Nyiramuturirehe Louise bafatiwe mu cyuho batetse litilo 40 za kanyanga mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango tariki 23/03/2012.
Abarundi batatu bari bavuye gupagasa mu karere ka Nyagatare bageze mu mujyi wa Kibungo abatekamutwe babiba amafaranga ibihumbi 60 tariki 21/03/2012.
Jean Baptiste Iyamuremye wo mu mudugudu wa Remera, akagari ka Nyarutunga mu murenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe yaburiwe irengero nyuma yo gutera se icyuma mu mutwe no mu nda mu ma saa mbiri n’igice z’ijoro tariki 23/03/2012.
Umukozi w’akarere ka Ruhango witwa Uwigize Sylvie ari mu maboko ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango azira gukubita mugenzi we bakorana witwa Mukanyirigira Beatrice bakunze kwita “Betty”.
Mu gihe byari bimenyerewe ko mu Rwanda ihohoterwa rikorerwa abagore, mu murenge wa Mutenderi mu karere ka Ngoma ho inzego zishinzwe abategarugori ziravuga ko hari abagore bahohotera abagabo babo.
Umuyobozi wa polisi y’igihugu mu karere ka Muhanga, supt Sezirahiga Roger, atangaza ko byinshi mu byaha bigaragara muri aka karere biterwa ahanini n’ibiyobyabwenge.
Umukecuru Nyirabashyitsi Anastasie w’imyaka 54 yishwe n’uwitwa Ngirinshuti Felix bapfa urubibi aho umwe yavugaga ko undi amurengera. Ibi byabereye mu mudugudu wa Kadashya, akagari ka Kanazi ko mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke ku mugoroba wa tariki 20/03/2012.
Umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko witwa Uzamukunda Patience ukomoka mu mudugudu wa Buranga, akagali ka Ruhinga, umurenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gakenke kuva tariki 19/03/2012 akekwaho gukoresha impapuro mpimbano.
Mutuyimana Solange uzwi ku izina rya Matoroshi, umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Mucaca, Umurenge wa Nemba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke kuva tariki 20/03/2012 akekwaho kwiba radiyo, ibishyimbo n’amagi.
Umusore w’Umugande witwa Byarugaba Ivan uherutse gufatirwa mu murenge wa Ruhunde, mu karere ka Burera nta byangombwa afite yashubijwe iwabo ku wa kabiri tariki 20/03/2012.
Gerenade yo mu bwoko bwa Totasi yatoraguwe mu ishyamba rya Muyange akagari ka Rwoga mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango tariki 19/03/2012. Iyi gerenade yatoraguwe n’ushinzwe umutekano “local defense” witwa Nsanzimana Emmanuel ahita ashyikiriza inzego za polisi mu karere ka Ruhango.
Umwana w’inzererezi uzwi ku izina rya Cocori utuye mu mudugudu wa Ngugu II akagari ka Mushongi umurenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe afungiye ku biro by’akagari ka Mushongi akekwaho gufata ku ngufu umwana w’imyaka 3.
Umukobwa witwa Uwingeneye Solange wo mu kagali ka Cyabayaga, umurenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gatunda akekwaho kuba ari we wataye uruhinja mu musarane tariki 15/03/2012.
Umuyobozi w’akagari ka Cyenkwanzi, umurenge wa Karama mu karere ka Nyagatare yatemwe n’umusore witwa Hakiza ubwo yari amukuriye ngo amwake waragi zo mudusashi yari amucishijeho.
Abamotari bakorera mu gasantere ka Kidaho hagerereye mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera ndetse n’abamotari bakorera mu gasantere ka Butaro, mu murenge wa Butaro muri ako karere bafitanye ikibazo ku buryo iyo hagize abahura bashaka kurwana.
Nditegure Theoneste uyobora umudugudu wa Kavumu mu kagari ka Mugera, umurenge wa Gatsibo mu karere ka Gatsibo yakubiswe n’abasinzi, ku mugoroba wa tariki 19/03/2012, ubwo yajyaga gufunga utubari dukora nyuma y’amasaha yagenwe.
Umukozi ushinzwe ubuhinzi witwa Ndizeye Pierre na Donah Ahorukomeye bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka mu Karere ka Nyamagabe kuva tariki 20/03/2012 bazira kugerageza guha umupolisi ukora mu muhanda ruswa y’amafaranga ibihumbi 15.
Iraguha Albert na Ndayambaje Thacien batuye mu mudugudu wa Kigarama mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana bafatiwe mu cyuho batera amabuye mu rugo rw’uwitwa Mukampunga Seraphine ku mugoroba wa tariki 20/03/2012 ahagana 19h30.
Umusore witwa Shyaka Hassan yiraye mu murima w’amasaka arayarandura kuko uwitwa Karimwabo Jean Damascene yayahinze mu murima we uri mu kagari ka Ngange mu Murenge wa Muko mu karere ka Byumba atabanje kubimumenyesha.
Umugore witwa Uwingabiye Domina wo mu mudugududu wa Kabare mu kagari ka Ngange mu Murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi ararira ayo kwarika nyuma yo kwiyubakira inzu akayirukanwamo n’umugabo yayicyuriyemo.
Abantu batanu bamaze gutabwa muri yombi na Police ikorera mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo bakekwaho kugira uruhare mu gitero cyagabwe ku muturage wo mu murenge wa Kiziguro witwa Ntawukabura Daniel bagamije kwiba ikigo cy’imari iciriritse cyo kubitsa no kuguriza (RIM) gikorera mu murenge wa Kiziguro.
Amazu 6 yo mu mudugudu wa Karama, akagari ka Nyagisozi, umurenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango yasenyutse ibisenge kubera umuyaga wahushye ku mugoroba wa tariki 18/03/2012.
Umusore w’imyaka 20 witwa Desire Nsabiyumva yatawe muri yombi tariki 18/03/2012 mu karere ka Rulindo azira gukora kanyanga. Yafashwe nyuma y’uko urwego rushinzwe umutekano mu baturage mu murenge wa Murambi rutanze amakuru kuri polisi.
Umugore n’umugabo basangiraga urwagwa mu kabari muri karitsiye (quartier) izwi ku izina ryo mu Cyumbati, mu murenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi, tariki 17/03/2012, barasinze bararwana maze uje kubakiza arakubitwa.
Rwabukambiza Justin, umugabo w’imyaka 46 utuye mu kagali ka Busanza, Umurenge wa Kanombe , akarere ka Kicukiro, kuva tariki 16/03/2012, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata akekwaho kugurisha imodoka ya Benzinge Ben.
Umugabo w’imyaka 38 y’amavuko witwa Fulgence Simbyondora afungiye kuri Station ya Polisi ya Zaza mu Karere ka Ngoma, nyuma yo gufatanwa ibiro 12 by’urumogi mu gicuba cy’amata ashaka kujijisha abashinzwe umutekano.