• Usibye kuba bibwa, bamwe bakurizamo n

    Kigali: Barinubira ubujura buherekejwe n’ubugizi bwa nabi bakorerwa

    Abatuye mu bice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali baravuga ko muri ibi bihe bugarijwe n’ubujura bujyanirana n’ubugizi bwa nabi bakorerwa haba mu masaha y’amanywa cyangwa nijoro. Ni ubujura bavuga ko bumaze gufata indi ntera, kuko ababukora badatinya gukubita bagakomeretsa mu buryo bwo kugira intere (...)



  • Abayobozi ba Polisi y’u Rwanda n’iya Somalia baganiriye ku bufatanye mu by’umutekano

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Dan Munyuza, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Nyakanga 2022, yakiriye mu biro bye biherereye ku Kacyiru mugenzi we wa Somaliya IGP Maj. Gen. Abdi Hassan Mohamed, baganira ku cyateza imbere umubano mu buryo butandukanye bwo gucunga umutekano.



  • Abasirikare bane bazamuwe mu ntera

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare bakuru batatu bari basanzwe ku ipeti rya ‘Brigadier General’ bahabwa ipeti rya ‘Major General’.



  • Musanze: Basanze umurambo we ku Kagari asanzwe ararira

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Nyakanga 2022, nibwo umusaza wo mu kigero cy’imyaka 60 witwa Ndangurura Claver wari umuzamu w’Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze basanze yapfiriye ku Kagari asanzwe ararira.



  • Maj Gen Eric Murokore

    Abo muyobora mubabwire muti murinzwe n’Intare zitavogerwa - Maj Gen Eric Murokore

    Maj Gen Eric Murokore ukuriye Inkeragutabara (Reserve Force) mu Ntara y’Amajyaruguru, aherutse kubwira abatuye Intara y’Amajyaruguru ko umutekano ari wose kandi ko barinzwe, badakwiye guhungabanywa n’ibisasu biherutse guterwa muri iyo Ntara umuturage umwe agakomereka.



  • Major Gen Augustin Turagara

    Mbere y’urugamba rwo kubohora Igihugu, habanje ibiganiro birananirana (Ikiganiro na Maj Gen Turagara)

    Major Gen Augustin Turagara, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cya Gisirikare cya Kanombe, avuga ko inzira y’ibiganiro (Siyasa), iba nziza ariko iyo byanze ukoresha isasu, kubera ko isasu rishobora gutuma byumvikana.



  • Rubavu: Umumotari yafashwe ashaka guha ruswa Umupolisi

    Polisi y’u Rwanda, ku wa Kabiri tariki ya 28 Kamena 2022 yafashe Umumotari witwa Iradukunda Salim w’imyaka 20 washakaga guha ruswa umupolisi y’amafaranga y’u Rwanda 6,000 nyuma y’uko amwatse ibyangombwa bimwemerera gutwara moto akabibura. Yafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu, Akagari ka Buhaza, Umudugudu wa Buhaza.



  • Umurambo wabonetse muri uyu murima w

    Kicukiro-Niboye: Bane barakekwaho uruhare mu rupfu rw’umwana wari waraburiwe irengero

    Iby’umurambo w’umwana w’umuhungu witwa Cyusa Sadiki Prince wari ufite imyaka 10 y’amavuko, wabonetse mu gishanga muri Niboye mu mpera z’ukwezi gushize kwa Gicurasi 2022, byatangiye gusobanuka nyuma y’uko hafashwe abantu bane bikekwa ko babiri inyuma.



  • #CHOGM2022: Uko imihanda y’i Kigali ikoreshwa kuri uyu wa Gatanu

    Iyi mihanda ikurikira izakoreshwa n’abitabiriye inama y’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) ku wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022. Ntabwo izaba ifunze ku rujya n’uruza rw’ibinyabiziga, gusa abandi bazaba bayikoresha bazasabwa gutanga inzira mu gihe bibaye ngombwa kugira ngo abitabiriye inama batambuke.



  • Abayobozi y

    Rubavu na Goma: Baganiriye ku gukumira urugomo rukorerwa Abanyarwanda

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yatangaje ko ubuyobozi bw’imijyi ya Goma na Rubavu barimo gukorana kenshi mu gukumira ibikorwa by’ihohoterwa bikorerwa Abanyarwanda bakorera mu mujyi wa Goma.



  • #CHOGM2022: Uko imihanda ikoreshwa kuri uyu wa 23 Kamena 2022 i Kigali

    Mu rwego rwo koroshya ingendo z’abashyitsi bari kugera mu gihugu n’abandi bitabira inama y’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) n’ibindi bikorwa bijyanye na yo, bibera mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, imihanda ikurikira ntizaba ifunze ku rujya n’uruza rw’ibinyabiziga (...)



  • Kigali: Uko imihanda ikoreshwa kuri uyu wa 22 Kamena 2022

    Ku wa Gatatu tariki 22 Kamena 2022 hari imihanda yo mu Mujyi wa Kigali itazafungwa ku rujya n’uruza rw’ibinyabiziga, ariko abakoresha umuhanda barasabwa gutanga inzira bakabererekera abitabiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) igihe barimo gutambuka (...)



  • #CHOGM2022: Uko imihanda ikoreshwa kuri uyu wa 21 Kamena 2022 i Kigali

    Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda ko kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022, Imihanda imwe n’imwe yo mu mujyi wa Kigali izanyurmo abitabiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) mu rwego rwo kubafasha kugera ahazaba habera inama n’ibindi bikorwa (...)



  • Nyamagabe: Babiri baguye mu gitero bikekwa ko cyagabwe n’abarwanyi ba FLN

    Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu mutwe w’inyeshyamba wa FLN, baturutse hakurya y’umupaka barashe ku modoka itwara abagenzi.



  • Nyanza: Umugabo akurikiranyweho gukubita umugore we bikamuviramo urupfu

    Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 51 ukekwaho gukubita umugore babanaga mu ijoro ryo ku itariki ya 11/06/2022, mu mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Mbuye, Umurenge wa Kibirizi, Akarere ka Nyanza agapfa ku wa 12/06/2022, amusanze aho yari yaramuhungiye kubera amakimbirane.



  • Moto zibwe

    RIB yerekanye moto zibwe n’abakekwaho kuziba

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye moto 11 zibwe, rwerekana n’abantu icyenda bakekwaho kuziba, rukaba rushinja amagaraji n’abacuruza ibikoresho biba bigize moto(pièces) kubigiramo uruhare.



  • #CHOGM2022: Dore uko imihanda ikoreshwa kuri uyu wa 17 Kamena mu Mujyi wa Kigali

    Polisi y’u Rwanda yasobanuye uburyo imihanda mu mujyi wa Kigali ikoreshwa kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022, mu rwego rwo korohereza abazitabira inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma (CHOGM) mu mujyi wa Kigali.



  • Minisitiri w

    Musanze: Umusirikare wa Zambia wegukanye ibihembo byinshi yiyemeje kwiga n’Ikinyarwanda

    Major Bervyn Gondwe, ni umusirikare wo mu ngabo zirwanira mu kirere mu gisirikare cya Zambia, watwaye ibihembo bibiri muri bine byahawe abasirikare bahize abandi muri 48 basoje amasomo bamazemo umwaka mu Ishuri rikuri rya Gisirikare (Rwanda Defence Force Command and Staff College).



  • Igisirikare cy’u Rwanda kirizeza abaturage umutekano nyuma y’ibindi bisasu byarashwe i Musanze

    Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyasohoye itangazo rihumuriza abaturage ko umutekano wabo urinzwe nyuma y’uko Ingabo za Congo (FARDC) zongeye kurasa ibisasu bibiri ku butaka bw’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022.



  • IGP Dan Munyuza

    Murwanye icyahungabanya umudendezo w’Igihugu murangwa n’imyitwarire myiza - IGP Dan Munyuza

    Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake mu Ntara y’Amajyaruguru guhaguruka bakarwanya icyo ari cyo cyose cyahungabanya umudendezo w’Igihugu, batangira amakuru ku gihe kandi bafasha abaturage guhindura imyumvire, gukunda Igihugu, gukora akazi kanoze no kubahiriza igihe.



  • Polisi yagaruje amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni eshatu yari yibwe Abanyakenya

    Polisi y’u Rwanda yagaruje amashilingi 370 akoreshwa muri Kenya, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni eshatu n’ibihumbi 256, yari yibwe abenegihugu ba Kenya babiri ku mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera.



  • Umurambo wabonetse muri uyu murima w

    Kicukiro: Iperereza ku murambo w’umwana wabonetse mu gishanga muri Niboye rirakomeje

    Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko rugishakisha kandi rutegereje uwaza kuruha amakuru ku bijyanye n’urupfu rw’umwana w’umuhungu witwa Cyusa Sadiki Prince ufite imyaka 10 y’amavuko, bikekwa ko yaba yarishwe.



  • Ibiyobyabwenge bihombya imiryango n

    Abishora mu biyobyabwenge baraburirwa: Bashobora no gufungwa burundu

    Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) y’imyaka itatu ishize, igaragaza ko abagabo ari bo benshi mu bakurikiranyweho ibiyobyabwenge kuva muri 2019 kugeza muri 2021. Mu bacuruza n’abatunda ibiyobyabwenge abagore bari kuri 15%, ariko uwo mubare muto w’abagore ukabikwirakwiza mu buryo bworoshye kubera amayeri (...)



  • Meya w

    Gicumbi: Bishatsemo ibisubizo bigurira moto yo kubafasha kwicungira umutekano

    Abatuye mu Murenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi bakusanyije amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri, bagurira inzego z’umutekano moto mu rwego rwo kwicungira umutekano.



  • Rubavu: Ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga byatwitswe ibindi biramenwa

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bufatanyije n’inzego z’umutekano bamennye ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga bibarirwa mu mafaranga miliyoni 302, hakaba n’amavuta ya mukorogo abarirwa mu mafaranga angana na miliyoni 495.



  • Kigali: Polisi yafashe abantu bahinduraga nimero iranga telefone zibwe

    Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, ku wa Mbere tariki ya 23 Gicurasi 2022, yafashe abantu 12 bahinduraga nimero ziranga amatelefone yibwe zizwi nka IMEI cyangwa Serial number zigizwe n’imibare 15, ari na yo yifashishwa mu kuzikurikirana iyo zibwe kugira ngo zifatwe.



  • Imwe mu nzu bivugwa ko zangijwe n

    U Rwanda rwasabye iperereza ku bisasu byaguye ku butaka bwarwo

    Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko bwasabye Itsinda ry’Abasirikare rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa, EJVM, gukora iperereza ku bisasu byarashwe n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bikagwa ku butaka bw’u Rwanda.



  • Umurenge wa Rubavu bigamo uhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

    Rubavu: Abanyeshuri bane b’abakobwa bari barabuze babonetse

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Kikundiro Mabule, yatangarije Kigali Today ko abanyeshuri b’abakobwa bane bari babuze ku ishuri bigaho mu murenge ayobora babonetse nyuma yo gushakishwa.



  • Kigali: Bariga ku bibazo by’umutekano muri Afurika

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, i Kigali hateraniye inama nyunguranabitekerezo y’igihugu y’umutekano izwi nka ‘National Security Symposium’ irimo kwiga ku bibazo bitandukanye by’umutekano byugarije umugabane wa Afurika.



  • Umukobwa witeguraga kuba umubikira wari wabuze yabonetse

    Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko umukobwa witwa FURAHA Drava Florence w’imyaka 25 y’amavuko wendaga kuba umubikira wari wabuze mu minsi ishize yabonetse, akaba yishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022.



Izindi nkuru: