Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 13 Nzeri 2022, Polisi y’u Rwanda, yasezeye ku mugaragaro ku bapolisi 155 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu muhango wabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda, giherereye ku Kacyiru.
Umusore w’imyaka 26 wo mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Nyange, Akagari ka Nsibo ho mu Mudugudu wa Cyambogo, akurikiranyweho kwica nyina akamujugunya mu musarani. Uyu musore witwa Ngirababyeyi wari uzwi ku izina rya Ndiyeranja, biravugwa ko yishe nyina witwa Mugengarugo Epiphanie tariki 5 Nzeri 2022.
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Algeria.
Mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda (PTS) Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana, ku wa Gatanu tariki 09 Nzeri 2022, hasojwe amahugurwa y’iminsi itanu yahuzaga urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha.
Ishami rya gisirikare rishinzwe gutegura ibisasu, ryaturikije gerenade ebyiri, zari zabonetse aho umuturage yubakaga mu Murenge wa Mwendo. Izo gerenade zari zabonetse ubwo umuturage wo mu Murenge wa Mwendo, wasizaga aho yubaka umusingi w’urugo rwe, yabonaga gerenade ebyiri bari gucukura tariki 06 Nzeri 2022.
Hafi y’urugo rw’umuturage mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Mwendo, habonetse gerenade ebyiri, ubwo umuturage yacukuraga umusingi mu buryo bwo gushaka gutega urugo rwe ngo rutazasenywa n’amazi.
Ubwo mu Karere ka Nyabihu hatangizwaga igikorwa cy’ukwezi kwahariwe serivise z’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu baturage, tariki 06 Nzeri 2022, abaturage babajije ibibazo aho bacyuwe n’ijoro.
Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu kwezi kwa Kanama 2022, abantu 8 barafashwe bakekwaho kwiba amashanyarazi mu ngo abandi bakekwaho kwiba ibikoresho by’amashanyarazi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, arasaba abaturage kugira amakenga ku bintu bagura byarakoze, batabikuye ku isoko ryemewe.
Polisi y’ u Rwanda (RNP) mu Karere ka Ngoma, tariki ya 01 Nzeri 2022 yafashe uwitwa Mutabazi Emmanuel, ukurikiranyweho gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano mu Karere ka Ngoma no mu turere duturanye na ko.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Colonel Andrew Nyamvumba amuha ipeti rya Brigadier General.
Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko yajyanywe mu bitaro bya Nyagatare aho yongererwa umwuka, naho umukobwa bararanye yitaba Imana, bikekwa ko bararanye hafi y’imbabura yaka.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022 imodoka y’ivatiri y’umuntu utahise amenyekana ikongokeye mu Mujyi rwagati wa Kigali hafi y’inyubako y’ubucuruzi ya Kigali Investment Company (yahoze yitwa UTC).
Polisi y’u Rwanda yakajije umurego mu bikorwa byo kurwanya abinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu imyenda yambawe izwi ku izina rya caguwa, bikaba bikomeje gutanga umusaruro ushimishije, ku bufatanye n’izindi nzego hamwe n’abaturage.
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe gutanga ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, tariki ya 12 Kanama, ryafashe uwitwa Mayisha Shadrackk w’imyaka 40 y’amavuko, ukurikiranyweho gushaka gukorera abantu batatu, ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rukorerwa kuri mudasobwa ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge.
Imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yataye umuhanda igwa mu manga y’umusozi, umuntu umwe muri batatu bari bayirimo arahakomerekera bikomeye. Iyi modoka yari itwawe n’uwitwa Hakorimana Dieudonné, yari ipakiye ibirayi n’ibitoki, ibikuye mu isoko rya Vunga, riherereye mu Murenge wa Shyira Akarere ka Nyabihu, ikaba yerekezaga (...)
Ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba buvuga ko mu mezi atandatu gusa y’uyu mwaka wa 2022, mu Turere turindwi tugize iyi Ntara hamaze kwibwa Televiziyo 123 na Mudasobwa 133.
Imodoka itwara abagenzi ya Coaster yakoze impanuka mu masaha ya nyuma ya saa sita. Ababibonye bavuga ko impanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi, ikaba yabereye hafi y’ahaheruka kubera impanuka y’imodoka ya Rubis itwara lisansi yari yagonganye na Coaster ya Virunga igahitana abantu mu cyumweru gishize.
Mu gihe ubujura bw’insinga z’amashanyarazi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bukomeje kuvugwa hirya no hino mu gihugu, hashyizweho amabwiriza akomeye agenga abagura n’abagurisha ibyo bikoresho mu rwego rwo guhangana n’ubwo bujura.
Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yafatanye uwitwa Mukurizehe Damascene litiro 40 za kanyanga naho izindi 98 zifatirwa mu Mirenge ya Matimba na Karama, abari bazizanye bariruka.
Ubuyobozi bukuru bw’ikigo gishinzwe ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), buravuga ko kugira amakuru ku muguzi n’ugurisha ibikoresho by’ikoranabuhanga byakoze, bigamije guca akajagari gakunze kugaragara mu bucuruzi bw’ibyo bikoresho.
Polisi y’u Rwanda irateganya guteza cyamunara ibinyabiziga byafashwe birimo moto 461 n’imodoka 15. Polisi iherutse gusohora itangazo tariki ya 20 Nyakanga 2022 rihamagarira abantu kwitabira iyo cyamunara y’ibinyabiziga byafatiwe mu bikorwa (operations) binyuranye bya Polisi.
Mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Gitesi mu Kagari ka Kirambo mu Mudugudu wa Kirambo habereye impanuka y’imodoka, umuntu umwe ahita apfa, umushoferi arakomereka.
Mu ma saa cyenda z’urukerera rwo ku itariki 17 Nyakanga 2022, ikamyo ya BRALIRWA yafashwe n’inkongi y’umuriro, Polisi ikorera i Musanze mu ishami rishinzwe kuzimya inkongi iratabara.
Polisi y’u Rwanda yihanangirije abakora ubucuruzi butemewe bw’ibikomoka kuri peteroli, ndetse n’ababibika mu ngo batuyemo, mu rwego rwo kwirinda impanuka bitera zirimo no kubura ubuzima.
Ku wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022, mu masaa sita z’amanywa, imodoka yerekezaga i Gishamvu ho mu Karere ka Huye yakoreye impanuka ahitwa i Nyanza mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, uwari utwaye imodoka (shoferi) ahita apfa.
Abasirikare bakuru barimo Maj Gen Safari Ferdinand wigeze kuba umuvugizi mukuru mu ngabo z’u Rwanda bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, bashimirwa umusanzu batanze mu kubungabunga umutekano w’Igihugu.
Abapolisi bakuru 34 baturutse mu bihugu binyuranye bya Afurika, basoje amasomo bari bamazemo umwaka mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (Police Senior Command and Staff Course) aho bemeza ko bungutse ubumenyi buhanitse mu bijyanye n’umutekano, ndetse n’imiyoborere mu gipolisi, bashyikirizwa n’impamyabumenyi y’icyiciro (...)
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze, tariki ya 12 Nyakanga 2022 yafashe umwe mu bantu bakekwaho gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano witwa Hagenimana Jean Marie Vianney w’imyaka 19, afatanwa ibihumbi 42 by’amafaranga y’amiganano ubwo yari agiye kuyabitsa kuri konti ye ya Mobile Money.
Abatuye mu bice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali baravuga ko muri ibi bihe bugarijwe n’ubujura bujyanirana n’ubugizi bwa nabi bakorerwa haba mu masaha y’amanywa cyangwa nijoro. Ni ubujura bavuga ko bumaze gufata indi ntera, kuko ababukora badatinya gukubita bagakomeretsa mu buryo bwo kugira intere (...)