• Hategekimana David arashakishwa na RIB

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Hategekimana David ukurikiranyweho gukubita no gukomeretsa bikabije umugore we agahita acika.



  • Abaturage ba Muhanga na Gakenke bahawe ubwato bubafasha kugenderana

    Nyuma y’impanuka y’ubwato yabereye mu mugezi wa Nyabarongo ku rugabano rw’Uturere twa Muhanga na Gakenke, hakemezwa guhagarika gukoresha ubwato busanzwe bw’ibiti, ubu inzego z’umutekano Ingabo na Polisi zifatanyije n’iz’ubuyobozi batangiye gufasha abaturage kwambuka hifashishijwe ubwato bugezweho bwa moteri.



  • Mu kwezi k’Ukuboza 2021 abantu 11 barafashwe bakekwaho kwiba amashanyarazi

    Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu kwezi k’Ukuboza 2021, abantu 11 barafashwe bakekwaho kwiba amashanyarazi mu ngo abandi bakekwaho kwiba ibikoresho by’amashanyarazi ahantu hatandukanye mu gihugu.



  • Abarenga 40 barohowe muri Nyabarongo, hari abagishakishwa

    Abantu barenga 40 barohowe mu mugezi wa Nyabarongo ku rugabano rw’Uturere twa Muhanga na Gakenke bakuwemo ari bazima, nyuma yo kugongana k’ubwato bwavaga i Ruli mu Karere ka Gakenke, n’ubwavaga i Rongi mu Karere ka Muhanga.



  • Coaster yangiritse bikomeye igice cy

    Impanuka ku Kamonyi yahitanye umuntu, i Karongi hakomereka batandatu

    Umuntu umwe yahitanywe n’impanuka ya Moto yagonganye na Bisi yari itwaye abagenzi mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi ku Muhanda Kigali-Bishenyi. Amakuru yatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Rafiki Mwizerwa, avuga ko yamenye iby’iyo mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki 02 Mutarama 2022 (...)



  • Abarenga ibihumbi 7 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 1 Mutarama 2022 ahagana saa saba, abantu 102 bafatiwe mu kabari kazwi ku izina rya Bauhaus gaherereye mu Karere ka Nyarugenge Umurenge wa Nyamirambo. Aba bantu bose bafashwe barimo kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Muri rusange mu masaha 24 mu (...)



  • Kigali: Abantu 102 bafashwe bari mu kabari saa munani z’ijoro

    Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 102 mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge barenze ku mabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.



  • Huye: Abantu 62 bafatiwe mu ishyamba basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Polisi y’u Rwanda mu ijoro ryakeye saa munani yafashe abantu 62 mu ishyamba ryo mu Murenge wa Simbi basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.



  • Kigali: Inkongi yibasiye akabari kitwa Wakanda

    Akabari kazwi nka Wakanda Bar kegeranye n’isoko rya Kabeza mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali kibasiwe n’inkongi y’umuriro karakongoka, icyakora Polisi ibasha kuhagoboka izimya umuriro utarafata n’ibindi bice byegeranye n’ako kabari.



  • Niyobuhungiro Oscar

    Rusizi: Umuturage yafatiwe mu cyuho arimo guha umupolisi ruswa

    Tariki ya 27 Ukuboza 2021 nibwo Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi yafashe Niyobuhungiro Oscar w’imyaka 26 arimo guha umupolisi ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu. Yayatangaga kugira ngo uwo mupolisi amuhe moto ye yari yafashwe, yafatiwe mu Murenge wa Kamembe, Akagari ka Kamurera, Umudugudu wa Cyapa.



  • CP Rumanzi na Guverineri Kayitesi baganiriye na Rwihandagaza nyuma yo kumumurikira inzu yubakiwe

    Muhanga: Bishimiye amashanyarazi bahawe n’inzu bubakiwe na Polisi

    Abaturage bo mu Kagari ka Rukaragata mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga bahawe amashanyarazi y’imirasire y’izuba n’inzu baravuga ko guhabwa amashanyarazi bibonesha ku maso no ku bwonko umuntu akagira umwanya wo gutekereza, naho guhabwa icumbi bikanyura umutima ntiwongere kurwara.



  • Umuyobozi w

    Iburasirazuba: Polisi yashyikirije imiryango irindwi inzu zo kubamo

    Ku wa Kabiri tariki ya 28 Ukuboza 2021, mu gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’Igihugu, mu Ntara y’Iburasirazuba imiryango y’abatishoboye irindwi yashyikirijwe inzu zo guturamo, ingo 1493 zihabwa imirasire y’izuba.



  • Abayobozi batandukanye barimo CP John Bosco Kabera(hagati) wari unahagarariye ubuyobozi bwa Polisi muri iki gikorwa, ari kumwe n

    Ibikorwa by’iterambere bashyikirijwe na Polisi bigiye kubahindurira imibereho

    Abaturage bo mu Turere dutandukanye two mu Ntara y’Amajyaruguru, barishimira ko imibereho yabo igiye guhinduka ndetse n’iterambere rikihuta, babikesha ibikorwa binyuranye bashyikirijwe na Polisi y’u Rwanda.



  • Polisi yashyikirije abaturage ibikorwa by’iterambere byatwaye Miliyoni 997 Frw

    Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021 yasoje ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo byibanda ku bukangurambaga mu kurwanya ibyaha no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.



  • Abantu 23 barimo umuhanzi bafatiwe mu birori barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Abasore n’inkumi 23 barimo umuhanzi bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, tariki 23 Ukuboza 2021, barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19. Muri bo 20 bafatiwe mu kagari ka Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, bari mu birori by’isabukuru y’amavuko y’uwitwa Ella Dufitumugisha w’imyaka 23, (...)



  • Ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe udasanzwe zasoje imyitozo i Nasho

    Abasirikare 302 bo mu mutwe udasanzwe (Special Forces) mu ngabo z’ u Rwanda, ku wa 23 Ukuboza 2021 basoje imyitozo y’ibanze yari imaze amezi 11 yaberaga mu kigo cy’imyitozo cya Nasho. Harimo 18 bo ku rwego rwa Lieutenant n’abasirikare bato 284 barimo 12 b’igitsina gore bafite ipeti rya private.



  • Abaregwa kuba muri ADF ubwo berekwaga Itangazamakuru mu kwezi k

    Urukiko rwarekuye babiri muri 13 bafashwe bagiye kugaba ibitero by’iterabwoba i Kigali

    Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwarekuye by’agateganyo abantu babiri muri 13 baregwa gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa ADF ubarizwa mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



  • Hategekimana Joseph (wambaye ishati itukura) na Uwimana François (wambaye ishati y

    Nyanza: Babiri bafashwe bakekwaho guhimba ibisubizo by’ibipimo bya COVID-19

    Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza, ku Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza 2021 yafashe Hategekimana Joseph w’imyaka 36 na Uwimana François, bakaba bakurikiranyweho gukoresha ubutumwa buhimbano bugaragaza ko bipimishije icyorezo cya COVID-19.



  • Musanze: Umukecuru yatwitswe n’abantu batahise bamenyekana

    Umukecuru witwa Nyirabikari Thérèse yatwitswe n’abantu batahise bamenyekana bimuviramo gupfa. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mubwiza, Akagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze.



  • Kigali: Abanyeshuri bakoze impanuka ni bazima, umushoferi aracyashakishwa

    Ubuyobozi bw’Ishuri ‘Path to Success’ riherereye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, bwatangarije ababyeyi baharerera ko abana babiri bakoze impanuka ku wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021 ari bazima n’ubwo babazwe byoroheje, kandi ko umushoferi wari utwaye imodoka abo bana barimo akomeje gushakishwa.



  • Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yashimiye Polisi uko isohoza imirimo ishinzwe

    Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana, ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukuboza 2021 yashimiye Polisi y’u Rwanda ku muhate n’ubushobozi mu kubumbatira umutekano no kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko. Ibi yabivuze ubwo yatangizaga inama nkuru ya Polisi yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.



  • Kigali: Imodoka yari itwaye abanyeshuri ikoze impanuka

    Imodoka yo mu bwoko bwa ’Coaster’ y’Ishuri ryigenga ryitwa ‘Path to Success’ riri ku Kimihurura, yasekuye igikamyo cy’abakora amatara yo ku muhanda cyari gihagaze mu muhanda witwa ’Poids Lourds’ kuri Sitasiyo y’ibikomoka kuri peteroli yitwa Engen i Kigali, abana bamwe barakomereka cyane.



  • Minisitiri w

    Minisitiri w’Umutekano Alfred Gasana yatangiye inshingano

    Minisitiri mushya w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana, yatangiye inshingano kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, nyuma yo guhabwa inyandiko zari ziri muri Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST).



  • Abantu 151 bafatiwe mu rugo barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Ku wa Kane tariki ya 16 Ukuboza 2021 ku bufatanye n’abaturage, Polisi yafashe abantu 151 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bateranira mu rugo rw’umuturage basenga. Bafatiwe mu rugo rwa Mugirente Innocent utuye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, Akagari ka Cyambwe, Umudugudu wa Rugarama. Bari abagabo 17, (...)



  • Nyamagabe: Umucungamutungo wa Sacco yarashwe n’ucunga umutekano

    Umukozi ucunga umutekano kuri Sacco ya Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe yarashe umucungamutungo (manager) w’iyi sacco, Moïse Dusingizimana. Uwarashe avuga ko uwo mucungamutungo yagambaniye ucunga umutekano bakamwimura, batamugishije inama.



  • Kigali: Imodoka ikoze impanuka idasanzwe yinjira mu nyubako ya CHIC (Amafoto)

    Ahagana mu ma saa saba z’amanywa kuri uyu wa kane tariki 16 Ukuboza 2021, imodoka y’ivatiri yakoze impanuka idasanzwe iboneza mu nyubako ya CHIC mu gice cyo hasi ahari ibikorwa bya RODAS, imbere ya parikingi iteganye n’umuhanda werekeza ku kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.



  • Polisi iraburira abatunda ibiyobyabwenge n’abacuruza ibitujuje ubuziranenge

    Ubuyobozi bwa Polisi buraburira abagicuruza ibiyobyabwenge n’ababitunda babyinjiza mu gihugu, ndetse n’abakomeje gucuruza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge (byarengeje igihe), bishobora kwangiza ubuzima bw’abantu ko batazihanganirwa.



  • Umuvugizi wa Polisi y

    Polisi yijeje umutekano usesuye abarimo kwitabira imurikagurisha

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yasezeranije umutekano usesuye abarimo kwitabira imurikagurisha mpuzamahanga irimo kubera mu Mujyi wa Kigali. CP Kabera yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukuboza ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imurikagurisha rya 24 ririmo kubera mu Karere (...)



  • Umuyobozi wa Polisi muri RD Congo yashimye amasomo atangirwa mu ishuri rikuru rya Polisi i Musanze

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y’Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, General Dieudonné Amuli Bahigwa uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, tariki ya 14 Ukuboza yasuye ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze. Muri uru ruzinduko yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri barimo kwiga (...)



  • Abagera ku bihumbi 30 bahungiye muri Chad baturutse muri Cameroon

    LONI itangaza ko abasaga ibihumbi 30 bamaze guhungira muri Chad, kubera imvururu zishingiye ku mazi zirimo kubera muri Cameroon. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje ko abantu basaga 20 ari bo bamaze kugwa mu mvururu zishyamiranya abahinzi, abarobyi ndetse n’abashumba b’amatungo.



Izindi nkuru: