Abo muyobora mubabwire muti murinzwe n’Intare zitavogerwa - Maj Gen Eric Murokore

Maj Gen Eric Murokore ukuriye Inkeragutabara (Reserve Force) mu Ntara y’Amajyaruguru, aherutse kubwira abatuye Intara y’Amajyaruguru ko umutekano ari wose kandi ko barinzwe, badakwiye guhungabanywa n’ibisasu biherutse guterwa muri iyo Ntara umuturage umwe agakomereka.

Maj Gen Eric Murokore
Maj Gen Eric Murokore

Yabivugiye mu nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’Intara y’Amajyaruguru, yabereye mu Karere ka Musanze tariki ya 30 Kamena 2022, inama yitabiriwe n’abayobozi bahagarariye abandi mu nzego zinyuranye kuva ku mudugudu kugeza ku rwego rw’Intara.

Mu ijambo rye, yasabye abo bayobozi kubwira abaturage ko barinzwe n’Ingabo zabo (RDF) yise Intare, abibutsa ko ntawe uvogera intare.

Yabanje kugaragaza uburyo ibisasu byagiye biterwa mu bihe bitandukanye, mu mirenge inyuranye yegereye ibirunga.

Ati “Hambere ubwo twiteguraga abashyitsi bitabiriye inama ya CHOGM, mu matariki atandukanye guhera mu kwezi kwa kane cya gihugu nababwiraga, cyagerageje gushotora Igihugu cyacu, kibanza kujugunya ikompora rimwe, ikompora naryita igisasu kinini cyane cya rutura, bakijugunya mu Murenge wacu wa Kinigi hano haruguru mu Karere ka Musanze”.

Arongera ati “Ibyo byose, n’ubwo bakijugunye Imana yacu y’Abanyarwanda yarahabaye kigwa mu murima, ariko ntabwo ari ku bushake bwabo nta n’ubwo ari ku bushake bw’icyo gisasu, ni Imana yacu yaturinze, iyo kigwa mu baturage bacu kiba cyarabishe, iyo kigwira za ngagi zacu ziba zarapfuye iyo kigwira ba mukerarugendo bacumbitse muri za Hoteli zacu baba barapfuye, Abanyarwanda bacu bakunda gusenga cyane, cyaraje kigwa mu ntabire”.

Maj Gen Murokore yavuze ko inzego zishinzwe umutekano na Perezida w’u Rwanda bahamagaye Abakongomani barababwira bati “Nyabuna ibyo muri gukora ntabwo ari byo, murenze umurongo kandi mutakagombye kuba murenga”.

Yavuze ko Ingabo za Afurika zishinzwe kugenzura uhohotera undi cyangwa uwendereza undi hagati b’ibihugu, zaje ahatewe ibyo bisasu mu Rwanda zisura mu Kinigi zireba ibyakozwe zireba ibyangiritse, zikora raporo ziyoherereza Congo ziyereka ko yahohoteye u Rwanda, Igisirikare cy’u Rwanda gitanga amatangazo ko bitagomba kongera, na Congo ngo yiyemerera ko bitazongera.

Nk’uko Maj Gen Murokore akomeza abivuga, ngo nyuma y’iminsi mike Congo (RDC) yarongeye ijugunya ibisasu umunani mu Rwanda, umugore umwe acika ukuguru.

Iyo nama nyunguranabitekerezo yari yitabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye
Iyo nama nyunguranabitekerezo yari yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye

Ati “Mu gihe gito ku itariki 23 z’ukwezi kwa gatanu, haje noneho ibindi bisasu umunani biraswa mu Mirenge itandukanye ari yo Umurenge wa Kinigi, mu Murenge wa Nyange ndetse no mu Murenge wa Gahunga muri Burera, kimwe kigwa ku nzu y’umuturage kirayisenya iby’Imana ntabwo abaturage bariyo, ariko hari icyaguye ku muturage wacu mu Murenge wa Nyange kiramukomeretsa, ni umugore wari uhetse umwana ubu yacitse n’ukuguru ariko ariho”.

Gen Murokore, avuga ko muri ibyo bihe imyiteguro ya CHOGM yari irimbanyije, aho byashatse guhungabanya iyo myiteguro, abashyitsi bari mu mahoteli muri Musanze barahumurizwa, za ngabo za Afurika na none ziraza zirasura zikora raporo igaragaza ubushotoranyi Congo ikomeje gukorera u Rwanda.

Ati “Bwari uburyo bwo kwangiza CHOGM yategurwaga, ubwitonzi tugira n’ubushishozi Umukuru w’Igihugu cyacu agira, yagerageje kubyerekana mu buryo burambuye, ariko ntabwo byagombaga kugarukira aho urumva ko byari byarenze n’umurongo bitangiye kwica umuturage wacu”.

Arongera ati “Igihugu cyacu cyahisemo umutekano w’Abanyarwanda n’ibyabo n’imbibi z’igihugu, abandi ubwo bafite za koluta, za zahabu bakagira ibihugu bibibi, nibabigire twebwe tugire umutekano. Nitugira umutekano byose bizaza, biriya twavugaga byaba imibereho myiza y’abaturage, bwa butabera, ubumwe bw’Abanyarwanda, umutuzo, amashuri n’amavuriro byose bizabaho kubera ko icyakabihungabanyije Igihugu cyahisemo kucyubaka ari wo mutekano uhagije, cyahisemo kuwushakira ahashoboka hose, haba ku mbibi, haba iruhande rw’imbibi, haba kure y’imbibi zacyo, ariko kikarinda umutekano uko bishoboka”.

Gen Murokore yavuze ko nyuma y’ibyo bisasu umunani, ku itariki 11 Kamena 2022, ibindi bisasu bibiri byatewe mu Murenge wa Kinigi.

Ati “Ntabwo byagarukiye aho, hari andi makompora abiri yaguye mu Murenge wa Kinigi ku itariki 11 z’ukwezi kwa Gatandatu ariko kubera ya Mana yacu, araza agwa mu ntabire nta muntu yakomerekeje, ni Imana yayagushije ahongaho aca hejuru y’abaturage, aca hejuru y’amahoteri atandukanye aca hejuru y’ingagi zacu agwa aho”.

Yavuze ko Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yafashe ibyemezo ko ibyo bintu bitongera kugaruka, ati “Perezida wa Repubukika y’u Rwanda yafashe ibyemezo ko ibyo bintu bitongera kugaruka, ndetse anabibwira mugenzi we w’aho bikomoka, aramubwira ati aho bigeze nakubwiye noneho hari irindi jambo riri bukubwire ukumva kubera ko ibyo nakubwiye utashoboye kubyumva, iryo jambo ryavuzwe ryatumye umutekano wacu uriho kandi ko uzakomeza, uzakomeza pe, ndabizeza ko umutekano wacu umeze neza, Intara yacu imeze neza kandi ko Igihugu cyacu kimeze neza”.

Yasabye abo bayobozi kubwira abo bayobora ko bafite Ingabo zibarinze kandi zishoboye muri aya magambo, ati “Muhumure, muhumurize bagenzi banyu abo muyobora mubabwire muti mufite Ingabo, mufite Igihugu, mufite ubuyobozi bureba kure kandi bubarinze, muti ni Ingabo mwihitiyemo zifite ubushobozi bwo kubarinda aho ari ho hose mu birometero bitagira ingano. U Rwanda Imana yaduhaye ni ruto mu bugari, ariko ni runini mu bitekerezo, ni runini mu mitekerereze, ni runini mu bumwe, ni runini mu rurimi rumwe Imana yaduhaye, ni runini mu mibanire myiza yacu”.

Arongera ati “Abafite ibihugu binini babyangize uko bashaka, abafite imitungo myinshi bayirye uko bashaka, abasara basare uko basara, twebwe ntabwo twakongera kugaruka aho twavuye”.

Uwo muyobozi yibukije abitabiriye inama ko u Rwanda ari Igihugu gifite ingabo nyinshi zishinzwe kugarura amahoro mu bindi bihugu, avuga ko ari ikirezi u Rwanda rwambaye.

Ati “Muzi ko dukomeye tutabizi, muzi ko mufite ingabo ku isi yose? Ngizo muri Santarafurika, ngizo muri Sudani, ngizo muri Sudani y’Epfo ngizo muri Mozambique, ngizo ahandi ntazi, ngizo ahandi ntazi aho zizajya. Ubwo se ikindi ni iki? Gukomera ni uko ubunini ni ubwo, ubunini ntabwo ari ibiro, ubunini bubi bwaba ari uko hari ubugwingire, imiyoborere mibi y’amateka mabi yatugejeje aha, byose biba ari uko habaye ikiguzi, hari amaraso menshi yamenetse y’Abanyarwanda”.

Arongera ati “U Rwanda ruratera ntiruterwa. Iyo ugerageje kurutera ruragutanga rukagutera, uwo mugani ntabwo ari twe twawuciye, sinzi n’abawuciye waciwe kera cyane, umutekano urahagije kandi ntabwo uzasubira inyuma, murarinzwe pe, ariko muzi ko mufite intare, muzi ko mwambaye intare, muzi ko murinzwe n’intare? Hari intare se iterwa, hari uvogera intare? Intare ntivogerwa, intare y’ubukombe intare ihamye nta yindi nyamaswa yayivogera”.

Yasoje agira ati “Murakomeye, Igihugu kirakomeye, mufite Ingabo, Igihugu n’Umuyobozi mwiza, ibyo rwose uryama ajye arara abirota”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo rwose igihugu kirarinzwe neza.

Butare Peter yanditse ku itariki ya: 11-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka