Urukiko rwa rubanda rwo mu Bubiligi rwarangije igice cya mbere kijyanye no kureba ibyaha bihamwa abaregwa, maze rwemeza ko Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose, bahamwa n’ibyaha bya Jenoside.
Dr Munyemana Sosthène wamenyekanye ku izina ry’Umubazi wa Tumba, akaba yari akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha muri ibyo byaha, yahamwe n’ibyaha bya Jenoside, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Munyemana akatiwe igifungo cy’imyaka 24, akaba yemerewe kujurira mu minsi 10 (...)
Nyuma y’uko Ubushinjacyaha busubiye byimbitse mu bikorwa bya Dr Munyemana Sosthène, by’umwihariko mu gihe cya Jenoside, bwagaragaje uruhare yagize mu kurimbura Abatutsi bari barafungiranwe kuri Segiteri, maze bumusabira gufungwa imyaka mirongo 30.
Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, IBUKA n’abandi batangabuhamya, bavuga ko ibimenyetso bishinja Pierre Basabose na Séraphin Twahirwa bihagije kugira ngo ubutabera butangwa bube busesuye.
Mu rubanza rwa Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose, ruri kugenda rugana ku musozo, humviswe abunganira abaregera indishyi aho bagaragaje uruhare rw’aba bombi mu kurimbura Abatutsi muri Gikondo nk’uko abatangabuhamya babigarutseho, maze basaba ubutabera.
Ishami rya IBUKA mu Bufaransa riratangaza ko ryinjiye mu bijyanye n’imanza ku bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yo kubanza kwita cyane ku bikorwa byo kwibuka kubera ko mu Bufaransa hari ikibazo gikomeye cyo guhakana no gupfobya Jenoside, hakaba hariyo n’abantu batazi ibyabaye mu Rwanda.
Uyu mubyeyi wagize ingaruka z’uburwayi kubera igihe yamaze muri Plafond, yatangaje ko Dr Munyemana yazaga iruhande rw’inzu yari yihishemo ari ho haberaga inama z’ibikorwa byo kwica Abatutsi.
Umutangabuhamya w’imyaka 53, ufite Sosiyete ya Taransiporo mu Mujyi wa Kigali ariko ukomoka i Tumba, yavuze ko yiyumviye Dr Sosthène Munyemana, avuga ko bagomba gutangira kwica Abatutsi.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bavuga ko kuba Sosthène Munyemana ari kuburanishwa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ashinjwa, ari icyizere ko abayikoze n’abasigaye bazahanwa.
Ni ubuhamya bwatanzwe n’ Umutangabuhamya wari i Kigali. Perezida w’Urukiko yavuze ko bahisemo kumuzana muri uru rubanza kuko hari ibyo azi kuri Basabose mu gihe cya Jenoside.
Umwe mu batangabuhamya bumviswe mu rubanza ruregwamo Dr Munyemana Sosthène ruri kubera i Paris mu Bufaransa, yagaragaje uruhare rw’uyu mugabo wari uzwi nk’umubazi wa Tumba.
Ku wa Gatatu tariki 22 Ugushyingo 2023, Séraphin Twahirwa ureganwa na Pierre Basabose yagaragaye mu rukiko rumuburanisha mu Bubiligi yambaye ikositimu yashyizeho na karavate. Twahirwa yagaragaye yambaye neza mu gihe umugore we yari mu batangabuhamya bamushinja ibyaha bya Jenoside no gufata ku ngufu abagore, yagombaga (...)
Muri iki gihe Dr Sosthène Munyemana ari kuburanishwa ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, hari abatuye i Huye bavuga ko yagize uruhare runini mu iyicwa ry’Abatutsi mu mujyi wa Butare.
Inzobere mu buzima bwo mu mutwe yagaragaje ingaruka zitandukanye ziba ku batanga ubuhamya n’ababwumva kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku wa 21 Ugushyingo 2023, mu rukiko rwa Rubanda i Paris ahari kubera urubanza ruregwamo Dr Munyemana Sosthène ushinjwa ibyaha bya Jenoside, hagarutswe ku buhamya bw’inzobere (...)
Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, Urukiko rwa Rubanda mu Bufaransa rwatangiye kuburanisha Sosthène Munyemana ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwategetse ko Ntibansekeye Léodomir, Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe ibikoresho (Logistic Officer) ukekwaho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musanze, arekurwa agakurikiranwa adafunzwe.
Mu Rukiko rwa Rubanda i Bruxelles mu Bubiligi, tariki 6 Ugushyingo 2023, hasubukuwe urubanza rwa Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose, baregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni nyuma y’icyumweru cy’ikiruhuko cyagenewe abakora mu rwego rw’ubutabera mu Bubiligi.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gikondo, nyuma yo kuvuga ubugome bakorewe na Séraphin Twahirwa basabye ubutabera busesuye mu rubanza arimo kuburana ibyaha bya Jenoside.
Ku wa Gatatu tariki 18 Ukwakira mu rubanza ruregwamo Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose rurimo kubera mu Bubiligi, humviswe abatangabuhamya batandukanye bashinja Twahirwa.
Mu rubanza ruregwamo Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose, ku wa Mbere tariki 16 Ukwakira 2023 humviswe ubuhamya bwatanzwe n’uwari Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2023, ubwo Twahirwa yabazwaga n’urukiko rwa rubanda rwo mu Bubiligi, yavuze ko atemera ibyaha aregwa cyane ko atabashaga kujya mu bantu benshi, bitewe n’uburwayi bw’ingingo yari afite.
Igihugu cy’u Buholandi cyataye muri yombi Umunyarwanda Karangwa Pierre Claver ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umushinjacyaha Mukuru w’Urugereko rw’Urukiko Mpuzamahanga rushinzwe gukurikirana abakoze Jenoside mu Rwanda (IRMCT) Serge Brammertz, ari mu ruzinduko mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, aho aganira n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Kurwanya Jenoside, Ibyaha by’Intambara n’Ibyibasiye Inyokomuntu (UNOSAPG) ryatangaje ko ryishimiye itabwa muri yombi rya Kayishema Fulgence wari uri mu bashakishwa cyane ku bw’uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma y’uko Kayishema Fulgence afatiwe muri Afurika y’Epfo, umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside (IBUKA) wifuza ko azanwa mu Rwanda akaba ari ho aburanishirizwa.
Mu batangabuhamya bumviswe kuwa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, mu rubanza ruregwamo uwari Umujandarume Hategekimana Philippe wamenyekanye nka Biguma, abenshi mu batangabuhamya bagaragaje uruhare rutaziguye rwa Biguma mu batutsi biciwe kuri za Bariyeri, kwitabira inama zishishikariza abahutu kwica abatutsi n’ibindi.
Mu rubanza rurimo kubera mu rukiko rwa Rubanda I paris mu Bufaransa, ruregwamo Hategekimana philippe uzwi nka Biguma, umutangabuhamya bakoranye akazi k’Ubujandarume yamushinje kwica Burugumesitiri Nyagasaza Narcisse.
Mu myaka 29 ishize, inkuru n’ubuhamya bivuga ku iyicwa ry’Abatutsi kuri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, zivuga ko iyi paruwasi yayoborwaga na Padiri Wenceslas Munyeshyaka, ariko si ko biri.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, ubwo hatangiraga urubanza ruregwamo Hategekimana Philippe wiyise Hategekimana Manier nibwo byamenyekanye ko hamaze gupfa abatangabuhamya bane.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IBUKA), uvuga ko kuba Munyeshyaka Wenceslas yarirukanywe hashingiwe ku cyemezo cya Papa Francis, agakurwa mu nshingano zose z’ubusaseridoti bitagombye kurangirira aho, ahubwo yagombye gukomeza gukurikiranwa no kuburanishwa ku ruhare (...)