Uwari Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda yemeje ko Jenoside yateguwe

Mu rubanza ruregwamo Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose, ku wa Mbere tariki 16 Ukwakira 2023 humviswe ubuhamya bwatanzwe n’uwari Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bw'abasaga Miliyoni
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bw’abasaga Miliyoni

Mu gutangira iburanisha, Umucamanza yabanje kumenyeshwa ko Lurquin Vincent wunganira Séraphin Twahirwa atari buboneke bitewe n’impamvu z’uburwayi aho ngo yashyizwe mu bitaro mu mpera z’icyumweru.

Jonan Swinnen w’imyaka 77 watanze ubuhamya, ni umudiplomate uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Yabaye Ambasaderi w’u Bubiligi kuva mu 1990 kugeza hagati y’itariki ya 12 na 13 Mata 1994.

Ubwo yabazwaga niba abona Jenoside yabaye mu 1994 yarashoboraga gukumirwa, yasubije “Oya”, avuga ko hari byinshi byakozwe byagaragazaga ko hari ibiri gutegurwa birimo intwaro zahawe abaturage mu mpera z’1993 n’ibindi bibazo bya politiki Igihugu cyari kirimo.

Johan Swinnen avuga ko mbere ya Jenoside mu Rwanda hari umubare munini w’abaturage bagera kuri miliyoni imwe ngo bari barakuwe mu byabo n’intambara yari yaratangiye mu 1990.

Johan Swinnen avuga ko ubwo yaganiraga na Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana yumvaga ashidikanya ku masezerano ya Arusha, yibaza niba ibizavamo bizatanga umusaruro.

Avuga ko gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha ari igikorwa cyagombaga gukoranwa ubushishozi kuko cyarebaga Abahutu bari bamaze imyaka myinshi ku butegetsi ndetse n’Abatutsi bari biganjemo abari impunzi.

Johan, mu rurimi rw’Igifaransa, yavuze ko adashaka gushyira amakosa kuri Habyarimana, kuko abizi neza ko hari byinshi yakoreye Igihugu cye, ndetse agaharanira na Demokarasi. Ati: “Je ne diabolise pas Habyarimana, je sais qu’ila fait beaucoup d’efforts pour son pays et pour la democratie”.

Yakomeje avuga ko mu gihe cya Jenoside iyo baza kumenya nk’ibyo bazi kuri ubu, Jenoside iba yarashoboye gukumirwa.

Abajijwe niba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yarasubiye mu Rwanda, yavuze ko yagiyeyo inshuro eshatu.

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi uyu mugabo avuga ko yaje mu Rwanda akahamara icyumweru cyose. Mu byo yiboneye ngo ni uburyo Igihugu cyateye imbere kandi Kigali ikaba ari umujyi urangwa n’isuku ugereranyije na Buruseri.

Yongeyeho ko nyuma ya Jenoside amaze guhura na Perezida Paul Kagame inshuro ebyiri, i Newyork n’i Bruxelles. Ubwo yari akiri Visi Perezida ngo bahuye mu 1994 baganira kuri byinshi bijyanye n’u Rwanda.

Johan Swinnen wahoze ari Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda mu myaka ya 1990 - 1994
Johan Swinnen wahoze ari Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda mu myaka ya 1990 - 1994

Johan Swinnen abajijwe ku bijyanye n’Interahamwe, uko yazibonaga n’uko yumvaga zivuga, yavuze ko yumvaga bavuga ngo “Hutu Power” akaba ngo ari abantu babaga bafite ubwoba bwo kuba ubutegetsi bwakwigarurirwa n’Abatutsi.

Uyu mugabo yavuze ko kugira ngo avuge neza ibyo yabonye kuva mu 1990 kugeza mu 1994 byamusaba kwandika byibura igitabo gifite amapaje 600.

Johan yabajijwe kandi ku bijyanye n’uwahanuye indege yari irimo Perezida Habyarimana, asubiza ko nta gisubizo afite cy’icyo kibazo.

Gusa yemeje amakuru avuga ko hakozwe urutonde rw’abantu bagombaga kwicwa muri Jenoside, ariko ko bigoye kumenya niba abari kuri urwo rutonde ari Abatutsi bagombaga kwicwa.

Umwe mu bagize inteko iburanisha yabajije ubuzima abari barakuwe mu byabo n’intambara bari babayemo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, asubiza ko babagaho mu buzima bugoye kandi bubabaje, ndetse bari bafite impungenge z’uko hari impunzi zizava hanze zigatwara imitungo yabo.

Johan yagaragaje kandi ko abantu bari bafite ubwoba, bakimenya ko indege ya Habyarimana yahanuwe, ndetse ko mu bo bavuganye icyo gihe harimo uwahoze ari Minisitiri Agatha Uwiringiyimana wamubwiye ko yiteguye kujya kuri Radio Rwanda gusaba abaturage kugira ituze, ariko ngo ibyo ntiyabashije kubigeraho kuko yiciwe mu busitani bw’aho yari atuye, abasirikari b’Ababiligi bamurindaga bo bajya kubicira ahitwa ‘Camp Kigali’.

Inteko iburanisha yamubajije kandi impamvu yatumye Jenoside imara igihe kinini n’icyatumye itinda guhagarikwa. Yavuze ko na we icyo kibazo acyibaza, ko atumva neza impamvu byafashe iminsi 100, ngo akaba yibaza niba Inkotanyi zari zabuze ibikoresho.

Abunganira abaregera indishyi muri uru rubanza babajije Johan wahoze ari Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda mu 1994 impamvu yatumye abasirikari b’Ababiligi bari mu butumwa bwa ONU bicwa, Johan avuga ko byetewe n’icyo yise ‘Sentiment anti-Belge’ (urwango bari bafitiye Ababiligi) ubutegetsi bwa Habyarimana bwagize bitewe n’uko Leta y’Ababiligi ngo yari yahagaritse ibikorwa byo gutera inkunga ya gisirikari ingabo zariho icyo gihe.

Avuga ko Radio RTLM yamusabye kugirana na we ikiganiro (interview) ariko akabyanga bitewe n’uko Igihugu cyari mu bihe bidasanzwe bya Politiki.

Nyuma y’amakuru yabajijwe mu rukiko, Perezida w’urukiko yamubajije niba amakuru atanze ari ukuri arasubiza ati “Yego”.

Kuri uwo munsi kandi humviswe itsinda ry’abashinzwe iperereza batanu (5) boherejwe n’u Bubiligi gukora iperereza mu Rwanda, aho bagaragaje bimwe mu byo babonye binyuze mu mashusho (video).

Abagize iri tsinda bavuga ko amwe mu makuru y’ingenzi yatumye Séraphin Twahirwa atabwa muri yombi harimo ko yari Interahamwe ikomeye mu mujyi wa Kigali,i mbunda 130 yahaye Interahamwe z’aho yari atuye i Karambo muri Gikondo, uruhare yagize mu gukora intonde z’abagombaga kwicwa, ibyaha by’ubwicanyi ndetse no gufata ku ngufu abagore.

Bakomeje basobanura uburyo mu gihe cy’Inkiko Gacaca, ibyaha bya Jenoside byagarutsweho mu iburanisha ryo mu tugari dutatu duherereye mu Murenge wa Gatenga aho Twahirwa yavuzwe nk’umuntu wabaye icyamamare mu bwicanyi ndetse no mu gukora iyicarubozo ndetse no gushishikariza abandi kwica.

Inkuru ku manza z’abaregwa Jenoside yakorewe Abatutsi baburanira mu nkiko zo mu mahanga, abanyamakuru bazigeraho ku bufatanye bwa Pax Press na RCN Justice et Démocratie.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka