Nyange: Umushinjacyaha Serge Brammertz yijeje abarokotse Jenoside ubutabera

Umushinjacyaha Mukuru w’Urugereko rw’Urukiko Mpuzamahanga rushinzwe gukurikirana abakoze Jenoside mu Rwanda (IRMCT) Serge Brammertz, ari mu ruzinduko mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, aho aganira n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Serge Brammertz yasuye ibice bitandukanye by'Urwibutso rwa Nyange
Serge Brammertz yasuye ibice bitandukanye by’Urwibutso rwa Nyange

Muri urwo ruzinduko, yasobanuriye abarokotse Jenoside b’i Nyange aho gahunda yo kuzana mu Rwanda Kayishema Fulgence wakoze Jenoside i Nyange igeze, nyuma yo gufatirwa mu Gihugu cya Afurika y’Epfo.

Kuzana Kayishema kuburanira mu Rwanda biri mu masezerano Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwagiranye n’u Rwanda mbere yo kurangiza imirimo yarwo.

Kayishema ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi byakorewe i Nyange aho Abatutsi basaga 2000 basenyeweho Kiliziya bari bahungiyemo, afatanyije n’uwari Padiri Mukuru w’iyo Paruwasi Seromba Athanase wahamijwe ibyaha bya Jenoside agakatirwa gufungwa burundu.

Umushinjacyaha Mukuru Serge Brammertz avuga ko kuza gusura abarokotse Jenoside b’i Nyange, biri mu kubahumuriza no kubizeza ko ubutabera buzakomeza gutangwa, kandi ko abakoze Jenoside bazakomeza gukurikiranwa.

Agira ati "Mu cyumweru gitaha tuzajya muri Afurika y’Epfo kubashimira ko badufashije gufata Kayishema, no kuganira uko yazanwa mu Rwanda agacirwa urubanza".

Avuga ko abayobozi ku nzego z’Uturere, ab’ingabo na Polisi n’abapadiri ari bo bari bashinzwe kurinda abaturage ariko bakaba ari bo babishe i Nyange, ariko ubutabera bukaba bwaratanzwe kuri abo bose bishe i Nyange hakaba hari hasigaye Kayishema na we akaba yarafashwe.

Avuga ko hakiri abasaga 1200 bakoze Jenoside ariko ko ubutabera bukomeje kubashakisha, kandi ko ku bufatanye na Leta y’u Rwanda bizakomeza kugenda neza.

Serge Brammertz yaganiriye n'abatangabuhamya mu rubanza rwa Kayishema Fulgence ushinjwa kugira uruhare mu gusenyera Kiliziya ya Nyange ku Batutsi bari bahahungiye
Serge Brammertz yaganiriye n’abatangabuhamya mu rubanza rwa Kayishema Fulgence ushinjwa kugira uruhare mu gusenyera Kiliziya ya Nyange ku Batutsi bari bahahungiye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka