Ku wa Gatatu tariki ya 28 Kanama 2024, ahitwa Buñol mu gihugu cya Espagne, habereye umukino udasanzwe wo guterana inyanya uzwi nka La Tomatina, witabiriwe n’abasaga ibihumbi 22 baturutse hirya no hino ku isi.
Umusaza w’Umwongereza witwa John Alfred Tinniswood, w’imyaka 112 ndetse ubu akaba ari we ufite agahigo ko kuba mugabo ukuze kurusha abandi ku Isi mu bakiriho, yavuze ko nta ndyo yihariye akurikiza, ariko ko ashimishwa no kurya ifi n’ifiriti buri wa gatanu w’icyumweru.
Umugabo wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Rukira, Umurenge wa Huye, Akarere ka Huye, ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024 yahawe isakaramentu ry’ugushyingirwa aryamye kuri burankari (ingobyi y’abarwayi yo kwa muganga), kuko atabasha kweguka.
Mu Bushinwa, umugore ufite ibiro 25 gusa, yashyize amafoto ku mbuga nkoranyamabaga yereka abamukurikira uko ananutse ariko yemeza ko akomeje gahunda yo kurushaho kunanuka kugira ngo agaragare neza.
Umukecuru w’imyaka 90 wo mu Bushinwa yamaze imyaka 20 akoresha grenade mu mwanya w’inyundo ayihondesha ibintu bikomeye birimo n’ibyuma , kuko atari azi ko ari yo, agira amahirwe ntiyamuturikana muri icyo gihe cyose.
Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, umugabo utuye muri Leta ya Colorado, ubu arafatwa nk’umunyamahirwe udasanzwe, kuba akiri muzima nyuma yo kurokoka isasu abikesha umukufi w’ifeza (Silver Necklace) yari yambaye mu ijosi.
Pasiteri Ng’ang’a uzwi cyane muri Kenya yishyuje abakirisitu be bari mu rusengero Amashilingi ya Kenya 1000 ku icupa rimwe ry’amazi, utayafite agasabwa kujya kwicara inyuma mu rusengero, maze bamwe mu babibonye bavuga ko ibyo yakoze ari ukwiba abakene.
Muri Algeria, umugabo yakatiwe n’urukiko, ahanishwa igihano cyo gufungwa amezi abiri muri Gereza, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyiswe imyifatire itaboneye, yo kuba yaragiye ku muhanda akajya ahobera abatambutse bose, avuga ko abifuriza amahoro n’icyizere cy’ahazaza.
Mu busanzwe igufa ry’itako ribarizwa mu magufa akomera cyane kurusha andi yose yo mu mubiri w’umuntu, ariko umugabo wo mu Bushinwa w’imyaka 35 y’amavuko, yavunitse igufa ry’itako biturutse ku gukorora gusa.
Umusore witwa Habanabakize Etienne wo mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, aravugwaho kunigwa n’inyama ikamuheza umwuka, bimuviramo gupfa.
Muri Koreya y’Epfo, abategura irushanwa ngarukamwaka ry’ibitaramo by’indirimbo, imikino na za Filimi muri Kaminuza yo mu Ntara ya South Chungcheong, basabye imbabazi nyuma yo gutanga amacupa y’amazi yari yakoreshejwe n’abagize rimwe mu matsinda aririmba rinakunzwe cyane muri ako gace rizwi nka ‘Oh My Girl’, nk’ibihembo ku (...)
Umunyamerika w’umwirabura witwa Ed Dwight wari umaze imyaka 63 ategereje kwemererwa kujya mu isanzure, ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi inzozi ze zabaye impamo abasha kurigeramo ari mu cyogajuru kitwa Blue Origin.
Mu Buhinde, umugabo yakunze Nyirabukwe baranashakana ndetse Sebukwe abiha umugisha. Iyo nkuru y’urwo rukundo rutangaje ngo rwatangiye ubwo umugore w’uwo mugabo witwa Sikandar Yadav yari amaze gupfa, nyuma uyu mugabo arimuka ajya kubana na Sebukwe na Nyirabukwe ahitwa i Bihar, mu Mudugudu wa Heer Moti.
Umugabo ukomoka muri Uganda yasize umugore bari barabyaranye gatatu, ajya kwivuza kanseri muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, aza guhimba urupfu rwe ndetse ko yanashyinguweyo ariko byose ari ibinyoma byo kugira ngo abone uko yishakira undi mugore aho muri Amerika.
Umusore ukomoka muri Nigeria witwa Young C yatangiye igikorwa cyo gutinyura abantu kugerageza gukora bimwe mu bintu batinya mu cyo yise "Daring Challenge" harimo no gushyingurwa umuntu ari muzima nyuma y’uko amaze mu mva amasaha 23.
Umusore ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga witwa Joseph Thermadam, yahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti (Ubupadiri) ku itariki 02 Gicurasi 2024.
Umusore witwa Ishimwe Ramazani wo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, wari ufite imyaka 24 y’amavuko, birakekwa ko yiyahuye yimanitse mu mugozi, nyuma y’uko umukobwa amwanze.
Umunyeshuri wiga mu mashuri abanza wo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, yagiye kwiga ku kigo cy’amashuri abanza cya Gatenzi yambaye ishati ya Polisi y’u Rwanda, ku wa Kane tariki 02 Gicurasi 2024, bitangaza benshi, dore ko ifoto ye yambaye iyo shati yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga.
Umunyeshuri wigaga mu mwaka wa karindwi w’amashuri abanza muri Tanzania, ku ishuri ribanza rya Olomitu riherereye ahitwa Chekereni mu Mujyi wa Arusha, witwa Yusuph Zaphania w’imyaka 13 y’amavuko, biravugwa ko yiyahuye kubera gutinya ibihano kuko yari yakererewe kugera ku ishuri.
Umugore w’imyaka 49 y’amavuko wo mu Bwongereza, yarwaye indwara idasanzwe ariko ibabaje yitwa ‘hyperacusis’ ikaba ijyana no gutakaza ubushobozi bwo kwihanganira amajwi, kuko ufite icyo kibazo, n’amajwi asanzwe atarimo urusaku, ayumva nk’urusaku ruri hejuru cyane.
Ubusanzwe abantu hafi ya bose bagira impyiko ebyiri, ariko hakabaho n’abandi bagira impyiko ziyongera kuri izo, ugasanga umuntu afite impyiko enye, gusa ibyo bikaba ari ibintu bidasanzwe nubwo uzifite ngo adashobora kubimenya keretse agiye kwa muganga bitewe n’ikibazo afite, bakaba bamupima bamukorera ibyitwa (...)
Umusore witwa Dushimimana Vincent wo mu Mudugudu wa Rwasama, Akagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi, yamize inyama iramuniga bimuviramo gupfa.
Muri Amerika, mu ndege ya ‘Air Force One’ cyangwa indege itwara Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, haravuwa ubujura budasanzwe kandi bukomeza kwisubiramo kenshi, by’umwihariko, bukorwa igihe Perezida Biden yagiye mu rugendo rw’akazi. Ibyo byatumye abanyamakuru bakunze kujyana na we basabwa kurushaho kwitwararika.
Mu Bushinwa, umugabo yasabye gatanya n’umugore we bari bamaraney imyaka 16, nyuma yo kumenya ko mu bana batatu yibwiraga ko babyaranye, nta n’umwe we urimo.
Muri Amerika muri Leta ya California, umugabo yatangaje ko agiye kurega mu Rukiko hoteli yarayemo mu Mujyi wa Las Vegas yitwa Venetian, akarumwa n’agakoko ka ‘scorpion’ ku myanya ye y’ibanga mu gihe yari asinziriye.
Umugabo wo muri Argentine, yatunguwe cyane no kuza kwa muganga yandikiwe kubagwa agasabo k’indurwe kaba ku mwijima (Cholecystectomy), ariko aza kumenya ko abaganga bibeshye bamukorera ikitwa (vasectomy), ni ukuvuga bamubaga imiyoborantanga ku buryo atashobora kongera gutera inda.
Umugabo ukomoka muri Leta ya Missouri muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, aravugwaho kuba yarishyuye umuntu akamuca amaguru yombi, akabeshya ko yayaciwe n’ikimodoka gihinga (tractor) mu buryo bw’impanuka, ibyo akaba yarabikoze agamije kubona amafaranga y’ubwishingizi mu buryo bw’uburiganya.
Umubyeyi wo muri Uganda witwa Mariam Nabatanzi Babirye, uzwi cyane ku izina rya ‘Mama Uganda’, avuga ko avunwa cyane no kubona ibitunga abana be 44 kuko umugabo we yabamutanye guhera mu 2015.
Umugore wo mu Bushinwa ari mu mazi abira nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano, aho yiyemerera ko yashyize udukoresho tw’ikoranabuhanga twa GPS mu modoka za Polisi y’aho atuye, kugira ngo ajye agenzura aho ziri bityo itamufatira amakamyo.
Muri Tanzania, mu Ntara ya Katavi muri Mpanda, umugabo witwa Nilanga Francis yatawe muri yombi nyuma yo gutaburura umwana we, akajyana isanduku irimo umubiri we mu rugo kugira ngo usengerwe umwana we azuke.