Umugabo w’Umunyamerika yabaye umuntu wa mbere mu mateka y’isi watewemo umutima w’ingurube, abaganga ubu bakaba bavuga ko ameze neza.
Patrick Isumbabyose ni umusore w’imyaka 24 y’amavuko. Akiri muto yaje guhura n’uburwayi bwamusigiye ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Umusore witwa Ganza Bertin w’imyaka 27 hamwe na bagenzi be babiri, bakoze urugendo rw’iminsi ine rungana n’ibirometero 148 mu rwego rwa siporo n’ubukerarugendo, barutangiriye i Kigali ku Giti cy’inyoni barusoreza mu mujyi wa Rubavu.
Umupadiri wa Diyosezi ya Cyangugu, Sibomana Jerome yasezeranye n’umugore we, Ngabire Teddy imbere y’amategeko, kuzabana ubudatana, nyuma y’uko asezeye ku bupadiri akiyemeza kuba umulayiki. Ni umuhango wabereye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye, ku wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022.
Abantu batahise bamenyekana bacukuye imva ya nyakwigendera Veronika Wambali witabye Imana afite imyaka 69 y’amavuko, agashyingurwa ku itariki 26 Ukuboza 2021 mu irimbi ry’ahitwa Mwangaza muri Mpanda. Bukeye bwaho abantu bahanyuze basanze yataburuwe, isanduku yari irimo umurambo irapfundurwa isigara irangaye.
Umusirikare w’umukobwa wo muri Nigeria yatawe muri yombi azira kwemera ubusabe bwo kuzashyingiranwa kandi ari ku kazi, nk’uko bivugwa n’umuvugizi w’igisirikare.
Umugabo wo muri Nigeria wari uzwi nk’Umwami wa Shitani/Satani yashyinguwe mu modoka mu cyaro avukamo muri Leta ya Enugu mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’Igihugu, nyuma y’uko apfuye afite imyaka 74.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard, asanga igikwiye kurebwa mbere ari ikamba kurusha umwambaro, ariko agira amakenga ku bashinzwe kwambika abajya mu marushanwa.
Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto ya Depite wo muri New Zealand (Nouvelle-Zélande) wanyongaga igare ari no ku bise.
Umugabo wo mu mujyi wa Mombasa muri Kenya biravugwa ko yaketse ko umugore we yaba amuca inyuma, yigira inama yo kumuca imyanya y’ibanga.
Umuturage wo mu Mudugudu wa Itolwa , mu Karere ka Chemba mu Ntara ya Dodoma, umugabo witwaga Juma w’imyaka 34 y’amavuko, yapfuye nyuma yo kwikata igitsina (ubugabo).
Amoris Restaurant VIP ikorera hafi ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR/Huye), yasohoye itangazo ryihanangiriza abakiriya barura ibiryo byinshi kuko ngo bayihombya.
Michael Jordan icyamamare mu mukino wa Basketball, inkweto yakinishije mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Amerika (NBA), zaciye agahigo ko kugurwa amafaranga menshi angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 470 mu madolari muri cyamunara (ni ukuvuga angana na miliyari imwe na miliyoni 470 mu mafaranga y’u Rwanda).
Mutuyeyezu Alexis wo mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero uherutse gushyingurwa n’umuryango utari uwe yashyinguwe mu cyubahiro n’umuryango we nyuma yo kongera kumuvana aho yari yashyinguwe mu murenge wa Gatumba.
Wigeze utekereza ko ikintu gisanzwe, urugero nk’igice kimwe cy’umubiri wawe gishobora gutuma uba ndetse ukitwa umuntu udasanzwe ku isi? Wowe ushobora kubona gisanzwe kuko uhora ukibona, wakimenyereye nyamara atari ko abandi bakureba babibona. Ni byo byabaye kuri Mehmet Özyürek, umugabo wo muri Turkiya w’imyaka 71 ufite (...)
Mu cyumweru gishize mu Kagari ka Kamate mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, inyana yavukanye igisa n’icebe ry’inka yabyaye bitangaza benshi, abaganga b’amatungo bavuga ko n’ubwo bidakunze kubaho ariko ari ibisanzwe.
Umusaza w’imyaka nka 83 n’umukecuru w’imyaka nka 79 bashakanye bapfiriye umunsi umwe bazize urupfu rutunguranye.
Umusore wo mu Karere ka Nyagatare witwa Niyomwungeri Jérémie yabenzwe n’umukobwa witwa Uwineza Gloria utuye i Matimba ku munsi w’ubukwe bwagombaga kuba ku wa Gatandatu tariki ya 18 Nzeri 2021.
Mu gihe ibihugu byinshi byo ku isi biri mu mezi asatira impera z’umwaka wa 2021, Abanya-Ethiopia bo ku wa Gatandatu tariki 11 Nzeri bizihije ibirori bisoza umwaka wa 2013 baninjira mu mwaka mushya wa 2014 n’ubwo ibirori bitabaye mu buryo bukomeye kubera ko bari mu bihe bitoroshye byo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko (...)
Abakobwa bakiri bato mu gihugu cy’u Buhinde, bakoreshejwe urugendo bambaye ubusa mu rwego rwo gusaba imvura.
Ku Cyumweru tariki ya 29 Kanama 2021, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umubyeyi winjiye mu rusengero arira afata mu mashati umugabo witeguraga gushyingiranwa n’umukunzi we avuga ko yifuza guhabwa abana be babiri ndetse n’indezo ku bandi bana batatu arera wenyine.
Meya w’Umujyi wa Nagoya mu Buyapani witwa Takishi Kawanura ufite imyaka 72 y’amavuko, yarumye umudari wa zahabu wari wahembwe umukinnyi w’Umuyapanikazi witwa Miu Goto, mu mikino ya Olimpike, maze uwo muyobozi bimuviramo ibibazo.
Umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko yishwe n’abagize umuryango we bamuziza ko yambaye ipantalo y’ikoboyi (jeans) ubwo yari yitabiriye imihango y’idini, mu ntara ya Uttar Pradesh.
Umunyamuziki akaba n’umunyamideri Eudoxie Yao ukomoka muri Côte d’Ivoire yatangaje ko ubu ari wenyine (single) nyuma y’uko atandukanye n’umukunzi we Moussa Sandiana Kaba uzwi ku izina rya Grand P. Na we akaba ari umunyamuziki ukomoka muri Guinea.
Mu gihe umunsi mpuzamahanga wahariwe gusomana wizihizwa buri tariki 06 Nyakanga 2021, hari abantu bagaragaje ko uwo munsi utizihijwe uko bikwiye, aho ngo batinye icyorezo cya COVID-19.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, Mutesi Jackline, avuga ko bagiye kwiyambaza izindi nzego kugira ngo bashake igisubizo cy’inzoka z’inziramire kugira ngo habungabungwe umutekano w’abaturage.
Ababyeyi b’abana babiri bo mu Mudugudu wa Zubarirashe mu Kagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare baranenga umubyeyi wayoje abana babo amazirantoki.
Perezida Rodrigo Duterte yakangishije abaturage gufungwa mu gihe baramuka banze gukingirwa Coronavirus. Philippines ni kimwe mu bihugu bya Aziya byibasiwe n’icyo cyorezo cyane, aho ubu gifite abantu basaga Miliyoni 1.3 bamaze kuyirwara ndetse n’abasaga 23.000 bamaze guhitanwa na yo.
Umugabo witwa Ziona Chana, wo muri Leta ya Mizoram mu Majyaruguru y’u Buhinde, wari uzwiho kugira umuryango munini cyane, kuko yari afite abagore 39 n’abana 94, yapfuye tariki 14 Kamena 2021, asize uwo muryango.
Muri Afurika y’Epfo haravugwa inkuru y’umugore wibarutse abana 10 inshuro imwe, aca agahigo ko kubyara abana benshi icyarimwe mu mateka y’isi nyuma y’uwitwa Halima Cisse wabyaye abana icyenda muri Maroc muri Gicurasi.