Daniel Bagaragaza uzobereye mu gutoza imbwa kuva mu mwaka wa 2007, avuga ko yashoye miliyoni 17Frw mu kugura ubutaka bwo kuzajya ahambamo imbwa n’injangwe zapfuye.
Ibyo byabaye ku musore w’imyaka 31 mu Mujyi wa Seoul muri Korea y’Epfo, utifuje ko amazina ye atangazwa, nyuma y’uko atonganye n’umukobwa wari umukunzi we, babanaga mu nzu ahitwa i Gangnam-gu, bapfa ko akoresha nabi amafaranga.
Abaturage biganjemo abo mu mujyi wa Musanze, by’umwihariko abubakaga inzu y’igorofa iherereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Mpenge mu Mudugudu wa Rukoro, batangaye nyuma yo kuvumbura ibigega bya lisansi byari bimaze igihe bitabye mu mbuga y’ahari kuzamurwa igorofa.
Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunya-Sierra Leone witwa Mohamed Buya Turay, yoherejwe mu ikipe nshya yitwa Malmö FF yo muri Suwede, mbere gato y’ubukwe bwe, bituma ananirwa kubuzamo, yohereza umuvandimwe we kumusimbura muri ibyo birori.
I Gikondo hafi y’ahabera imurikagurisha (Expo) mu Mujyi wa Kigali, igisiga giherutse gucunga ku jisho uwotsaga inyama (mucoma) kimwiba burusheti imwe mu zo yari yokeje, ababibonye birabatangaza.
Umugabo witwa Dharamdev Ram w’imyaka 62 y’amavuko ukomoka ahitwa Bihar mu Buhinde, ubu yabaye icyamamare mu Mudugudu wa Baikunthpur atuyemo ndetse no mu gihugu cye nyuma y’uko bitangajwe ko amaze imyaka makumyabiri n’ibiri (22) atoga.
Dexter, ni imbwa yo muri Leta ya Colorado muri Amerika, ikaba ifite imyaka irindwi y’mavuko, ubu iri mu nyamaswa zitanga icyizere hirya no hino ku Isi, nyuma y’uko yiyigishije kugenza amaguru abiri, ubwo yari imaze gukora impanuka y’imodoka igacika ay’imbere, cyangwa se ayo twakwita amaboko, ubu ikaba yabaye icyamamare ku (...)
Ibi bibaye amateka kuko bwa mbere mu mateka ya Kiliziya Gatolika nibwo habayeho igitsina gore kijya muri komite y’akanama gatoranya ba Musenyeri ku isi kuko ubusanzwe byakorwaga n’abagabo.
Muri Ukraine, umuryango wari umaze amezi ane uhunze intambara y’u Burusiya, wagarutse aho wari utuye i Hostomel, ariko kimwe mu bintu abagize uwo muryango batari biteze kongera kubona ni imbwa yabo bakundaga ariko basize aho mu rugo mu gihe cyo guhunga.
Abaganga bo muri Turukiya (Turkey), batunguwe no kubaga umuntu wababaraga mu nda cyane bakamusangamo ibiceri, imisumari, amabuye n’ibice by’ibirahuri.
Umugore wo muri Bolivia yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gusuka amazi ashyushye ku mugabo we mu gihe yari asinziriye akamutwika ku myanya ndangagitsina ndetse no ku kuboko, amuziza kuba yararose avuga amagambo y’urukundo ayabwira undi mugore mu nzozi.
Umuhanzi w’Umunya-Canada uzwi cyane mu njyana ya ‘rock’, Randy Bachman, yongeye kubona gitari ye yibwe mu myaka 46 ishize, biturutse ku mufana we wayibonye mu Buyapani, nk’uko byatangajwe na France 24.
Umugabo yatakaje telefone yo mu bwoko bwa ‘iPhone’ mu mezi 10 ashize, ubwo yarimo akora siporo yo kugenda bagashya mu bwato butoya we n’umuryango we, iyo siporo bakaba barayikoreraga mu mugezi wo mu Bwongereza witwa Wye (River Wye).
Bivugwa ko urukundo ari ikintu kigira imbaraga zikomeye, ndetse ko hari abantu bakora ibintu bitangaje bagamije kwerekana urukundo, cyangwa se bagakora ibintu bihambaye mu izina ry’urukundo.
Uwitwa Mukakimenyi kuri ubu utwite avuga ko yagiye kwipimisha inda ku Kigo Nderabuzima cya Muhima mu Karere ka Nyarugenge, akahasanga abaganga bamubwira ko inkari ze zikenewe kugira ngo zizakorwemo imiti yafasha bagenzi be badashobora gusama, na bo bakaba babona urubyaro.
Emmanuel Tuloe, ni umusore w’ingimbi wo muri Liberia w’imyaka 19 ukiri mu mashuri abanza, aho yigana n’abana arusha imyaka itandatu ariko kuri we ni ishema ry’agahebuzo kuko yari yarataye ishuri bitewe n’ubushobozi buke, ajya gukora akazi k’ubumotari.
Umugabo w’umurobyi wo mu gihugu cya Thailand yajyanywe kubagwa byihutirwa kugira ngo ifi yari yamwinjiye mu muhogo ivanwemo.
Ni gake cyane inzovu zibyara umwana urenze umwe, ariko ni ku nshuro ya kabiri hagaragaye inzovu yabyaye abana babiri muri uyu mwaka mu gihugu cya Kenya.
Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 12 Gicurasi 2022, muri Santere ya Matimba hagaragaye umusore wari wizengurukijeho inzoka y’uruziramire agenda mu muhanda.
Igisasu cyo mu gihe cy’Abakoloni kitigeze giturika cyabonetse mu gace ko hagati muri Kenya ubwo abaturage bakibonaga mu murima bakagira ngo ni ikijumba cya rutura.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Gicurasi 2022, umuturage utahise amenyekana umwirondoro, yasanzwe mu rutoki rw’uwitwa Baguma bakunze kwita Kibaruma asinziriye, bakeka ko yari aje kwiba igitoki agafatwa n’imiti.
Ku wa Mbere tariki 02 Gicurasi 2022, abayoboke b’Idini ya Islam mu Rwanda, bifatanyije n’isi yose mu isengesho risoza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, bizihiza umunsi w’Ilayidi(Eidil-Fit’ri). Bamwe mu bayobozi bo mu Karere ka Musanze, ubwo bifatanyaga n’Umuryango mugari w’Abayisilamu bahabarizwa, bagaragaye mu myambaro ya (...)
Ku wa 05 Gashyantare 2022 nibwo hari hateganyijwe ubukwe bw’abageni twahaye amazina ya Mukansanga Olivia na Mugenzi John bukabera i Nyarupfubire mu Murenge wa Rwimiyaga muri Nyagatare. Icyakora umunsi w’ubukwe warageze, abagiye kurongora basanga umukobwa ntawubarizwa iwabo, ubukwe burasubikwa.
Abagabo batatu b’Abanyafurika batawe muri yombi muri Algeria bazira kwiyoberanya, bakigira nk’abagore b’Abarabu kugira ngo babashe kugera i Dubai.
Umugabo w’ahitwa mu Rusagara mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye yabitswe ko yapfuye, abe bagiye gufata umurambo ku bitaro basanga ari muzima.
Ku itariki 30 Mutarama 2022 mu masaha y’umugoroba nibwo nafashe umuhanda Kigali – Bugesera ngiye mu kazi nari mfiteyo uwo munsi. Nerekeje ku nkengero z’ikiyaga cya Mirayi giherereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, agace kabonekamo ibyiza nyaburanga birimo inyoni z’amoko atandukanye zikurura ba mukerarugendo.
Umusaza w’imyaka 87 w’Umunya-Iran, amaze imyaka myinshi atagira aho aba yibera ku muhanda, ubu ngo akaba amaze imyaka hafi 70 atoga, ariko abahanga mu bya Siyansi batangazwa n’ukuntu ngo afite ubuzima bwiza.
Umugabo wo mu Buhinde wari umaze imyaka itanu atagenda, atanavuga kubera impanuka y’imodoka, yongeye kubishobora byombi nyuma yo gukingirwa Covid-19.
Umugabo w’Umunyamerika yabaye umuntu wa mbere mu mateka y’isi watewemo umutima w’ingurube, abaganga ubu bakaba bavuga ko ameze neza.
Patrick Isumbabyose ni umusore w’imyaka 24 y’amavuko. Akiri muto yaje guhura n’uburwayi bwamusigiye ubumuga bwo kutumva no kutavuga.