Urwego rw’umuvunyi ishami rishinzwe gukumira Ruswa, ruvuga ko Ruswa ishingiye ku gitsina mu mashuri igabanya ireme ry’uburezi.
Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) yahaye impamyabumenyi abanyeshuri bangana na 2986 bakangurirwa kwihangira imirimo no kuzana ibishya ku isoko ry’umurimo.
Minisitiri w’Uburezi Musafiri Papias Malimba, akangurira abanyeshuri ba za kaminuza kwimakaza umuco wo gusoma ibitabo kuko bibitse byinshi bakenera mu myigire yabo.
Porogaramu ya telefoni ifasha ababyeyi gukurikirana abana babo ku ishuri yahimbwe n’Abanyarwanda, yahawe igihembo mpuzamahanga kubera uburyo izongera ireme ry’uburezi.
Ikigo cy’Igihugu giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) cyatumye bamwe mu bakobwa biga ubumenyingiro, kujya gukangurira bagenzi babo kwiga gukora imirimo y’ingufu.
Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ubucuruzi (UTB) yateguye igikorwa cyo guhuza abahize kuva yatangira kugira ngo babashe kwishyira hamwe banagire uruhare mu itarambere ry’umwuga wabo.
Koperative Umwarimu SACCO isanzwe iterwa inkunga itubutse na Leta buri mwaka ngo yiyemeje gukora idashingiye ku nkunga kuko igamije kwihaza.
Umuryango wita ku bana Save the Children wagiranye ibiganiro n’abanditsi b’ibitabo by’inkuru byagenewe abana, kugira ngo hakurweho imbogamizi zibangamira umuco wo gusoma.
Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) itangaza ko mu gihe cy’imyaka itatu uburezi bugiye kujya butangirwa kuri mudasobwa gusa, abanyeshuri badakoresha ibitabo n’amakayi.
Umuyobozi wa Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ubucuruzi (UTB), Callixte Kabera, asanga kwihangira umurimo bireba n’abakiri ku ntebe y’ishuri kugira ngo bazarangize badategereje akazi.
Umuryango wita ku bana “Save the Children” ukangurira ababyeyi kugira umuco wo kugurira ibitabo abana, kugira ngo bakure bakunda gusoma.
Abanyeshuri ba Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ubucuruzi (UTB) beretswe amahirwe ari mu kwifashisha ikoranabuhanga bakazamura imishinga yabo y’ubucuruzi basanzwe bafite.
Ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri rivuga ko rigiye kwifashisha akadege katagira umupilote “Drone” mu bushakashatsi no kwigishirizaho abanyeshuri.
Abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya HVP Gatagara rya Rwamagana bafite ubumuga bwo kutabona, bashimiye Leta y’u Rwanda yashyizeho uburezi budaheza.
Abize amashuri ya kaminuza barasabwa gutinyuka kwihangira umurimo, kuko hari amahirwe bashyiriweho abunganira kubona uko batangira umurimo bifuza kwinjiramo.
Umunyeshuri witwa Iradukunda Emmanuel wo mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, yakoreye ikizami cya leta cy’Icyongereza mu bitaro by’Ikigo Nderabuzima cya Mayange.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri cya Bisagara, mu murenge wa Mushikiri muri Kirehe bwemeza ko ubucucike mu mashuri ari imbogamizi ku ireme ry’uburezi.
Ikigo cy’Abanyamerika cyitwa “Kepler” cyigisha abarangije amashuri yisumbuye kikanabafasha kubona imirimo, kirakangurira ababyifuza guhatanira amahirwe cyabashyiriyeho.
Ababyeyi b’abakene bo mu Karere ka Huye bishimira amarerero yashyiriweho abana babo kuko yatumye basigaye bisanzura nk’abandi bana.
Abanyeshuri biga amashuri yisumbuye muri “ Glory Secondary School” batangije umushinga wo gufasha abatishoboye bahereye ku baturiye ikigo cyabo.
Abiga ku mashuri abanza ya Nyarubara muri Musanze, ntibagifite impungenge z’inyubako zishaje bigiragamo, kuko bubakiwe amashuri n’abanyarwanda baba mu Budage.
Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) ivuga ko itazihanganira abarezi bahanisha abana bakosheje kubirukana kuko ari ukubavutsa uburenganzira bwabo bwo kwiga.
Hatangijwe ishuri rya MOPAS Film Academy rigamije gufasha urubyiruko gukarishya ubumenyi no gutunganya amashusho, amafoto n’amajwi.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko kuri buri shuri hagiye gushyirwa ibyumba by’ikoranabuhanga bikazafasha u Rwanda kugera ku cyerekezo 2020-2030.
Padiri Nduwayezu Janvier uyobora Ibiro by’Inama y’abepisikopi gatolika mu Rwanda bishinzwe uburezi (SNEC), avuga ko umubyeyi ari ndasimburwa mu burere bw’umwana.
Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ibya Buzinesi bavuga ko biyunguye ubundi bumeni mu kwihangira imirimo iciriritse, nyuma y’amahugurwa y’amezi atatu bashoje.
Laboratwari y’ubwubatsi IPRC-South yubakiwe igiye gufasha abanyeshuri kongera ubumenyi bajyaga gushakira ahandi, kubera kutayigira, ininjirize iki kigo amafaranga.
Kabarira Vincent wigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Rutonde, mu karere ka Rwamagana yagabiwe inka nk’igihembo cy’umwarimu wahize abandi.
Abantu 60 bize mu ishuri ryigisha gutunganya imisatsi n’inzara bahawe impamyabushobozi bishimira ko badashobora kuzajya mu bushomeri.
Abantu 12, biganjemo abanyeshuri, batsinze amarushanwa yo kwandika yateguwe n’umushinga “Andika Rwanda” bahawe ibihembo birimo mudasobwa.