Abakozi ba Ministeri y’Uburezi(MINEDUC) basuye akarere ka Kayonza muri gahunda yo kunoza ireme ry’uburezi, bavuga ko batangazwa n’imyifatire mibi isa n’uburaya yagaragaye mu ishuri ry’imyuga ryitiriwe Mutagatifu Therese, riherereye muri aka Karere.
Abana 71 biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Muko mu Karere ka Musanze, baguwe nabi n’ifunguro rya saa sita fatiye ku ishuri kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2018.
Ubuke bw’ibyumba by’ishuri n’intebe mu karere ka Kayonza bwateye amwe mu mashuri kugaragaramo ubucucike bw’abana, bituma bamwe babura aho bicara.
Intumwa za Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) zahwituye bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye bifite ibikoresho bihenze, ariko bikaba bitagirira akamaro abanyeshuri babyigamo.
Ikigo giteza imbere Imyuga n’Ubumenyingiro (WDA) cyagiranye amasezerano na Sosiyete y’Abashinwa ’Beijing Forever’, yo kwigisha gutwara no gukanika amamashini akora imihanda.
Itorero rya Anglican mu Rwanda rivuga ko rizashakira ahandi amikoro yo guteza imbere uburezi, aho kwakira inkunga y’abarisaba kwemera ubutinganyi.
Ibigo bibiri byigenga byigisha imyuga mu Karere ka Muhanga byahagarikiwe gutanga amasomo kubera ko bitujuje ibisabwa.
Bimwe mu bigo by’amashuri mu Karere ka Kayonza bihitamo gukupira umuriro n’amazi abanyeshuri babyo, ngo kubera ubukubaganyi no kwangiza ibikorwaremezo.
Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri Indatwa n’Inkesha (GSOB),Padiri Pierre Célestin Rwirangira, avuga ko iri shuri rifite inyubako zishaje cyane, zituma ritabasha kwakira abanyeshuri bahagije, akavuga ko risanwe ryakwakira abana barenga 1200 rifite ubu.
Abarimu b’ishuri ryigisha siyansi rya kisilamu “ESSI Nyamirambo” baravuga ko ireme ry’uburezi rishobora guhungabana kubera kudahembwa.
Ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), bwatangaje ko bukomeje kugenzura niba ibyasabwe amashuri makuru na za Kaminuza byubahirizwa.
Ababyeyi barereraga mu ishuri Bonaventure Rehoboth Peace School riherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya, babuze amerekezo y’abana babo nyuma y’ifungwa ryaryo.
Minisitiri w’uburezi, Dr Eugène Mutimura, yanenze bamwe mu bashinzwe uburezi bo mu Karere ka Huye batita ku nshingano zabo, abasaba kwisubiraho cyangwa se akazabafatira ibyemezo.
Kuri uyu wa 25 Mutarama 2018, Kaminuza y’abalayiki b’Abadivantiste (UNILAK) yahaye imyamyabumenyi abanyeshuri 925.
Ubugenzuzi bwakozwe mu Ntara y’Iburasirazuba bwavumbuye abanyeshuri ba baringa mu mashuri abanza n’ayisumbuye, leta yari imaze gutangaho milioyni 443Frw.
U Buyapani bwateye inkunga y’asaga miliyoni 70Frw ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya St Joseph Nzuki ryo muri Ruhango azarifasha kubaka amacumbi y’abana 400.
Perezida Kagame yahaye imbabazi abana 18 bari bafungiye muri Gereza y’abana ya Nyagatare, nyuma yo kwitwara neza mu bizami bya Leta biheruka.
Minisiteri y’uburezi irasaba buri wese kurwanya icyo ari cyo cyose cyabuza umwana w’u Rwanda kwiga, igashishikariza ababyeyi kurushaho gukundisha abana ishuri no kwirinda ibishuko ingeso mbi zibaganisha mu biyobyabwenge n’ubusambanyi.
Intara y’u Burengerazuba ituwe n’abaturage basaga 2,476,943 niyo iza ku mwanya wa mbere mu kugira abantu bakuru (guhera ku myaka 15 kuzamura) batazi gusoma no kwandika.
Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi, ahamya ko amashuri atanga ubumenyi bukenerwa ariko ko umuntu akenera izindi ndangagaciro atayakuramo zituma avamo umuntu muzima.
Mugwaneza Arthur ni umwe mu bahamya ko umwana wananiranye ashobora kwisubiraho agasubiza ubuzima bwe ku murongo kugeza n’aho atsinda neza.
Abarezi b’abana mu midugudu ya SOS irera impfubyi, bavuga ko badashobora gushaka abagabo kugeza barangije ubuzima bwo ku isi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaak, yatangaje ko abanyeshuri batsinze ibizamini bisoza amashuri abanza, n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye bamaze guhabwa amashuri bazigamo.
Nyuma yuko abarimu bakosora ibizamini bya Leta bahembwe bitinze kandi bararangije gukora akazi uko babisabwa, bavuga ko byaba byiza ubutaha bahembwe mbere yo gukosora.
Abasenateri bagize komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage, uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage banenze urwego ubushakashatsi bukiriho mu Rwanda basaba Minisiteri y’uburezi kubuzamurira ubushobozi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) kiratangaza ko uburyo busanzwe bukoreshwa mu kureba amanota y’ibizami bya Leta butahindutse, aho umuntu ashobora gukoresha ubutumwa bugufi cyangwa agasura urubuga rwa REB akareba amanota y’umwana.
Minisiteri y’Uburezi MINEDUC, iratangaza ko amanota y’abanyeshuri bakoze ibizami bya Leta bisoza amashuri abanza, ndetse n’abakoze ibizami bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, azasohoka kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Mutarama 2018.
Ubucucike mu mashuri abana buri mu bwatumye abanyeshuri bagera ku 21 bava mu ishuri, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC).
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Igororamuco (NRS) butangaza ko mu mujyi wa Kigali hagaragara abana benshi bata ishuri bakirirwa batoragura inyuma bishaje bita “Injyamani”.
Guhera mu mwaka wa 2018 Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) kizatangira kubaka amashuri y’imyuga agezweho mu gihugu.