Ruzibiza Jean Claude, umworozi w’inkoko mu Karere ka Rukindo, yatangiye bimugoye ariko ubu ageze ku rwego rwo guhugura abandi kinyamwuga.
Indwara y’ifumbi mu nka ngo iteye impungenge Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, aho mu nka 800 zasuzumwe mu turere dutatu basanze 305 zirwaye.
Abahinzi batswe ubutaka bwegereye ibishanga ngo habungabungwe ibidukikije, barashima ko bashumbushijwe ubuhinzi bwa Green house butangiza ibidukikije.
Abahinzi bo mu Karere ka Gicumbi bavuga ko ifumbire yo ku birundo ari iyo ibunganira kuko badafite ubushobi bwo kugura “mva ruganda”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana b’abakobwa, rituma iterambere ryabo n’iry’umuryango muri rusange ridindira
Abahinzi bo mu karere ka Nyamasheke batangaza ko bakomeje gutegereza ko ishwagara amaso akaba yaraheze mu kirere.
Abakora akazi k’ubucuruzi bw’amata muri Kongo (RDC ) bayakuye mu Rwanda barasabwa kwita ku buziranenge bwayo kugira ngo atazagira uwo ahumanya.
Aborozi b’inka bo mu Karere ka Burera barishimira ko ikaragiro ry’amata begerejwe ryatangiye gukora bakaba baratangiye kugurishayo amata y’inka zabo.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibikomoka ku buhinzi bijyanwa mu mahanga kirasaba abahinga Ikawa mu Karere ka Rutsiro kongera ubwinshi n’ubwiza bwayo.
Kwizihiza umunsi w’ibiribwa kw’isi ubusanzwe biba ku italiki ya 16 Ukwakira ariko mu Rwanda uzizihizwa tariki 22 Ukwakira 2015.
Abafashamyumvire mu buhinzi barasaba guhabwa ibikoresho bifashisha mu mu kwigisha abaturage uburyo bwo guhinga kugira ngo bongere umusaruro.
Abatubuzi b’imbuto y’ibigori bahinga mu gishanga cya Rwabashyashya bahakaniwe na RAB kubagurira umusaruro, bituma bagurisha ku giciro batari biteze.
Ikigo cy’igihugu giteza imbere Ubuhinzi cyanze kugura b’imbuto y’ibigori y’abatubuzi bo mu Karere ka Kamonyi, bituma bayigurisha ku giciro batifuzaga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, burasaba abahinzi ba Kawa kwita kuri iki gihingwa bakaba abanyamwuga kugira ngo umusaruro ube mwiza uniyongere.
Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi (RAB) kirasaba abanyemali gushora amafaranga mu mishinga yo kuhira imyaka mu rwego rwo kongera umusaruro.
Imirima ubuyobozi bafatanyije n’abaturage gutangirizamo igihembwe cy’ihinga, itangirwaho inama z’imihingire ikanashyirwamo inyongeramusaruro zituma imyaka ikura neza bityo ikagirwa icyitegererezo.
Mu karere ka Nyanza hatangijwe ku mugaragaro tariki 14 Ukwakira 2015 igihembwe cya mbere cy’ihinga 2016 A mu gice cy’Amayaga.
Abahinga mu gishanga cya Kiryango mu karere ka Ruhango bakanguriwe kwibumbira mu matsinda kugira ngo babashe kuzamura umusaruro wabo.
Abahinzi b’ibirayi bagaragaza ko bafite ikibazo cyo kutabona imbuto y’ibirayi mu gihe cy’ihinga bigatuma bahinga imbuto mbi ziva mu gihugu cya Uganda.
Bamwe mu baturage batuye mu byaro by’Akarere ka Rusizi baravuga ko igihingwa cy’ibihumyo kizabafasha kugabanya imirire mibi iboneka mu bana.
Abaturage b’Akarere ka Kayonza bafite amasambu hafi ya Pariki y’Akagera barasaba ubuyobozi kubemerera kujya bahinga imyaka inyamaswa z’iyo pariki zitona.
Abikorera bo mu karere ka Bugesera bafatanyije n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi bagiye kugeza imashini zihinga zikanasarura ku bahinzi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka arakangurira abaturage bo mu Karere ka Musanze kongera umusaruro uva ku buhinzi.
Nzeyimana Paul utuye mu Murenge wa Kagano avuga ko guhinga imyumbati bimaze guhindura imibereho ye akaba asigaye ari n’umuhinzi ntagarugero mu Karere ka Nyamasheke.
Aborozi b’ingurube, mu Karere ka Musanze, bavuga ko ingurube ari itungo ritanga amafaranga kurusha andi matungo kuko uyoroye ngo imuvana mu batindi akaba umukire.
Nubwo u Rwanda rwashoboye kwihaza ku biribwa ariko rukeneye cyane ibinyampeke byo kuganira ibindi biribwa bihingwa mu gihugu.
Abahinzi bitabiriye guhingisha imashini mu karere ka Bugesera baratangaza ko byatumye bazigama amafaranga agera kuri 80% bakoreshaga mu buhinzi mbere.
Abahinga umuceri mu gishanga cya Ntende, mu Karere ka Gatsibo barataka ikibazo cy’amazi adahagije mu gishanga cyabo atuma batabona ubusaruro bifuza.
Umuryango Buffett Foundation wiyemeje gushora milliyoni 500 z’amadorari mu bikorwa bigamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.
Burenge wa Remera, Akarere aka Gatsibo, bavuga ko kuba bagihingisha amasuka bituma umusaruro wabo udindira.amwe mu bahinzi bo mu m