Igihembwe cya mbere cy’ihinga cyatangiriye mu Mayaga

Mu karere ka Nyanza hatangijwe ku mugaragaro tariki 14 Ukwakira 2015 igihembwe cya mbere cy’ihinga 2016 A mu gice cy’Amayaga.

Iki gice cy’amayaga cyatangijwemo igihembwe cy’ihinga 2016 A nicyo gice kizwiho kugira ibibazo by’izuba ricana igihe kirekire nk’uko abaturage baho babyemeza.

Gutegura imirima byakozwe ku bufatanye bw'abayobozi n'abaturage.
Gutegura imirima byakozwe ku bufatanye bw’abayobozi n’abaturage.

Mu minsi ishize ubwo abaturage babonaga imvura bwa mbere bahise batangira kubiba ibigori.

Ibi nibyo byatumye abayobozi b’ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza n’inzego z’umutekano bajya kubashyigikira bakahatangiza ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga.

Dr Ndabamenye Onesphore, umukozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), yasabye abaturage b’umurenge wa Kibirizi uherereyemo iki gice cy’amayaga kwihutira guhinga mu rwgeo rwo kwirinda ubukererwe.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa.
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa.

Yabibukije ko hirya no hino imbuto y’ibigori yamaze kuhagera kimwe n’ifumbire kugira ngo bashobore kongera umusaruro w’ubuhinzi wakoreshejwe inyongeramusaruro.

Yagize ati: “Icyari cyarabuze ni imvura none ubwo yabonetse ndashimira abahise babiba ariko nshishikariza n’abandi basigaye kugira bwangu nabo bagahingira igihe.”

Muri uyu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza imirima iri ku gipimo cya 70 % y’ubuso buhingwa yamaze gutegurwa mu gihe indi iri ku gipimo cya 21 % yamaze guterwamo imbuto, nk’uko Habineza Jean Baptiste umunyambanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge yabitangaje.

Izabiriza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo yabasabye kutonesha imyaka mu murima.
Izabiriza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo yabasabye kutonesha imyaka mu murima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Izabiriza Jeanne, yashimye ko abaturage bo muri aka gace k’amayaga bafite umurava wo guhingira igihe.

Yabasabye kutaragira amatungo ku gasozi kugira ngo bamwe batazonesherezanya bityo bigakurura amakimbirane ndetse bigatubya n’umusaruro biteze kuzabona bawukuye muri ibyo bigori babibye.

Abayobozi n’abaturage bacyitabiriye bahinze ubuso bungana na hegitari ebyiri bazibibaho n’ibigori by’imbuto y’indobanure yatanzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi.

Jean Pierre Twizeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka