Umuyobozi w’Ikigega cyita ku Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), avuga ko u Rwanda ruza ku isonga muri Afurika mu gukoresha neza inkunga barutera mu buhinzi.
Bamwe mu bagabiwe inka muri Gisagara baravuga ko bafite icyizere ko zizabahindurira imibereho mu gihe bemeza ko bari babayeho nabi.
Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Ngororero bavuga ko nkongwa yibasira ibigori yabaciye intege zo kubihinga kuko barumbya.
Abatuye mu Murenge wa Kigembe muri Gisagara baremeza ko umusaruro wabo wa Kawa wiyongereye, nyuma yo kwitabira gukoresha ifumbire, bikanatuma inganda zabo zibona umusaruro.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Meshimana Gerardine yasabye imiryango 50 yahawe inka n’Uruganda rw’icyayi rwa Sorwathe kuzorora bagakamira abana amata.
Abaturage bo mu Murenge wa Kiyumba baravuga ko imbuto y’imyumbati bahinze yabarumbiye, bitewe n’impamvu bataramenya.
Abaturage b’Akarere ka Rwamagana bamaze kwitabira ubuhinzi bwa kijyambere, bavuga ko ubuso buto bw’ubutaka butakiri imbogamizi mu kubona umusaruro mwinshi, mu gihe babukoresheje neza.
Abahinzi bo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango baravuga ko bagiye kwibumbira hawme kugira ngo babashe gukodesha imashini zihinga.
Bamwe mu batuye Umurenge wa Nyarubaka muri Kamonyi bashoboye kubona inguzanyo z’amatungo babikesha kwishyira hamwe mu matsinda agamije kubateza imbere.
Urugaga Nyarwanda rw’Abavuzi b’Amatungo (RCVD) rwahagurukiye gukurikirana imyitwarire ya bamwe mu bavuzi b’amatungo babahesha isura mbi.
Nyuma y’imyaka ibiri imyumbati igaragayemo uburwayi igahagarikwa guhingwa, abahinzi barimo guhabwa imbuto nshya yo mu bwoko bwa NASE 14.
Abagize Koperative “Isuka Irakiza” mu murenge wa Muhazi w’Akarere ka Rwamagana, baravuga ko bageze ku iterambere batarotaga kugeraho batarishyira hamwe.
Nubwo abenshi batunzwe n’ubuhinzi mu Karere ka Karongi, hari abagaragaza ko batazi gahunda ya “Twigire Muhinzi”, Leta yashyizeho mu kubafasha.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi kiritana ba mwana n’abahinzi b’imyumbati bo mu Ntara y’Amajyepfo ku kibazo cy’imbuto y’imyumbati yabahombeye.
Abahinzi bo mu Karere ka Ruhango bavuga ko bifuza gukoresha imashini zuhira imirima ariko bakagira impungenge zo kutabasha kuzigurira.
Abahinzi b’ingano mu Karere ka Nyamagabe baremeza kuba bamenye ubwoko bw’imbuto y’ingano inganda zifuza, bizongera umusaruro wazo bakabasha guhaza amasoko.
Igishanga cya Rwangingo gihuriweho n’Akarere ka Gatsibo ndetse na Nyagatare, kigiye gutangira kubyazwa umusaruro nyuma y’igihe gihingwa mu kajagari.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ihamagarira abahinzi kongera umusaruro w’ubuhinzi ariko bakanateganya ko ikirere kizahinduka umusaruro ukagabanuka.
Aborozi bo mu nkengero z’ishyamba rya Gisirikare rya Gako mu Bugesera bahawe hegitari 600 z’urwuri rwo kororeramo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buri mu rugamba rwo guhangana n’abatubahiriza gahunda yo guhuza ubutaka bagahinga amasaka ahagenewe guhingwa ibihingwa byatoranyijwe.
Abahinzi bo mu Karere ka Gatsibo ntibasobanukiwe n’ingaruka zo gutwikira ibisigazwa by’imyaka mu mirima, aho babikora batekereza ko byongera kweza.
Mu gihembwe cy’ihinga 2016 B kigiye gutangira, abahinzi bo mu Karere ka Kirehe basabwe kwibanda ku kuhinga soya n’ibishyimbo.
Abatuye Umurenge wa Muganza muri Gisagara bavuga ko batangiye guhinga ku materasi bashidikanya ariko ubu bari kubona inyungu yabyo mu musaruro.
Abaturage bamwe b’Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara baravuga ko imihigo y’ingo yabafashije korora mu gihe mbere batagiraga itungo.
Abatuye mu mirenge ya Maraba na Simbi muri Huye, barataka inzara bavuga ko batewe n’igihembwe cy’ihinga gishize kitabaye cyiza, bakarumbya.
Abatuye mu Murenge wa Mahama muri Kirehe biharuriye umuhanda uzaborohereza kugeza ifumbire mu mirima yabo, igikorwa bizera ko kizongera umusaruro.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda Tony Nsanganira arizeza abahinzi ko mu mwaka utaha ikibazo cy’imbuto y’umyumbati kizaba cyakemutse.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi(RAB), buvuga ko gutera intanga ingurube bigiye gusakazwa mu gihugu hose kuko birinda ikwirakwizwa ry’indwara.
Umuryango wita ku rusobe rw’ibiribwa mu ku isi (Slow Food) usanga mu Rwanda rubungabunzwe neza, ibiribwa byakwiyongera n’inzara igacika.
Abahinzi bo mu Karere ka Burera baravuga ko bahangayikishijwe no kubura imbuto y’ibirayi ku buryo ngo bashobora kubura ibyo bazatera.